Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose”

“Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose”

“Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose”

AGATABO ubona hejuru aha, kasohotse mu Ikoraniro ry’Intara ry’Abahamya ba Yehova ryari rifite umutwe uvuga ngo “Gendana n’Imana,” ryabaye mu mwaka wa 2004/2005. Ako gatabo gafite amapaji 32 karimo ubutumwa buhinnye bwanditswe mu ndimi 29. Izo ndimi zitangirira ku rwa Afrikaans zigaherukwa n’urwa Urdu. Ako gatabo kazafasha mu kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku bantu benshi uko bishoboka kose (Matayo 24:14). Inkuru zikurikira ziratwereka ibyagezweho mu gihe ako gatabo kakoreshwaga.

• Umuryango umwe ugizwe n’Abahamya umaze guhabwa ako gatabo mu ikoraniro, wasuye pariki eshatu zo mu gihugu cyabo. Aho muri pariki bahahuriye n’abantu bakomoka mu Buhindi, mu Buholandi, muri Pakisitani no muri Filipine. Umutware w’uwo muryango yagize ati “nubwo abo bantu bose bavugaga Icyongereza gike, barishimaga iyo twaberekaga ubutumwa mu rurimi rwabo kavukire kandi bari kure cyane y’aho bakomoka. Basobanukiwe neza ko umurimo wacu ukorerwa ku isi hose kandi ko twunze ubumwe.”

• Hari Umukristokazi weretse ako gatabo umugabo bakoranaga ukomoka mu Buhindi. Yashimishijwe no kubona indimi zose ziri muri ako gatabo no gusoma mu rurimi rwe kavukire ubutumwa bukubiyemo. Ibyo byatumye barushaho kugirana ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya. Undi muntu bakoranaga ukomoka muri Filipine yatangajwe cyane no gusanga ururimi rwe kavukire muri ako gatabo, kandi yatangiye gushishikarira kumenya byinshi ku Bahamya ba Yehova.

• Muri Kanada, umugore ukomoka muri Nepali yemeye kwigana Bibiliya n’Umuhamya bakoresheje telefoni, ariko akajya yanga ko bamusanga iwe mu rugo. Nyamara, ubwo uwo Muhamya yabwiraga uwo mugore ko afite agatabo karimo ubutumwa bwanditse mu rurimi rw’Ikinepali, uwo mugore yishimiye gutumira mushiki wacu ngo aze iwe. Yifuzaga cyane kwibonera ubutumwa bwanditse mu rurimi rwe kavukire. Kuva icyo gihe, uwo mugore yatangiye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya iwe mu rugo.