Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Babanje kudutoteza nyuma baradukunda

Babanje kudutoteza nyuma baradukunda

Babanje kudutoteza nyuma baradukunda

HASHIZE imyaka mike Santiago n’umugore we Lourdes bimukiye mu mujyi mwiza wo muri Peru witwa Huillcapata. Bagiyeyo bajyanywe no kugeza ku baturage b’uwo mujyi ubutumwa bwo muri Bibiliya butanga ibyiringiro. Ariko bidatinze, hari umupadiri waje aturutse i Cuzco, akoranyiriza hamwe abaturage bo muri Huillcapata. Uwo mupadiri yababuriye ko kuba Abahamya ba Yehova bari muri ako karere byari kuzateza icyorezo cy’indwara kigahitana abantu benshi, kandi ko hari kuzagwa urubura rukaze rukica inka zabo, rukangiza n’imyaka yabo.

Ubwo “buhanuzi” bwe abenshi mu batuye uwo mujyi barabwemeye, kandi mu gihe kirenze amezi atandatu nta muntu n’umwe muri bo wigeze yemera kwigana Bibiliya na Santiago na Lourdes. Miguel, wari umuyobozi w’umujyi wari wungirije guverineri, yirukankanye Santiago na Lourdes abatera amabuye. Icyakora, buri gihe bagaragazaga umuco wa gikristo wo kubana n’abandi mu mahoro.

Nyuma y’igihe, bamwe mu batuye uwo mujyi bemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Ndetse na Miguel yaje guhindura imyifatire. Yatangiye kwigana Bibiliya na Santiago, areka ibyo kunywa akarenza urugero kandi aba umunyamahoro. Amaherezo Miguel, umugore we na babiri mu bakobwa be, bemeye ukuri kwa Bibiliya.

Ubu muri uwo mujyi hari itorero ry’Abahamya ba Yehova rihagaze neza. Miguel ashimishwa n’uko amenshi mu mabuye yateye Santiago na Lourdes atabagezeho, kandi abashimira urugero rwiza batanze babana n’abandi mu mahoro.

[Amafoto yo ku ipaji ya 32]

Kuba Santiago na Lourdes (bari ahagana hejuru) bari abanyamahoro, byatumye Miguel (uhera iburyo) ahindura imyifatire