Ibyiza byapfukiranywe n’ibibi
Ibyiza byapfukiranywe n’ibibi
MURI iki gihe, ubona ku isi abantu bake gusa ari bo basa n’aho bemera kwitanga. Icyakora, hari bamwe bagifite ubushake bwo “kutamera nk’abandi,” bakagira ibikorwa byiza bakorera abandi. Buri mwaka, abantu batagira ingano batanga amafaranga abarirwa muri za miriyari kugira ngo azakoreshwe mu bikorwa babona ko bifitiye abandi akamaro. Urugero, mu mwaka wa 2002, imiryango y’abagiraneza yo mu Bwongereza yahawe akayabo k’amadolari y’amanyamerika agera kuri miriyari 13 [miriyari zirenga 780 FRW], ubwo akaba ari bwo bwa mbere iyo miryango yari ihawe amafaranga menshi cyane nk’ayo. Kuva mu mwaka wa 1999, imfashanyo zigenewe abakene zatanzwe n’abagiraneza icumi hamwe n’izo basezeranyije kuzatanga, zirenga miriyari 38 z’amadolari y’amanyamerika.
Bimwe mu bikorwa byiza abakozi b’imiryango y’abagiraneza bakora, harimo kuvuza imiryango y’abatishoboye, kurihirira amashuri abana b’imfubyi no kubagira inama, gutanga amafaranga yo gukoresha muri gahunda yo gukingira mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, guha abana ibikoresho by’ishuri, guha aborozi bo mu bihugu bikennye amatungo yo korora ndetse no guha imfashanyo abagwiririwe n’impanuka kamere.
Ibi tumaze kuvuga bigaragaza ko abantu bafite ubushobozi bwo gukorera abandi ibyiza. Ikibabaje ariko, ni uko hari n’abandi bantu bakora ibikorwa by’agahomamunwa.
Ibibi bikomeje kwiyongera
Kuva Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarangira, hari raporo zigera kuri 50 zivuga ko hagiye habaho itsembabwoko n’ubwicanyi bushingiye kuri politiki bwahitanye abantu batagira ingano. Hari ikinyamakuru kigira kiti “ubwo bwicanyi bwahitanye abasirikare babarirwa hafi muri miriyoni 12 hamwe n’abasivili bagera kuri miriyoni 22; abo bakaba baruta abantu bose bahitanywe n’intambara z’abenegihugu n’izashyamiranyije ibihugu kuva mu mwaka wa 1945.”—American Political Science Review.
Mu mpera z’ikinyejana cya 20, abantu barenga 2.200.000 biciwe muri Kamboje ku mpamvu za politiki. Urwangano rushingiye ku moko rwatumye mu Rwanda hapfa abagabo, abagore n’abana, bose hamwe basaga 800.000. Ubwicanyi bushingiye ku idini no kuri politiki bwahitanye abantu basaga 200.000 muri Bosiniya.
Mu mwaka wa 2004, igihe umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yavugaga iby’ibikorwa bibi byabaye vuba aha, yagize ati “muri Iraki, abasivili bicwa nk’isazi, naho abakozi b’imiryango itanga imfashanyo, abanyamakuru n’abandi basivili bakagirwa ingwate maze bakicwa mu buryo bwa kinyamaswa. Hagati aho, hari imfungwa zo muri gereza zo muri Iraki zashinyaguriwe mu buryo buteye isoni. Abaturage batagira ingano bo muri Darefuru bavanywe mu byabo, amazu yabo
arasenywa, mu gihe gufata abagore n’abakobwa ku ngufu byo byahindutse amayeri ya gisirikare. Mu majyaruguru ya Uganda, abana bamwe bacibwa zimwe mu ngingo z’umubiri abandi bagashorwa mu bikorwa by’ubwicanyi biteye ubwoba. I Beslan, hari abana bagizwe ingwate bicwa mu buryo bwa kinyamaswa.”Ndetse no mu bihugu byitwa ko byateye imbere, ubwicanyi busa n’aho bwafashe indi ntera kubera urwangano ruba hagati y’abantu. Urugero, mu mwaka wa 2004, hari ikinyamakuru cyavuze ko mu Bwongereza, “mu myaka icumi ishize, abantu bapfuye cyangwa bakorewe ibya mfura mbi bazira ubwoko bwabo bikubye incuro cumi n’imwe.”—Independent News.
None se kuki abantu bafite ubushobozi bwo gukora ibyiza byinshi ari bo bakora ibyo bikorwa bibi? Mbese hari igihe ibibi bizavaho burundu? Nk’uko ingingo ikurikira iri buze kubigaragaza, Bibiliya itanga ibisubizo by’ibyo bibazo bitera abantu urujijo.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 2 yavuye]
COVER: Mark Edwards/Still Pictures/Peter Arnold, Inc.