Mbese uribuka?
Mbese uribuka?
Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:
• Kuki dushobora kugereranya icyaha cya mbere, ari cyo kutumvira kwa Adamu, n’indwara abana bakomora ku babyeyi babo?
Icyo cyaha kigereranywa n’indwara nk’iyo kubera ko Adamu yakiraze abamukomotseho. Natwe rero twarazwe ubusembwa bw’icyaha, kimwe n’uko abana bamwe na bamwe bakomora indwara ku babyeyi babo.—15/8, ipaji ya 5.
• Ni izihe mpamvu z’ibanze zituma urugomo rukomeza kwiyongera?
Satani agerageza gutandukanya abantu na Yehova, ashyira mu mitima yabo umwuka w’urugomo akoresheje: filimi, umuzika n’imikino yo kuri orudinateri ituma abayikina bashaka kwigana urugomo n’ubwicanyi by’akahebwe biyigaragaramo. Urugomo rugaragara mu itangazamakuru rugira uruhare mu bikorwa byinshi by’urugomo abantu bakora.—1/9, ipaji ya 29.
• Ponsiyo Pilato yari muntu ki?
Yari Umuroma wakomokaga mu muryango w’abatware batari imfura zavutse mu miryango y’ibwami, akaba ashobora kuba yari yarabaye umusirikare. Umwami w’abami wa Roma Tiberiyo yagize Pilato umutegetsi w’intara ya Yudaya mu mwaka wa 26. Igihe Yesu yacirwaga urubanza, Pilato yumvise ibirego abayobozi b’Abayahudi baregaga Yesu. Kugira ngo Pilato ashimishe imbaga yari aho, yakatiye Yesu urwo gupfa.—15/9, ipaji ya 10-12.
• “Ikimenyetso” kivugwa muri Matayo 24:3 ni ikihe?
Icyo kimenyetso kigizwe n’ibindi bimenyetso byinshi byose hamwe bigaragaza ikintu kimwe. Icyo kimenyetso gikubiyemo intambara, inzara, ibyorezo n’imitingito, kandi cyari gutuma abigishwa ba Kristo bamenya ko ‘ahari,’ kikanagaragaza “imperuka y’isi.”—1/10, ipaji 4-5.
• Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere babaga mu mahanga, bari mu bihe bihugu?
Icyo gihe, Abayahudi benshi babaga muri Siriya, muri Aziya Ntoya, i Babuloni, muri Egiputa kandi hari Abayahudi bake babaga mu gice cy’u Burayi bwategekwaga n’Ubwami bwa Roma.—15/10, ipaji ya 12.
• Mbese Umukristo ashobora gukora akazi gasaba kwitwaza imbunda kandi agakomeza kugira umutimanama utamucira urubanza?
Kwemera gukora akazi gasaba kwitwaza imbunda cyangwa indi ntwaro iyo ari yo yose, ni umwanzuro w’umuntu ku giti cye. Ariko, umuntu ukora akazi gasaba kwitwaza intwaro, aba yishyize mu mimerere ishobora gutuma agibwaho n’urubanza rw’amaraso, igihe byaba bibaye ngombwa ko yitabaza iyo ntwaro. Nanone, kwitwaza intwaro bishobora gutuma umuntu yishyira mu kaga ko gukomeretswa cyangwa kwicwa, mu gihe yaba atewe cyangwa mu gihe abamuteye baba birwanaho. Umukristo ukora akazi gasaba kwitwaza intwaro ntaba yujuje ibisabwa ku buryo yahabwa inshingano zihariye mu itorero. (1 Timoteyo 3:3, 10).—1/11, ipaji ya 31.
• Kuba Ijambo “Harimagedoni” ryaravuye ku mvugo ngo “Umusozi wa Megido,” byaba byumvikanisha ko intambara ya Harimagedoni izabera ku musozi runaka wo mu Burasirazuba bwo Hagati?
Oya. Mu by’ukuri, uwo musozi ntubaho. Aho Megido ya kera yahoze, hari agasozi gato cyane kari hafi y’ikibaya cya Isirayeli. Ako gasozi ni gato cyane ku buryo ‘abami bo mu isi n’ingabo zabo’ badashobora kugakwirwaho. Intambara ikomeye y’Imana izabera ku isi hose, kandi izakuraho izindi ntambara zose (Ibyahishuwe 16:14, 16; 19:19; Zaburi 46:9, 10).—1/12, ipaji ya 4-7.