Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tujye dushimishwa no gutekereza ku byo dusoma

Tujye dushimishwa no gutekereza ku byo dusoma

Tujye dushimishwa no gutekereza ku byo dusoma

KU BANTU bamwe na bamwe, gutekereza ku byo basoma bishobora kutaborohera. Bashobora kumva ko gutekereza ku byo basoma ari ibintu bigoye cyane, bisaba gutekereza cyane. Hari igihe nanone abantu nk’abo bashobora kumva umutimanama wabo ubacira urubanza kuko badatekereza ku byo basoma, cyane cyane iyo basomye ko bifite akamaro (Abafilipi 4:8). Icyakora, gutekereza twitonze ku kuri twamenye kuri Yehova, ku mico ye ihebuje, ku byo yakoze bitangaje, ku byo adusaba no ku mugambi we uhebuje, bishobora kandi byagombye kutubera uburyo bwiza bwo gukoresha igihe cyacu. Kubera iki?

Yehova Imana ni Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi kandi n’ubu afite ibyo akora birebana n’isohozwa ry’umugambi we ukomeye (Yohana 5:17). Nubwo Yehova afite ibyo akora birebana n’umugambi we ukomeye ariko, ntibimubuza kwita ku byo buri wese mu bamusenga atekereza. Dawidi, umwanditsi wa zaburi, yari abizi kandi yahumekewe n’Imana arandika ati “Uwiteka, warandondoye uramenya, uzi imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye, umenyera kure ibyo nibwira.”—Zaburi 139:1, 2.

Umuntu agisoma ayo magambo y’umwanditsi wa zaburi, ashobora kumva acitse intege. Ashobora kwibwira ati ‘nubwo Imana iri “kure,” imenya buri kintu kibi cyose ntekereje.’ Ariko rero, kumenya ko Imana izi ibintu bibi dutekereza bishobora kutugirira akamaro. Bishobora kudufasha kurwanya ibitekerezo bibi; kandi mu gihe twatekereje ibintu bibi, tukabibwira Imana mu isengesho twiringira ko izatubabarira, niba twizera igitambo cy’incungu cya Yesu (1 Yohana 1:8, 9; 2:1, 2). Icyakora nanone, tugomba kwibuka ko Yehova agenzura abamusenga, agamije kubona ibintu byiza bakora. Iyo tumutekerejeho tumushimira, arabibona.

Hari ubwo ushobora kwibaza uti “ubwo se koko Yehova yita ku bintu byiza byose abamusenga babarirwa muri za miriyoni batekereza?” Nta gushidikanya, abyitaho rwose. Yesu yagaragaje ukuntu Yehova atwitaho, ubwo yavugaga ko Yehova yita ndetse no ku bishwi bito cyane, hanyuma akomeza agira ati “muruta ibishwi byinshi” (Luka 12:6, 7). Ibishwi ntibishobora gutekereza kuri Yehova. Niba rero Yehova yita ku bishwi, birumvikana ko atwitaho kurushaho kandi ko ashimishwa n’uko buri wese muri twe amutekerezaho. Kimwe na Dawidi, dushobora gusenga twizeye tugira tuti “ibyo umutima wanjye wibwira bishimwe mu maso yawe, Uwiteka gitare cyanjye, mucunguzi wanjye.”—Zaburi 19:15.

Ikindi gihamya kigaragaza ko Yehova yita ku byo abagaragu be b’indahemuka batekereza, kiboneka mu magambo yahumetswe yanditswe n’umuhanuzi Malaki. Igihe yavugaga ibihereranye n’igihe turimo, yagize ati “maze abubahaga Uwiteka baraganiraga, Uwiteka agatega amatwi akumva, nuko igitabo kikandikirwa imbere ye cy’urwibutso rw’abubahaga Uwiteka bakita ku izina rye” (Malaki 3:16). Kuzirikana ko Yehova “atega amatwi” iyo dutekereza ku bimwerekeyeho, bishobora gutuma kubitekerezaho bidushimisha. Bityo rero, dushobora kwemeranya n’amagambo y’umwanditsi wa zaburi agira ati “kandi nzibwira ibyo wakoze byose, nzita ku bikomeye wakoze.”—Zaburi 77:13.