Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gufasha Abashinwa baba muri Megizike

Gufasha Abashinwa baba muri Megizike

Gufasha Abashinwa baba muri Megizike

“ABANTU cumi bazava mu mahanga y’indimi zose bafate ikinyita cy’umwambaro w’Umuyuda bamubwire bati ‘turajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe’ ” (Zekariya 8:23). Muri iki gihe, ubwo buhanuzi bushishikaje burasohora hirya no hino ku isi. Abantu bo “mu mahanga y’indimi zose” barafata ikinyita cy’Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka kugira ngo na bo basenge Yehova Imana. Abahamya ba Yehova bashishikazwa cyane n’isohozwa ry’ubwo buhanuzi. Ubu, abenshi muri bo biga ururimi rw’amahanga kugira ngo bafatanye n’abandi gukora umurimo wo kubwiriza ukorwa ku isi hose.

Abahamya ba Yehova bo muri Megizike na bo ntibatanzwe. Muri Megizike haba abantu bavuga Igishinwa babarirwa mu 30.000. Mu mwaka wa 2003, 15 muri bo bagiye mu Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo rwabereye mu mujyi wa Mexico. Bityo rero, Abahamya bo muri Megizike bahise babona ko abo bantu bavuga Igishinwa bashoboraga kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Kugira ngo haboneke ababwiriza bahagije bo kubitaho, hatangijwe ishuri rimara amezi atatu ryigisha Abahamya bo muri Megizike uburyo bworoheje bwo kubwiriza mu Gishinwa cy’Ikimandare. Abahamya 25 bize iryo shuri. Rirangiye, umuyobozi uhagarariye abavuga ururimi rw’Ikimandare mu mujyi wa Mexico yaje mu birori byo gutanga impamyabumenyi, agaragaza ukuntu iryo shuri rifitiye akamaro abantu bavuga Igishinwa. Ishuri ry’Abashinwa ryo muri ako gace ryemeye kurihirira abanyeshuri batatu bo muri iryo shuri kugira ngo bajye mu kindi gihugu kunonosora urwo rurimi.

Mu masomo abanyeshuri bahawe, harimo no kubatoza gukoresha urwo rurimi. Abanyeshuri bamaze kwiga amagambo y’ibanze bahise bajya kubwiriza mu Gishinwa mu karere gakorerwamo ubucuruzi ko mu mujyi wa Mexico. Abo banyeshuri bari bafite ishyaka ryinshi batangije ibyigisho bya Bibiliya 21. Agatabo Ni Iki Imana Idusaba? k’Igishinwa kanditse mu nyuguti z’Ikiromani, bita Pinyin, karabafashije cyane.

None se abo Bahamya bari bagitangira kwiga Igishinwa bayoboraga ibyigisho bya Bibiliya bate? Bagitangira, bashoboraga kuvuga gusa bati “Qing Du [Mushobora gusoma]”, bakerekana ingingo, hanyuma bakerekana n’ikibazo. Iyo umuntu yabaga amaze gusoma no gutanga igisubizo mu Gishinwa, baravugaga bati “Shei shei [Murakoze]; nuko bakongeraho bati “Hen Hao [Ni byiza cyane].”

Umwe mu bantu batangijwe icyigisho cya Bibiliya nk’icyo, ni umugore wari Umukristo ku izina. Bamaze kwiga gatatu, Umuhamya wamuyoboreraga yibajije niba uwo mugore yari asobanukiwe koko ibyo yiga. Uwo Muhamya yajyanye n’undi muvandimwe wavugaga ururimi kavukire rw’Igishinwa. Igihe yabazaga uwo mugore niba hari ikibazo yari afite, uwo mugore yaramubajije ati “harya kugira ngo mbatizwe, ngomba kuba nzi koga?”

Bidatinze, batangije Icyigisho cy’igitabo cyateranagamo abantu bagera ku 9 bavuga Igishinwa, n’Abahamya 23 bo muri ako gace ka Megizike. Mu bantu bazaga muri ayo materaniro harimo umuganga w’Umushinwa wari warahawe n’umuntu yavuraga amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous ! yanditswe mu Gihisipaniya. Kubera ko atari azi gusoma Igihisipaniya, yasabaga umuntu kugenda amuhindurira imirongo mike mike. Abonye ko ayo magazeti avuga ibihereranye na Bibiliya, yabajije uwo muntu yavuraga niba ashobora kubona ayo magazeti mu Gishinwa. Yarayamuzaniye kandi ibiro by’Ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Megizike byohereza umuntu uvuga Igishinwa ajya kumureba. Nyina uba mu Bushinwa yari afite Bibiliya kandi uwo muganga yakundaga kuyisoma. Igihe uwo muganga yafataga umwanzuro wo kujya muri Megizike, nyina yaramubwiye ngo ntazareke gusoma Bibiliya. Yari amaze igihe asenga asaba ko yabona umuntu umufasha gusobanukirwa neza ibihereranye n’Imana ivugwa muri Bibiliya. Yariyamiriye ati “Imana yumvise isengesho ryanjye!”

Abandi bateranaga muri icyo cyigisho cy’igitabo ni umuryango w’Abashinwa bakodeshaga inzu y’umugore w’Umunyamegizike wiganaga Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Nubwo abo Bashinwa bumvaga Igihisipaniya gike cyane, barazaga bakicara iyo uwo mugore yabaga yiga Bibiliya. Hashize igihe, abagize uwo muryango basabye uwo Muhamya ko niba afite ibitabo by’Igishinwa na bo yabigisha Bibiliya. Bidatinze yatangiye kubigisha Bibiliya mu Gishinwa. Nyuma y’igihe gito, abagize uwo muryango bamubwiye ko bifuzaga kubwiriza bagenzi babo bakomoka mu Bushinwa kandi bakiyegurira Yehova.

Ni iby’ukuri ko kwiga Igishinwa bitoroshye. Icyakora, nk’uko twabyumvise muri izo nkuru zose, Yehova afasha abantu baba muri Megizike bavuga indimi zitandukanye, harimo n’Igishinwa, kumenya ibyo ashaka, kimwe n’uko afasha n’abo mu bindi bihugu.

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Ishuri ry’abigaga Igishinwa mu mujyi wa Mexico

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Umuhamya wo muri Megizike ayobora icyigisho mu Gishinwa

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Kubwiriza ku nzu n’inzu mu Gishinwa, mu mujyi wa Mexico