Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese igiti cy’ubunani gikomoka mu muco w’Abarusiya cyangwa ni mu bihugu byiganjemo Abakristo?

Ese igiti cy’ubunani gikomoka mu muco w’Abarusiya cyangwa ni mu bihugu byiganjemo Abakristo?

Ese igiti cy’ubunani gikomoka mu muco w’Abarusiya cyangwa ni mu bihugu byiganjemo Abakristo?

“MU NTANGIRIRO y’imyaka ya 1830, abantu bavugaga ko ‘Abadage ari bo bakundaga gutaka’ igiti cyo mu bwoko bwa sipure. Mu mpera z’iyo myaka, wasangaga abantu bakomeye b’i St. Petersburg ‘bataka icyo giti’ mu ngo zabo. . . . Aho uwo muco utashoboye gushinga imizi muri icyo kinyejana cya 19, ni mu ngo z’abakuru b’amadini no mu z’abakene. . . .

“Mbere y’icyo gihe, icyo giti nticyari gikunzwe cyane. Kera mu muco w’Abarusiya, icyo giti cyagereranyaga urupfu kandi cyari gifitanye isano n’‘ubuturo bw’imyuka mibi.’ Nanone, abantu bakundaga kugitaka ku bisenge by’utubari. Icyakora, mu kinyejana cya 19 ibintu byarahindutse. . . . Birumvikana nyine ko kugira ngo bemere kujya bataka icyo giti, cyagombaga kuba gifite ibisobanuro bimwe n’iby’igiti cya Noheli cyakoreshwaga mu Burayi no muri Amerika, mu yandi magambo kikaba gifitanye isano n’impamvu Noheli yizihizwaga. . . .

Hari umwarimu wo muri kaminuza wagize ati “kugira ngo icyo giti gihabwe ibisobanuro bya gikristo mu Burusiya, byaragoranye. Kiliziya y’Aborutodogisi yarabirwanyije. Abakuru b’iryo dini babonaga ko ubwo buryo bushya bwo kwizihiza uwo munsi, bwari ‘igikorwa cya kidayimoni,’ umuco wa gipagani, udafite aho uhuriye n’ivuka ry’Umukiza, hakubitiraho n’uko ari umuco wakomotse i Burayi no muri Amerika bakarushaho kuwurwanya.”—Byavuzwe na Porofeseri Yelena V. Dushechkina, umuhanga mu by’imikurire y’indimi wo muri Kaminuza y’Igihugu y’i St. Petersburg.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 32 yavuye]

Photograph: Nikolai Rakhmanov