Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Banejeje imitima y’ababyeyi babo

Banejeje imitima y’ababyeyi babo

Banejeje imitima y’ababyeyi babo

“MWANA wanjye, umutima wawe nugira ubwenge, uwanjye na wo uzanezerwa” (Imigani 23:15). Koko rero, ababyeyi b’Abakristo barishima iyo abana babo bafite ubwenge bukomoka ku Mana. Ku wa Gatandatu ku itariki ya 10 Nzeri 2005, abantu 6.859 bakomoka mu bihugu bitandukanye baje kwizihiza itangwa ry’impamyabumenyi, ku banyeshuri bo mu ishuri rya 119 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi. Imitima y’abari aho bose yasabwe n’ibyishimo, cyane cyane ababyeyi b’abanyeshuri 56 bahawe impamyabumenyi.

David Walker, umaze igihe kirekire mu muryango wa beteli yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ni we watangije iyo porogaramu n’isengesho rikora ku mutima. David Splane, umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, yatangije iyo gahunda abwira ababyeyi b’abahawe impamyabumenyi ati “mukwiriye gushimirwa cyane. Imico mwatoje abahungu banyu n’abakobwa banyu ni yo yatumye bajya mu murimo w’ubumisiyonari.” Abo babyeyi bashobora kuba bari bahangayitse kubera ko abana babo bari bagiye koherezwa mu bihugu bya kure. Icyakora Umuvandimwe Splane yarabahumurije ati “ntimuhangayikire abana banyu. Yehova ashobora kubitaho kurusha uko mwe mwabitaho.” Yongeyeho ati “mutekereze ibintu byiza byose abana banyu bazakora. Hari abantu bababaye bagiye kugezwaho ihumure nyaryo ku ncuro ya mbere mu buzima bwabo.”

Uko muzatuma abandi bagira ibyishimo

Uwari uhagarariye porogaramu yahaye ikaze abavandimwe bane batanze disikuru. Uwabimburiye abandi ni Ralph Walls, umwe mu bagize Komite y’Ishami yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Mukomeze kurinda amaso yanyu guhuma.” Yatsindagirije ko ubuhumyi bwo mu buryo bw’umwuka ari bwo bubi cyane kurusha ubuhumyi ubu busanzwe. Abari bagize itorero ry’i Lawodikiya ryo mu kinyejana cya mbere bari barahumye mu buryo bw’umwuka. Abakristo bo muri iryo torero bari barahumye mu buryo bw’umwuka barafashijwe; ariko birushaho kuba byiza iyo umuntu arinze hakiri kare amaso ye gufatwa n’ubuhumyi bwo mu buryo bw’umwuka (Ibyahishuwe 3:14-18). Uwo muvandimwe yaravuze ati “mukomeze kurinda amaso yanyu guhuma kandi mujye mubona abavandimwe bahawe inshingano nk’uko Yehova ababona.” Abahawe impamyabumenyi batewe inkunga yo kutazahangayika birenze urugero niharamuka havutse ibibazo mu itorero. Ibyo bintu byose Umwami Yesu Kristo aba abireba. Azagira icyo akora kugira ngo ibyo bibazo bikemurwa mu gihe gikwiriye.

Hakurikiyeho Umuvandimwe Samuel Herd wo mu Nteko Nyobozi, asubiza ikibazo cyabazaga kiti “Mbese muriteguye?” Kimwe n’uko iyo umuntu agiye ku rugendo yitwaza imyenda azakenera, abahawe impamyabumenyi na bo batewe inkunga yo guhora bambaye imico igize umuntu mushya. Bagomba kugira impuhwe nk’iza Yesu. Igihe umubembe yamubwiraga ati “washaka wabasha kunkiza,” Yesu yaramushubije ati “ndabishaka kira” (Mariko 1:⁠40-42). Uwo muvandimwe yahise avuga ati “niba mushaka koko gufasha abantu, ntimuzabura uburyo bwo kubikora.” Mu Bafilipi 2:3 havuga ko Abakristo bakwiriye kujya bumva ko ‘bagenzi babo babaruta.’ Umuvandimwe Herd yagize ati “kwicisha bugufi mu mutima ni byo bifite agaciro cyane kurusha kugira ubumenyi. Abantu muzahura na bo mubwiriza hamwe n’abavandimwe na bashiki banyu muzasanga mu itorero bazungukirwa n’ubumenyi mufite ari uko mwicishije bugufi.” Yashoje avuga ko abahawe impamyabumenyi nibakomeza kwambara urukundo rwa gikristo, bazaba biteguye gukora urugendo bagana aho boherejwe kandi bizeye badashidikanya ko bazagira icyo bageraho.​—Abakolosayi 3:14.

Umwe mu barimu bo mu ishuri rya Galeedi witwa Mark Noumair, yatumye abantu bibaza byinshi igihe yatangiraga disikuru yagiraga iti “Mbese muzakomeza kubizirikana?” Yashakaga kuvuga ko tugomba gushimira Yehova ineza atugirira. Muri Zaburi ya 103:2 hagira hati “mutima wanjye himbaza Uwiteka, ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose.” Abisirayeli binubiye manu baryaga batangira kuyita ‘umutsima mubi’ (Kubara 21:5). Uko iminsi yagiye ihita, agaciro manu yari ifite ntikigeze gahinduka, ahubwo ni bo batakomeje kuyishimira. Uwo mwarimu yaravuze ati “nimwibagirwa ibyo Yehova yabakoreye maze mugatangira kumva umurimo mukorera mu mahanga ari ikintu gisanzwe, ibyo bizagira ingaruka ku kuntu muwufata.” Muri Zaburi ya 103:4 havuga ko Yehova ‘akwambika kugirirwa neza nk’ikamba.’ Abahawe impamyabumenyi bazibonera ineza yuje urukundo y’Imana nibagera mu matorero yabo mashya.

Undi mwarimu wo mu ishuri rya Galeedi witwa Lawrence Bowen, yatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Mbese muzabona imigisha?” Yavuze ko abize mu ishuri rya 119 rya Galeedi bitoje cyane kugira ngo bazasohoze neza umurimo w’ubumisiyonari. Ubu noneho, bagomba kwizirika ubutanamuka kuri Yehova no ku murimo yabashinze. Mu Byahishuwe 14:1-4, havuga ko abantu 144.000 ari “bo bakurikira Umwana w’Intama aho ajya hose.” Abagize iryo tsinda bose bakomeza kubera Yehova n’Umwana we indahemuka nubwo baba bahanganye n’ibigeragezo kandi babigeraho. Uwo muvandimwe yaravuze ati “uko byagenda kose, natwe dukomeza kwizirika ubutanamuka kuri Yehova ndetse no ku murimo yadushinze.” Abahawe impamyabumenyi nibabigenza batyo ‘bazagerwaho’ n’imigisha ya Yehova.​—Gutegeka 28:2.

Bera imbuto mu murimo wabo

Igihe abanyeshuri barimo biga, bajyaga kubwiriza buri gihe mu mpera z’ibyumweru. Mu kiganiro Wallace Liverance, umwanditsi w’iryo shuri yagiranye na bo, bagaragaje ko bari barageze ku ntego. Babwirije ubutumwa bwiza mu ndimi zigera ku icumi kandi batangije ibyigisho byinshi bya Bibiliya. Umugabo n’umugore bigaga muri iryo shuri batangiye kwigana Bibiliya n’Umushinwa. Bamaze kumusura kabiri, bamubajije uko yumva amerewe nyuma y’aho amenyeye Yehova. Yarambuye Bibiliya ye maze abasaba gusoma muri Yohana 17:3. Yumvaga yaratangiye kugendera mu nzira igana ku buzima bw’iteka.

Hakuriyeho Anthony Morris, umwe mu bagize Inteko Nyobozi, agira icyo abaza abavandimwe batatu bari mu bagize Komite z’Ibiro by’Amashami byo muri Côte d’Ivoire, République Dominicaine na Equateur. Abo bavandimwe bijeje abahawe impamyabumenyi ko abagize Komite z’Ibiro by’Amashami babategerezanyije amatsiko kandi ko bazabafasha kumenyera amafasi bazoherezwamo.

Nyuma hakurikiyeho Leonard Pearson, umwe mu bagize umuryango wa Beteli wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yagize icyo abaza abavandimwe batatu bari mu bagize Komite z’Ibiro by’Amashami byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Papouasie Nouvelle Guinée na Uganda. Abo bavandimwe bateye abanyeshuri inkunga yo gukoresha imbaraga zabo zose mu murimo wo kubwiriza. Umugabo n’umugore b’abamisiyonari bamaze imyaka irenga 21 muri Kongo, bafashije abantu 60 kwiyegurira Yehova barabatizwa. Uwo mugabo n’umugore ubu bayobora ibyigisho bya Bibiliya 30 kandi 22 mu bo bigana na bo Bibiliya baza mu materaniro y’itorero. Bitewe n’uwo musaruro utubutse wo mu buryo bw’umwuka, ubu ni igihe cyiza cyane cyo gukora umurimo w’ubumisiyonari.

Babwiriza bazirikana ko ibintu byihutirwa

Gerrit Lösch, umwe mu bagize Inteko Nyobozi, ni we watanze disikuru isoza. Yari ifite umutwe uvuga ngo “Kuvuga ibyerekeye Imana no guhamya ibya Kristo mu gihe cy’umunsi w’Umwami.” Mu rurimi rw’umwimerere Bibiliya yanditswemo, amagambo ngo “abahamya,” “gahamiriza” ndetse no “guhamya,” agaragara incuro 19 mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Muri ubwo buryo, Yehova yagaragaje neza umurimo ashaka ko abagize ubwoko bwe bakora. Ni ryari tugomba kubwiriza? Ni mu gihe cy’ ‘umunsi w’Umwami wacu’ (Ibyahishuwe 1:⁠9, 10). Uwo munsi watangiye mu mwaka wa 1914 ukaba no muri iki gihe ugikomeza, kandi uzakomeza no mu gihe kiri imbere. Nk’uko mu Byahishuwe 14:6, 7 habivuga, umurimo dukora wo kubwira abandi ibyerekeye Imana ushyigikiwe n’abamarayika. Mu Byahishuwe 22:17 hagaragaza ko abasigaye mu Bakristo basizwe ari bo bahawe inshingano yo kuyobora uwo murimo wo guhamya Yesu. Ariko twese ntitugomba kwitesha icyo gikundiro dufite muri iki gihe. Ku murongo wa 20, hasubiramo amagambo Yesu yavuze agira ati “ndaza vuba.” Umuvandimwe Lösch yateye abari bahari inkunga agira ati “muhamagare abantu mugira muti ‘nimuze, ushaka ajyane amazi y’ubugingo ku buntu.’ Yesu araza vuba. Ese turiteguye?”

Fred Rusk, wamaze imyaka 11 yigisha mu Ishuri rya Galeedi, yashoje iyo porogaramu n’isengesho ryo gushimira Yehova ryakoze abari aho bose ku mutima. Yashoje neza uwo munsi wari waranzwe n’ibyishimo byinshi cyane.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 13]

IMIBARE IVUGA IBIHERERANYE N’ABIZE MURI IRYO SHURI

Umubare w’ibihugu bakomokamo: 10

Umubare w’ibihugu boherejwemo: 25

Umubare w’abanyeshuri: 56

Mwayeni y’imyaka yabo: 32,5

Mwayeni y’imyaka bamaze mu kuri: 16,4

Mwayeni y’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose: 12,1.

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Abanyeshuri babonye impamyabumenyi mu ishuri rya 119 rya Watchtower rya Galeedi

Mu rutonde rukurikira, imibare yagaragajwe uhereye imbere ugana inyuma, naho amazina yo yashyizwe ku rutonde uhereye ibumoso ugana iburyo.

(1) Helgesen, S.; Daugaard, H.; Pierluissi, A.; Joseph, I.; Racanelli, C. (2) Byrge, T.; Butler, D.; Freedlun, J.; Nuñez, K.; Pavageau, C.; Doumen, T. (3) Camacho, O.; Lindqvist, L.; Broomer, A.; Wessels, E.; Burton, J.; Woodhouse, O.; Doumen, A. (4) Tirion, A.; Connally, L.; Fournier, C.; Gil, A.; Johnsson, K.; Hamilton, L. (5) Byrd, D.; Scribner, I.; Camacho, B.; Laschinski, H.; Hallahan, M.; Libuda, O. (6) Joseph, A.; Lindqvist, M.; Helgesen, C.; Nuñez, D.; Scribner, S.; Fournier, J. (7) Pierluissi, F.; Pavageau, T.; Broomer, C.; Racanelli, P.; Butler, T.; Woodhouse, M.; Libuda, J. (8) Laschinski, M.; Freedlun, S.; Burton, I.; Tirion, M.; Byrd, M.; Byrge, J. (9) Wessels, T.; Hallahan, D.; Connally, S.; Gil, D.; Daugaard, P.; Hamilton, S.; Johnsson, T.