Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Iki ni igihe cyo gufata umwanzuro utajenjetse

Iki ni igihe cyo gufata umwanzuro utajenjetse

Iki ni igihe cyo gufata umwanzuro utajenjetse

“Muzageza he guhera mu rungabangabo?”​—1 ABAMI 18:21.

1. Ni iki gituma iki gihe gitandukana n’igihe cyashize?

ESE wemera ko Yehova ari we Mana y’ukuri yonyine? Hanyuma se wemera ko ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bugaragaza ko iki gihe turimo ari igihe cy’ ‘iminsi y’imperuka’ y’isi mbi ya Satani (2 Timoteyo 3:1)? Niba ubyemera, nta gushidikanya ko wemera ko iki ari igihe cyo gufata umwanzuro utajenjetse. Mu mateka y’abantu, nta kindi gihe ubuzima bw’abantu benshi bwigeze buba mu kaga nk’uko biri muri iki gihe.

2. Ni iki cyabaye mu bwami bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi ku ngoma y’Umwami Ahabu?

2 Mu kinyejana cya cumi Mbere ya Yesu, abagize ishyanga rya Isirayeli bagombaga gufata umwanzuro ukomeye cyane. Ni nde bagombaga gukorera? Umwami Ahabu yateje imbere ibikorwa byo gusenga Baali mu bwami bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi, yohejwe n’umugore we Yezebeli wari umupagani. Baali yari imana y’uburumbuke, abantu bakaba barabonaga ko ari yo yavubaga imvura kandi igatuma imyaka yera. Abenshi mu basengaga Baali bashobora kuba barasomaga mu kiganza, nuko bagahuhamo berekeza ku gishushanyo cy’iyo mana yabo cyangwa bakacyunamira. Kugira ngo Baali ahe imigisha imyaka n’amatungo, abamusenga basambanaga n’indaya zo mu rusengero mu birori by’akahebwe. Bari bafite n’umugenzo wo kwikebagura bakivusha amaraso.​—1 Abami 18:28.

3. Ni izihe ngaruka gusenga Baali byagize ku bwoko bw’Imana?

3 Hari Abisirayeli bagera ku 7.000 banze kwishora muri uko gusenga kwarangwaga no kuramya ibigirwamana, ubwiyandarike n’urugomo (1 Abami 19:18). Bakomeje imishyikirano ishingiye ku isezerano bari baragiranye na Yehova Imana, kandi ibyo byatumye batotezwa. Urugero, Umwamikazi Yezebeli yishe abahanuzi benshi ba Yehova (1 Abami 18:4, 13). Kubera ibyo bigeragezo byose Abisirayeli bari bahanganye na byo, abenshi bafataga impu zombi, bagashaka kunezeza Yehova na Baali. Ariko rero, iyo Umwisirayeli yateraga Yehova umugongo agasenga imana y’ikinyoma, byabaga ari ubuhakanyi. Yehova yari yarasezeranyije Abisirayeli ko iyo baza kumukunda kandi bakubaha amategeko ye yari kubaha imigisha. Icyakora, yari yarababuriye ko igihe bari kwirengagiza ko ari “Imana ifuha,” yari kubarimbura.—Gutegeka 5:6-10; 28:15, 63.

4. Ni iki Yesu n’intumwa ze bari barahanuye ko cyari kugera ku Bakristo kandi se ibyo byasohoye bite?

4 Muri iki gihe, amadini yiyita aya Gikristo ari mu mimerere nk’iyo. Abayoboke bayo bavuga ko ari Abakristo, ariko iminsi mikuru yabo, imyifatire yabo ndetse n’ibyo bemera bihabanye n’ibyo Bibiliya yigisha. Kimwe na Yezebeli, abakuru b’amadini yiyita aya gikristo ni bo baba bari ku isonga mu gutoteza Abahamya ba Yehova. Amateka agaragaza ko abayobozi b’ayo madini bagiye bashyigikira intambara, bityo bakagira uruhare mu iyicwa ry’abayoboke babarirwa muri za miriyoni b’amadini yabo. Uko gushyigikira za leta zo muri iyi si, ni byo Bibiliya yita ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka (Ibyahishuwe 18:2, 3). Ikindi nanone, amadini yiyita aya gikristo nta cyo akora ngo arwanye ubusambanyi nyabusambanyi bukorwa n’abayoboke ndetse n’abayobozi bayo. Yesu Kristo n’intumwa ze bari barahanuye ko ubwo buhakanyi bukomeye bwari kubaho (Matayo 13:36-43; Ibyakozwe 20:29, 30; 2 Petero 2:1, 2). None se amaherezo bizagendekera bite abayoboke b’amadini yiyita aya gikristo barenga miriyari? Kandi se, ni iyihe nshingano abasenga Yehova bafite ku birebana n’abo bantu ndetse n’abandi bose bayobejwe n’idini ry’ikinyoma? Gusuzuma ibintu biteye ubwoba byabanjirije ‘irimbuka rya Baali, agakurwa muri Isirayeli,’ biratuma tubona ibisubizo by’ibyo bibazo.—2 Abami 10:28.

Urukundo Imana ikunda abantu bayo bayobye

5. Ni gute Yehova yagaragaje ko akunda ubwoko bwe bwayobye?

5 Yehova Imana ntiyishimira guhana abantu bamuhemukira. Kubera ko ari Umubyeyi wuje urukundo, yifuza ko abanyabyaha bihana bakamuhindukirira (Ezekiyeli 18:32; 2 Petero 3:9). Ikibigaragaza ni uko Yehova yakoresheje abahanuzi benshi mu gihe cya Ahabu na Yezebeli kugira ngo bamenyeshe ubwoko bwe ingaruka mbi bwari gukururirwa no gusenga Baali. Eliya yari umwe muri abo bahanuzi. Nyuma y’amapfa akomeye yari yarahanuwe, Eliya yasabye Umwami Ahabu guteranyiriza Abisirayeli n’abahanuzi ba Baali ku Musozi Karumeli.—1 Abami 18:1, 19.

6, 7. (a) Ni gute Eliya yagaragaje ikibazo cyatezaga ubuhakanyi muri Isirayeli? (b) Ni iki abahanuzi ba Baali bakoze? (c) Ni iki Eliya yakoze?

6 Abo bantu bateraniye ku gicaniro cya Yehova, kigomba kuba cyari ‘cyarashenywe’ n’abashakaga gushimisha Yezebeli (1 Abami 18:30). Ikibabaje ariko, Abisirayeli bari aho ntibari bazi niba ari Yehova cyangwa Baali wari bugushe imvura bari bakeneye cyane. Baali yari afite abahanuzi 450, mu gihe Eliya ari we muhanuzi wenyine wari uhagarariye Yehova. Eliya yabonye aho ikibazo cyabo cyari gishingiye maze arababaza ati “muzageza he guhera mu rungabangabo?” Hanyuma, yaberetse uko ikibazo giteye akoresheje amagambo yoroheje cyane, agira ati “niba muzi ko Uwiteka ari we Mana nimumukurikire, kandi niba ari Bāli abe ari we mukurikira.” Kugira ngo Eliya afashe Abisirayeli b’imitima ibiri kwiyegurira Yehova nta kindi bamubangikanyije na cyo, yabasabye gukora ikintu cyari kugaragaza Imana y’ukuri iyo ari yo. Bagombaga kubaga ibimasa bibiri byo gutamba, kimwe bakagitura Yehova, ikindi bakagitura Baali. Imana y’ukuri yari gutwika igitambo cyayo. Abahanuzi ba Baali bateguye igitambo cyabo, maze bamara amasaha n’amasaha bahamagara bati “nyamuna Bāli, twumvire.” Igihe Eliya yatangiraga kubashinyagurira, barikebaguye bigera n’ubwo bivusha amaraso basakuza cyane. Ariko Baali ntiyigeze abasubiza.—1 Abami 18:21, 26-29.

7 Ubwo hatahiwe Eliya. Yarabanje asana igicaniro cya Yehova, maze ashyiraho inyama za cya kimasa. Nuko ategeka ko basuka kuri icyo gitambo intango enye nini z’amazi. Ibyo byakozwe incuro eshatu kugeza ubwo impavu zari zikikije icyo gicaniro zuzuriye amazi. Noneho Eliya arasenga ati “Uwiteka Mana ya Aburahamu na Isaka na Isirayeli, uyu munsi bimenyekane ko ari wowe Mana mu Bisirayeli kandi ko ndi umugaragu wawe. Nkaba nkoze ibyo byose ku bw’ijambo ryawe. Nyumvira, Uwiteka nyumvira kugira ngo aba bantu bamenye ko ari wowe Mana, kandi ko ari wowe ugarura imitima yabo.”—1 Abami 18:30-37.

8. Yehova yashubije ate isengesho rya Eliya, kandi se ni iki uwo muhanuzi yakoze?

8 Imana y’ukuri yashubije Eliya yohereza umuriro uturutse mu ijuru, maze utwika igitambo n’igicaniro. Uwo muriro wanakamije amazi yari mu mpavu zari zikikije igicaniro! Tekereza ingaruka ibyo byagize ku Bisirayeli. ‘Bakibibona bikubise hasi bubamye, baravuga bati “Uwiteka ni we Mana, Uwiteka ni we Mana.” ’ Eliya yahise afata undi mwanzuro utajenjetse, ategeka Abisirayeli ati “nimufate abahanuzi ba Bāli, ntihasimbuke n’umwe.” Icyo gihe abahanuzi ba Baali uko bari 450 bahise bicirwa munsi y’Umusozi Karumeli.—1 Abami 18:38-40.

9. Ni gute abasenga by’ukuri bongeye kugeragezwa?

9 Kuri uwo munsi utazibagirana, Yehova yagushije imvura yari imaze imyaka itatu n’igice yarabaye ingume muri icyo gihugu (Yakobo 5:17, 18). Ushobora kwiyumvisha ko ari nta kindi Abisirayeli bavugaga igihe bari basubiye mu ngo zabo kitari uko Yehova yari yagaragaje ko ari we Mana y’ukuri. Icyakora, abasengaga Baali ntibacitse intege. Yezebeli yakomeje gutegeka abantu ngo batoteze abagaragu ba Yehova (1 Abami 19:1, 2; 21:11-16). Ku bw’ibyo, ubudahemuka bw’abagaragu b’Imana bwongeye kugeragezwa. Ese Yehova yari gusanga ari we wenyine basenga ubwo igihe cyo gucira urubanza abasenga Baali cyari kuba kigeze?

Hita ufata umwanzuro utajenjetse

10. (a) Muri iki gihe, ni iki Abakristo basizwe bakomeje gukora? (b) Kumvira itegeko riri mu Byahishuwe 18:4 bisobanura iki?

10 Muri iki gihe, Abakristo basizwe bakomeje gukora umurimo nk’uwakozwe na Eliya. Baburira abantu bo mu mahanga yose, baba abari mu madini yiyita aya gikristo ndetse n’abatayarimo, bagakoresha amagambo n’ibitabo, babamenyesha akaga gashobora guterwa n’idini ry’ikinyoma. Ibyo byatumye abantu babarirwa muri za miriyoni bafata umwanzuro utajenjetse wo kwitandukanya n’idini ry’ikinyoma. Biyeguriye Yehova maze baba abigishwa ba Yesu Kristo babatijwe. Koko rero, bumviye itegeko ryihutirwa ry’Imana rihereranye n’idini ry’ikinyoma, rigira riti “nimuwusohokemo kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo.”—Ibyahishuwe 18:4.

11. Ni iki gisabwa kugira ngo umuntu yemerwe na Yehova?

11 Hari abandi bantu babarirwa muri za miriyoni bakunda ubutumwa bwiza bushingiye kuri Bibiliya bubwirizwa n’Abahamya ba Yehova, ariko bataramenya icyo bagomba gukora. Rimwe na rimwe, bamwe muri bo baza mu materaniro ya gikristo, urugero nko mu gihe cyo kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, cyangwa se bakaza kumva disikuru zimwe na zimwe zo mu makoraniro y’intara. Abo bose turabatera inkunga yo gusuzuma bitonze amagambo ya Eliya agira ati “muzageza he guhera mu rungabangabo?” (1 Abami 18:21). Aho kuzarira, bagomba guhita bafata umwanzuro utajenjetse bakihatira kugera ku ntego yo kuba abasenga Yehova bamwiyeguriye kandi babatijwe. Naho ubundi, ntibashobora kwiringira kuzabona bw’iteka!—2 Abatesalonike 1:6-9.

12. Ni iyihe mimerere iteje akaga bamwe mu Bakristo babatijwe barimo, kandi se ni iki bagombye gukora?

12 Ikibabaje ni uko hari Abakristo bamwe na bamwe bakonje, batagikorera Yehova uko bikwiriye (Abaheburayo 10:23-25; 13:15, 16). Bamwe bacitse intege babitewe no gutinya gutotezwa, guhangayikishwa cyane no kubona ibibatunga, gushaka gukira cyangwa se gukurikirana ibinezeza bishingiye ku bwikunde. Yesu yari yaratanze umuburo w’uko ibyo bintu byari kugusha bamwe mu bigishwa be, bikabadindiza kandi bikabagusha mu mutego (Matayo 10:28-33; 13:20-22; Luka 12:22-31; 21:34-36). Aho “guhera mu rungabangabo,” abo bantu bagomba ‘kugira umwete bakihana,’ bagafata umwanzuro utajenjetse wo gukora ibihuje no kuba bariyeguriye Imana.—Ibyahishuwe 3:15-19.

Iherezo ritunguranye ry’idini ry’ikinyoma

13. Sobanura imimerere yari muri Isirayeli igihe Yehu yimikwaga.

13 Impamvu byihutirwa ko abantu bafata umwanzuro utajenjetse muri iki gihe igaragarira ku byabaye muri Isirayeli, nyuma y’imyaka hafi 18 yakurikiye ikemurwa ry’ikibazo cyo kumenya Imana y’ukuri iyo ari yo ku Musozi Kalumeli. Umunsi wa Yehova wo gucira abasengaga Baali urubanza waje utunguranye, mu gihe Elisa yari umuhanuzi wasimbuye Eliya. Yoramu, umuhungu w’Umwami Ahabu, yategekaga Isirayeli kandi Yezebeli yari akiriho ari umugabekazi. Elisa yohereje umugaragu we mu ibanga kugira ngo ajye kwimika Yehu, umutware w’ingabo za Isirayeli, ngo abe umwami mushya. Icyo gihe, Yehu yari i Ramoti Galeyadi mu burasirazuba bwa Yorudani, ayoboye urugamba Abisirayeli barwanaga n’abanzi babo. Umwami Yehoramu yari i Yezereli mu kibaya cyo hafi ya Megido, aho yari ategereje gukira ibikomere by’intambara.—2 Abami 8:29–9:4.

14, 15. Ni iyihe nshingano Yehu yahawe, kandi se yayakiriye ate?

14 Dore icyo Yehova yategetse Yehu gukora. Yaramubwiye ati ‘uzice ab’inzu ya shobuja Ahabu, kugira ngo mpore Yezebeli amaraso y’abagaragu banjye b’abahanuzi, n’abandi bagaragu b’Uwiteka bose. Ab’inzu ya Ahabu bose bazarimburwe. Imbwa zizarira Yezebeli mu gikingi cy’i Yezerēli kandi nta wuzamuhamba.’—2 Abami 9:7-10.

15 Yehu yari umugabo udatindiganya gufata imyanzuro. Yahise ajya mu igare rye yerekeza i Yezerēli yihuta. Umurinzi wari i Yezerēli yahise amenya uko Yehu atwara igare, maze abwira Umwami uwo ari we. Ako kanya Yehoramu yagiye mu igare rye ajya gusanganira umugaba w’ingabo ze. Ubwo bahuraga, Yehoramu yaramubajije ati “ni amahoro Yehu?” Yehu ati “mahoro ki, ubusambanyi n’uburozi bwa nyoko Yezebeli butagira akagero bukiri aho?” Nuko umwami Yehoramu atararushya ahunga, Yehu afora umuheto, amurekurira umwambi, umuhinguranya mu mutima arapfa.—2 Abami 9:20-24.

16. (a) Ni iyihe mimerere inkone zo kwa Yezebeli zahanganye na yo mu buryo butunguranye? (b) Ni gute amagambo ya Yehova yasohoreye kuri Yezebeli?

16 Bidatinze, Yehu yinjiye mu murwa ari mu igare rye. Nibwo Yezebeli wari wisize cyane arebeye mu idirishya, nuko asuhuza Yehu amucyurira. Yehu aramwirengagiza ahubwo ahamagara abamushyigikira ati “uwo dufatanije ni nde?” Icyo gihe abagaragu ba Yezebeli bagombaga gufata umwanzuro utajenjetse. Nuko abagabo babiri b’inkone cyangwa batatu bamurungurukira mu idirishya. Ako kanya ubudahemuka bwabo bwahise bugeragezwa. Yehu yarabategetse ati “nimumujugunye hasi.” Izo nkone zihita zijugunya Yezebeli hasi, aho amafarasi n’igare bya Yehu byamuribatiye. Uko ni ko uwatangije ibikorwa byo gusenga Baali muri Isirayeli yapfuye urumukwiriye. Mbere y’uko ahambwa, imbwa zari zamaze kumurya igihimba nk’uko byari byarahanuwe.—2 Abami 9:30-37.

17. Urubanza Imana yaciriye Yezebeli rwagombye gutuma twiringira ko mu gihe kiri imbere hazaba iki?

17 Iherezo nk’iryo ribabaje rizagera kuri maraya w’ikigereranyo witwa “Babuloni ikomeye.” Uwo Maraya ashushanya amadini y’ikinyoma yo muri iyi si ya Satani, yakomotse mu murwa wa Babuloni ya kera. Idini ry’ikinyoma nirimara kuvaho, Yehova Imana azahindukirana abantu bose bagize ibice by’isi ya Satani bidafitanye isano n’idini. Abo na bo bazarimburwa, bityo habeho isi nshya ikiranuka.—Ibyahishuwe 17:3-6; 19:19-21; 21:1-4.

18. Yezebeli amaze gupfa, byagendekeye bite abasengaga Baali muri Isirayeli?

18 Yezebeli amaze gupfa, Umwami Yehu yahise yica urubyaro rwa Ahabu n’ab’ingenzi mu bari bamushyigikiye (2 Abami 10:11). Ariko, abenshi mu Bisirayeli basengaga Baali bari bakiri mu gihugu. Ku birebana na bo, Yehu yafashe umwanzuro utajenjetse kugira ngo agaragaze ‘ishyaka yarwaniraga Uwiteka’ (2 Abami 10:16). Yiyise umuyoboke wa Baali maze ategura umunsi mukuru ukomeye mu rusengero rwa Baali, Ahabu yari yarubatse i Samariya. Abantu bose basengaga Baali muri Isirayeli baje muri ibyo birori bagotewe mu rusengero, maze ingabo za Yehu zirabica bose. Bibiliya isoza iyo nkuru igira iti “uko ni ko Yehu yarimbuye Bāli, amukura muri Isirayeli.”—2 Abami 10:18-28.

19. Ni ibihe byiringiro bihebuje imbaga y’ “abantu benshi” basenga Yehova mu budahemuka bafite?

19 Gusenga Baali byaciwe muri Isirayeli. Nta gushidikanya, amadini y’ikinyoma yo muri iyi si na yo azarimbuka mu buryo butunguranye kandi bubabaje. None se, kuri uwo munsi ukomeye w’urubanza, uzaba uri ku ruhande rwa nde? Ubu rero fata umwanzuro utajenjetse, ushobora kuzagira igikundiro cyo kuba mu mbaga y’ “abantu benshi” bazarokoka ‘umubabaro mwinshi.’ Icyo gihe, uzasubiza amaso inyuma wishimye kandi usingize Imana kuko izaba yashohoreje urubanza rwayo kuri ‘maraya ukomeye, wononeshaga abari mu isi ubusambanyi bwe.’ Wowe, hamwe n’abandi basenga by’ukuri, muzemeranya n’amagambo ashishikaje aririmbwa n’ibiremwa byo mu ijuru agira ati “Haleluya! Kuko Umwami Imana yacu Ishoborabyose iri ku ngoma!”—Ibyahishuwe 7:9, 10, 14; 19:1, 2, 6.

Ibibazo byo gutekerezaho

• Gusenga Baali byaje bite muri Isirayeli ya kera?

• Ni ubuhe buhakanyi bukomeye Bibiliya yari yarahanuye, kandi se ubwo buhanuzi bwasohoye bute?

• Ni gute Yehu yaciye burundu gusenga Baali?

• Ni iki tugomba gukora kugira ngo tuzarokoke umunsi w’Imana w’urubanza?

[Ibibazo]

[Ikarita yo ku ipaji ya 25]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

Soko

Afeka

Helikati

Yokineyamu

Megido

Tānaki

Dotani

SAMARIYA

Endori

Shunemu

Ofura

Yezerēli

Ibuleyamu (Gatirimoni)

Tirusa

Betishemeshi

Betisheyani (Betishani)

Yabeshi y’i Galeyadi?

Abeli Mehola

Inzu ya Arubeli

Ramoti Galeyadi

Impinga z’imisozi

Umusozi Karumeli

Umusozi Tabora

More

Umusozi Gilibowa

[Inyanja n’imigezi]

Inyanja ya Mediterane

Inyanja ya Galilaya

[Uruzi]

Uruzi rwa Yorodani

[Amasoko n’amariba]

Iriba rya Harodi

[Aho ifoto yavuye]

Based on maps copyrighted by Pictorial Archive (Near Eastern History) Est. and Survey of Israel

[Amafoto yo ku ipaji ya 26]

Kwifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza no kujya mu materaniro ya Gikristo, ni ibintu by’ingenzi mu bigize ugusenga k’ukuri

[Ifoto yo ku ipaji ya 28 n’iya 29]

Kimwe na Yehu, abantu bose bashaka kuzarokoka umunsi wa Yehova bagomba gufata umwanzuro utajenjetse