Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Muri Zaburi 102:27 havuga ko isi n’ijuru “bizashira.” Mbese ayo magambo asobanura ko umubumbe w’isi uzarimburwa?

Mu isengesho umwanditsi wa zaburi yatuye Yehova, yagize ati “mbere na mbere washyizeho urufatiro rw’isi, n’ijuru ni umurimo w’intoki zawe. Ibyo bizashira ariko wehoho uzahoraho, ibyo byose bizasaza nk’umwenda, uzabihindura nk’uko imyambaro ikuranwa, bibe bihindutse ukundi” (Zaburi 102:26, 27). Imirongo yo muri Zaburi ya 102, tubona ko itavuga ibirebana no kurimbuka kw’isi; ahubwo icyo yibandaho ni uko Imana ihoraho iteka. Nanone imirongo yo muri iyo Zaburi, igaragaza impamvu uko kuri kw’ingenzi guhumuriza abagaragu b’Imana.

Umwanditsi wa zaburi, ushobora kuba yari mu bunyage i Babuloni, yatangiye avuga iby’umubabaro we. Yinubiye ko ubuzima bwe bushira “nk’umwotsi.” Umubiri we wari wararembejwe n’imihangayiko ku buryo yumvaga amagufwa ye “yaka nk’urumuri.” Yari yaranegekaye, ‘yumye nk’ubwatsi,’ kandi yari afite irungu nk’“igishwi kiri ku ipfundo ry’inzu cyonyine.” Ibigeragezo yarimo byamuteye guhurwa ibyokurya kandi iminsi ye yarangwaga n’amaganya (Zaburi 102:4-12). Nubwo umwanditsi wa zaburi yari muri iyo mimerere, ntabwo yari yarihebye burundu. Kubera iki? Kubera ibyo Yehova yari yarasezeranyije kuzakorera Siyoni cyangwa Yerusalemu.

Nubwo Siyoni yari yararimbuwe, Yehova yari yarasezeranyije ko hari kuzongera kubakwa (Yesaya 66:8). Ni yo mpamvu, umwanditsi wa zaburi yavuganye icyizere ati ‘uzababarira i Siyoni, kuko igihe cyo kuhababarira gisohoye, ni koko igihe cyategetswe kirasohoye. Kuko Uwiteka azaba asannye i Siyoni’ (Zaburi 102:14, 17). Hanyuma umwanditsi wa zaburi yagarutse ku by’umubabaro we. Yatekereje ko niba imbaraga z’Imana zari kuzatuma Yerusalemu yari yarabaye amatongo yongera kubakwa, ubwo Yehova yashoboraga rwose no kumuvana mu mimerere ibabaje yarimo (Zaburi 102:18, 21, 24). Nanone hari ikindi kintu cyatumye umwanditsi wa zaburi yiringira Yehova mu buryo bwuzuye. Icyo kintu ni ikihe? Ni ukuntu Imana ihoraho iteka ryose.

Umwanditsi wa zaburi yashyize itandukaniro rigaragara hagati y’ubuzima bwe bumara igihe gito cyane n’ukuntu Yehova we ahoraho iteka. Yabwiye Yehova ati “imyaka yawe ihoraho ibihe byose” (Zaburi 102:25). Umwanditsi wa zaburi yakomeje agira ati “mbere na mbere washyizeho urufatiro rw’isi, n’ijuru ni umurimo w’intoki zawe.”—Zaburi 102:26.

Ariko kandi, nubwo isi n’ijuru bimaze igihe kirekire, ntibyagereranywa na Yehova, we uhoraho iteka ryose. Umwanditsi wa zaburi yarongeye ati “ibyo [isi n’ijuru] bizashira ariko wehoho uzahoraho” (Zaburi 102:27). Iyi si n’ijuru iri tureba bishobora gushira. Icyakora hari aho Yehova avuga ko bizahoraho iteka (Zaburi 119:90; Umubwiriza 1:4). Ariko kandi, Imana ibishatse ishobora kubirimbura. Ibinyuranye n’ibyo ariko, Imana yo ntishobora gupfa. Kuba isi n’ijuru bikomeza “guhama iteka ryose,” ni ukubera ko Imana ari yo ibikomeza (Zaburi 148:6). Yehova aramutse aretse kuvugurura isi n’ijuru, ‘byazasaza nk’umwenda’ (Zaburi 102:27). Kimwe n’uko umuntu ashajisha imyenda ariko we agakomeza kubaho, na Yehova abishatse, ibyo yaremye bishobora gusaza bigashiraho nyamara we agakomeza kubaho. Ariko kandi, tuzi ko ibyo atari byo Imana ishaka nk’uko bigaragazwa n’indi mirongo y’Ibyanditswe. Ijambo ry’Imana ritwizeza ko Yehova yiyemeje kureka isi n’ijuru iri tureba bikazahoraho iteka ryose.—Zaburi 104:5.

Kumenya ko Yehova buri gihe asohoza amasezerano ye yose, biraduhumuriza. Uko ibigeragezo dushobora guhura na byo byaba biri kose, iyo tumutakiye, dushobora kwiringira tudashidikanya ko “yita ku gusenga kw’abatagira shinge na rugero, adasuzuguye gusenga kwabo” (Zaburi 102:18). Koko rero, amagambo yo muri Zaburi ya 102 aduha icyizere kidakuka cy’uko Yehova azadushyigikira. Icyo cyizere ntigishobora gushira ariko isi yo ishobora gushira.