Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Niyemeje gukomeza gukorera umuremyi wanjye

Niyemeje gukomeza gukorera umuremyi wanjye

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Niyemeje gukomeza gukorera umuremyi wanjye

BYAVUZWE NA CONSTANCE BENANTI

Byose byabaye mu gihe gito cyane! Mu minsi itandatu gusa, agakobwa kacu kitwaga Camille kari gafite umwaka n’amezi icumi, kagize umuriro mwinshi, hanyuma karapfa! Nashenguwe n’agahinda ku buryo nanjye numvaga nakwipfira. Naribazaga nti ‘kuki koko Imana yemeye ko ikintu nk’iki kiba?’ Numvaga ntabyumva rwose!

ABABYEYI banjye bari abimukira baturutse mu mujyi wa Castellammare del Golfo wo ntara ya Sicile mu Butaliyani. Bimukiye mu mujyi wa New York, aho navukiye ku ya 08 Ukuboza 1908. Umuryango wacu wari ugizwe na papa na mama hamwe n’abana umunani, barimo abahungu batanu n’abakobwa batatu. *

Mu mwaka wa 1927, papa witwaga Santo Catanzaro yatangiye kujya mu materaniro y’itsinda rito ry’Abigishwa ba Bibiliya, uko akaba ari ko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe. Umuvandimwe wakomokaga mu Butaliyani witwaga Giovanni De Cecca, wakoraga ku cyicaro gikuru (nanone hitwa kuri Beteli) kiri i Brooklyn muri Leta ya New York, yateraniraga aho twari dutuye muri leta ya New Jersey yegeranye n’iya New York. Nyuma y’igihe runaka, papa yatangiye kubwiriza ndetse aza no gutangira umurimo w’igihe cyose, umurimo yakomeje kugeza aho apfiriye mu mwaka wa 1953.

Mama akiri muto yifuzaga kuba umubikira ariko ababyeyi be baramwangira. Mu mizo ya mbere, mama yambuzaga kwifatanya na papa igihe yabaga ayoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Nyuma y’igihe gito ariko, naje kubona ko papa yagendaga ahinduka. Yari asigaye acisha make, akitonda kandi mu rugo harangwaga amahoro. Ibyo byaranshimishije.

Hagati aho naje guhura n’umusore wari mu kigero cyanjye witwaga Charles wari waravukiye i Brooklyn. Na we umuryango we wari waravuye muri Sicile. Ntibyatinze twahise twiyemeza kuzarushinga. Aho papa aviriye mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ryabereye i Columbus muri leta ya Ohio mu mwaka wa 1931, twarashyingiranywe. Mu mwaka umwe gusa, agakobwa kacu kitwaga Camille kari kavutse. Ako kana kamaze gupfa, nagize agahinda kenshi cyane kanshenguye umutima. Umunsi umwe, Charles warimo arira yarambwiye ati “Camille yari umwana wanjye nk’uko nawe yari uwawe. Waretse tugahumurizanya ariko ubuzima bugakomeza?”

Uko twemeye ukuri

Charles yanyibukije ko mu gihe cy’ishyingurwa rya Camille, muri disikuru papa yatanze yavuzemo ibyiringiro by’umuzuko. Nabajije Charles nti “nawe se wiringira ko koko hazabaho umuzuko?”

Yaranshubije ati “ndabyiringira rwose! Ese kuki tutagerageza kumenya icyo Bibiliya ibivugaho?”

Iryo joro naraye ntagohetse. Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, mbere y’uko papa ajya ku kazi, nagiye kumureba maze mubwira ko jye na Charles dushaka kwiga Bibiliya. Yarishimye cyane ahita ampobera. Mama wari ukiryamye yumvise tuganira maze arambaza ati “habaye iki?” Naramushubije nti “nta cyo, n’uko gusa jye na Charles twiyemeje kwiga Bibiliya.”

Yaranshubije ati “erega twese turashaka kwiga Bibiliya.” Ubwo abo mu rugo twese uko turi 11, basaza banjye na barumuna banjye, twatangiye kwigira hamwe Bibiliya mu rwego rw’umuryango.

Icyigisho cya Bibiliya cyarampumurije, buhoro buhoro ngenda nsobanukirwa ibintu byinshi ntari nzi, kandi agahinda nari mfite gasimburwa n’ibyiringiro. Nyuma y’umwaka umwe, mu mwaka wa 1935, jye na Charles twatangiye kugeza ukuri ko muri Bibiliya ku bandi. Muri Gashyantare 1937, tumaze kumva disikuru ishingiye ku Byanditswe yasobanuraga umubatizo wo mu mazi yatangiwe ku cyicaro gikuru i Brooklyn, twabatirijwe hamwe n’abandi benshi muri pisine yo muri hoteli yari hafi aho. Nateye iyo ntambwe atari uko gusa nari niringiye kuzongera kubona agakobwa kanjye, ahubwo nanone kubera ko nifuzaga gukorera Umuremyi wanjye nari maze kumenya kandi nakundaga.

Ntangira umurimo w’igihe cyose

Kubwira abandi ibyo nabaga nize byaranshimishaga kandi bigatuma numva nyuzwe, cyane cyane ko muri icyo gihe abantu benshi bitabiraga ubutumwa bw’Ubwami kandi bakabugeza no ku bandi (Matayo 9:37). Mu mwaka wa 1941, jye na Charles twabaye abapayiniya, ni ukuvuga ababwiriza b’igihe cyose bo mu Bahamya ba Yehova. Bidatinze, twaguze inzu yimukanwa maze jye na Charles dusigira musaza wanjye Frank uruganda ruto twari dufite rwakoraga amapantalo. Nyuma y’igihe twaje gushimishwa no kubona ibaruwa yatumenyeshaga ko twari twagizwe abapayiniya ba bwite. Twabanje gukorera umurimo muri Leta ya New Jersey, nyuma tuza koherezwa muri Leta ya New York.

Ubwo twari mu ikoraniro ryabereye mu mujyi wa Baltimore muri leta ya Maryland mu mwaka wa 1946, twatumiwe mu nama yari iyobowe n’intumwa zihariye zari ziturutse ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova. Twahahuriye na Nathan H. Knorr ari kumwe na Milton G. Henschel. Batubwiye iby’umurimo w’ubumisiyonari ariko by’umwihariko tuganira iby’umurimo wo kubwiriza mu Butaliyani. Badusabye gutekereza tukareba niba dushobora kuzaza kwiga mu Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi.

Baratubwiye bati “mugende mubitekerezeho maze muduhe igisubizo.” Tukimara gusohoka mu biro, jye na Charles twararebanye, duhita duhindukira turongera twinjira muri ibyo biro, turababwira tuti “twabitekerejeho. Twiteguye kujya i Galeedi.” Hashize iminsi icumi, twatangiye kwiga mu ishuri rya karindwi rya Galeedi.

Amezi twahamaze twigishwa ntituzayibagirwa. Ikintu cyadukoze ku mutima cyane ni urukundo abarimu batugaragarije n’uburyo batwihanganiraga, bakadutegurira kuzahangana n’ingorane tugeze mu mafasi yo mu mahanga. Tumaze guhabwa impamyabumenyi muri Nyakanga 1946, twoherejwe kumara igihe gito tubwiriza mu mujyi wa New York, ahari hatuye Abataliyani batari bake. Wa munsi twari dutegereje warashyize uragera! Ku itariki ya 25 Kamena 1947, twagiye mu Butaliyani, aho twagombaga gukorera umurimo w’ubumisiyonari.

Uko twamenyereye ifasi twoherejwemo

Twakoze urwo rugendo mu bwato bwari bwarahoze bukoreshwa n’abasirikare. Nyuma y’iminsi 14 twamaze tugenda mu nyanja, ubwato bwahagaze ku cyambu cya Gênes, mu Butaliyani. Uwo mujyi wari ukigaragaramo ibintu byangijwe n’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yari imaze imyaka ibiri gusa irangiye. Urugero, inzu yari aho bategera gari ya moshi nta kirahuri na kimwe yari isigaranye kubera ibisasu byayisutsweho. Twafashe gari ya moshi tuva i Gênes tujya i Milan, ahari hari ibiro by’ishami n’inzu y’abamisiyonari.

Nyuma y’intambara mu Butaliyani hari ubukene bukabije. Imirimo yo gusana ibyangiritse yari yaratangiye gukorwa ariko ubukene bwaranumaga. Bidatinze, nahise mfatwa n’indwara ndaremba. Hari umuganga umwe wavuze ko umutima wanjye wari umeze nabi cyane ku buryo yatekerezaga ko icyari kumbera cyiza ari uko nari gusubira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ubu nshimishwa n’uko ibyo yavugaga yibeshyaga. Nyuma y’imyaka 58, ndacyari mu ifasi noherejwemo mu Butaliyani.

Tumaze imyaka mike mu Butaliyani, basaza banjye bari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bashatse kutwoherereza imodoka. Ariko Charles yarabyanze abigiranye ubugwaneza, kandi uwo mwanzuro we narawishimiye. Dukurikije amakuru twari dufite, icyo gihe nta Muhamya wo mu Butaliyani wagiraga imodoka. Ni yo mpamvu Charles yumvaga ko byarushaho kuba byiza tubayeho mu buzima bumeze nk’ubw’abandi bavandimwe bacu b’Abakristo. Kugeza mu mwaka wa 1961, twari tutaratunga imodoka. Muri uwo mwaka ni bwo twabonye akamodoka gato.

Inzu y’Ubwami twabanje guteraniramo i Milan yari munsi y’ubutaka kandi nta sima yagiraga. Nta hantu biyuhagirira hari hahari kandi yakundaga kurekamo amazi iyo imvura yabaga yaguye. Nanone habaga imbeba nyinshi wasangaga zicaracara hirya no hino. Hari amatara abiri mato yatumurikiraga mu gihe cy’amateraniro. Nubwo twari muri iyo mimerere igoye, twaterwaga inkunga no kubona abantu bafite imitima itaryarya baza mu materaniro kandi amaherezo bakifatanya mu murimo wo kubwiriza.

Ibyatubayeho mu murimo w’ubumisiyonari

Hari umugabo twigeze gusigira agatabo kitwa La paix de demain sera-t-elle de longue durée? Tugiye kugenda, umugore we witwa Santina yahise aza afite amashashi manini yari avanye guhaha. Yasaga n’uwarakaye, atubwira ko afite abana b’abakobwa umunani agomba kwitaho kandi ko nta n’akanya afite. Nasubiye gusura Santina mu rugo nsanga arimo aboha, ariko umugabo we ntiyari ahari. Yarambwiye ati “nta gihe mfite cyo kugutega amatwi. Uretse n’ibyo kandi, sinzi gusoma.”

Nasenze Yehova bucece maze mbaza Santina niba nshobora kumuha amafaranga akambohera umupira w’umugabo wanjye. Nyuma y’ibyumweru bibiri, Santina yampaye uwo mupira ndetse dutangira kujya twigana kuri gahunda twifashishije agatabo “La vérité vous affranchira.” Santina yaje kumenya gusoma; kandi nubwo umugabo we yamurwanyije, yagize amajyambere agera ubwo abatizwa. Batanu mu bakobwa be babaye Abahamya kandi Santina na we yafashije abandi bantu benshi kwemera ukuri ko muri Bibiliya.

Muri Werurwe 1951, twe hamwe n’abandi bamisiyonari babiri ari bo Ruth Cannon * na Loyce Callahan nyuma waje gushyingiranwa na Bill Wengert, twimuriwe i Brescia hatabaga Umuhamya n’umwe. Twabonye inzu irimo n’ibikoresho, ariko nyuma y’amezi abiri nyirayo aduha amasaha 24 gusa ngo tube twamaze kuyivamo. Kubera ko nta wundi Muhamya wabaga muri ako gace, ubwo nta handi twagombaga kujya uretse muri hoteli, aho twamaze hafi amezi abiri.

Ibyokurya byacu byabaga bigizwe n’icyayi, utugati, twa foromaje ndetse n’imbuto. Nubwo twari mu mimerere igoranye, mu by’ukuri twari dufite ibyishimo kandi twagize imigisha. Nyuma y’igihe twaje kubona akazu gato, kandi mu Rwibutso rw’Urupfu rwa Kristo rwo mu wa 1952, abantu 35 baje kurwizihiriza mu cyumba gito twateraniragamo.

Duhangana n’ingorane

Icyo gihe abayobozi ba Kiliziya Gatolika bari bagifite ububasha busesuye ku baturage. Urugero, igihe twabwirizaga i Brescia, hari umupadiri woheje abana b’abahungu ngo badutere amabuye. Icyakora hashize igihe, abantu 16 batangiye kwigana natwe Bibiliya kandi mu gihe gito cyane bahindutse Abahamya. Muri abo bantu harimo n’umwe muri ba bana bari bohejwe ngo badutere amabuye! Ubu ni umusaza muri rimwe mu matorero y’i Brescia. Tuva i Brescia mu mwaka wa 1955, hari ababwiriza b’Ubwami 40 bifatanyaga mu murimo wo kubwiriza.

Nyuma yaho, twagiye kubwiriza i Leghorn (Livorno) tuhamara imyaka itatu. Umubare munini w’Abahamya baho wari ugizwe na bashiki bacu. Ni ukuvuga ko bashiki bacu ari bo bitaga ku nshingano zo mu itorero ubusanzwe zihabwa abavandimwe. Nyuma twimukiye i Gênes aho twari twaratangiriye umurimo imyaka 11 mbere yaho. Icyo gihe hari itorero. Inzu y’Ubwami twateraniragamo yari mu igorofa rya mbere ry’inzu twabagamo.

Tukimara kugera i Gênes, natangiye kwigana Bibiliya n’umugore wari ufite umugabo wahoze ari umuteramakofe, akaba n’umuyobozi w’inzu yaberagamo imikino y’iteramakofe. Uwo mugore yateye imbere mu buryo bw’umwuka, bidatinze aba mushiki wacu w’Umukristo. Umugabo we ariko yaramurwanyije ndetse amara igihe kirekire amurwanya. Nyuma ariko yatangiye kujya amuherekeza mu materaniro. Aho kugira ngo yinjire mu Nzu y’Ubwami, yategaga amatwi yiyicariye hanze. Nyuma y’igihe twaravuye i Gênes, twaje kumenya ko yaje gusaba kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Yarabatijwe ndetse aba n’umugenzuzi urangwa n’urukundo mu itorero rya gikristo. Yakomeje kuba indahemuka kugeza apfuye.

Nanone niganye Bibiliya n’umukobwa wari wararambagijwe n’umupolisi. Mu mizo ya mbere wabonaga uwo mupolisi ashimishijwe, ariko bamaze gushyingiranwa imyitwarire ye irahinduka. Yarwanyije umugore we ku buryo uwo mugore yahagaritse kwiga Bibiliya. Nyuma twongeye kwigana Bibiliya ariko umugabo we amutera ubwoba amubwira ko umunsi yadufashe twiga Bibiliya azahita aturasa twembi. Nyamara uwo mugore yakomeje kugira amajyambere, arabatizwa aba Umuhamya. Namwe murumva ko atigeze aturasa. Ahubwo nyuma y’imyaka ubwo nari mu ikoraniro i Gênes, umuntu yaraje anturuka inyuma amfuka ibiganza ku maso, maze arambwira ngo nimfore uwo ari we. Maze kubona ko ari umugabo wa wa mugore, sinabashije kwihangana, nararize. Amaze kumpobera, yambwiye ko uwo munsi nyir’izina ari bwo yari yagaragaje ko yiyeguriye Yehova akabatizwa!

Kuva mu mwaka wa 1964 kugeza mu wa 1972, nagize igikundiro cyo guherekeza Charles igihe yasuraga amatorero ayakomeza mu buryo bw’umwuka. Twasuye amatorero hafi ya yose yari mu majyaruguru y’u Butaliyani, i Piedmont, Lombardy n’i Liguria. Nyuma twongeye gukorera umurimo w’ubupayiniya hafi y’i Florence tuza no kwimukira i Vercelli. Mu mwaka wa 1977, aho i Vercelli hari itorero rimwe gusa, ariko twahavuye mu wa 1999 hari amatorero atatu. Uwo mwaka nujuje imyaka 91, nuko badusaba kwimukira mu nzu y’abamisiyonari iri i Roma, inzu nziza cyane iri ahantu heza hatuje.

Ikindi kintu kibabaje cyambayeho

Mu mwaka wa 2002, Charles, utari usanzwe arwaragurika, yafashwe n’indwara mu buryo butunguranye. Ubuzima bwe bwagiye burushaho kumera nabi kugeza aho apfiriye ku itariki ya 11 Gicurasi 2002. Mu myaka 71 twari tumaranye, twafatanyaga kurira mu bihe by’akababaro tukanasangira ibyishimo igihe twabaga tugezweho n’imigisha. Urupfu rwe rwanteye agahinda kenshi bitavugwa kandi numva hari ikintu gikomeye natakaje mu buzima bwanjye.

Incuro nyinshi, nkunda gutekereza nkabona Charles yambaye ikositimu ye n’ingofero yari afite yo mu myaka ya za 30. Njya ntekereza ukuntu yamwenyuraga, ndetse hari n’igihe nsa n’uwumvise akubise agatwenge ke nari menyereye kumva. Mbifashijwemo na Yehova ndetse n’urukundo rw’abavandimwe na bashiki bacu benshi b’Abakristo nkunda, nabashije kwihangana muri icyo gihe cy’agahinda. Ntegerezanyije amatsiko igihe nzongera kubonera Charles.

Nakomeje umurimo wanjye

Gukorera Umuremyi wanjye ni cyo kintu cyiza cyane kurusha ibindi byose nabonye mu buzima bwanjye. Uko imyaka yagiye ihita, ‘narasogongeye menya yuko Uwiteka agira neza’ (Zaburi 34:9). Niboneye urukundo rwe n’ukuntu yanyitayeho. Nubwo napfushije umwana wanjye, Yehova yanshumbushije abahungu n’abakobwa benshi bo mu buryo bw’umwuka bashimishije umutima wanjye n’uwa Yehova, bakaba bari hirya no hino mu Butaliyani.

Kubwira abandi ibihereranye n’Umuremyi wanjye ni cyo kintu kuva na kera nkunda cyane kurusha ibindi. Ni yo mpamvu nkomeza kubwiriza no kuyobora ibyigisho bya Bibiliya. Hari igihe njya mbabazwa n’uko ntagishoboye gukora byinshi bitewe n’ibibazo by’uburwayi. Ariko nzi ko Yehova azi uko intege zanjye zingana, nzi ko ankunda kandi akishimira ibyo nshobora kumukorera (Mariko 12:42). Nihatira kubaho mpuje n’aya magambo yo muri Zaburi ya 146:2, agira ati “nzajya nshima Uwiteka nkiriho, nzajya ndirimbira Imana yanjye ngifite ubugingo.” *

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya musaza wanjye Angelo Catanzaro yasohotse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku ya 15 Nyakanga 1975, ku ipaji ya 429-431, mu Gifaransa.

^ par. 28 Ushaka kumenya inkuru y’ibyabaye mu mibereho ye, wareba Umunara w’Umurinzi wo ku ya 1 Ukuboza 1971, ku ipaji ya 724-726, mu Gifaransa.

^ par. 41 Mushiki wacu Benanti yapfuye ku itariki ya 16 Nyakanga 2005, mu gihe iyi nkuru yategurwaga. Yari afite imyaka 96.

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Camille

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Ku munsi w’ishyingirwa ryacu mu wa 1931

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Nubwo mbere mama atari ashimishijwe, yaje kwemera ko twese twiga Bibiliya

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Turi kumwe n’Umuvandimwe Knorr i Galeedi mu mwaka wa 1946, twahawe impamyabumenyi

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Ndi kumwe na Charles mbere gato y’uko apfa