Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma

IGITABO cya kabiri cy’ibyo ku Ngoma gitangira Salomo ari umwami wa Isirayeli. Icyo gitabo gisozwa n’amagambo Kuro, Umwami w’u Buperesi, yabwiye Abayahudi bari barajyanyweho iminyago i Babuloni, agira ati ‘[Yehova] yanyihanangirije kumwubakira inzu i Yerusalemu h’i Buyuda. None umuntu wo mu bantu bayo wese uri muri mwe, Uwiteka Imana ye ibane na we kandi azamuke’ (2 Ngoma 36:23). Umutambyi Ezira yarangije kwandika icyo gitabo mu mwaka wa 460 M.I.C. Kivuga ibyabaye mu gihe cy’imyaka 500, ni ukuvuga ibyabaye kuva mu mwaka wa 1037 M.I.C., kugeza mu mwaka wa 537 M.I.C.

Itegeko rya Kuro ryatumye Abayahudi basubira i Yerusalemu maze bongera gusenga Yehova. Gusa ariko, imyaka myinshi bari baramaze mu bunyage i Babuloni yari yarabagizeho ingaruka mbi. Abari bavuye mu bunyage ntibari bazi amateka y’igihugu cyabo. Igitabo cya kabiri cy’ibyo ku Ngoma cyabasobanuriye muri make, ibintu byabaye mu gihe cy’ubutegetsi bw’abami bakomokaga kuri Dawidi, gikoresheje amagambo ashishikaje. Nanone kandi, iyi nkuru iradushishikaza kubera ko igaragaza neza imigisha igera ku bantu bubaha Imana y’ukuri ndetse n’ingaruka zigera ku bayisuzugura.

UMWAMI YUBAKIRA YEHOVA INZU

(2 Ngoma 1:1–9:31)

Yehova yahaye Umwami Salomo ibyo yari yamusabye amwinginga, ibyo bikaba ari ubwenge n’ubuhanga, abimuhana n’ubutunzi n’icyubahiro. Uwo mwami yubakiye Yehova inzu y’akataraboneka i Yerusalemu, abaturage ‘baranezerwa kandi bishima mu mitima’ (2 Ngoma 7:10). Salomo yaje ‘kurusha abami bo mu isi bose ubutunzi n’ubwenge.’​—2 Ngoma 9:22.

Salomo amaze imyaka irenga 40 ategeka Isirayeli, ‘yaratanze asanga ba sekuruza, ahambwa mu mudugudu wa se Dawidi, maze umuhungu we Rehobowamu yima ingoma’ (2 Ngoma 9:31). Ezira ntavuga iby’ukuntu Salomo yatandukiriye akava mu gusenga k’ukuri. Mu bintu bibi Salomo yakoze, ibivugwa muri iki gitabo ni umwanzuro udahuje n’ubwenge yafashe wo kugura amafarashi menshi muri Egiputa no gushyingiranwa n’umukobwa wa Farawo. Ubundi Ezira abara iyo nkuru yibanda ku bintu bitera inkunga.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

2:13—Kuki igisekuru cy’umunyabukorikori uvugwa hano gitandukanye n’ikiboneka mu 1 Abami 7:14? Igitabo cya mbere cy’Abami kivuga ko nyina w’uwo munyabukorikori yari “umupfakazi wo mu muryango wa Nafutali” kubera ko yari yarashyingiranywe n’umugabo wo muri uwo muryango. Uwo mugore ariko, we yakomokaga mu muryango wa Dani. Umugabo we amaze gupfa, yashyingiranywe n’umugabo w’i Tiro babyarana uwo munyabukorikori.

2:17; 8:10—Iyo mirongo ivuga ko umubare w’abatware bakuru bategekaga imirimo hamwe n’abatwaraga abakozi bakoreshwaga imirimo y’agahato wari 3.600 wongeyeho 250, mu gihe abavugwa mu 1 Abami 5:16; 9:23, bari 3.300 wongeyeho 550. Kuki iyo mibare itandukanye? Uko bigaragara, itandukaniro riri hagati y’ibyiciro abo batware bashyirwagamo. Birashoboka ko Igitabo cya kabiri cy’ibyo ku Ngoma gishyira itandukaniro hagati y’abantu 3.600 batari Abisirayeli n’abandi Bisirayeli 250 bari abatware bategekaga imirimo; mu gihe Igitabo cya Mbere cy’Abami cyo gishyira itandukaniro hagati y’abantu 3.300 bakoreshaga imirimo y’agahato n’abandi 550 bari mu rwego rwo hejuru bategekaga imirimo. Uko byaba biri kose, igiteranyo cy’umubare w’abo batware bakuru bose ni 3.850.

4:2-4—Kuki ibishushanyo by’ibimasa ari byo bacuze kugira ngo babiterekeho igikarabiro cy’umuringa bari bacuze? Mu Byanditswe, ibimasa bigereranya imbaraga (Ezekiyeli 1:10; Ibyahishuwe 4:6, 7). Kuba barahisemo gukoresha ibishushanyo by’ibimasa byari bikwiriye, kubera ko ibyo bimasa 12 byari bikoze mu muringa ari byo byari byikoreye “igikarabiro” kinini cyane cy’umuringa, cyapimaga toni zigera kuri 30 kandi kikaba cyarashoboraga kujyamo litiro 66.000 cyangwa ingunguru 330 z’amazi. Kuba baracuze ibyo bimasa ari icyo bagamije, ntibyari ukurenga ku itegeko rya kabiri ryabuzanyaga kurema ibishushanyo bisengwa.​—Kuva 20:4, 5.

4:5—Igikarabiro cy’umuringa cyashoboraga kujyamo amazi angana iki? Iyo icyo gikarabiro cyabaga cyuzuye, cyashoboraga kujyamo incuro z’intango ibihumbi bitatu, ni ukuvuga litiro zigera ku 66.000 cyangwa ingunguru 330. Icyakora, ubusanzwe gishobora kuba cyarabaga kirimo bibiri bya gatatu by’amazi yose yashoboraga kujyamo. Mu 1 Abami 7:26 havuga ko “[icyo gikarabiro] cyajyagamo incuro z’intango ibihumbi bibiri [litiro 44.000 cyangwa ingunguru 220].”

5:4, 5, 10—Ni ikihe gikoresho cyavanywe mu ihema ry’ibonaniro kigashyirwa mu rusengero Salomo yubatse? Igikoresho kimwe rukumbi cyavanywe mu ihema ry’ibonaniro kigashyirwa mu rusengero Salomo yubatse ni Isanduku y’Isezerano. Urusengero rumaze kubakwa, ihema ry’ibonaniro ryakuwe i Gibeyoni rijyanwa i Yerusalemu kandi uko bigaragara ni ho baribitse.z​—2 Ngoma 1:3, 4.

Icyo ibyo bitwigisha:

1:11, 12. Ibyo Salomo yasabye byagaragarije Yehova ko kugira ubwenge n’ubuhanga ari byo umwami yifuzaga cyane. Amasengesho dutura Imana na yo ahishura ibituri ku mutima. Bityo rero twaba tugaragaje ubwenge, tugenzuye ibyo dushyira mu masengesho yacu.

6:4. Gushimira Yehova tubivanye ku mutima ku bw’ineza ye yuje urukundo no kugira neza kwe, byagombye gutuma tumuhimbaza. Ibyo bikubiyemo kumusingiza tubitewe n’urukundo tumukunda ndetse no gushaka kumushimira.

6:18-21. Nubwo Imana idashobora gukwirwa mu nzu iyo ari yo yose, urusengero rwagombaga kuba ihuriro rya gahunda yo gusenga Yehova. Muri iki gihe, Amazu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova na yo aba ari ihuriro ry’ugusenga k’ukuri mu gace arimo.

6:19, 22, 32. Yehova ashobora kumva amasengesho y’abantu bose, uhereye ku mwami ukagera ku muntu woroheje hanyuma y’abandi mu gihugu, ndetse n’umunyamahanga wamusenga nta buryarya. *​—Zaburi 65:3.

UKO ABAMI BAKOMOKAGA KURI DAWIDI BAGIYE BAKURIKIRANA

(2 Ngoma 10:1–36:23)

Ubwami bwa Isirayeli bwaje gucikamo ibice bibiri: ubwami bw’amajyaruguru bwari bugizwe n’imiryango icumi n’ubwami bw’amajyepfo bwari bugizwe n’umuryango wa Yuda n’uwa Benyamini. Abatambyi n’Abalewi bo muri Isirayeli bose bakomeje kuba indahemuka ku isezerano rihereranye n’umuryango umwami yagombaga gukomokamo. Bagiye ku ruhande rwa Rehobowamu mwene Salomo babirutisha imiryango yabo n’igihugu cyabo. Hashize imyaka irenga 30 urusengero rurangije kubakwa, ubutunzi bwarimo bwarasahuwe.

Mu bami 19 bakurikiye Rehobowamu, batanu babaye indahemuka, batatu batangiye neza ariko ntibakomeza kuba indahemuka, naho umwe yaje kwihana ava mu nzira mbi yagenderagamo. Abandi bami basigaye bakoze ibyo Yehova yanga. * Ibikorwa abo bami batanu biringiraga Yehova bakoze, byavuzweho cyane muri iki gitabo. Inkuru zivuga imirimo Hezekiya yakoze yo kongera gutangiza gahunda zo mu rusengero ndetse n’uko Yosiya yateguye umunsi mukuru ukomeye cyane wa Pasika, zishobora kuba zarateye inkunga ikomeye Abayahudi bari bashishikajwe no kubona gahunda yo gusenga Yehova yongera gusubizwaho i Yerusalemu.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

13:5—Amagambo ngo ‘gusezeranisha umunyu’ asobanura iki? Kubera ko umunyu ufite ubushobozi bwo kurinda ibintu kubora, ugereranya ibintu bihoraho cyangwa bidashobora guhinduka. Ubwo rero ‘gusezeranisha umunyu’ byumvikanisha isezerano ridakuka.

14:1-4; 15:17—Mbese Umwami Asa yakuyeho “ingoro” zose? Uko bigaragara ntiyazikuyeho zose. Birashoboka ko Asa yakuyeho ingoro zari zifitanye isano no gusenga imana z’ibinyoma, izakoreshwaga mu gusenga Yehova akazireka. Birashoboka kandi ko izo ngoro zaba zarongeye kubakwa mu myaka ya nyuma y’ingoma ya Asa. Izo na zo zikaba zarashenywe n’umuhungu we Yehoshafati. Mu by’ukuri, izo ngoro ntizigeze zishiraho burundu, ndetse no ku ngoma ya Yehoshafati.—2 Ngoma 17:5, 6; 20:31-33.

15:9; 34:6—Ese igihe ubwami bwa Isirayeli bwacikagamo ibice, umuryango wa Simeyoni wari uri ku ruhe ruhande? Kubera ko umuryango wa Simeyoni wari warahawe umurage mu turere tumwe na tumwe twari muri gakondo yahawe umuryango wa Yuda, umuryango wa Simeyoni wari mu bwami bw’amajyepfo bwari bugizwe n’umuryango wa Yuda n’uwa Benyamini (Yosuwa 19:1). Ariko ku birebana n’idini na politiki, uwo muryango wifatanyije n’ubwami bw’amajyaruguru. Ndetse hari abantu bamwe bo mu muryango wa Simeyoni bimukiye mu bwami bw’amajyaruguru (1 Ngoma 4:42, 43). Ni yo mpamvu umuryango wa Simeyoni wabarirwaga mu bwami bw’amajyaruguru bwari bugizwe n’imiryango icumi.

35:3—Igihe Yosiya yazanaga mu rusengero Isanduku yera y’Isezerano, yari ayikuye he? Bibiliya ntivuga niba iyo Sanduku y’Isezerano yari yarakuwe mu rusengero n’umwe mu bami babi babanjirije Yosiya cyangwa se niba ari Yosiya ubwe wayimuye igihe bakoraga imirimo ikomeye yo gusana urusengero. Salomo amaze gupfa, iyo Sanduku yongeye kuvugwaho rimwe gusa mu mateka, igihe Yosiya yayigaruraga mu rusengero.

Icyo ibyo bitwigisha:

13:13-18; 14:10, 11; 32:9-23. Iyi mirongo itwigisha isomo ry’ingenzi ry’uko tugomba kwishingikiriza kuri Yehova.

16:1-5, 7; 18:1-3, 28-32; 21:4-6; 22:10-12; 28:16-22. Kugirana imishyikirano n’abantu batizera bizana ingaruka zibabaje. Nitwirinda kwifatanya n’isi mu bintu bitari ngombwa, tuzaba tugaragaje ko turi abanyabwenge.​—Yohana 17:14, 16; Yakobo 4:4.

16:7-12; 26:16-21; 32:25, 26. Ubwibone bwatumye Umwami Asa akora ibintu bibi mu myaka ya nyuma y’ubuzima bwe. Nanone kandi, ubwibone bwatumye Uziya avanwa ku ngoma. Hezekiya yakoze iby’ubupfu kandi birashoboka ko ari ubwibone bwatumye yereka intumwa z’Abanyababuloni ubutunzi bwo mu rusengero (Yesaya 39:1-7). Bibiliya itanga umuburo ugira uti “kwibona kubanziriza kurimbuka, kandi umutima wirarira ubanziriza kugwa.”​—Imigani 16:18.

16:9. Yehova afasha abafite imitima imutunganiye, kandi ashishikazwa no gukoresha imbaraga ze ku bwabo.

18:12, 13, 23, 24, 27. Kimwe na Mika, natwe dukwiriye kugira ubutwari n’ubushizi bw’amanga mu gihe tuvuga ibyerekeye Yehova n’imigambi ye.

19:1-3. Yehova abona ibyiza dukora ndetse no mu gihe twaba twakoze ibintu byatuma aturakarira.

20:1-28. Dushobora kwizera tudashidikanya ko nitwicisha bugufi tugashakira ubuyobozi kuri Yehova, azabuduha.​—Imigani 15:29.

20:17. Kugira ngo ‘tuzirebere agakiza Uwiteka azaduha,’ tugomba ‘guhagarara’ tugashyigikira Ubwami bw’Imana nta gucogora. Aho kwiyiringira, tugomba ‘kwirema inteko’ tukiringira Yehova mu buryo bwuzuye.

24:17-19; 25:14. Yowasi n’umuhungu we Amasiya baguye mu mutego wo gusenga ibigirwamana. Muri iki gihe, natwe dushobora kugwa mu mutego nk’uwo, cyane cyane iyo uko gusenga ibigirwamana bije mu buryo bufifitse bwo kurarikira no gukunda igihugu.​—Abakolosayi 3:5; Ibyahishuwe 13:4.

32:6, 7. Natwe tugomba kugira ubutwari kandi tugashikama, ‘tukambara intwaro zose z’Imana’ maze tukarwana intambara yo mu buryo bw’umwuka.—Abefeso 6:11-18.

33:2-9, 12, 13, 15, 16. Umuntu agaragaza ko yicujije by’ukuri, iyo aretse inzira ze mbi maze akiyemeza gushyiraho imihati itajenjetse kugira ngo akore ibyiza. Umuntu wicujije by’ukuri, ndetse n’iyo yaba yakoze ibintu bibi cyane nk’iby’umwami Manase yakoze, Yehova ashobora kumubabarira.

34:1-3. Imimerere mibi yose twaba twarakuriyemo ntiyagombye kutubuza kumenya Yehova no kumukorera. Yosiya akiri muto, ashobora kuba yarahawe urugero rwiza na sekuru Manase wari warihannye. Aho Yosiya yaba yarakuye urugero rwiza hose, amaherezo byaje kugira ingaruka nziza. Uko ni ko natwe bishobora kutugendekera.

36:15-17. Yehova agira imbabazi kandi arihangana. Ariko imbabazi no kwihangana bye bigira aho bigarukira. Abantu bifuza kuzarokoka igihe Yehova azarimburira iyi si mbi, bagomba kwitabira ubutumwa bagezwaho n’abakora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami.

36:17, 22, 23. Buri gihe ibyo Yehova avuze birasohora.​—1 Abami 9:7, 8; Yeremiya 25:9-11.

Igitabo cyamushishikarije kugira icyo akora

Mu 2 Ngoma 34:33, hagira hati “Yosiya akura ibizira byose mu bihugu by’Abisirayeli byose, yemeza abari mu gihugu cya Isirayeli bose gukorera Uwiteka Imana yabo.” Ni iki cyatumye Yosiya akora ibyo byose? Igihe Shafani, umwanditsi w’Umwami Yosiya yamuzaniraga igitabo cy’Amategeko ya Yehova cyari kimaze kuvumburwa, umwami yategetse ko bakimusomera mu ijwi riranguruye. Yosiya yakozwe ku mutima cyane n’ibyo yari yumvise, ku buryo mu buzima bwe bwose yagize ishyaka ryo guteza imbere ugusenga kutanduye.

Gusoma Ijambo ry’Imana no kuritekerezaho bishobora kudukora ku mutima cyane. Ese gutekereza ku nkuru zivuga iby’abami bakomokaga mu muryango wa Dawidi ntibidutera inkunga yo gukurikiza ingero z’abiringiye Yehova, kandi tukirinda imyifatire mibi y’abataramwiringiye? Igitabo cya kabiri cy’ibyo ku Ngoma kidushishikariza gusenga Imana y’ukuri nta kindi tuyibangikanyije na cyo no gukomeza kuyibera indahemuka. Nta gushidikanya, ubutumwa bukubiyemo ni buzima kandi bufite imbaraga.​—Abaheburayo 4:12.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 8 Ibindi bibazo birebana n’itahwa ry’urusengero ndetse n’andi masomo twakura ku isengesho Salomo yasenze icyo gihe, biboneka mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 2005, ipaji ya 28-31.

^ par. 1 Ku bihereranye n’uko abami b’u Buyuda bagiye bakurikirana, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 2005, ku ipaji ya 12.

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Waba uzi impamvu kuba barateretse igikarabiro cy’umuringa ku bishushanyo by’ibimasa, byari bikwiriye kandi bifite icyo bishushanya?

[Amafoto yo ku ipaji ya 21]

Nubwo Yosiya atabonye inkunga zihagije mu buto bwe, yakuze ari indahemuka kuri Yehova