Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ijambo rivuzwe mu gihe gitunganye ko ari ryo ryiza!”

“Ijambo rivuzwe mu gihe gitunganye ko ari ryo ryiza!”

“Ijambo rivuzwe mu gihe gitunganye ko ari ryo ryiza!”

IGIHE Kim yari mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova, yamaze umunsi wose akora uko ashoboye kugira ngo atege amatwi kandi agire ibyo yandika, ari na ko agerageza kubuza akana ke k’agakobwa k’imyaka ibiri n’igice gukubagana. Ikoraniro rirangiye, mushiki wacu wari wicaye hafi ya Kim yaramwegereye maze amushimira abivanye ku mutima ukuntu we n’umugabo we bari bitaye ku mwana wabo mu gihe cy’ikoraniro. Kuba Kim baramushimiye byamukoze ku mutima ku buryo nubwo ubu hashize imyaka myinshi, yagize ati “iyo ndi mu materaniro nkumva naniwe cyane, ntekereza ku magambo uwo mushiki wacu yambwiye. Amagambo meza yambwiye, na n’ubu aracyantera inkunga yo gukomeza gutoza umukobwa wacu.” Koko rero, ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye rishobora gutera umuntu inkunga. Bibiliya igira iti “ijambo rivuzwe mu gihe gitunganye ko ari ryo ryiza!”​—Imigani 15:23.

Icyakora, bamwe muri twe gushimira abandi bishobora kutatworohera. Rimwe na rimwe, gushimira abandi bishobora kutugora bitewe n’uko dusanzwe twiyiziho intege nke. Hari Umukristo wavuze ati “jye numva ari kimwe no kuba mpagaze mu butaka bworoshye; maze uko ndushaho gushimira abandi mbashyira hejuru, akaba ari ko ndushaho kumva ndi hanyuma y’abandi, nkumva nsa n’urigita.” Kugira amasonisoni, kumva tutiyizeye cyangwa gutinya ko uwo dushimira yabifata nabi, na byo bishobora gutuma gushimira bitatworohera. Nanone kandi, niba igihe twari tukiri bato barajyaga badushimira gake cyane cyangwa ntibanadushimire rwose, gushimira abandi bishobora kutugora.

Ariko rero, kubera ko tuzi ko gushimira bigira ingaruka nziza haba kuwashimiye no ku washimiwe, tuzihatira gukora uko dushoboye kose kugira ngo tuvuge mu gihe gikwiriye ijambo ryiza ryo gushimira (Imigani 3:27). None se, ni izihe ngaruka nziza twabona kubera ko dushimira? Nimucyo dusuzume muri make zimwe muri zo.

Gushimira bigira ingaruka nziza

Gushimira umuntu bishobora gutuma yigirira icyizere. Umukristokazi witwa Elaine yagize ati “iyo abantu bambwiye amagambo yo kunshimira, bituma numva ko burya bamfitiye icyizere.” Koko rero, gushimira umuntu wiyumvagamo ko adakwiriye, bishobora gutuma agira imbaraga zituma ahangana n’iyo nzitizi kandi akongera kugira ibyishimo. Mu buryo bwihariye iyo abakiri bato babwiwe amagambo yo kubashimira mu gihe babikwiriye, bibagirira akamaro. Hari umwangavu wiyemerera ko yajyaga acibwa intege no kumva ko adakwiriye, wavuze ati “buri gihe nkora uko nshoboye kose ngo nshimishe Yehova, ariko hari igihe numva ko ibyo nkora uko byaba bingana kose, bidahagije. Iyo rero hagize unshimira, numva nishimye cyane.” Nanone kandi, hari umugani wo muri Bibiliya wabivuzeho neza ugira uti “ijambo ryizihiye rivuzwe mu gihe gikwiriye, ni nk’amatunda y’izahabu ku mbehe y’ifeza.”​—Imigani 25:11.

Gushimira bishobora gushishikariza umuntu kugira icyo akora kandi bikamutera inkunga. Hari umupayiniya w’igihe cyose wagize ati “amagambo yo kunshimira atuma ndushaho gukorana umwete mu murimo wo kubwiriza kandi atuma nonosora uburyo bwo kuwukora.” Undi mushiki wacu ufite abana babiri, yiboneye ko iyo abagize itorero bashimiraga abana be kubera ko batanze ibisubizo byiza mu materaniro, byatumaga barushaho gushaka gusubiza. Koko rero, ibyo bishobora gutuma abakiri bato bagira amajyambere mu mibereho yabo ya gikristo. N’ubundi kandi, twese tuba dukeneye ko hagira umuntu wongera kutwizeza ko atwishimira kandi ko dufite agaciro. Iyi si yuzuyemo ibibazo ishobora kutunegekaza maze tugacika intege. Umusaza w’Umukristo agira ati “rimwe na rimwe iyo nacitse intege, amagambo yo kunshimira amera nk’igisubizo cy’amasengesho yanjye.” Elaine na we agira ati “iyo abandi bambwiye amagambo yo kunshimira, numva ko ari uburyo Yehova akoresheje kugira ngo angaragarize ko anyemera.”

Gushimirwa bishobora gutuma umuntu yumva ko hari umwitayeho. Gushimira umuntu ubivanye ku mutima bimugaragariza ko umutekereza, bigatuma yumva aguwe neza, atuje kandi yemerwa. Ibyo bigaragaza ko dukunda Abakristo bagenzi bacu by’ukuri kandi ko tubishimira. Umubyeyi witwa Josie agira ati “kubera ko hari igihe ntari mpuje idini n’umugabo wanjye, byansabaga gushikama nkavuganira ukuri. Icyo gihe, iyo hagiraga umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka umbwira ijambo ryo kunshimira, byatumaga nkomera ku cyemezo cyanjye cyo kutazigera ndeka kuvuganira ukuri.” Uretse n’ibyo kandi, “turi ingingo za bagenzi bacu.”​—Abefeso 4:25.

Gushaka uko twashimira abandi bituma tubona ibyiza bakora. Tujye dushakisha imico myiza y’abandi aho gushakisha aho bafite intege nke. Umusaza w’umukristo witwa David yagize ati “kwishimira ibyo abandi bakoze bizadufasha kujya tubashimira kenshi.” Kuzirikana ukuntu Yehova n’Umwana we bishimira imico abantu badatunganye bagaragaza, bizatuma natwe dushishikarira kubigenza dutyo.​—Matayo 25:21-23; 1 Abakorinto 4:5.

Bakwiriye gushimirwa

Kubera ko Yehova Imana ari Umuremyi, ni we wa mbere ukwiriye gushimirwa (Ibyahishuwe 4:⁠11). Nubwo Yehova adakeneye ko tumushimira kugira ngo yigirire icyizere cyangwa ngo bimushishikarize kugira icyo akora, iyo tumushimiye icyubahiro cye ndetse n’ineza ye yuje urukundo, bituma atwegera kandi bigatuma tugirana na we imishyikirano ya bugufi. Nanone, gushimira Imana bituma tubona mu buryo bushyize mu gaciro ibyo twagezeho kandi bigatuma twumva ko ari Yehova tubikesha (Yeremiya 9:23, 24). Indi mpamvu yagombye gutuma dushimira Yehova, ni uko yahaye abantu bakwiriye bose ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka (Ibyahishuwe 21:⁠3, 4). Umwami Dawidi wa kera yari ashishikajwe no ‘gushima izina ry’Imana’ no ‘kuyihimbarisha ishimwe’ (Zaburi 69:⁠31). Icyo ni cyo cyifuzo natwe dukwiriye kugira.

Abakristo bagenzi bacu bakwiriye kubwirwa amagambo meza yo kubashimira. Iyo tuyababwiye tuba dukoze ibihuje n’itegeko ry’Imana rigira riti “tujye tuzirikana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza” (Abaheburayo 10:24). Intumwa Pawulo yatanze urugero rwiza ku bihereranye no gushimira abandi. Igihe yandikiraga itorero ry’i Roma, yagize ati “irya mbere mwese mbashimiye Imana yanjye muri Yesu Kristo, kuko kwizera kwanyu kwamamaye mu isi yose” (Abaroma 1:8). Mu buryo nk’ubwo intumwa Yohana na we yashimiye Gayo wari Umukristo mugenzi we, kubera ko yatanze urugero rwiza cyane mu ‘kugendera mu kuri.’​—3 Yohana 1-4.

Muri iki gihe, iyo Umukristo mugenzi wacu atanze urugero rwiza agaragaza umuco runaka wa gikristo, mu materaniro agatanga ikiganiro yateguye neza cyangwa igitekerezo kivuye ku mutima, tuba tubonye uburyo bwiza bwo kumushimira. Nanone, mu gihe umwana yakoze uko ashoboye kose agashakisha imirongo y’Ibyanditswe yavuzwe mu materaniro y’itorero, dushobora kumushimira. Elaine wavuzwe haruguru, yaravuze ati “dufite impano zitandukanye. Iyo tuzirikanye ibyiza undi muntu yakoze, tuba tugaragaza ko dushimira ku bw’izo mpano zitandukanye z’abagize ubwoko bw’Imana.”

Gushimira abagize umuryango

Mbese tujya dushimira abagize umuryango wacu? Kugira ngo umugabo n’umugore bite ku byo abagize umuryango wabo bakeneye mu buryo bw’umwuka, mu buryo bw’ibyiyumvo kandi banabashakire ibibatunga, bibasaba igihe kinini, gushyiraho imihati myinshi no kubagaragariza ko babitaho mu buryo bwuje urukundo. Mu by’ukuri, yaba umugabo cyangwa umugore, buri wese ku ruhande rwe aba akeneye kumva amagambo yo gushimira avuzwe na mugenzi we, cyangwa se avuzwe n’abana babo (Abefeso 5:33). Urugero, iyo Ijambo ry’Imana rivuga umugore w’imico myiza, rigira riti “abana be barahaguruka bakamwita Munyamugisha, n’umugabo we na we aramushima.”​—Imigani 31:10, 28.

Abana na bo bakwiriye gushimirwa. Gusa ikibabaje, ni uko ababyeyi bamwe na bamwe bihutira kubwira abana babo ibyo bifuza ko bakora, ariko imihati bashyizeho kugira ngo babe abana bubaha kandi bumvira, bakayibashimira gake cyane (Luka 3:22). Incuro nyinshi iyo umwana batangiye kumushimira akiri muto, bituma akura yumva afite akamaro kandi akumva atuje.

Ni byo koko gushimira abandi bisaba imihati, ariko nanone tubona inyungu nyinshi iyo tubikoze. Mu by’ukuri, uko tuzarushaho gushimira abandi bakwiriye gushimwa, ni ko tuzarushaho kugira ibyishimo.​—Ibyakozwe 20:35.

Tujye dushimira bituvuye ku mutima kandi twemere gushimirwa

Ariko kandi, hari igihe gushimirwa bishobora kubera umuntu ikigeragezo (Imigani 27:21). Urugero, ku muntu usanzwe yibona, iyo ashimiwe bishobora gutuma arushaho kwishyira hejuru (Imigani 16:18). Bityo rero, tugomba kugira amakenga. Intumwa Pawulo yatanze inama y’ingirakamaro igira iti “ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n’ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze nk’uko Imana yagereye umuntu wese kwizera” (Abaroma 12:3). Kugira ngo dufashe abandi kutagwa mu mutego wo kwitekerezaho cyane, ni iby’ubwenge kutibanda ku bintu bimwe na bimwe urugero nk’ubwenge cyangwa uburanga. Ahubwo dushobora kubashimira ibintu byiza bakoze.

Iyo dushimiye abandi tubivanye ku mutima cyangwa se bo bakadushimira, bishobora kutugirira akamaro. Dushobora gushimira Yehova kubera ko ibyiza byose dukora ari we tubikesha. Nanone gushimirwa bishobora gutuma dukomeza kugira imyifatire myiza.

Amagambo yo gushimira avuye ku mutima kandi akwiriye, ni impano buri wese muri twe ashobora gutanga. Iyo dutekereje neza mbere yo kugira uwo tuyabwira, ashobora kumubera ingirakamaro mu buryo twe tutari twiteze.

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Ibaruwa yamukoze ku mutima

Umugenzuzi usura amatorero yibuka neza igihe kimwe ubwo we n’umugore we bari basubiye ku icumbi ryabo, uwo munsi bakaba bari biriwe babwiriza kandi ari no mu gihe cy’ubukonje bukabije. Agira ati “umugore wanjye yari akonje, atitira kandi yacitse intege, maze ambwira ko yumva atagishoboye gukomeza uwo murimo. Yarambwiye ati ‘byarushaho kuba byiza dukoreye umurimo w’igihe cyose mu itorero, tukaguma ahantu hamwe kandi tukayobora ibyigisho bya Bibiliya byacu bwite.’ Nirinze kugira umwanzuro mfata, mubwira ko twakomeza tukarangiza icyumweru hanyuma tukareba uko azaba ameze. Iyo akomeza kuvuga ko yifuza ko duhagarika uwo murimo wo gusura amatorero, nari kubahiriza icyifuzo cye. Uwo munsi twanyuze ku biro by’iposita, maze tuhasanga ibaruwa ibiro by’ishami byari byamwandikiye. Iyo baruwa yari irimo amagambo asusurutsa yo kumushimira imihati ashyiraho mu murimo wo kubwiriza n’ukuntu yihangana, banamusobanurira ko biyumvisha neza ukuntu bigoye guhinduranya uburyamo buri cyumweru. Ayo magambo yo kumushimira yamukoze ku mutima, ku buryo atigeze yongera gutekereza ibyo kureka umurimo wo gusura amatorero. Incuro nyinshi, iyo ntekereje kureka umurimo, umugore wanjye antera inkunga yo kuwukomeza.” Uwo mugabo n’umugore bakomeje umurimo wo gusura amatorero mu gihe cy’imyaka igera kuri 40.

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Mu itorero ryawe ni nde ubona ko akwiriye gushimirwa?

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Abana bakunda cyane umuntu ubitaho kandi akabashimira