Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese wumvira Imana cyangwa wumvira abantu?

Mbese wumvira Imana cyangwa wumvira abantu?

Mbese wumvira Imana cyangwa wumvira abantu?

“Ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu.”​—IBYAKOZWE 5:29.

1. (a) Isomo ry’ifatizo muri iki gice ni irihe? (b) Kuki intumwa zafunzwe?

ABACAMANZA bo mu rukiko rukuru rwa Kiyahudi bagomba kuba bari barakaye cyane. Imfungwa zari zabacitse. Izo mfungwa zari intumwa za Yesu Kristo, hakaba hari hashize ibyumweru bike urwo rukiko rukatiye uwo mugabo urwo gupfa. Icyo gihe urwo rukiko rwari rwiteguye guhangana n’abigishwa be b’imena. Ariko igihe abarinzi bajyaga kubafata ngo babasubize mu rukiko, basanze inzu bari babafungiyemo zirimo ubusa, nubwo imiryango yari yafunzwe neza. Abarinzi bahise bamenya ko intumwa zari ziri mu rusengero i Yerusalemu, zigisha abantu ibya Yesu Kristo zishize amanga, kandi ibyo akaba ari byo zari zafungiwe! Ako kanya abarinzi bahise bajya mu rusengero, bafata intumwa bazisubiza muri gereza, hanyuma baza kuzijyana mu rukiko.—Ibyakozwe 5:17-27.

2. Ni iki marayika yategetse intumwa gukora?

2 Marayika yari yafunguye intumwa. Ese byari ukugira ngo abarinde gukomeza gutotezwa? Oya. Byari ukugira ngo abaturage b’i Yerusalemu bashobore kumva ubutumwa bwiza buvuga ibya Yesu Kristo. Marayika yategetse intumwa gukomeza ‘kubwira abantu amagambo yose y’ubu bugingo’ (Ibyakozwe 5:19, 20). Ni yo mpamvu igihe abarinzi b’urusengero bazaga kureba intumwa basanze zubahiriza iryo tegeko.

3, 4. (a) Igihe Petero na Yohana bategekwaga kureka kubwiriza bashubije iki? (b) Izindi ntumwa zo zashubije ngo iki?

3 Babiri muri izo ntumwa zari zariyemeje kubwiriza, ari bo Petero na Yohana, bari barigeze kujyanwa mu rukiko nk’uko umucamanza mukuru Yozefu Kayafa yabibibukije arakaye cyane. Yarababwiye ati ‘ntitwabihanangirije cyane kutigisha mu izina [rya Yesu]? None dore mwujuje i Yerusalemu ibyo mwigisha’ (Ibyakozwe 5:28). Kayafa ntiyagombye kuba yaratangajwe no kubona Petero na Yohana bagaruwe mu rukiko. Igihe izo ntumwa ebyiri zategekwaga kureka kubwiriza ku ncuro ya mbere, zarashubije ziti ‘niba ari byiza imbere y’Imana kubumvira kuruta Imana nimuhitemo, kuko tutabasha kwiyumanganya ngo tureke kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise.’ Kimwe n’uko umuhanuzi wa kera Yeremiya yabigenje, Petero na Yohana na bo ntibashoboraga kureka gusohoza inshingano yabo yo kubwiriza.—Ibyakozwe 4:18-20; Yeremiya 20:9.

4 Icyo gihe noneho Petero na Yohana si bo bonyine bari babonye uburyo bwo kugaragaza mu ruhame icyo batekerazaga ku itegeko urukiko rwari rwatanze, ahubwo ni intumwa zose, hakubiyemo na Matiyasi wari umaze igihe gito atoranyijwe (Ibyakozwe 1:21-26). Igihe bategekaga izo ntumwa kureka kubwiriza, na zo zashubije zishize amanga ziti “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu.”—Ibyakozwe 5:29.

Ese ugomba kumvira Imana cyangwa abantu?

5, 6. Kuki intumwa zitumviye itegeko ry’urukiko?

5 Ubusanzwe, intumwa zumviraga amategeko y’abantu ku buryo zitari gupfa gusuzugura itegeko ry’urukiko. Icyakora, nta muntu n’umwe, niyo yaba akomeye ate, ufite uburenganzira bwo kubuza undi kumvira itegeko ry’Imana. Yehova ni we “Usumbabyose utegeka isi yose” (Zaburi 83:19). Ntabwo ari “Umucamanza w’abari mu isi bose” gusa, ahubwo ni na we Nyir’ugutanga Amategeko Ukomeye, ndetse n’Umwami w’iteka. Itegeko ry’urukiko iryo ari ryo ryose rishaka gupfobya rimwe mu mategeko y’Imana, nta cyo rivuze dukurikije uko Imana ibona ibintu.—Itangiriro 18:25; Yesaya 33:22.

6 Hari abahanga mu by’amategeko bamwe na bamwe bemera ko icyo kintu ari ukuri. Urugero, umucamanza uzwi cyane w’Umwongereza wo mu kinyejana cya 18 witwa William Blackstone yanditse avuga ko nta tegeko ry’umuntu ryagombye kuburizamo “itegeko ryahishuwe” nk’uko riri muri Bibiliya. Ku bw’ibyo rero, Urukiko Rukuru rw’Abayahudi rwararengereye igihe rwategekaga intumwa kureka kubwiriza. Intumwa ntizashoboraga kumvira iryo tegeko.

7. Kuki umurimo wo kubwiriza warakazaga abatambyi bakuru?

7 Kuba intumwa zari zariyemeje gukomeza kubwiriza byarakaje abatambyi bakuru. Bamwe mu batambyi, hakubiyemo na Kayafa, bari Abasadukayo batemeraga umuzuko (Ibyakozwe 4:1, 2; 5:17). Ariko rero, intumwa zakomeje kwemeza ko Yesu yazutse. Ikindi kandi, bamwe mu batambyi bari barageze n’ubwo bajya kwikundisha ku bategetsi b’Abaroma. Igihe Yesu yacirwaga urubanza, ubwo abatambyi bakuru bahabwaga uburyo bwo kwemera ko Yesu yari umwami wabo, bageze n’aho batera hejuru bati “nta mwami dufite keretse Kayisari” (Yohana 19:15). * Intumwa ntizemezaga gusa ko Yesu yazutse, ahubwo zanigishaga ko “ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu dukwiriye gukirizwamo”, uretse izina rya Yesu (Ibyakozwe 2:36; 4:12). Abatambyi batinyaga ko iyo abantu batangira kwiringira ko Yesu wazutse ari we muyobozi wabo, Abaroma bashoboraga kubatera kandi abayobozi b’Abayahudi bagatakaza ‘umurwa wabo n’ubwoko bwabo.’—Yohana 11:48.

8. Ni iyihe nama nziza Gamaliyeli yagiriye abari bagize Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi?

8 Intumwa za Yesu Kristo zasaga n’aho nta cyiza zari ziteze kuzabona. Abacamanza b’Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi bari biyemeje kubica (Ibyakozwe 5:33). Icyakora, mu buryo butunguranye ibintu byarahindutse. Gamaliyeli wari umuhanga mu by’amategeko yarahagurutse, maze aburira bagenzi be ngo birinde guhubuka. Yabahaye igitekerezo cyiza ati “iyi nama n’ibyo bakora nibiba bivuye ku bantu bizatsindwa, ariko nibiba bivuye ku Mana ntimuzabasha kubatsinda.” Hanyuma, Gamaliyeli yongeyeho ikintu cy’ingenzi ati “mwirinde mutazaboneka ko murwanya Imana.”—Ibyakozwe 5:34, 38, 39.

9. Ni iki kigaragaza ko umurimo w’intumwa wavaga ku Mana?

9 Mu buryo butari bwitezwe, urwo rukiko rwemeye inama ya Gamaliyeli! Abari bagize urwo Rukiko Rukuru rwa Kiyahudi ‘bahamagaye intumwa barazikubita, bazibuza kwigisha mu izina rya Yesu maze barazirekura.’ Ariko, aho kugira ngo izo ntumwa zigire ubwoba, ziyemeje kumvira itegeko ryo kubwiriza zari zahawe na marayika. Nuko zimaze kurekurwa “ntizasiba kwigisha no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo iminsi yose mu rusengero n’iwabo” (Ibyakozwe 5:40, 42). Yehova yahaye intumwa imigisha kubera imihati yazo. Mu rugero rungana iki? ‘Ijambo ry’Imana ryakomeje kwamamara, umubare w’abigishwa uragwira cyane i Yerusalemu.’ Ndetse hari ‘abatambyi benshi bumviye uko kwizera’ (Ibyakozwe 6:7). Mbega ukuntu abatambyi bakuru bagomba kuba baraguye mu kantu! Ibihamya byarushagaho kwiyongera: mu by’ukuri, umurimo w’intumwa wavaga ku Mana!

Abarwanya Imana ntibashobora gutsinda

10. Dukurikije uko abantu babibona, ni iki kigomba kuba cyarateraga Kayafa kumva nta cyamukura ku mwanya we, ariko se kuki icyo cyari icyizere kiraza amasinde?

10 Mu kinyejana cya mbere, abatambyi bakuru b’Abayahudi bashyirwagaho n’abategetsi b’Abaroma. Yozefu Kayafa wari umukire yari yarashyizweho na Valerius Gratus, kandi yamaze igihe kirekire kuri uwo murimo w’ubutambyi kurusha abamubanjirije. Kayafa ashobora kuba yarumvaga ko ibyo yagezeho yabikeshaga ubuhanga yari afite mu by’ububanyi n’amahanga ndetse n’ubucuti bwihariye yari afitanye na Pilato, aho kumva ko Imana yabigizemo uruhare. Ibyo ari byo byose, abo yari yiringiye nta cyo bamumariye. Nyuma y’imyaka itatu n’igice gusa intumwa zitabye Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi, ubutoni Kayafa yari afite ku Baroma bwarashize kandi akurwa ku mwanya w’umutambyi mukuru.

11. Ibya Ponsiyo Pilato n’iby’Abayahudi byarangiye bite, kandi se ni irihe somo ubikuyemo?

11 Itegeko ryo gukura Kayafa ku mwanya yari afite ryatanzwe na Lucius Vitellius, umukuru w’intara ya Siriya, wari mukuru kuri Pilato. Pilato wari incuti magara ya Kayafa ntiyashoboraga kugira icyo abikoraho. Mu by’ukuri, nyuma y’umwaka umwe gusa Kayafa akuweho, Pilato na we yavanywe ku mirimo ye ahita anatumizwa i Roma ngo yiregure ku birego bikomeye yaregwaga. Naho ku birebana n’abayobozi b’Abayahudi bari bariringiye Kayisari, Abaroma baraje ‘barimbura umurwa wabo n’ubwoko bwabo.’ Ibyo byabaye mu mwaka wa 70, igihe ingabo z’Abaroma zarimburaga umurwa wa Yerusalemu, hakubiyemo urusengero hamwe n’icyumba cy’Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi. Mbega ukuntu icyo gihe amagambo y’umwanditsi wa Zaburi yabaye impamo! Yaravuze ati “ntimukiringire abakomeye, cyangwa umwana w’umuntu wese, utabonerwamo agakiza.”—Yohana 11:48; Zaburi 146:3.

12. Ni gute ibya Yesu bigaragaza ko kumvira Imana ari iby’ubwenge?

12 Mu buryo bunyuranye n’ubwo, Yehova yashyizeho Yesu Kristo wazutse ngo abe Umutambyi Mukuru w’urusengero rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka. Nta muntu ushobora kugira icyo abihinduraho. Koko rero, Yesu “afite ubutambyi budakuka” (Abaheburayo 2:9; 7:17, 24; 9:11). Nanone, Imana yashyiriyeho Yesu kuba Umucamanza w’abazima n’abapfuye (1 Petero 4:5). Ibyo bizatuma ashobora kureba niba Yozefu Kayafa na Ponsiyo Pilato bakwiriye kuzabona ubuzima bw’iteka.—Matayo 23:33; Ibyakozwe 24:15.

Ababwiriza b’Ubwami bo muri iki gihe badatinya

13. Muri iki gihe, ni uwuhe murimo wagaragaye ko ukomoka ku bantu, kandi se ni uwuhe wagaragaye ko ukomoka ku Mana? Ubyemezwa n’iki?

13 Muri iki gihe, kimwe n’uko byari bimeze mu kinyejana cya mbere, ‘abarwanya Imana’ si akabuze (Ibyakozwe 5:39). Urugero, igihe Abahamya ba Yehova bo mu Budage bangaga gukoresha indamukanyo isingiza Adolf Hitler nk’aho ari we Muyobozi wabo, Hitler yarahiriye kubatsemba (Matayo 23:10). Uburyo we n’abambari be bakoreshaga mu kwica bwasaga n’aho ari nta cyabukoma imbere. Abanazi bageze rwose ku mugambi wabo wo gufata Abahamya babarirwa mu bihumbi, kandi babohereza mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Ndetse banashoboye kwica bamwe muri bo. Icyakora, Abanazi bananiwe kugamburuza Abahamya bari bariyemeje gusenga Imana yonyine, kandi bananiwe gutsemba abagaragu b’Imana bose muri rusange. Umurimo w’abo Bakristo waturukaga ku Mana, si ku bantu, kandi umurimo w’Imana nta wawuhagarika. Nubwo ubu hashize imyaka mirongo itandatu ibyo bibaye, abantu b’indahemuka barokotse ibigo byakoranyirizwagamo imfungwa byashyizweho na Hitler baracyakorera Yehova n’ ‘umutima wabo wose, n’ubugingo bwabo bwose n’ubwenge bwabo bwose,’ mu gihe Hitler n’ishyaka rye rya Nazi bo bibukirwa gusa ku bikorwa byabo by’ubwicanyi.—Matayo 22:37.

14. (a) Ni iyihe mihati yashyizweho n’abarwanya abagaragu b’Imana bagamije kubaharabika kandi se ibyo byagize izihe ngaruka? (b) Ese hari akaga karambye iyo mihati yabo izateza ubwoko bw’Imana (Abaheburayo 13:5, 6)?

14 Nyuma y’ibyakozwe n’Abanazi, hari abandi bantu bishoye mu rugamba badashobora gutsinda rwo kurwanya Yehova n’ubwoko bwe. Mu bihugu byinshi by’u Burayi, abanyamadini b’indyarya n’abayobozi ba politiki bamwe na bamwe bakoze ibishoboka byose kugira ngo baharabike Abahamya ba Yehova babita ‘ingirwadini iteje akaga,’ icyo akaba ari na cyo baregaga Abakristo bo mu kinyejana cya mbere (Ibyakozwe 28:22). Mu by’ukuri, Urukiko rw’u Burayi Rwita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu rwemeye ko Abahamya ba Yehova ari idini ryemewe, atari ingirwadini. Ibyo kandi abaturwanya ntibabiyobewe. Nyamara, baracyakomeza guharabika Abahamya. Uko kubaharabika kwatumye bamwe muri abo Bakristo birukanwa ku kazi. Abana b’Abahamya bateshwa umutwe ku ishuri. Abantu b’abanyabwoba bakodeshaga Abahamya ba Yehova amazu, bagiye basesa amasezerano y’ubukode bw’ayo mazu Abahamya babaga bamaze igihe kirekire bateraniramo. Hari n’ahantu, nubwo atari henshi, imiryango ishingiye kuri leta yagiye yambura abantu ubwenegihugu ibahora gusa ko ari Abahamya ba Yehova! Ibyo byose ariko ntibibaca intege.

15, 16. Ni gute Abahamya ba Yehova bo mu Bufaransa bifashe mu gihe umurimo wabo wa gikristo warwanywaga, kandi se kuki bakomeza kubwiriza?

15 Urugero nko mu Bufaransa, ubusanzwe abantu baho bashyira mu gaciro. Icyakora, abarwanya abagaragu ba Yehova bamwe na bamwe bashyizeho amategeko agamije guhagarika umurimo w’Ubwami. Abahamya ba Yehova bo muri icyo gihugu babyifashemo bate? Bongereye umurego mu murimo wo kubwiriza maze bagera ku bintu bishimishije (Yakobo 4:7). Birashimishije kubona ko mu gihe cy’amezi atandatu gusa, ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo byiyongereyeho 33 ku ijana muri icyo gihugu! Satani agomba kuba ababazwa no kubona abantu bafite imitima itaryarya bo mu Bufaransa bitabira ubutumwa bwiza (Ibyahishuwe 12:17). Abakristo bagenzi bacu bo mu Bufaransa biringiye badashidikanya ko amagambo y’umuhanuzi Yesaya azabasohoreraho. Ayo magambo agira ati “nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda.”—Yesaya 54:17.

16 Abahamya ba Yehova ntibishimira gutotezwa. Ariko, kugira ngo bumvire itegeko Imana yahaye Abakristo bose, ntibashobora kureka kuvuga ibyo bumvise kandi ntibazigera babireka. Bihatira kuba abaturage beza. Icyakora, iyo itegeko ry’Imana rigonganye n’itegeko ry’abantu, bagomba kumvira Imana yo mutware.

Ntimubatinye

17. (a) Kuki tutagomba gutinya abanzi bacu, (b) Ni iki twagombye kwitwara ku badutoteza?

17 Abanzi bacu bari mu kaga. Bararwanya Imana. Ku bw’ibyo, nk’uko Yesu yabidutegetse, aho gutinya abaturwanya, turabasabira (Matayo 5:44). Dusenga dusaba ko niba hari urwanya Imana abitewe n’ubujiji nk’uko byari bimeze kuri Sawuli w’i Taruso, Yehova yamugirira imbabazi akamuhumura amaso akamenya ukuri (2 Abakorinto 4:4). Sawuli yahindutse Umukristo aba intumwa Pawulo, kandi abategetsi bo mu gihe cye baramutoteje cyane. Icyakora, yakomeje kwibutsa bagenzi be bari bahuje ukwizera ‘kugandukira abatware n’abafite ubushobozi, no kubumvira, bakaba biteguye gukora imirimo myiza yose batagira uwo basebya [ndetse n’ababatoteza cyane kurusha abandi], batarwana, ahubwo bagira ineza, berekana ubugwaneza bwose ku bantu bose’ (Tito 3:1, 2). Abahamya ba Yehova bo mu Bufaransa n’abo mu bindi bihugu bihatira gukurikiza iyo nama.

18. (a) Ni mu buhe buryo Yehova ashobora gukiza ubwoko bwe? (b) Ni iki tudashidikanya ko amaherezo kizaba?

18 Imana yabwiye umuhanuzi wayo Yeremiya iti “ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore” (Yeremiya 1:8). Ni gute muri iki gihe Yehova ashobora kudukiza abadutoteza? Ashobora gutuma habaho umucamanza ushyira mu gaciro umeze nka Gamaliyeli. Ashobora no gutuma umutegetsi mubi waturwanyaga asimburwa mu buryo butunguranye n’undi ushyira mu gaciro. Rimwe na rimwe ariko, Yehova ashobora kureka ibyo bitotezo bigakomeza kugera ku bwoko bwe (2 Timoteyo 3:12). Niba Imana yemeye ko dutotezwa, izajya iduha imbaraga zo kwihanganira ibyo bitotezo (1 Abakorinto 10:13). Kandi icyo Imana yareka kikatugeraho cyose, icyo tuzi cyo ni uko abarwanya ubwoko bw’Imana baba ari yo barwanya, kandi ko amaherezo abayirwanya batazatsinda.

19. Isomo ry’umwaka ryo mu wa 2006 ni irihe kandi se kuki rikwiriye rwose?

19 Yesu yabwiye abigishwa be kwitega ko bazarwanywa (Yohana 16:33). Duhereye kuri ibyo, dusanga amagambo ari mu Byakozwe 5:29 atarigeze agira agaciro nk’uko biri muri iki gihe. Aho hagira hati “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu.” Kubera iyo mpamvu, ayo magambo ashishikaje ni yo yatoranyirijwe kuzaba isomo ry’umwaka ry’Abahamya ba Yehova mu mwaka 2006. Uko byagenda kose, nimucyo twiyemeze kumvira Imana mu mwaka utaha kugeza n’iteka ryose!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 “Kayisari” uwo, abatambyi bakuru bashyigikiye mu ruhame icyo gihe, yari Umwami w’Abami w’Umuroma w’insuzugurwa, w’indyarya kandi w’umwicanyi witwaga Tiberiyo. Nanone kandi, yari azwiho kuba umusambanyi ruharwa.—Daniyeli 11:15, 21.

Mbese ushobora gusubiza?

• Ni uruhe rugero rwiza intumwa zadusigiye ku birebana no guhangana n’ibigeragezo?

• Kuki twagombye guhora twumvira Imana aho kumvira abantu?

• Abaturwanya ni nde mu by’ukuri baba barwanya?

• Ni iki dushobora kwitega ko amaherezo kizagera ku bantu bihanganira ibitotezo?

[Ibibazo]

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 23]

Isomo ry’umwaka ryo mu wa 2006 rizaba rivuga ngo “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu.”​—Ibyakozwe 5:29.

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

“Ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu”

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Kayafa yiringiye abantu aho kwiringira Imana