Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kurera abana umunani bakagendera mu nzira za Yehova byarangoye ariko bimpesha ibyishimo

Kurera abana umunani bakagendera mu nzira za Yehova byarangoye ariko bimpesha ibyishimo

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Kurera abana umunani bakagendera mu nzira za Yehova byarangoye ariko bimpesha ibyishimo

BYAVUZWE NA JOYCELYN VALENTINE

Mu mwaka wa 1989, umugabo wanjye yagiye gukora mu mahanga. Yansezeranyije kuzajya anyoherereza amafaranga kugira ngo ndere abana banjye uko ari umunani. Iminsi yarahise indi irataha, ariko sinagira agakuru ke menya. Hashize amezi n’amezi ari nta kanunu ke. Nakomeje kwirema agatima nibwira nti ‘buriya nibimugendekera neza, azagaruka mu rugo.’

KUBERA ko nta mafaranga nari mfite yo gutunga umuryango wanjye, natangiye kwiheba. Najyaga ndara amajoro ntatoye agatotsi, nkibaza nti ‘ashobora ate gutinyuka guta umuryango we?’ Numvaga rwose ntabyumva. Amaherezo nageze aho nemera ukuri kw’ibyo bintu bibabaje: umugabo wanjye yari yaradutaye. Ubu hashize imyaka 16 adutaye, kandi ntaragaruka. Ibyo byatumye ndera abana banjye ntari kumwe n’umugabo wanjye. Byarangoye, ariko kuba abana banjye baremeye kugendera mu nzira za Yehova byaranshimishije cyane. Ariko mbere yo kubabwira uko ibyo twabigezeho mu muryango wacu, reka mbabwira uko narezwe.

Nashakiye ubuyobozi muri Bibiliya

Navutse mu mwaka wa 1938, mvukira mu kirwa cyo mu nyanja ya Karayibe cyitwa Jamayike. Nubwo papa nta dini yagiraga, yavugaga ko ari umuntu wubaha Imana. Incuro nyinshi ku mugoroba yansabaga kumusomera muri Bibiliya mu gitabo cya Zaburi. Nyuma y’igihe gito, nashoboraga gusubiramo za zaburi nyinshi nari narafashe mu mutwe. Mama yari umuyoboke w’idini ryo mu karere k’iwacu kandi twajyaga tujyana gusengera muri iryo dini.

Muri ayo materaniro, batubwiye ko abantu beza Imana ibajyana mu ijuru naho ababi ikabatwikira mu muriro w’iteka. Nanone batubwiye ko Yesu ari Imana kandi ko akunda abana. Numvise nguye mu rujijo kandi numvaga ntinye Imana. Naribazaga nti ‘bishoboka bite ko Imana ikunda abantu yabababariza urubozo mu muriro?’

Gutekereza umuriro w’iteka byatumaga ndota ibintu biteye ubwoba. Hagati aho, natangiye gukurikirana amasomo ya Bibiliya yatangwaga n’Idini ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, binyuriye mu mabaruwa. Bigishaga ko abantu babi batazababazwa iteka ryose, ko ahubwo bazatwikwa mu muriro bagahinduka ivu. Ibyo byo numvaga bisa n’ibihuje n’ubwenge bituma ntangira kujya mu materaniro yabo. Ariko naje kubona ko izo nyigisho zabo zitera urujijo, kandi ibyo nize ntibyigeze bikosora imitekerereze ikocamye nari mfite ku birebana n’amahame mbwirizamuco.

Icyo gihe, abantu muri rusange bemeraga ko ubusambanyi ari icyaha. Ariko kandi, jye n’abandi benshi twumvaga ko umuntu ugirana imibonano mpuzabitsina n’abantu batandukanye ari we musambanyi. Bityo, tukumva ko iyo abantu babiri batashyingiranywe bagirana imibonano mpuzabitsina hagati yabo bombi gusa nta cyaha baba bakoze (1 Abakorinto 6:​9, 10; Abaheburayo 13:​4). Ibyo byatumye mbyara abana batandatu ntarashyingirwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ntera imbere mu buryo bw’umwuka

Mu mwaka wa 1965, Vaslyn Goodison na Ethel Chambers baje kuba mu mudugudu wa Bath wari hafi y’iwacu. Bari abapayiniya, cyangwa ababwiriza b’igihe cyose b’Abahamya ba Yehova, nuko rimwe baza kuganira na papa. Yemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo. Iyo bansangaga mu rugo baje kumuyoborera, nanjye barambwirizaga. Nubwo Abahamya ba Yehova nabagiriraga urwikekwe cyane, nafashe umwanzuro wo kwigana na bo Bibiliya kugira ngo mbereke ko bayobye.

Muri icyo cyigisho nabazaga ibibazo byinshi cyane maze byose Abahamya bakabinsubiza bakoresheje Bibiliya. Bamfashije kumenya ko abapfuye nta cyo baba bakizi kandi ko batababarizwa mu muriro w’iteka (Umubwiriza 9:​5, 10). Nanone namenye ibihereranye n’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka muri paradizo ku isi (Zaburi 37:​11, 29; Ibyahishuwe 21:⁠3, 4). Nubwo papa yanze gukomeza kwiga Bibiliya, natangiye kujya mu materaniro y’itorero ry’Abahamya ba Yehova ryo mu gace k’iwacu. Kuba amateraniro yaragendaga neza kuri gahunda kandi mu mutuzo, byatumye nifuza kumenya byinshi kurushaho kuri Yehova. Nanone najyaga mu makoraniro y’akarere n’ay’intara yategurwaga n’Abahamya ba Yehova. Inyigisho zo muri Bibiliya nahoraga numva zatumye nifuza cyane gusenga Yehova mu buryo yemera. Icyakora, hari inzitizi imwe nari mfite.

Muri icyo gihe, nabanaga n’umugabo tutasezeranye wari se wa batatu mu bana batandatu nari mfite. Bibiliya yanyigishije ko Imana iciraho iteka imibonano mpuzabitsina hagati y’abantu batashyingiranywe, maze umutimanama utangira kumbuza amahwemo (Imigani 5:​15-20; Abagalatiya 5:​19). Uko nagendaga ndushaho gukunda Imana, numvaga nifuza kugendera ku mategeko yayo. Amaherezo nafashe umwanzuro. Nabwiye uwo mugabo twabanaga tutarasezeranye nti “dusezerane cyangwa dutandukane.” Nubwo uwo mugabo wanjye tutari duhuje imyizerere, twasezeranye ku itariki ya 15 Kanama 1970, hashize imyaka itanu Abahamya bambwirije ku ncuro ya mbere. Mu Kuboza 1970, narabatijwe ngaragaza ko niyeguriye Yehova.

Ku birebana n’umurimo wo kubwiriza, sinzigera nibagirwa umunsi nagiriyeho kubwiriza ku ncuro ya mbere. Numvaga mfite ubwoba kandi sinari nzi uko batangiza ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya. Mu by’ukuri, ubwo nyir’inzu nabwirije bwa mbere yahagarikaga ibiganiro twarimo tugirana, numvise niruhukije. Nyuma y’igihe gito ariko, sinongeye kugira ubwoba. Ku gicamunsi cy’uwo munsi, nari nishimye cyane kubera ko hari abantu batandukanye twari twaganiriye kuri Bibiliya kandi nkaba nari nabasigiye bimwe mu bitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya.

Nafashije umuryango wanjye gukomera mu buryo bw’umwuka

Twageze mu mwaka wa 1977 dufite abana umunani. Nari nariyemeje gukora ibyo nshoboye byose kugira ngo mfashe abagize umuryango wanjye gukorera Yehova (Yosuwa 24:​15). Ni yo mpamvu nashyiragaho imihati myinshi kugira ngo buri gihe nyobore icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango. Rimwe na rimwe, kubera ko nabaga naguye agacuho, agatotsi karanyibaga mu gihe umwe mu bana yabaga asoma paragarafu mu ijwi riranguruye, bigasaba ko abana bankangura. Ariko uwo munaniro ntiwigeze na rimwe utubuza kwigira Bibiliya hamwe mu rwego rw’umuryango.

Nanone, incuro nyinshi najyaga nsengana n’abana banjye. Uko bagendaga barushaho gukura, nabigishaga kujya bo ubwabo basenga Yehova. Nihatiraga kumenya ko buri wese muri bo yasenze mbere yo kuryama. Iyo umwana yabaga akiri muto cyane ku buryo atabasha gusenga nasenganaga na we.

Umugabo wanjye yabanje kujya yanga ko njyana abana mu materaniro y’itorero. Ariko kubera ko ubwo yagombaga gusigara yita ku bana mu gihe jye nagiye mu materaniro, byatumye adakomeza kubirwanya. Ku mugoroba yakundaga kujya kureba incuti ze kandi yumvaga atashobora kujyana aho hantu n’abana umunani. Nyuma yatangiye no kujya amfasha gutegura abana kugira ngo tujye ku Nzu y’Ubwami.

Nyuma y’igihe gito, abana batangiye kumenyera kujya mu materaniro yose no mu murimo wo kubwiriza. Mu gihe cy’ibiruhuko byabo byo mu cyi, babwirizanyaga n’abapayiniya, cyangwa ababwiriza b’igihe cyose bo mu itorero. Ibyo byatumye abana banjye bakunda cyane abagize itorero ndetse n’umurimo wo kubwiriza.​—Matayo 24:​14.

Mpura n’ibigeragezo

Umugabo wanjye yatangiye kujya ajya gukorera mu mahanga kugira ngo haboneke amafaranga ahagije yo gutunga umuryango. Yajyaga amara igihe kirekire ataba mu rugo ariko akajya agaruka nyuma y’igihe runaka. Mu mwaka wa 1989, yaradutaye ntiyongera kugaruka. Nk’uko nabivuze ngitangira, kubura umugabo wanjye byarambabaje cyane. Namaze amajoro menshi ndira kandi ninginga Yehova cyane musaba kumpumuriza no kumfasha kwihangana, kandi amasengesho yanjye yarayashubije. Imirongo nk’iyi yo muri Yesaya 54:​4 no mu 1 Abakorinto 7:⁠15, yatumye ntuza kandi impa imbaraga zo guhangana n’iyo mimerere. Nanone, bene wacu hamwe n’incuti bo mu itorero rya gikristo barampumurije kandi bamfasha mu buryo bw’umubiri. Nshimira cyane ukuntu Yehova n’abagize ubwoko bwe bamfashije.

Hari ibindi bigeragezo twahuye na byo. Igihe kimwe, umwe mu bakobwa banjye yaciwe mu itorero azize imyifatire idahuje n’Ibyanditswe. Abana banjye bose ndabakunda cyane, ariko kubera Yehova indahemuka ni byo biza mu mwanya wa mbere. Ni yo mpamvu muri icyo gihe, jye n’abandi bana banjye twakurikije tudaciye ku ruhande ibyo Bibiliya ivuga ku birebana n’uko dukwiriye kwitwara ku bantu baciwe (1 Abakorinto 5:​11, 13). Abantu benshi batari basobanukiwe impamvu twabyitwayemo dutyo, baratunenze cyane. Icyakora uwo mukobwa wanjye amaze kugarurwa mu itorero, umugabo we yambwiye ko kuba twarakomeje kwizirika ubutanamuka ku mahame ya Bibiliya byamutangaje cyane. Ubu we n’umuryango we bakorera Yehova.

Duhura n’ibibazo by’ubukene

Igihe umugabo wanjye yadutaga, nta hantu nari mfite najya nkura udufaranga, bityo n’amafaranga yajyaga aduha ntitwongeye kuyabona. Iyo mimerere twarimo yatwigishije kunyurwa n’ubuzima bworoheje hamwe no guha agaciro ibintu by’umwuka kurusha kwiruka inyuma y’ubutunzi. Kubera ko abana bitoje gukundana no gufashanya, bakuze bunze ubumwe cyane. Abakuru bamaze kubona akazi, bitaye kuri barumuna babo babikunze. Umukobwa w’imfura witwa Marseree yafashije murumuna we Nicole kurangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye. Nanone kandi, nanjye naje gushinga akabutike. Udufaranga duke nabonaga twamfashaga kugura bimwe mu bintu by’ibanze twabaga dukeneye.

Yehova ntiyigeze na rimwe adutererana. Igihe kimwe, hari Umukristokazi nigeze kubwira ko nta mafaranga twari dufite yo kujya mu ikoraniro ry’intara. Yaranshubije ati “dada Val, nujya wumva hari ikoraniro, ujye uhita utangira kwitegura kurijyamo! Ibindi Yehova azabyikorera.” Numviye iyo nama yampaye. Yehova yatwitayeho kandi n’ubu aracyakomeza kutwitaho. Mu muryango nta wigeze asiba ikoraniro na rimwe ngo ni uko yabuze amafaranga.

Mu mwaka wa 1988, inkubi y’umuyaga ukaze yiswe Gilbert yayogoje igihugu cya Jamayike, bituma duhungira ahantu hari umutekano. Uwo muyaga umaze guhosha ho gato, jye n’umuhungu wanjye twavuye aho twari twihishe tujya kureba niba hari icyo twaramura mu matongo y’inzu yacu. Mu gihe twari turimo dushakisha hirya no hino muri ayo matongo, nabonye ikintu nashakaga gutwara. Muri ako kanya, umuyaga wahise utangira kuvuza ubuhuha ariko nkomeza gutwara cya kintu nari natoye. Umuhungu wanjye yarambwiye ati “mama, wajugunye iyo televiziyo! Urashaka kumera nka muka Loti” (Luka 17:​31, 32)? Ayo magambo yatumye ngarura agatima. Najugunye hasi iyo televiziyo yari yatohejwe n’imvura maze twembi twiruka tujya kwihisha.

Ubu iyo nibutse ukuntu nari nsize ubuzima aho nari nagiye gushaka televiziyo, mpita nsesa urumeza. Ariko iyo ntekereje amagambo umuhungu wanjye yambwiye icyo gihe, agaragaza ko yari maso mu buryo bw’umwuka, umutima wanjye urasusuruka. Inyigisho zishingiye kuri Bibiliya yari yaraherewe mu itorero rya gikristo, zatumye amfasha kwirinda ikintu cyashoboraga kunteza akaga gakomeye mu buryo bw’umubiri ndetse wenda no mu buryo bw’umwuka.

Iyo nkubi y’umuyaga yashenye inzu yacu, yangiza ibyo twari dutunze byose ndetse idusiga twihebye. Ariko abavandimwe bacu b’Abakristo baradutabaye. Baduteye inkunga yo kwiringira Yehova tukihangana nubwo twari twabuze ibyacu, kandi tugakomeza kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Banadufashije kongera kubaka inzu yacu. Urukundo ndetse n’umwuka wo kwitanga wagaragajwe n’Abahamya bo muri Jamayike n’abo mu bindi bihugu bari baje kudufasha, byadukoze ku mutima cyane

Twashyize Yehova mu mwanya wa mbere

Melaine, umukobwa wanjye wa kabiri, amaze kurangiza amashuri yabaye umupayiniya. Nyuma yaje kwemera kujya gukorera ubupayiniya mu rindi torero, ibyo bikaba byarumvikanishaga ko yagombaga kureka akazi yakoraga. Nubwo ako kazi katumaga agira ikintu kigaragara amarira umuryango wacu, twari twiringiye ko Yehova atari kubura kutwitaho igihe buri wese muri twe yari kuba ashyize inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere (Matayo 6:​33). Hashize igihe, umuhungu wanjye witwa Ewan na we yatumiriwe kuba umupayiniya. Ni we wari utunze umuryango wacu, ariko twamushishikarije kwemera ubwo butumire kandi tumwifuriza ko Yehova yazamuha imigisha. Sinigeze na rimwe mbuza abana banjye kwagura umurimo kandi natwe abasigaye mu rugo nta cyo twigeze tubura. Ahubwo twarushijeho kugira ibyishimo, kandi rimwe na rimwe twabonaga n’ibyo dufashisha abandi babaga bafite ibyo bakeneye.

Ubu nshimishwa cyane no kubona abana banjye “bagendera mu kuri” (3 Yohana 4). Ubu umwe mu bakobwa banjye witwa Melaine aherekeza umugabo we mu murimo wo gusura amatorero. Umukobwa wanjye witwa Andrea n’umugabo we ni abapayiniya ba bwite, kandi ajya aherekeza umugabo we igihe yagiye gusura amatorero, kubera ko ari umugenzuzi usura amatorero usimbura. Umuhungu wanjye Ewan ni umusaza mu itorero, kandi we n’umugore we ni abapayiniya ba bwite. Undi mukobwa wanjye witwa Ava-Gay akora ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Jamayike, hamwe n’umugabo we. Jennifer, Genieve na Nicole, bo hamwe n’abagabo babo n’abana babo, ni ababwiriza barangwa n’ishyaka mu matorero barimo. Mbana na Marseree kandi twembi duteranira mu itorero rya Port Morant. Mfite imigisha myinshi cyane kubera ko abana banjye bose uko ari umunani bakomeza gusenga Yehova.

Uko ngenda nsaza ni ko ngenda mpura n’ibibazo by’uburwayi. Ubu nsigaye ndwaye rubagimpande ariko ndacyakora umurimo w’ubupayiniya. Ariko kandi, mu myaka yashize byarangoraga cyane kugenda mu turere tw’iwacu tugizwe n’imisozi. Icyo gihe kujya kubwiriza byarangoraga cyane. Naje kugerageza kujya ngendera ku igare nsanga byo byoroshye kurusha kugenda n’amaguru. Ubwo naguze igare ryari ryarakoze maze ntangira kujya ndigenderaho. Mu mizo ya mbere, abana banjye babaga bahangayikishwe cyane no kubona mama wabo urwaye rubagimpande agendera ku igare. Ariko bashimishijwe cyane no kubona nkomeza kubwiriza nk’uko umutima wanjye wabyifuzaga.

Iyo mbonye abantu niganye na bo Bibiliya bakemera ukuri kwa Bibiliya biranshimisha cyane. Mpora nsenga Yehova ngo azafashe abagize umuryango wanjye bose bakomeze kumubera indahemuka muri ibi bihe by’imperuka, ndetse no kugeza iteka ryose. Nshimira kandi ngahimbaza Yehova, we ‘wumva ibyo asabwa,’ kuba yaramfashije kurera abana umunani bakagendera mu nzira ze nubwo bitari byoroshye.​—Zaburi 65:​3.

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Abana banjye, abo bashakanye hamwe n’abuzukuru banjye

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Ubu nkoresha igare kugira ngo mbashe kujya kubwiriza