Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gushaka gukiranuka bizaturinda

Gushaka gukiranuka bizaturinda

Gushaka gukiranuka bizaturinda

“Ahubwo mubanze mushake . .  gukiranuka [kw’Imana].”—MATAYO 6:33.

1, 2. Ni uwuhe mwanzuro Umukristokazi ukiri muto yafashe, kandi se yabitewe n’iki?

MURI Aziya, hari Umukristokazi ukiri muto wakoraga akazi k’ubunyamabanga mu kigo cya leta. Yitaga ku kazi ke, akakageraho yazindutse kandi akirinda kunebwa. Icyakora, kubera ko yari ataremerwa neza muri ako kazi, igihe cyarageze akoreshwa ibizamini. Uhagarariye urwego rw’imirimo yabwiye uwo mukobwa ko aramutse yemeye bagasambana yamuhesha ako kazi burundu kandi akamuzamura mu ntera. Nubwo kwanga gusambana n’uwo mukoresha we byari gutuma yirukanwa ku kazi, uwo mukobwa yaramuhakaniye, amukurira inzira ku murima.

2 Mbese uwo Mukristokazi ukiri muto yaba yarabaye umupfu? Oya, ahubwo yashyize mu bikorwa abyitondeye amagambo ya Yesu agira ati “ahubwo mubanze mushake . . . gukiranuka [kw’Imana]” (Matayo 6:33). Uwo Mukristokazi yabonaga gukurikiza amahame akiranuka ari byo by’ingenzi cyane kuruta inyungu yari guheshwa no gusambana.—1 Abakorinto 6:18.

Impamvu gukiranuka ari ngombwa

3. Gukiranuka ni iki?

3 “Gukiranuka” byumvikanisha kugendera ku mahame mbwirizamuco. Muri Bibiliya, ijambo ry’Igiheburayo n’iry’Ikigiriki ahindurwamo “gukiranuka,” yumvikanisha igitekerezo cy’ikintu “kigororotse,” cy’“ukuri.” Ibyo ariko ntibivuga ko umuntu yimenyaho gukiranuka ashingiye ku mahame ye bwite agenderaho (Luka 16:15). Ahubwo, kugendera ku mahame ya Yehova ni byo bigaragaza umuntu ukiranuka. Ni ugukiranuka kw’Imana.—Abaroma 1:17; 3:21.

4. Kuki gukiranuka ari iby’ingenzi ku Mukristo?

4 Kuki ari ngombwa gukiranuka? Ni ukubera ko Yehova, ‘Imana gukiranuka guturukaho,’ yita ku bagize ubwoko bwe bakora ibyo gukiranuka (Zaburi 4:2; Imigani 2:20-22; Habakuki 1:13). Umuntu udakora ibyo gukiranuka ntashobora kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana (Imigani 15:8). Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yateye Timoteyo inkunga yo ‘guhunga irari rya gisore, ahubwo agakurikiza gukiranuka,’ hamwe n’indi mico y’ingenzi (2 Timoteyo 2:22). Ni na yo mpamvu, igihe Pawulo yarondoraga intwaro z’umwuka zitandukanye tugomba kwambara, yavuzemo ibyo kwambara “gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza.”—Abefeso 6:14.

5. Ni gute abantu badatunganye bashobora gushaka gukiranuka?

5 Birumvikana ko nta muntu ukiranuka mu buryo bwuzuye. Adamu yaraze abantu bose kudatungana kandi bose ni abanyabyaha kuva bakivuka, bityo ntibakiranuka. Ariko kandi, Yesu yavuze ko twagombye gushaka gukiranuka. Ibyo bishoboka bite? Ibyo birashoboka kubera ko Yesu yatanze ubuzima bwe butunganye ho incungu ku bwacu, kandi iyo twizeye icyo gitambo cy’incungu, Yehova aba yiteguye kutubabarira ibyaha byacu (Matayo 20:28; Yohana 3:16; Abaroma 5:8, 9, 12, 18). Dushingiye kuri icyo gitambo, iyo twize amahame akiranuka ya Yehova kandi tukihatira kuyagenderaho, tugasenga dusaba ubufasha bwo gutsinda intege nke zacu, Yehova yemera ugusenga kwacu (Zaburi 1:6; Abaroma 7:19-25; Ibyahishuwe 7:9, 14). Mbega ukuntu ibyo bihumuriza!

Gukiranuka mu isi itarangwamo gukiranuka

6. Kuki isi yashoboraga guteza akaga Abakristo ba mbere?

6 Igihe abigishwa ba Yesu bahabwaga inshingano yo kumubera abahamya “kugeza ku mpera y’isi,” bari mu mimerere igoranye (Ibyakozwe 1:8). Ifasi bari barahawe kubwirizamo yose ‘yari mu Mubi,’ yategekwaga na Satani (1 Yohana 5:19). Isi yari yaracengewemo n’umwuka mubi Satani yatezaga kandi uwo mwuka wangiza washoboraga kugira ingaruka no ku Bakristo (Abefeso 2:2). Kuri abo bakristo, isi yari iteje akaga. Kubanza gushaka gukiranuka kw’Imana ni byo byonyine byashoboraga kubafasha gushikama. Abenshi muri bo barashikamye, ariko hari bake bayobye bava “mu nzira yo gukiranuka.”—Imigani 12:28; 2 Timoteyo 4:10.

7. Ni iyihe nshingano isaba ko Umukristo arwanya amoshya yangiza y’isi?

7 Mbese muri iki gihe bwo, isi yaba yoroheye Abakristo? Reka da! Ahubwo irarutwa n’uko yari imeze mu kinyejana cya mbere, kubera ko ubu bwo yarushijeho kuba mbi. Nanone kandi, Satani yajugunywe ku isi maze ahagurukira kurwanya yivuye inyuma Abakristo basizwe, ni ukuvuga “abo mu rubyaro [rw’umugore] basigaye, bitondera amategeko y’Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu” (Ibyahishuwe 12:12, 17). Nanone, Satani agaba ibitero ku muntu uwo ari we wese ushyigikira urwo “rubyaro.” Ariko kandi, Abakristo ntibashobora guhunga isi. Bagomba kuyibamo nubwo batari ab’isi (Yohana 17:15, 16). Bagomba no kuyibwirizamo kugira ngo bashakishe abantu bari mu mimerere ikwiriye, babigishe kandi babahindure abigishwa ba Kristo (Matayo 24:14; 28:19, 20). Bityo rero, kubera ko nta hantu Abakristo bashobora guhungira burundu amoshya yangiza y’isi, bagomba kuyarwanya. Nimucyo dusuzume uburyo bune ayo moshya agaragariramo.

Umutego w’ubwiyandarike

8. Kuki Abisirayeli bayobye bagatangira gusenga imana z’Abamowabu?

8 Igihe Abisirayeli bari hafi gusoza urugendo rw’imyaka 40 bari bamaze mu butayu, abenshi muri bo barayobye bava mu nzira yo gukiranuka. Bari bariboneye ibikorwa byinshi Yehova yakoze kugira ngo abarokore, kandi bari bashigaje igihe gito bakinjira mu Gihugu cy’Isezerano. Nyamara, muri icyo gihe gikomeye, batangiye gusenga imana z’Abamowabu. Babitewe n’iki? Batwawe n’“irari ry’umubiri” (1 Yohana 2:16). Iyo nkuru igira iti “abantu batangira gusambana n’Abamowabukazi.”—Kubara 25:1.

9, 10. Ni iyihe mimerere iriho muri iki gihe igaragaza ko ari iby’ingenzi guhora tuzirikana ko irari ry’umubiri rishobora kutugiraho ingaruka mbi?

9 Ibyababayeho bigaragaza ukuntu iyo abantu batabaye maso bashobora gutwarwa n’irari ry’umubiri. Twagombye kuvana isomo ku byababayeho, cyane cyane ko ubu abantu benshi basigaye babona ubwiyandarike nta cyo butwaye rwose (1 Abakorinto 10:6, 8). Hari raporo yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika igira iti “mbere y’umwaka wa 1970, mu ntara zose za Amerika ntibyari byemewe ko abantu babana batarashyingiranywe. None ubu bisigaye byogeye cyane. Ku bantu barenga 50 ku ijana bashyingiranwa bwa mbere, baba barabanje kubana batarashyingiranwa.” Uko kubana batarashyingiranywe hamwe n’ibindi bikorwa nk’ibyo by’ubwiyandarike, ntibiba muri Amerika gusa. Birogeye hirya no hino ku isi, kandi ikibabaje ni uko hari Abakristo bamwe bagendeye muri izo nzira, bakagera n’aho bacibwa mu itorero rya gikristo.—1 Abakorinto 5:11.

10 Byongeye kandi, amatangazo yamamaza ubwiyandarike asa n’aho yakwirakwiriye hose. Za filimi na gahunda za televiziyo zigaragaza ko ku bakiri bato, kugirana imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingiranwa ari ibintu bisanzwe cyane. Zigaragaza kandi ko kuryamana kw’abahuje ibitsina nta gitangaje kirimo. Inyinshi muri izo filimi na gahunda za televiziyo zigenda zirushaho kugaragaza amashusho yeruye y’ubusambanyi. Ayo mashusho ashobora no kuboneka mu buryo bworoshye kuri interineti. Urugero, hari umunyamakuru wavuze ko akana ke k’agahungu k’imyaka irindwi kavuye ku ishuri maze kaza kumubwira kishimye, ko undi mwana bigana yavumbuye umurongo wa interineti uriho amashusho agaragaza abagore bambaye ubusa barimo basambana. Se w’ako kana yumvise umusatsi umuvuyeho! Ariko se, ni abana bangahe bagiye kuri iyo mirongo ya interineti kandi ntibagire icyo bahingukiriza ababyeyi babo? Ubundi se, ni ababyeyi bangahe bazi ibikubiye mu mikino yo kuri orudinateri abana babo bakina? Imyinshi mu mikino ikunzwe cyane igaragaza ubwiyandarike buteye ishozi, ubupfumu ndetse n’urugomo.

11. Ni gute abagize umuryango bashobora kwirinda ubwiyandarike buri muri iyi si?

11 Ni gute abagize umuryango bashobora kwirinda iyo “myidagaduro” iteye isoni? Bazayirinda nibashaka mbere na mbere gukiranuka kw’Imana, bakanga kwifatanya mu kintu icyo ari cyo cyose gifite aho gihuriye n’ubwiyandarike (2 Abakorinto 6:14; Abefeso 5:3). Ababyeyi nibagenzura mu buryo bukwiriye ibyo abana babo bakora, bakabacengezamo gukunda Yehova n’amategeko ye akiranuka, bizarinda abo bana porunogarafiya, imikino yo kuri orudinateri irimo porunogarafiya, za filimi zirimo ubwiyandarike n’ibindi bishuko bijyana mu bwiyandarike.—Gutegeka 6:4-9. *

Akaga gaterwa no guhatirwa gukurikiza imigenzo yo mu gace k’iwanyu

12. Ni ikihe kibazo cyavutse mu kinyejana cya mbere?

12 Igihe Pawulo yari i Lusitira ho muri Aziya Ntoya, yakijije ikirema mu buryo bw’igitangaza. Iyo nkuru igira iti “abahateraniye babonye icyo Pawulo akoze, bavuga ijwi rirenga mu Runyalukawoniya bati ‘Imana zitumanukiyemo zishushanyije n’abantu.’ Maze Barinaba bamwita Zewu, na Pawulo bamwita Herume, kuko ari we wa[mu]rushaga kuvuga” (Ibyakozwe 14:11, 12). Abo bantu ni na bo nyuma yaho bashatse gutera Pawulo na Barinaba amabuye (Ibyakozwe 14:19). Uko bigaragara abo bantu bajyaga iyo rubanda rwose rugiye. Biranashoboka ko igihe bamwe mu bantu bo muri ako gace bahindukaga Abakristo, batigeze bareka kugendera ku miziririzo. Mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abakristo b’i Kolosayi, yabahaye umuburo ku birebana no kwirinda “gusenga abamarayika.”—Abakolosayi 2:18.

13. Ni iyihe migenzo imwe n’imwe Umukristo agomba kwirinda, kandi se azakura he imbaraga zo kubikora?

13 Muri iki gihe nabwo, Abakristo b’ukuri bagomba kwirinda imigenzo yemerwa n’abantu benshi, ishingiye ku bitekerezo by’amadini y’ibinyoma bidahuje n’amahame ya gikristo. Urugero, mu bihugu bimwe na bimwe, imyinshi mu mihango ya gakondo ifitanye isano n’ivuka ndetse n’urupfu, ishingiye ku kinyoma cy’uko dufite umwuka ukomeza kubaho iyo tumaze gupfa (Umubwiriza 9:5, 10). Mu bihugu bimwe na bimwe, hari umugenzo ukorerwa abana b’abakobwa bakiri bato wo gukata kimwe mu bice by’imyanya ndangagitsina yabo. * Ni umugenzo urangwa n’ubugome, udafite icyo umaze kandi ntibikwiriye ko ababyeyi b’Abakristo bita ku bana babo mu buryo bwuje urukundo bawukora (Gutegeka 6:6, 7; Abefeso 6:4). Ni gute Abakristo bashobora kwima amatwi ababahatira gukurikiza imigenzo nk’iyo yo mu gace batuyemo ndetse bakayicikaho? Bazabishobora ari uko biringiye Yehova byimazeyo (Zaburi 31:7). Imana ikiranuka izaha imbaraga kandi yite ku bantu bayibwira babivanye ku mutima, bati “uri ubuhungiro bwanjye n’igihome kinkingira, Imana yanjye niringira.”—Zaburi 91:2; Imigani 29:25.

Ntiwibagirwe Yehova

14. Ni uwuhe muburo Yehova yahaye Abisirayeli mbere gato y’uko binjira mu Gihugu cy’Isezerano?

14 Mbere gato y’uko Abisirayeli binjira mu Gihugu cy’Isezerano, Yehova yabahaye umuburo w’uko batagombaga kumwibagirwa. Yaravuze ati “wirinde ntuzibagirwe Uwiteka Imana yawe, ngo utitondera ibyo yategetse n’amateka yayo n’amategeko yayo, ngutegeka uyu munsi. Numara kurya ugahaga, ukamara kubaka amazu meza ukayabamo, inka zawe n’imikumbi yawe, n’ifeza zawe n’izahabu zawe n’ibyo ufite byose bikaba bigwiriye, uzirinde umutima wawe we kwishyira hejuru, ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe.”—Gutegeka 8:11-14.

15. Ni iki kizadufasha kutibagirwa Yehova?

15 Ese ibintu nk’ibyo bishobora kubaho no muri iki gihe? Bishobora kubaho turamutse dushyize mu mwanya wa mbere intego zitari nziza. Ariko kandi, nidushaka mbere na mbere gukiranuka kw’Imana, gahunda yo gusenga kutanduye izafata umwanya w’ingenzi cyane mu buzima bwacu. Nk’uko Pawulo yabiduteyemo inkunga, ibyo bizatuma ‘ducunguza uburyo umwete’ kandi tuzirikane ko umurimo wo kubwiriza dukora wihutirwa (Abakolosayi 4:5; 2 Timoteyo 4:2). Ariko niba kujya mu materaniro no kubwiriza tubiha agaciro gake kurusha ako duha kwirangaza no kwinezeza, ubwo twaba twibagiwe Yehova kuko twaba twamushyize ku mwanya wa kabiri mu buzima bwacu. Pawulo yavuze ko mu minsi y’imperuka, abantu bari kuba “bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana” (2 Timoteyo 3:4). Abakristo bafite imitima itaryarya buri gihe barigenzura bakareba neza niba batarandujwe na bene iyo mitekerereze.—2 Abakorinto 13:5.

Twirinde umwuka wo gushaka kwigenga

16. Ni uwuhe mwuka mubi wagaragajwe na Eva hamwe n’abandi bantu bamwe bo mu gihe cya Pawulo?

16 Muri Edeni, Satani yuririye ku cyifuzo Eva yari afite cyo gushaka kwigenga, maze aramushuka. Eva yashakaga kwifatira imyanzuro ye ku giti cye ku birebana n’icyiza n’ikibi (Itangiriro 3:1-6). Mu kinyejana cya mbere, bamwe mu bantu bo mu itorero ry’i Korinto bari bafite umwuka nk’uwo wo gushaka kwigenga. Batekerezaga ko bari bazi byinshi kurusha Pawulo, maze na we mu kubavugiraho abita intumwa zikomeye.—2 Abakorinto 11:3-5; 1 Timoteyo 6:3-5.

17. Ni gute dushobora kwirinda umwuka wo gushaka kwigenga?

17 Muri iyi si yo muri iki gihe, abantu benshi bigize “ibyigenge” kandi ‘barikakaza.’ Hari Abakristo bamwe na bamwe bandujwe n’iyo mitekerereze. Hari ndetse n’abahindutse abanzi b’ukuri (2 Timoteyo 3:4; Abafilipi 3:18). Iyo ari ibintu birebana na gahunda yo gusenga kutanduye, ni iby’ingenzi ko dushakira ubuyobozi kuri Yehova kandi tugakorana n’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ ndetse n’abasaza mu matorero. Ubwo ni uburyo bwo gushaka gukiranuka kandi biturinda kugira umwuka wo gushaka kwigenga (Matayo 24:45-47; Zaburi 25:9, 10; Yesaya 30:21). Itorero ry’abasizwe ni “inkingi y’ukuri igushyigikiye.” Yehova yashyizeho iryo torero kugira ngo riturinde kandi rituyobore (1 Timoteyo 3:15). Kuzirikana umwanya w’ingenzi iryo torero rifite bizadufasha ‘kutagira icyo dukorera kwifata uko tutari’—Abafilipi 2:2-4; Imigani 3:4-6.

Tujye twigana Yesu

18. Ni mu buhe buryo duterwamo inkunga yo kwigana Yesu?

18 Bibiliya yari yarahanuye ibya Yesu igira iti “wakunze gukiranuka wanga ibyaha” (Zaburi 45:7; Abaheburayo 1:9). Iyo ni imyifatire myiza cyane tugomba kwigana (1 Abakorinto 11:1). Yesu ntiyari azi gusa amahame akiranuka ya Yehova, ahubwo yaranayakundaga. Ni yo mpamvu igihe Satani yamugeragezaga mu butayu, Yesu atatindiganyije agahita amuhakanira amutsembera, yangaga kuyoba ngo ave “mu nzira yo gukiranuka.”—Imigani 8:20; Matayo 4:3-11.

19, 20. Ni izihe nyungu duheshwa no gushaka gukiranuka?

19 Ni iby’ukuri ko hari igihe irari ry’umubiri riba ari ryinshi cyane (Abaroma 7:19, 20). Icyakora, niba dukunda gukiranuka, bizaduha imbaraga zo kwirinda ibikorwa bitarangwa no gukiranuka (Zaburi 119:165). Nidukunda cyane gukiranuka bizaturinda igihe tuzaba duhanganye n’ikibi (Imigani 4:4-6). Ibuka ko iyo tuguye mu gishuko, Satani aba atsinze. Mbega ukuntu byarushaho kuba byiza turamutse tumurwanyije tugatuma Yehova ari we utsinda!—Imigani 27:11; Yakobo 4:7, 8.

20 Kubera ko Abakristo b’ukuri bashaka gukiranuka, ‘buzuye imbuto zo gukiranuka ziheshwa na Yesu Kristo, kugira ngo Imana ishimwe kandi ihimbazwe’ (Abafilipi 1:10, 11). Bambara “umuntu mushya waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri nk’uko Imana yabishatse” (Abefeso 4:24). Ni aba Yehova kandi bariho kugira ngo bamukorere, ntibariho kugira ngo binezeze (Abaroma 14:8; 1 Petero 4:2). Ibyo ni byo bigenga ibitekerezo byabyo n’ibikorwa byabo. Mbega ukuntu ibyo bishimisha cyane umutima wa Data wo mu ijuru!—Imigani 23:24.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 11 Mu gitabo Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, harimo inama z’ingirakamaro z’ukuntu ababyeyi bashobora kurinda abagize umuryango wabo amoshya y’ubwiyandarike.

^ par. 13 Umugenzo wo gukata kimwe mu bice bigize imyanya ndangagitsina y’umugore witwaga gukebwa ku bagore.

Mbese ushobora gusobanura?

• Kuki gushaka gukiranuka ari iby’ingenzi?

• Ni gute abantu badatunganye bashobora gushaka gukiranuka?

• Ni ibihe bintu bimwe na bimwe by’isi Abakristo bagomba kwirinda?

• Ni gute gushaka gukiranuka biturinda?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Isi yashoboraga guteza akaga abigishwa ba Yesu

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Abana bigishijwe gukunda Yehova bizabarinda ubwiyandarike

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Bamwe mu Bisirayeli bibagiwe Yehova bamaze kugubwa neza mu Gihugu cy’Isezerano

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Kimwe na Yesu, Abakristo banga ibikorwa bitarangwa no gukiranuka