Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tube ababwiriza b’abahanga kandi bazi guhuza n’imimerere

Tube ababwiriza b’abahanga kandi bazi guhuza n’imimerere

Tube ababwiriza b’abahanga kandi bazi guhuza n’imimerere

“Kuri bose nabaye byose kugira ngo mu buryo bwose nkize bamwe bamwe.”​—1 ABAKORINTO 9:22.

1, 2. (a) Ni mu buhe buryo intumwa Pawulo yari umubwiriza ugera ku ntego? (b) Ni gute Pawulo yasobanuye uburyo yafataga inshingano yari yarahawe?

IYO yabaga ari kumwe n’intiti zaminuje cyangwa abantu boroheje babohaga amahema, yumvaga yisanzuye. Yari azi kwemeza abategetsi b’Abaroma ndetse n’Abanyafurugiya bo muri rubanda rusanzwe. Inyandiko ze zashishikazaga Abagiriki bemeraga ibitekerezo by’abandi hamwe n’Abayahudi babaga batsimbaraye ku bitekerezo byabo. Ibitekerezo bye ntibyavuguruzwaga kubera ko yari afite ubuhanga bwo kugera abantu ku mutima. Yageragezaga gushaka icyo yakumvikanaho na buri wese kugira ngo atere bamwe na bamwe kwizera Kristo.—Ibyakozwe 20:21.

2 Uwo muntu ni intumwa Pawulo. Nta gushidikanya, yari umubwiriza ugera ku ntego kandi akamenya guhuza n’imimerere asanze abantu barimo (1 Timoteyo 1:12). Yari yarahawe na Yesu inshingano yo ‘kogeza izina [rya Kristo] imbere y’abanyamahanga n’abami n’Abisirayeli’ (Ibyakozwe 9:15). Yafataga ate iyo nshingano yari yarahawe? Yaragize ati “kuri bose nabaye byose kugira ngo mu buryo bwose nkize bamwe bamwe. Kandi ibyo byose mbikora ku bw’ubutumwa, ngo mfatanye n’abandi muri bwo” (1 Abakorinto 9:19-23). Ni iki dushobora kwigira ku rugero rwa Pawulo gishobora kudufasha kurushaho kubwiriza no kwigisha mu buryo bugira ingaruka nziza?

Umugabo wahindutse agasohoza neza inshingano itoroshye

3. Mbere yuko Pawulo ahinduka yafataga ate Abakristo?

3 Ese kuva kera Pawulo yari umuntu wihanganaga, witaga ku bandi, kandi wari ukwiriye inshingano yahawe? Reka da! Gukunda idini by’agakabyo byari byaratumye Sawuli, (uko ni ko Pawulo yitwaga icyo gihe) atoteza bikomeye abigishwa ba Kristo. Akiri umusore, yashyigikiye iyicwa rya Sitefano. Hanyuma Pawulo yaje guhigisha Abakristo uruhindu (Ibyakozwe 7:58; 8:1, 3; 1 Timoteyo 1:13). Yakomeje “gukangisha abigishwa b’Umwami ko bicwa.” Kubera ko atanejejwe no guhiga abizera muri Yerusalemu gusa, urwo rwango rwe yararukomeje ajya no kubahiga i Damasiko, kure cyane mu majyaruguru.—Ibyakozwe 9:1, 2.

4. Ni iki Pawulo yagombaga guhindura kugira ngo asohoze neza umurimo we?

4 Impamvu y’ingenzi yatumye Pawulo yanga urunuka Ubukristo, ishobora kuba ari uko yatekerezaga ko imyizerere y’Abakristo yari yadutse yari kwangiza imyizerere y’Abayahudi iyivangamo ibitekerezo bidakwiriye by’abanyamahanga. N’ubundi kandi, Pawulo yari “Umufarisayo,” iryo zina rikaba risobanura “uwitandukanyije” (Ibyakozwe 23:6). Tekereza ukuntu Pawulo agomba kuba yaratunguwe cyane no kumenya ko ari we Imana yari yahisemo ngo abwirize ibya Yesu abantu bose, hakubiyemo n’abanyamahanga (Ibyakozwe 22:14, 15; 26:16-18)! Abafarisayo bangaga koko no gusangira n’abo bitaga abanyabyaha (Luka 7:36-39)! Nta gushidikanya, byamusabye gushyiraho imihati myinshi cyane kugira ngo ahindure uko yabonaga ibintu, maze abihuze n’umugambi w’Imana ishaka ko abantu bose bakizwa.—Abagalatiya 1:13-17.

5. Ni gute dushobora kwigana Pawulo mu murimo dukora wo kubwiriza?

5 Natwe twagombye kujya tubigenza dutyo. Mu murimo dukora wo kubwiriza abantu bo mu mahanga yose n’indimi zose, duhura n’umubare ukomeza kwiyongera w’abantu b’ingeri zose. Ubwo rero, tuba tugomba kwigenzura tutibereye tukareba uko dufata abo bantu kandi tukarandura mu mitima yacu urwikekwe urwo ari rwo rwose twaba dufite (Abefeso 4:22-24). Twaba tubizi cyangwa tutabizi, aho twakuriye n’amashuri twize bitugiraho ingaruka. Ibyo bishobora gutuma tuba abantu barangwa no kubogama, urwikekwe no kutoroherana mu bitekerezo no mu myifatire yacu. Niba dushaka kugira icyo tugeraho mu murimo wo gushakisha no gufasha abantu bagereranywa n’intama, tugomba gutsinda imitekerereze nk’iyo (Abaroma 15:7). Ibyo ni byo Pawulo yakoze. Yemeye iyo nshingano itari yoroshye yo kwagura umurimo. Urukundo rwamushishikarije kongera ubuhanga bwo kwigisha kandi natwe dukwiriye kumwigana. Koko rero, nidusuzuma umurimo Pawulo wari “intumwa ku banyamahanga” yakoze, turi buze gusobanukirwa ko yitaga ku bantu, akamenya guhuza n’imimerere, akagaragaza ubuhanga ahindura uburyo bwo kubwiriza akurikije abo yabaga avugana na bo mu murimo wo kubwiriza no kwigisha. *Abaroma 11:13.

Uko Pawulo yahuzaga n’imimerere itandukanye yahuraga na yo

6. Ni mu buhe buryo Pawulo yazirikanaga imimerere abo yabwirizaga babaga barakuriyemo, kandi se ni izihe ngaruka nziza ibyo byagize?

6 Pawulo yazirikanaga imyizerere n’imimerere abo yabwirizaga babaga barakuriyemo. Igihe Pawulo yavuganaga n’Umwami Agiripa wa II, yiyemereye ko uwo mwami yari azi “imigenzo n’impaka byo mu Bayuda byose.” Hanyuma Pawulo yagaragaje ubuhanga igihe yaheraga ku byo yari azi ku myizerere ya Agiripa, maze akaganira nawe ibintu uwo mwami yari asobanukiwe neza. Pawulo yakoresheje amagambo asobanutse neza kandi yemeza, ku buryo byatumye Agiripa yivugira ati “ubuzeho hato ukanyemeza kuba Umukristo!”—Ibyakozwe 26:2, 3, 27, 28.

7. Ni gute Pawulo yagaragaje ko yahuzaga n’imimerere igihe yabwiriza imbaga y’Abanyalusitira?

7 Nanone Pawulo yari azi guhuza n’imimerere. Zirikana ukuntu yakoresheje uburyo butandukanye n’ubwo, igihe we na Barinaba bagerageza kubuza imbaga y’abantu bo mu mujyi wa Lusitira kubasenga babita imana. Abo bantu bavugaga Urunyalukawoniya bafatwaga nk’abantu b’injiji batize kandi bagenderaga cyane ku miziririzo kurusha abandi. Dukurikije ibivugwa mu Byakozwe 14:14-18, Pawulo yerekeje ibitekerezo byabo ku byaremwe no ku bintu byinshi bibikomokaho kugira ngo abereke ko Imana y’ukuri ari yo isumba izindi zose. Ibyo bisobanuro byari byoroshye kubyumva kandi uko bigaragara ‘byabujije rubanda gutambira ibitambo’ Pawulo na Barinaba.

8. Ni mu buhe buryo Pawulo yagaragaje ko yari azi guhuza n’imimerere nubwo yajyaga rimwe na rimwe arakara?

8 Birumvikana, Pawulo ntiyari atunganye kandi rimwe na rimwe hari ibintu byajyaga bimurakaza. Urugero, rimwe ubwo bari bamukubise bakamukoza isoni kandi arengana, yahise atuka Umuyahudi witwaga Ananiya. Ariko bamaze kubwira Pawulo ko yatutse umutambyi mukuru atabizi, yahise asaba imbabazi (Ibyakozwe 23:1-5). Akigera muri Atene, yabanje ‘guhagarika umutima cyane, kuko yabonye uwo mudugudu wuzuye ibishushanyo bisengwa.’ Nyamara igihe Pawulo yatangaga disikuru ku Musozi wa Mars, ntiyigeze agaragaza ibyari byamuhangayikishije. Ahubwo yahaye disikuru Abanyatenayi abasanze aho bari bateraniye mu nama, ahera ku kintu bumvikanagaho. Yavuze iby’igicaniro cyari cyanditsweho ngo ‘ICY’IMANA ITAMENYWA,’ kandi asubiramo amagambo yari yaravuzwe n’umwe mu basizi babo.—Ibyakozwe 17:16-28.

9. Ni mu buhe buryo Pawulo yagaragaje ubuhanga ahindura uburyo bwo kubwiriza mu gihe yavuganaga n’abantu batandukanye?

9 Iyo yabaga aganira n’abantu batandukanye, Pawulo yagaragazaga ubuhanga ahindura uburyo bwo kubwiriza akurikije abo yabaga avugana na bo. Yazirikanaga umuco w’abo yabwiraga n’aho babaga batuye kuko byagiraga ingaruka ku mitekerereze yabo. Igihe yandikiraga Abakristo b’i Roma, yari azi neza ko babaga mu murwa mukuru w’igihugu cy’igihangange cyari gifite ububasha kuruta ibindi byose by’icyo gihe. Ikintu cy’ingenzi kiri mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abakristo b’i Roma, ni uko ububasha icyaha cya Adamu cyari gifite bwo kuturimbuza bwaneshejwe n’ububasha bwa Kristo bwo kuducungura. Yabwiye Abakristo b’i Roma ndetse n’abari batuye hafi yaho amagambo yashoboraga kubagera ku mutima.—Abaroma 1:4; 5:14, 15.

10, 11. Ni gute Pawulo yajyaga ahuza ingero ze n’imimerere ababaga bamuteze amatwi babaga barakuriyemo? (Reba ibisobanuro ahagana hasi.)

10 Pawulo yakoraga iki igihe yabaga ashaka gusobanurira ababaga bamuteze amatwi ukuri kwimbitse ko muri Bibiliya? Iyo ntumwa yari imenyereye gukoresha ingero zo mu buzima busanzwe kandi zoroshye kumva, kugira ngo isobanure ibitekerezo bigoye kumva byo mu Byanditswe. Urugero, Pawulo yari azi ko abantu b’i Roma bari basobanukiwe neza gahunda yo gukoresha abantu ububata yari yogeye mu Bwami bw’Abaroma bwose. Kandi koko, birashoboka ko abenshi mu bantu yari yandikiye bari imbata. Ni yo mpamvu Pawulo yavuze iby’iyo gahunda y’ububata mu rugero yatanze, ashaka gutsindagiriza igitekerezo gifite imbaraga cy’uko umuntu afite uburenganzira bwo guhitamo kuba imbata y’icyaha cyangwa iyo gukiranuka.—Abaroma 6:16-20.

11 Hari igitabo kivuga ko “mu Baroma, umuntu yashoboraga guha imbata umudendezo nta yandi mananiza, cyangwa iyo mbata ikaba yaha ikiguzi shebuja kugira ngo ihabwe umudendezo. Nanone imbata yashoboraga guhabwa umudendezo ari uko yemeye kuba imbata y’ikigirwamana runaka.” Imbata yabaga yahawe umudendezo yashoboraga gukomeza gukorera shebuja akajya ayihemba. Uko bigaragara, uwo mugenzo ni wo Pawulo yashakaga kuvuga, igihe yandikaga ko buri wese afite uburenganzira bwo guhitamo shebuja azajya yumvira hagati y’icyaha no gukiranuka. Abakristo b’i Roma bari barabatuwe ku cyaha kandi icyo gihe bari imbata z’Imana. Bari bafite umudendezo wo gukorera Imana, ariko nanone bari bagifite uburenganzira bwo kwihitiramo, igihe cyose bari kuba babishatse, kongera kuba imbata za shebuja wa mbere, bakaba imbata z’icyaha. Urwo rugero rworoshye ariko bari basanzwe bazi, rwagombaga gutuma Abakristo b’i Roma bibaza bati ‘ndi imbata ya nde?’ *

Dukure isomo ku rugero rwa Pawulo

12, 13. (a) Ni iyihe mihati dusabwa gushyiraho muri iki gihe kugira ngo tugere ku mutima w’abantu batandukanye badutega amatwi? (b) Igihe wabwirizaga abantu bakuriye mu mimerere itandukanye, ni ikihe kintu wabonye kigira ingaruka nziza?

12 Kimwe na Pawulo, tugomba kumenya gushishoza no guhuza n’imimerere kandi tukamenya guhinduranya uburyo bwo kubwiriza dukurikije abo tubwira, kugira ngo tugere ku mutima w’abantu batandukanye baba baduteze amatwi. Kugira ngo dufashe abadutega amatwi gusobanukirwa ubutumwa bwiza, ntitwagombye kujya tubasura gusa tubagezaho ubutumwa twateguye cyangwa tubasigira ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Ahubwo twagombye no kwihatira gutahura ibyo bakeneye n’ibibahangayikisha, ibyo bakunda n’ibyo banga, ndetse n’ibyo batinya n’urwikekwe baba bafite. Nubwo ibyo bisaba kubitekerezaho cyane no gushyiraho imihati myinshi, ababwiriza b’Ubwami bo hirya no hino ku isi bashishikarira kubikora. Urugero, ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Hongiriya bigira biti “abavandimwe bubaha imigenzo ndetse n’uburyo bwo kubaho bw’abanyamahanga, kandi ntibajya babitegaho ko bahinduka ngo bagendere ku migenzo basanze muri icyo gihugu.” Abahamya bo mu bindi bihugu na bo bihatira kubigenza batyo.

13 Mu gihugu kimwe cyo mu Burasirazuba bwa Aziya, usanga abantu benshi bahangayikishijwe n’amagara yabo, kurera abana n’amashuri. Ababwiriza b’Ubwami baho bagerageza kwibanda kuri izo ngingo, aho kubaganiriza ku birebana n’ibintu bibera ku isi bigenda birushaho kuba bibi cyangwa ibibazo by’urudaca byugarije abantu. Mu buryo nk’ubwo, ababwiriza bo mu mujyi munini wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, baje kubona ko hari abantu bari batuye mu karere kamwe ko mu ifasi yabo bari bahangayikishijwe n’ibibazo birebana na ruswa, ukuntu imodoka zabaye nyinshi cyane mu muhanda ndetse n’ubwicanyi. Abahamya batangiza ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya bahereye kuri izo ngingo kandi bigira ingaruka nziza. Abigisha ba Bibiliya bagera ku ntego bakora ku buryo, ingingo iyo ari yo yose bahitamo kuganiraho n’umuntu, bakomeza kuvuga ibintu bitanga icyizere kandi bitera inkunga. Batsindagiriza agaciro ko gushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya muri iki gihe ndetse n’ibindi bintu byiza Imana iteganya kuzaha abantu mu gihe kizaza.—Yesaya 48:17, 18; 52:7.

14. Sobanura uburyo dushobora guhuza n’ibyo abantu batandukanye kandi bari mu mimerere itandukanye baba bakeneye.

14 Nanone bijya biba byiza guhindura uburyo bwo gutangiza ibiganiro mu murimo wo kubwiriza, kubera ko abantu baba barakuriye mu mico itandukanye cyane, bakaba batanganya amashuri kandi barakuriye mu madini atandukanye. Uko twatangiza ibiganiro duhuye n’umuntu wemera ko hariho Umuremyi ariko utemera Bibiliya, bitandukanye n’uko twabigenza mu gihe tuganira n’abantu batemera ko Imana ibaho. Ku muntu wumva ko inyandiko z’amadini zose ari ibikoresho byo kwigarurira abantu gusa, uburyo tuzakoresha dutangiza ibiganiro butandukanye n’ubwo tuzakoresha ku muntu wemera ibyo Bibiliya yigisha. Nanone kandi, ni ngombwa kumenya guhuza n’imimerere mu gihe tuganira n’abantu batandukanye batize amashuri angana. Abigisha b’abahanga bifashisha ibitekerezo n’ingero zihariye bitewe n’abantu bahuye na bo.—1 Yohana 5:20.

Uko twafasha ababwiriza bashya

15, 16. Kuki ari ngombwa gutoza ababwiriza bashya?

15 Pawulo ntiyifuzaga gusa kunonosora uburyo bwe bwo kwigisha. Yabonye ko byari ngombwa gutoza no gutegura abari bakiri bato, urugero nka Timoteyo na Tito, kugira ngo bazabe ababwiriza bagira ingaruka nziza (2 Timoteyo 2:2; 3:10, 14; Tito 1:4). No muri iki gihe, gutoza no gutozwa birakenewe cyane.

16 Mu mwaka wa 1914, ku isi hose hari ababwiriza b’Ubwami bagera ku 5.000. Muri iki gihe, buri cyumweru habatizwa ababwiriza bashya bagera ku 5.000 (Yesaya 54:2, 3; Ibyakozwe 11:21)! Iyo abo bashya batangiye kwifatanya n’itorero rya gikristo kandi bakifuza gutangira kubwiriza, baba bakeneye gutozwa no guhabwa ubuyobozi (Abagalatiya 6:6). Ni iby’ingenzi ko dukoresha uburyo Databuja, Yesu, yakoresheje yigisha kandi atoza abigishwa be. *

17, 18. Ni gute dushobora gufasha ababwiriza bashya kugira ngo bagire icyizere mu murimo wo kubwiriza?

17 Igihe Yesu yabonaga imbaga y’abantu, ntiyahise abwira abigishwa be ngo nibatangire babwirize. Yabanje kubasobanurira impamvu bagomba gukora uwo murimo wo kubwiriza kandi abatera inkunga yo kujya babishyira mu masengesho yabo. Hanyuma, yabahaye ibintu bitatu by’ingenzi bari kuzakenera: uwo bajyana kubwiriza, ifasi babwirizamo ndetse n’ubutumwa bagombaga kubwiriza (Matayo 9:35-38; 10:5-7; Mariko 6:7; Luka 9:2, 6). Natwe dushobora kubigenza dutyo. Twaba dufasha umwana wacu, umubwiriza mushya cyangwa undi muntu wari umaze igihe runaka atifatanya mu murimo wo kubwiriza, birakwiriye gushyiraho imihati kugira ngo tubatoze muri ubwo buryo.

18 Ababwiriza bashya baba bakeneye gufashwa cyane kugira ngo bagire icyizere mu gihe babwiriza ubutumwa bw’Ubwami. Mbese ushobora kubafasha gutegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro bworoshye kandi bushishikaje, mukanafatanya kubushyira mu bikorwa? Mu gihe mwajyanye kubwiriza, jya ufata iya mbere ubwirize inzu za mbere kugira ngo akurebereho. Ushobora gukurikiza urugero rwa Gideyoni wabwiye ingabo ze ati “mundebereho, uko ngira namwe aba ari ko mugira” (Abacamanza 7:17). Nurangiza ujye uha uwo mubwiriza mushya akanya ko kubwiriza. Mujye mushimira abo babwiriza bashya imihati bashyiraho, kandi niba ari ngombwa, mubabwire mu magambo make ibintu bashobora kunonosora.

19. Wiyemeje gukora iki mu gihe wihatira ‘gusohoza umurimo wawe’ mu buryo bwuzuye?

19 Kugira ngo ‘dusohoze umurimo’ wacu mu buryo bwuzuye, twiyemeje kujya duhindura uburyo bwacu bwo gutangiza ibiganiro kugira ngo burusheho guhuza n’abo tubwiriza, kandi twiyemeje kuzatoza ababwiriza bashya kubigenza batyo. Iyo dutekereje ukuntu tuba tugamije ikintu cy’ingenzi cyane, ari cyo kugeza ku bantu ubumenyi ku byerekeye Imana buzabahesha agakiza, twizera tudashidikanya ko imihati yose dushyiraho ‘tuba byose kuri bose kugira ngo mu buryo bwose dukize bamwe bamwe,’ itari imfabusa.—2 Timoteyo 4:5; 1 Abakorinto 9:22.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Niba ushaka kureba ingero z’ukuntu Pawulo yagaragaje iyo mico mu murimo wo kubwiriza, reba mu Byakozwe 13:9, 16-42; 17:2-4; 18:1-4; 19:11-20; 20:34; Abaroma 10:11-15; 2 Abakorinto 6:11-13.

^ par. 11 Mu buryo nk’ubwo, igihe Pawulo yasobanuraga imishyikirano mishya yari hagati y’Imana n’abasizwe bitwa “abana” bayo, yahereye ku bintu byari bisanzwe byemewe n’amategeko kandi byari bimenyerewe n’abo yari yandikiye bari mu Bwami bw’Abaroma (Abaroma 8:14-17). Hari igitabo cyavuze ko “kuzana umwana utari uwawe ukamurera akaba uwawe byari umugenzo wakorwaga cyane mu Baroma, kandi Abaroma bumvaga ari uko umuryango ugomba kumera.”—St. Paul at Rome.

^ par. 16 Vuba aha, mu matorero yose y’Abahamya ba Yehova hatangijwe gahunda y’Abapayiniya Bafasha Abandi. Muri iyo gahunda, ababwiriza b’igihe cyose b’inararibonye kandi bahawe imyitozo bafasha ababwiriza bataramenyera.

Mbese uribuka?

• Ni mu buhe buryo dushobora kwigana Pawulo mu murimo wo kubwiriza?

• Ni iyihe mitekerereze bishobora kuba ngombwa ko duhindura?

• Twakora iki kugira ngo ubutumwa dutanga bujye buba buri gihe butera inkunga?

• Ababwiriza bashya bakeneye iki kugira ngo bumve bafite icyizere?

[Ibibazo]

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 29]

Igihe intumwa Pawulo yabaga abwiriza cyangwa yigisha, yazirikanaga imimerere abantu bakuriyemo, akamenya guhuza n’imimerere abasanzemo kandi akamenya guhindura uburyo bwo gutangiza ibiganiro akurikije abo abwira

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 31]

Yesu yahaye abigishwa be ibintu bitatu by’ingenzi bari bakeneye: uwo bajyana kubwiriza, ifasi babwirizamo ndetse n’ubutumwa bagombaga kubwiriza

[Amafoto yo ku ipaji ya 28]

Icyatumye Pawulo ashobora kubwiriza abantu batandukanye babaga bamuteze amatwi, ni uko yahuzaga n’imimerere

[Ifoto yo ku ipaji ya 30]

Ababwiriza bagera ku ntego bazirikana umuco abo babwira baba barakuriyemo

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Ababwiriza bazi kujyana n’ihinduka ry’imimerere bafasha abashya kwitegura umurimo wo kubwiriza