Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Menyesha imbohe ko zibohorwa’

‘Menyesha imbohe ko zibohorwa’

‘Menyesha imbohe ko zibohorwa’

IGIHE Yesu yatangiraga umurimo we, yavuze ko kimwe mu byari byaramuzanye ari ‘ukumenyesha imbohe ko zibohorwa’ (Luka 4:18). Abakristo b’ukuri bigana urugero rwa Shebuja bakamenyesha “abantu bose” ubutumwa bwiza bw’Ubwami, bakabakura mu bubata bwo mu buryo bw’umwuka kandi bakabereka uko barushaho kugira imibereho myiza.​—1 Timoteyo 2:4.

Muri iki gihe, uwo murimo ukubiyemo kubwiriza imfungwa nyamfungwa, ni ukuvuga abantu bari muri za gereza bafungiwe ibyaha bitandukanye, ariko bifuza kubohorwa mu buryo bw’umwuka. Muryoherwe n’izi nkuru zitera inkunga zivuga iby’umurimo wo kubwiriza Abahamya ba Yehova bakorera muri za gereza zo muri Ukraine no mu bindi bihugu by’i Burayi.

Abari barabaswe n’ibiyobyabwenge bahindutse Abakristo

Serhii * afite imyaka 38, ariko 20 muri yo ayimaze muri gereza. Yanarangirije ishuri muri gereza. Yaravuze ati “nafungiwe icyaha cy’ubwicanyi kandi n’ubu ndacyafunzwe. Mbere nari igisare, kandi abandi bagororwa bose barantinyaga.” Ese ibyo byaba byaratumaga yumva afite umudendezo? Ashwi da. Serhii yamaze imyaka myinshi yarabaswe n’ibiyobyabwenge, inzoga n’itabi.

Umugororwa mugenzi we yaje kumugezaho ukuri ko muri Bibiliya. Ni nk’aho urumuri rwari rumuritse mu mwijima. Mu mezi make gusa, yaretse ibintu byose byari byaramubase, maze aba umubwiriza w’ubutumwa bwiza, aranabatizwa. Ubu Serhii afite akazi kenshi aho muri gereza, kuko akorera Yehova ari umubwiriza w’igihe cyose. Yafashije abagororwa barindwi kureka ibikorwa byabo bibi maze bahinduka abavandimwe be bo mu buryo bw’umwuka. Batandatu muri bo bararekuwe, ariko Serhii we aracyafunze. Ibyo ntibimubabaza kuko ashimishwa n’uko ashobora gufasha abandi ngo na bo babohoke mu buryo bw’umwuka.—Ibyakozwe 20:35.

Umwe mu bo Serhii yayoboreye icyigisho muri gereza ni Victor, wari warabaswe n’ibiyobyabwenge kandi akabicuruza. Victor amaze gufungurwa yakomeje kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, nyuma aza no kwiga Ishuri ry’Abitangiye Gukora Umurimo ryo muri Ukraine. Ubu ni umupayiniya wa bwite ukorera muri Moldavie. Victor yaravuze ati “natangiye kunywa itabi mfite imyaka 8, ntangira gusinda mfite imyaka 12 kandi ntangira gukoresha ibiyobyabwenge mfite imyaka 14. Nifuzaga guhindura imibereho yanjye ariko bikanga. Hanyuma mu mwaka wa 1995, ubwo jye n’umugore wanjye twashakaga kwimuka ngo duhunge incuti mbi nari mfite, umuntu wari urwaye indwara yo mu mutwe yatumaga yumva ashaka kwica abantu yateye umugore wanjye icyuma arapfa. Numvise mbuze uko ngira. Nakomeje kwibaza nti ‘ubu se umugore wanjye ari he? Bigenda bite se iyo umuntu apfuye?’, ariko mbiburira ibisubizo. Narushijeho gukoresha ibiyobyabwenge kugira ngo nzibe icyo cyuho. Naje gufatwa nzira gucuruza ibiyobyabwenge nkatirwa igifungo cy’imyaka itanu. Aho rero ni ho Serhii yamfashirije kubona ibisubizo by’ibyo bibazo. Nari naragerageje kureka ibiyobyabwenge incuro nyinshi birananira, ariko ubu Bibiliya yaramfashije mbigeraho. Ni ukuri, Ijambo ry’Imana rifite imbaraga!”—Abaheburayo 4:12.

Abagizi ba nabi ruharwa barahinduka

Vasly ntiyigeze akoresha ibiyobyabwenge, ariko ntiyabuze gufungwa. Yaravuze ati “nari narabaswe n’umukino wo guterana imigeri n’amakofi. Nitoje gukubita abantu ku buryo nta kintu cyagaragaraga ku mubiri cyerekana ko bakubiswe.” Vasyl yakoreshaga urugomo nk’urwo agamije kwiba. Yaravuze ati “nafunzwe incuro eshatu bimviramo gutandukana n’umugore wanjye. Ku ncuro ya nyuma, ubwo nari narakatiwe imyaka itanu, nabonye ibitabo by’Abahamya ba Yehova. Byatumye nsoma Bibiliya, ariko nkomeza kwikinira wa mukino nakundaga cyane w’imigeri n’amakofi.

“Icyakora, maze amezi atandatu nsoma Bibiliya, muri jye hari ikintu cyahindutse. Gutsinda mu mirwano ntibyari bikinshimisha nka mbere. Natangiye gusuzuma imibereho yanjye mpereye ku bivugwa muri Yesaya 2:4, nza kubona ko ndamutse ntahinduye imitekerereze yanjye nazamara ubuzima bwanjye bwose muri gereza. Ubwo nataye ibikoresho byose nakoreshaga ndwana, maze ntangira guhindura kamere yanjye. Ntibyari byoroshye, ariko gutekereza ku byo nasomaga no gusenga byagiye bimfasha kureka ingeso mbi. Rimwe na rimwe najyaga nsenga Yehova ndira, nkamusaba kumpa imbaraga zo kureka uwo mukino wari warambase. Amaherezo, naje kubigeraho.

“Aho mfunguriwe, nongeye gusubirana n’umuryango wanjye. Ubu nkora mu birombe bya nyiramugengeri. Ibyo bituma mbona igihe gihagije cyo gufatanya n’umugore wanjye mu murimo wo kubwiriza, nkashobora no gusohoza inshingano mfite mu itorero.”

Mykola n’incuti ze bibye banki nyinshi zo muri Ukraine. Ibyo byatumye afungwa imyaka icumi. Mbere y’uko afungwa, yari yaragiye mu kiliziya rimwe gusa, nabwo agiye gucunga uko azahiba. Ibyo ntibyashobotse; ahubwo kujyayo byatumye Mykola atekereza ko Bibiliya igomba kuba yuzuyemo inkuru zirambirana zivuga iby’abapadiri b’Aborutodogisi, za buji n’iminsi mikuru y’idini. Yaravuze ati “natangiye gusoma Bibiliya nubwo ntashobora gusobanura neza icyabinteye. Natangajwe no kubona ko ibivugwamo nta ho bihuriye n’ibyo natekerezaga.” Yasabye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, maze abatizwa mu mwaka wa 1999. Iyo umurebye muri iki gihe, usanga bigoye kwemera ko uwo mukozi w’imirimo wicisha bugufi cyane yahoze ari umujura ruharwa, wibaga amabanki yitwaje intwaro.

Vladimir yakatiwe urwo gupfa. Mu gihe yari ategereje kwicwa, yasenze Imana kandi ayisezeranya ko azayikorera naramuka arusimbutse. Hagati aho, iryo tegeko ryasubiwemo, igihano cyo kwicwa gihindurwamo gufungwa burundu. Kugira ngo Vladimir ahigure umuhigo we, yatangiye gushakisha idini ry’ukuri. Yatangiye kwiga binyuze mu mabaruwa, hanyuma ahabwa impamyabumenyi n’idini ry’Abadivantisiti, ariko ntiyanyurwa.

Icyakora, Vladimir amaze gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous ! yari mu bubiko bw’ibitabo bwa gereza, yandikiye ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Ukraine asaba ko bamusura. Igihe abavandimwe bo muri ako gace bamusuraga, basanze yiyita Umuhamya kandi abwiriza muri gereza. Yarafashijwe kugeza igihe abereye umubwiriza w’Ubwami. Twandika iyi nkuru, Vladimir n’abandi bantu barindwi bafunganywe bari bategereje kubatizwa. Ariko kandi bafite ikibazo. Kubera ko imfungwa zakatiwe gufungwa burundu zibana hakurikijwe idini zirimo, Vladimir abana n’abo bahuje ukwizera. None se babwiriza nde? Bageza ubutumwa bwiza ku barinda gereza, bakanabwiriza binyuze mu kwandika amabaruwa.

Uwitwa Nazar yavuye muri Ukraine yimukira muri Repubulika ya Tchèque, aho yatangiye kwifatanya n’insoresore z’abajura. Ibyo byatumye afungwa imyaka itatu n’igice. Igihe yari muri gereza, yakiriye Abahamya ba Yehova bazaga kumusura baturutse mu mujyi wa Karlovy Vary, yiga ukuri, maze asubira ku murongo. Umwe mu barinzi ba gereza abibonye, yabwiye abari bafunganywe na Nazar ati “mwese mubaye nk’uriya mugabo wo muri Ukraine nahindura akazi.” Hari undi wavuze ati “aba Bahamya ba Yehova ni abahanga rwose. Umuntu yinjira muri gereza ari umugizi wa nabi, agasohoka ari umuntu mwiza cyane.” Ubu Nazar yasubiye mu rugo rwe. Yize kubaza, ashaka umugore, kandi ubu we n’umugore we bari mu murimo w’igihe cyose. Mbega ukuntu ashimira Abahamya kuba basura za gereza!

Abayobozi barabashima

Imfungwa si zo zonyine zishimira Abahamya ba Yehova ku bw’umurimo bakora. Miroslaw Kowalski, umuvugizi w’imwe muri za gereza zo muri Polonye yaravuze ati “dushimishwa cyane n’uko badusura. Bamwe mu bari muri gereza bagiye bahura n’ibintu bibabaje. Birashoboka ko batigeze bafatwa nk’abantu. . . . Ubufasha [Abahamya] batanga ni ubw’agaciro kenshi kuko tudafite abakozi n’abarimu bahagije bo gukora uwo murimo.”

Undi mukuru wa gereza yo muri Polonye yandikiye ibiro by’ishami asaba Abahamya kurushaho kubwiriza muri gereza ayobora. Kubera iki? Yaravuze ati “gusurwa incuro nyinshi n’abahagarariye umuryango wa Watchtower bishobora gufasha imfungwa kugira imico myiza, zikareka urugomo.”

Ikinyamakuru cyo muri Ukraine cyavuze ko hari imfungwa yari yarihebye yagerageje kwiyahura ariko icyo gihe Abahamya ba Yehova bakayifasha. Icyo kinyamakuru cyaravuze kiti “ubu uwo mugabo aragenda yoroherwa. Akurikiza amabwiriza agenga gereza kandi ni intangarugero mu zindi mfungwa.”

Bakomeza kwitabwaho na nyuma yo gufungurwa

Abahamya ba Yehova ntibafasha abanyururu bakiri muri gereza gusa. Bakomeza kubitaho na nyuma yo gufungurwa. Abakristokazi babiri, ari bo Brigitte na Renate bamaze imyaka runaka bafasha abanyururu muri ubwo buryo. Ikinyamakuru cyo mu Budage cyabavuzeho kigira kiti “bita ku mfungwa zimaze kurekurwa mu gihe cy’amezi atatu cyangwa atanu, bakazifasha kugira intego mu buzima. . . . Bafatwa nk’abakozi bemewe bitangiye gukurikiranira hafi imyitwarire y’imfungwa zarekuwe. . . . Banagirana n’abakozi ba gereza ibiganiro bishishikaje” (Main-Echo Aschaffenburg). Abenshi mu bahoze ari abanyururu biyeguriye Yehova babikesheje ubwo bufasha bahawe.

Ndetse n’abakozi bakuru ba gereza bungukirwa n’umurimo wo kwigisha Bibiliya ukorwa n’Abahamya ba Yehova. Urugero, Roman wari umusirikare mukuru akaba n’umuhanga mu myifatire n’imitekerereze y’abantu, yakoraga muri gereza yo muri Ukraine. Ubwo Abahamya ba Yehova bazaga kumusura, yemeye kwiga Bibiliya. Hanyuma yaje kumenya ko Abahamya batari bemerewe gusura imfungwa muri gereza yakoragamo. Yasabye umuyobozi wa gereza uburenganzira bwo kujya akoresha na Bibiliya mu gihe avura imfungwa. Umukuru wa gereza yarabimwereye maze imfungwa zigera ku icumi zirashimishwa. Roman yajyaga abwira izo mfungwa icyo yabaga yungutse muri Bibiliya, kandi imihati ye yagize ingaruka nziza cyane. Bamwe mu bafunguwe bakomeje kugira amajyambere kandi baba Abakristo babatijwe. Roman abonye ukuntu Ijambo ry’Imana rifite imbaraga, yiyemeje kwiga Bibiliya ashishikaye. Yavuye mu gisirikare maze akomeza kwigisha abandi Bibiliya. Ubu akora umurimo wo kubwiriza afatanyije n’umwe mu bahoze bafungiwe aho yakoraga.

Umwe mu mfungwa yaranditse ati “hano tubeshejweho na Bibiliya, ibitabo by’imfashanyigisho n’icyigisho cya Bibiliya.” Ayo magambo aragaragaza neza ukuntu abantu bari muri gereza zimwe na zimwe bakeneye cyane ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Rimwe mu matorero yo muri Ukraine ryagize icyo rivuga ku birebana n’umurimo wo kwigisha Bibiliya ukorerwa muri gereza yaho. Ryaravuze riti “abayobozi ba gereza baradushimira kubera ko tubaha ibitabo. Tubaha kopi 60 za buri gazeti isohotse y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous !” Irindi torero ryaranditse riti “twita kuri gereza ifite utuzu tw’ibitabo tugera kuri 20. Muri buri kazu twashyizemo ibitabo byacu by’ibanze. Ibyo bitabo byose hamwe bishobora kuzura amakarito 20.” Muri gereza imwe, abarinzi bafite idosiye bandikamo amagazeti ari mu nzu y’ibitabo kugira ngo imfungwa zidacikanwa n’imwe.

Mu 2002, ibiro by’ishami byo muri Ukraine byashyizeho Ibiro Bishinzwe Umurimo Ukorerwa muri Gereza. Kugeza ubu, ibyo biro byageze muri gereza zigera ku 120 kandi byashyizeho amatorero ashinzwe kwita kuri izo gereza. Buri kwezi ibyo biro byakira amabaruwa hafi 50 y’imfungwa, inyinshi muri zo zisaba ibitabo cyangwa kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Iryo shami rizoherereza ibitabo, amagazeti n’udutabo kugeza igihe abavandimwe bo mu duce zifungiwemo bazigereyeho.

Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo bagenzi be ati “mwibuke imbohe” (Abaheburayo 13:3). Icyo gihe yashakaga kuvuga abari bafunzwe bazira ukwizera kwabo. Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova bazirikana abafunzwe, bagasura za gereza kandi ‘bakamenyesha imbohe ko zibohorwa.’—Luka 4:18.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Urukuta rwa gereza y’i L’viv ho muri Ukraine

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Mykola

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Vasyl n’umugore we Iryna

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Victor