Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igihamya kigaragaza urukundo, ukwizera no kumvira

Igihamya kigaragaza urukundo, ukwizera no kumvira

Igihamya kigaragaza urukundo, ukwizera no kumvira

MU GITONDO cyo ku itariki ya 16 Gicurasi 2005, mu kigo gikorerwamo imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi cya Watchtower kiri i Wallkill muri leta ya New York, hari haramutse amafu n’akazuba keza. Ubusitani bukase neza ndetse n’indabyo zari zibuteyemo byarashashagiranaga kubera akavura kari karaye kaguye. Ku nkengero z’icyuzi cyari hafi aho, hari igishuhe n’imishwi yacyo umunani byogaga byitonze. Abashyitsi batangajwe n’ubwiza bw’aho hantu. Baganiraga buhoro basa n’abadashaka kubangamira uwo mutuzo wari uhari muri icyo gitondo.

Abo bashyitsi, bari Abahamya ba Yehova bari baturutse mu bihugu 48 byo hirya no hino ku isi. Icyakora, ntibari bazanywe no kwitegereza ibyo byiza. Bari bashishikajwe n’ibyaberaga mu nzu nini cyane yubakishijwe amatafari atukura, ari yo nzu nshya iherutse kongerwa ku mazu ya Beteli yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari i Wallkill. Abashyitsi bageze muri iyo nzu bongeye gutangara cyane, nubwo ho hatari hatuje.

Abashyitsi bahagaze ahantu hirengeye muri iyo nzu, bitegereza ahagana hasi ahari imashini za rutura zari zihateretse. Imashini eshanu nini cyane zicapa zari ziteretse ahantu hashashe beto, hafite ubuso buruta ubw’ibibuga bitandatu by’umupira w’amaguru. Aho ni ho hacapirwa za Bibiliya, ibitabo n’amagazeti. Izo mashini ziba ziriho ibizingo by’impapuro binini cyane bipima toni 1 n’ibiro 700 kimwe kimwe, biba byikaraga cyane nk’amapine y’ikamyo yiruka cyane. Buri kizingo kiba kigizwe n’urupapuro rufite uburebure bw’ibirometero 23, rukagenda rwizingura maze rwose rukanyura mu mashini icapa mu minota 25 gusa! Muri icyo gihe, imashini icapa ihita irwandikaho ikoresheje wino, ikumisha iyo wino hanyuma igatosa urwo rupapuro kugira ngo ibashe kuruhina ikoremo amagazeti. Ayo magazeti agenda anyerera ku byuma byabugenewe yihuta cyane, akagera aho bayashyirira mu makarito, nuko akohererezwa amatorero. Hagati aho, izindi mashini ziba zirimo zicapa udukaye dukorwamo ibitabo, zigahita zitwohereza vuba vuba mu kintu tubikwamo kiva ku butaka kikagera ku gisenge cy’inzu, kugeza aho twoherezwa mu mashini iduteranya. Iyo mirimo yose ikorwa n’izo mashini zihererekanya nta kwibeshya, igenzurirwa kuri orudinateri.

Abashyitsi bavuye ahari imashini zicapa, binjira ahari iziteranya impapuro. Izo mashini zikora ibitabo by’ibifubiko bikomeye hamwe na za Bibiliya kandi zirihuta cyane ku buryo zikora kopi zirenze 50.000 ku munsi! Zitondeka udukaye dukorwamo ibitabo, zikaduteranya kandi zikaduconga. Ubwo zihita zishyiraho n’ibifubiko. Ibitabo byinshi biba bimaze gucapwa bihita bishyirwa mu makarito. Imashini zihita zifunga ayo makarito, zikayandikaho kandi zikayapanga ku gatanda gakozwe mu mbaho. Hari n’indi mashini iteranya ibitabo bigera ku 100.000 ku munsi bifite ibifubiko byoroshye kandi ikabishyira mu makarito. Iyo mashini ubwayo igizwe n’ibindi byuma byinshi birimo ibitanga ingufu, ibyongera cyangwa bikagabanya umuvuduko, ibyikaraga ndetse n’ibindi byuma ibitabo binyereraho bigana mu makarito. Ibyo byuma byose biba bifite umuvuduko utangaje, bifatanyiriza hamwe mu gucapa ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya.

Izo mashini zicapa zifite umuvuduko uhambaye cyane kandi zikorera kuri gahunda idahindagurika nta kwibeshya; mbese ni agahebuzo mu ikoranabuhanga ryo muri iki gihe! Nanone kandi, nk’uko turi buze kubibona, izo mashini zicapa ni igihamya kigaragaza urukundo, ukwizera no kumvira byagaragajwe n’abagize ubwoko bw’Imana. Ariko se ubundi, kuki imirimo yo gucapa yimuwe ikavanwa i Brooklyn muri leta ya New York ikajyanwa i Wallkill?

Impamvu y’ingenzi yabiteye kwari ukugira ngo imirimo yo gucapa ibitabo no kubyohereza ikorerwe ahantu hamwe, bityo byoroshye akazi. Mu gihe cy’imyaka myinshi, ibitabo byacapirwaga i Brooklyn bikanoherezwa ari ho bivuye, naho amagazeti yo agacapirwa i Wallkill akaba ari na ho yoherezwa avuye. Guhuriza hamwe iyo mirimo byari gutuma hakenerwa abakozi bake kandi impano zigenewe gushyigikira umurimo w’Imana zikarushaho gukoreshwa neza. Ikindi kandi, kubera ko imashini zicapa zari i Brooklyn zagendaga zisaza, hari izindi mashini nshya ebyiri zicapa zitwa MAN Roland Lithoman zatumijwe mu Budage. Izo mashini ebyiri zicapa ni nini cyane ku buryo zitari gukwirwa mu mazu y’icapiro ry’i Brooklyn.

Yehova ashyigikira uwo murimo

Buri gihe, imirimo yo gucapa yagiye ikorwa kugira ngo ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bubwirizwe mu rugero rwagutse. Byaragaragaye ko kuva iyo mirimo yo gucapa yatangira Yehova yagiye ayishyigikira. Kuva mu mwaka wa 1879 kugeza mu wa 1922, ibitabo byacapwaga n’amasosiyete y’ubucuruzi yakoraga imirimo yo gucapa. Mu mwaka wa 1922, sosayiti yakodesheje inzu y’amagorofa atandatu yari i Brooklyn ahitwa 18 Concord Street, maze iyishyiramo ibikoresho yari yaguze byo gucapa ibitabo. Icyo gihe hari abantu batekerezaga ko abavandimwe batari kuzashobora uwo murimo wo gucapa.

Umwe muri abo bantu ni umuyobozi w’isosiyete yajyaga icapa ibyinshi mu bitabo byacu. Igihe yasuraga iryo capiro ryari i Concord Street, yaravuze ati “dore mufite imashini icapa yo mu rwego rwo hejuru, kandi nta muntu n’umwe mufite uzi kuyikoresha. Mbahaye amezi atandatu gusa, izi mashini mureba zikaba zatoye ingese; muzibonera ko abantu bagomba kubacapira ibitabo ari ba bandi n’ubundi bari basanzwe babibacapira kandi babigize umwuga.”

Umuvandimwe Robert J. Martin wari uhagarariye icapiro icyo gihe yagize ati “ibyo byasaga n’aho bihuje n’ubwenge koko, ariko uwo muntu yirengagije ko Umwami adahwema kudushyigikira. . . . Ntibyatinze twahise dutangira gucapa ibitabo.” Mu myaka 80 yakurikiyeho, Abahamya ba Yehova bacapye ibitabo bibarirwa muri za miriyari bakoresheje amacapiro yabo bwite.

Hanyuma, ku itariki ya 5 Ukwakira 2002, mu nama iba buri mwaka ya Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania, hatangajwe ko Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yemeye ko imirimo yose yo gucapa ikorwa n’ibiro by’ishami bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yimurirwa i Wallkill. Imashini nshya ebyiri zicapa zari zaratumijwe, zikaba zaragombaga kugera i Wallkill muri Gashyantare 2004. Abavandimwe bagombaga gukora igishushanyo mbonera cy’ahazubakwa icapiro rishya kandi bakagura iryari rihasanzwe. Ibyo byose bagombaga kubikora mu mezi 15 kugira ngo babe biteguye kwakira izo mashini nshya zicapa. Hanyuma, mu mezi icyenda yari gukurikiraho, bagombaga kuba barangije kubaka amazu azakorerwamo imirimo yo guteranya ibitabo no kubyohereza. Bamwe bamaze kumva uko gahunda y’imirimo yari iteye, bashobora kuba baratekereje ko iyo mirimo itazaba irangiye; rwose byasaga n’aho bidashoboka! Ariko kandi, abavandimwe bari bazi ko Yehova azabashyigikira bakayirangiza.

“Umwuka mwiza w’ubufatanye”

Abavandimwe bari bizeye ko abagize ubwoko bwa Yehova bari kuzitanga babikunze, maze bahita batangira uwo mushinga (Zaburi 110:3). Kubera ko uwo mushinga w’ubwubatsi wari uhambaye, byasabaga ko haboneka abandi bakozi benshi baruta abari basanzwe bakora mu nzego zishinzwe imirimo y’ubwubatsi kuri Beteli. Abavandimwe na bashiki bacu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no muri Kanada barenga 1.000 kandi bafite ubuhanga mu by’ubwubatsi, bazaga gufasha igihe gito bakamara hagati y’icyumweru n’amezi atatu. Hatumiwe kandi abubatsi mpuzamahanga n’abandi bafasha igihe gito kugira ngo baze kwifatanya muri uwo mushinga. Komite z’Uturere Zishinzwe iby’Ubwubatsi na zo zatanze inkunga ikomeye.

Abenshi mu bazaga gufasha mu mushinga w’ubwubatsi w’i Wallkill, byabasabaga amafaranga menshi y’urugendo ndetse no gufata konji mu kazi bari basanzwe bakora. Nubwo byasabaga kwigomwa, babikoze bishimye. Abagize umuryango wa Beteli bagaragaje ko bashyigikiye uwo mushinga bashyiraho imihati myinshi kugira ngo abo bantu benshi bazaga gufasha babone icumbi n’ibyokurya. Abagize umuryango wa Beteli y’i Brooklyn, i Patterson, n’i Wallkill barenga 535, bazaga gufasha muri uwo mushinga ku minsi yo ku wa Gatandatu, kandi babaga bakoze imirimo basanzwe bakora mu cyumweru. Kuba imihati abagize ubwoko bw’Imana bashyizeho batera inkunga uwo mushinga utazibagirana yaragize icyo igeraho, byatewe gusa nuko Yehova yari awushyigikiye.

Hari n’abandi bagiye batanga impano z’amafaranga. Urugero, hari umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda witwa Abby, wandikiye abavandimwe ati “ndabashimira kubera imirimo yose mukora muducapira ibitabo byiza cyane. Nshobora kuzaza kubasura vuba. Papa yambwiye ko tuzaza umwaka utaha. Nzaza nambaye agakarita ku buryo muzahita mumenya. Mwakire aya madolari 20 [11.200 FRW] muzayakoreshe mwubaka icapiro rishya. Bavandimwe rero, utwo twari udufaranga iwacu bajya bangenera, ariko nifuje kutubaha.”

Hari mushiki wacu wanditse agira ati “nimwakire impano y’utu tugofero naboshye. Nifuzaga ko utwo tugofero mwaduha abakozi bakora mu mushinga w’ubwubatsi w’i Wallkill. Hari igitabo cyandikwamo iby’iteganyagihe cyavuze ko hagiye kuza igihe cy’ubukonje bukabije. Niba ari byo, niba atari byo, simbizi! Gusa, nzi ko imirimo myinshi y’i Wallkill izaba ikorerwa hanze, kandi nifuzaga ko abavandimwe na bashiki bacu babona icyo bifubika mu mutwe kugira ngo baticwa n’imbeho. Nta buhanga mfite mu bwubatsi ku buryo nagira icyo marira abavandimwe, ariko nzi kuboha. Ni yo mpamvu niyemeje kwitanga uko nshoboye nkoresheje ubwo buhanga mfite.” Ibaruwa ye yari iherekejwe n’ingofero 106 yari yaboshye!

Imirimo yo kubaka iryo capiro yarangiye mu gihe cyari cyarateganyijwe. John Larson, umugenzuzi w’icapiro yagize ati “hari umwuka mwiza w’ubufatanye. Ubwo se koko hari uwashidikanya ko Yehova yadushyigikiye muri uwo murimo? Imirimo yarihuse cyane. Ndibuka muri Gicurasi 2003 mpagaze aha igihe hari hakiri ibyondo, nitegereza abavandimwe bubakaga fondasiyo y’iyi nzu. None dore mu gihe kitageze no ku mwaka, nongeye guhagarara ha hantu ndeba icapiro rikora!”

Imihango yo kwegurira Yehova icapiro

Imihango yo kwegurira Yehova iryo capiro hamwe n’andi mazu yo kubamo, yabereye i Wallkill ku wa Mbere tariki ya 16 Gicurasi 2005. Abari mu mazu ya Beteli i Patterson, i Brooklyn no muri Kanada bakurikiranye iyo mihango kuri videwo. Abayikurikiranye bose hamwe bari 6.049. Theodore Jaracz, umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, ni we wahagarariye porogaramu ndetse asobanura muri make amateka y’umurimo wo gucapa. John Larson na John Kikot, bamwe mu bagize Komite y’Ishami, basubiyemo uko imirimo yo kubaka icapiro yagenze ndetse bavuga n’amateka y’umurimo wo gucapa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bakoresheje amashusho yo kuri videwo no kugira icyo babaza abantu. Uwitwa John Barr, umwe mu bagize Inteko Nyobozi, yatanze disikuru isoza yo kwegurira Yehova Imana icapiro rishya n’andi mazu atatu yo kubamo.

Mu cyumweru cyakurikiyeho, abagize umuryango wa Beteli y’i Patterson n’i Brooklyn bahawe umwanya wo gusura ayo mazu mashya. Abasuye ayo mazu muri icyo cyumweru bose hamwe bari 5.920.

Ni akahe gaciro duha ayo macapiro?

Muri disikuru yo kwegurira Yehova iryo capiro, Umuvandimwe Barr yibukije abari bamuteze amatwi ko agaciro k’iryo capiro katagaragarira mu kuba rifite imashini zihambaye. Agaciro karyo kagaragarira mu kuba rifitiye abantu akamaro. Ibitabo ducapa bigira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abantu.

Imwe muri izo mashini nshya ishobora gucapa inkuru z’Ubwami zigera kuri miriyoni mu isaha imwe gusa! Nyamara, inkuru y’Ubwami imwe ishobora kugira ingaruka zikomeye ku muntu, igatuma ahindura imibereho ye. Urugero, mu mwaka wa 1921, hari ikipi y’abakozi bo muri Afurika y’Epfo bari bashinzwe gusana umuhanda wa gari ya moshi, bakoraga agace k’uwo muhanda. Umwe muri bo witwa Christiaan, yabonye agapapuro munsi y’ibyuma by’umuhanda wa gari ya moshi. Yari imwe mu nkuru z’Ubwami zacu. Christiaan yashishikajwe cyane no kuyisoma. Amaze kuyisoma, yirutse asanga umukwe we amubwira yishimye cyane ati “uyu munsi nabonye ukuri!” Bidatinze, banditse basaba ibisobanuro byinshi kurushaho. Ibiro by’Ishami byo muri Afurika y’Epfo byaboherereje ibindi bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Abo bagabo babiri bayoborewe icyigisho cya Bibiliya, barabatizwa, kandi bifatanya mu kugeza ukuri kwa Bibiliya ku bandi. Ibyo byatumye abantu benshi bemera ukuri. Kandi koko, mu myaka ya za 90, abantu barenga ijana bo muri uwo muryango bari Abahamya ba Yehova. Ibyo byose byatewe gusa n’inkuru y’Ubwami imwe, umuntu yatoraguye munsi y’ibyuma by’umuhanda wa gari ya moshi!

Umuvandimwe Barr yagize ati “ibitabo ducapa bizana abantu mu kuri, bigatuma baguma mu kuri, bikabashishikariza kugira ishyaka ryinshi, kandi bigatuma abavandimwe na bashiki bacu bunga ubumwe. Icy’ingenzi cyane ariko, ibyo bitabo twese dutanga bihesha ikuzo Yehova Imana yacu.

Ni akahe gaciro Yehova aha amacapiro yacu?

Umuvandimwe Barr yasabye abari bateze amatwi gutekereza ku gaciro Yehova aha amacapiro. Mu by’ukuri, ni nk’aho amacapiro nta cyo avuze cyane kuri Yehova. Yehova ashobora no gukoresha amabuye akabwiriza ubutumwa bwiza (Luka 19:40). Ikindi kandi, ntashishikazwa n’uko izo mashini zihambaye, ubunini bwazo, uburyo zicapa mu buryo bwihuse cyangwa ubushobozi bwazo. Kandi impamvu irumvikana; none se si we waremye isi n’ijuru (Zaburi 147:10, 11)! Yehova azi uburyo buhambaye kurushaho bwakoreshwa mu gucapa ibitabo, uburyo abantu batigeze bateganya gukoresha habe no kubutekereza. None se agaciro nyakuri amacapiro yacu afite mu maso ya Yehova ni akahe? Mu by’ukuri, Yehova abona ko amacapiro yacu agaragaza imico y’agaciro kenshi y’abagize ubwoko bwe, ari yo urukundo, ukwizera no kumvira.

Umuvandimwe Barr yatanze urugero rugaragaza uwo muco w’urukundo. Hari umukobwa watekeye ababyeyi be umugati kandi uko bigaragara abo babyeyi barabyishimiye. Ariko kandi, icyabashimishije si ukuntu uwo mugati wari umeze ahubwo bakozwe ku mutima n’urukundo umukobwa wabo yagaragarije muri icyo gikorwa kirangwa n’ineza. Mu buryo nk’ubwo, iyo Yehova arebye iryo capiro rishya, abona ibirenze izo mashini n’ayo mazu icapiro rikoreramo. Icy’ingenzi abona, ni uko iryo capiro ari igihamya kigaragaza urukundo abagaragu be bakunda izina rye.—Abaheburayo 6:10.

Nanone kandi, nk’uko Yehova yabonye ko inkuge yagaragazaga ukwizera Nowa yari afite, abona ko n’iryo capiro ari igihamya gifatika kigaragaza ukwizera kwacu. Nowa yari yizeye iki? Yari yizeye ko ibyo Yehova yari yarahanuye byari kuzasohora. Natwe twizera ko turi mu minsi y’imperuka, twizera ko ubutumwa bwiza ari bwo bw’ingenzi cyane butangarizwa abatuye isi kandi ko ari iby’ingenzi ko bose babwumva. Tuzi ko ubutumwa bwo muri Bibiliya bushobora kurokora ubuzima.—Abaroma 10:13, 14.

Nta gushidikanya kandi ko Yehova abona ko iryo capiro ari igihamya kigaragaza kumvira. Nk’uko tubizi, ashaka ko ubutumwa bwiza bubanza kubwirizwa mu isi yose imperuka ikabona kuza (Matayo 24:14). Iryo capiro hamwe n’andi ari hirya no hino ku isi azagira uruhare mu gutuma iyo nshingano isohozwa.

Koko rero, abagize ubwoko bwa Yehova bagaragaje urukundo, ukwizera ndetse no kumvira batanga impano zari zikenewe kugira ngo iryo capiro ryubakwe, bararyubaka kandi barikoramo. Nanone bagaragaza iyo mico mu gihe bakomeza kugira ishyaka mu murimo wo kugeza ukuri ku bantu bose bemera kubatega amatwi.

[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 11]

UKO ICAPIRO RYO MURI LETA ZUNZE UBUMWE Z’AMERIKA RYAGIYE RYAGURWA

1920: Icapiro ryari i Brooklyn ahitwa 35 Myrtle Avenue. Ni ho hari imashini ya mbere icapa yakoreshejwe mu gucapa amagazeti.

1922: Icapiro ryimuriwe ahitwa 18 Concord Street mu nzu y’amagorofa atandatu. Ni bwo ibitabo byatangiye gucapwa.

1927: Icapiro ryimuriwe mu yindi nzu nshya yari ahitwa 117 Adams Street.

1949: Bongeyeho indi nzu y’amagorofa 9 bituma ubunini bw’icapiro bwikuba kabiri.

1956: Ubunini bw’iryo capiro bwongeye kwikuba kabiri igihe hubakwaga indi nzu nshya ahitwa 77 Sands Street.

1967: Hubatswe indi nzu y’amagorofa icumi, amacapiro yari amaze guhuzwa agira ubunini buruta ubw’inzu yubatswe bwa mbere incuro icumi.

1973: I Wallkill hubatswe irindi capiro rito ryo gucapa amagazeti.

2004: Imirimo yose yo gucapa, guteranya ibitabo no kubyohereza ikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yahurijwe i Wallkill.