Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko icyiza kizatsinda ikibi

Uko icyiza kizatsinda ikibi

Uko icyiza kizatsinda ikibi

Umwami Dawidi yari umuntu mwiza. Yakundaga Imana cyane, agaharanira cyane ubutabera, kandi akita ku bantu boroheje mu buryo bwuje urukundo. Nyamara, uwo mwami mwiza ni na we wasambanye n’umugore w’umwe mu bagaragu be bizerwaga. Ndetse amaze kumenya ko uwo mugore Batisheba atwite inda ye, yicishije umugabo we. Nyuma yacyuye Batisheba kugira ngo agerageze guhishira ibyaha yari yakoze.​—2 Samweli 11:1-27.

BIRAGARAGARA ko abantu bafite ubushobozi bwo gukora ibyiza byinshi. None se kuki bakunda gukora ibibi byinshi? Bibiliya igaragaza impamvu z’ingenzi nyinshi zituma abantu bakora ibibi. Inagaragaza ukuntu Yehova azavanaho ikibi burundu akoresheje Yesu Kristo.

Kamere ibogamira ku kibi

Umwami Dawidi ubwe yagaragaje impamvu y’ingenzi ituma abantu bakora ibibi. Ibyaha bye bimaze kumenyekana, yiyemereye rwose ko yabikoze. Nyuma, yanditse yicuza ati “dore naremanywe gukiranirwa, mu byaha ni mo mama yambyariye” (Zaburi 51:⁠5). Mu mugambi wayo, Imana ntiyigeze na rimwe iteganya ko ababyeyi babyara abana bazakora icyaha. Ariko kandi, igihe Eva yigomekaga ku Mana hanyuma na Adamu agakurikiraho, batakaje ubushobozi bari bafite bwo kubyara abana batari abanyabyaha (Abaroma 5:12). Uko abantu badatunganye bagenda barushaho kwiyongera, bigenda bigaragara neza ko kamere yabo ibogamira ku kibi, kubera ko mu Itangiriro 8:21 havuga ko “gutekereza kw’imitima y’abantu ari kubi, uhereye mu bwana bwabo.”

Umuntu aramutse atigenzuye, iyo kamere ibogamira ku kibi ishobora kumugusha mu byaha byo “gusambana, . . . kwangana no gutongana n’ishyari n’umujinya n’amahane no kwitandukanya no kwirema ibice,” ndetse n’indi myifatire mibi Bibiliya yita “imirimo ya kamere” (Abagalatiya 5:19-21). Intege nke za kamere ni zo zatumye Umwami Dawidi agwa mu busambanyi, biza no kuvamo ubwicanyi (2 Samweli 12:1-12). Yashoboraga kuba yararwanyije irari ry’ubusambanyi yari afite. Aho kugira ngo arirwanye, yakomeje kurarikira Batisheba bituma agwa mu mutego umwigishwa Yakobo yaje kuvugaho nyuma, agira ati “ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n’ibyo ararikiye bimushukashuka. Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu.”​—Yakobo 1:⁠14, 15.

Ubwicanyi bwahitanye abantu benshi, gufata abagore ku ngufu no gusahura byavuzwe mu ngingo ibanziriza iyi, ni ingero z’ibikorwa bibi cyane zigaragaza ibigera ku bantu iyo baretse ibyifuzo byabo bibi bikaba ari byo bigenga ibikorwa byabo.

Ibibi bitizwa umurindi n’ubujiji

Ibyabaye ku ntumwa Pawulo bigaragaza neza impamvu ya kabiri ituma abantu bakora ibibi. Mbere yuko Pawulo apfa, yari azwiho kuba yari umuntu witonda kandi wakundaga abandi. Yari yaritanze atizigamye akorera abavandimwe na bashiki be b’Abakristo (1 Abatesalonike 2:7-9). Icyakora mbere yo kuba Umukristo, Pawulo witwaga Sawuli ‘yakangishaga abigishwa b’Umwami ko bicwa’ (Ibyakozwe 9:1, 2). Kuki Pawulo yashyigikiraga ko Abakristo ba mbere bagirirwa nabi kandi akabigiramo uruhare? Yagize ati “nabikoze mu bujiji” (1 Timoteyo 1:13). Kandi koko, yari yarabanje “kugira ishyaka ry’Imana ariko ritava mu bwenge.”​—Abaroma 10:2.

Kimwe na Pawulo, abantu benshi bafite imitima itaryarya bagiye bakora ibibi kubera kudasobanukirwa neza icyo Imana ishaka. Urugero, Yesu yaburiye abigishwa be ati “igihe kigiye kuza, uzabica wese azibwira ko akoreye Imana umurimo” (Yohana 16:2). Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe biboneye ukuri kw’ayo magambo Yesu yavuze. Mu bihugu byinshi, bagiye batotezwa kandi bakicwa n’abantu bibwiraga ko bakorera Imana. Uko bigaragara, iryo shyaka ritava mu bwenge ntirishimisha Imana y’ukuri.​—1 Abatesalonike 1:⁠6.

Nyirabayazana w’ibibi

Yesu yavuze impamvu y’ingenzi ituma ibibi bibaho. Yabwiye abayobozi b’idini bari bagambiriye kumwica ati “mukomoka kuri so Satani, kandi ibyo so ararikira ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ari umwicanyi” (Yohana 8:44). Kubera ubwikunde bwa Satani, yoheje Adamu na Eva bigomeka ku Mana. Uko kwigomeka kwazanye icyaha, icyaha kizana urupfu, bityo urupfu rugera ku bantu bose.

Kuba Satani ari umwicanyi byongeye kugaragazwa n’ibyo yakoreye Yobu. Igihe Yehova yamuhaga uburenganzira bwo kugerageza ubudahemuka bwa Yobu, Satani ntiyanyuzwe no kumumaraho ibyo yari atunze. Yatumye n’abana be bapfa (Yobu 1:⁠9-19). Mu kinyejana gishize, abantu barushijeho gukora ibibi bitewe no kudatungana kwabo n’ubujiji. Nanone kandi, byatewe n’uko Satani yagize uruhare rukomeye mu byo abantu bakora. Bibiliya igaragaza ko Umwanzi ‘yajugunywe ku isi, abamarayika be bakajugunyanwa na we.’ Ubwo buhanuzi bwanagaragaje neza ko kwirukanwa kwa Satani kwari gutuma ‘isi igusha ishyano’ ridasanzwe. Nubwo Satani adashobora guhatira abantu gukora ibibi, ni we mutware ‘uyobya abari mu isi bose.’​—Ibyahishuwe 12:9, 12.

Uko kamere ibogamira ku kibi izavanwaho

Kugira ngo ikibi kizavanweho burundu mu bantu, kamere ibogamira ku kibi, kutagira ubumenyi nyakuri ndetse n’ingaruka Satani agira ku bantu bigomba kubanza kuvanwaho. Mbere na mbere, ni gute umutima w’umuntu ushobora gukira kamere ibogamira ku kibi?

Nta muganga w’umuntu cyangwa umuti wakozwe n’abantu ushobora gukiza iyo kamere. Icyakora, ku bantu bose bemera kwakira umuti wabakiza icyaha no kudatungana twarazwe, Yehova Imana yarawubateganyirije. Intumwa Yohana yaranditse ati “amaraso ya Yesu . . . atwezaho ibyaha byose” (1 Yohana 1:7). Igihe Yesu wari umuntu utunganye yatangaga ubugingo bwe ku bushake, “yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we abibambanwa [“abimanikanwa,” NW ] ku giti, kugira ngo dupfe ku byaha duhereko tubeho ku gukiranuka” (1 Petero 2:24). Urupfu rw’igitambo rwa Yesu ruzavanaho ingaruka z’icyaha Adamu yakoze. Pawulo yavuze ko Yesu Kristo yabaye “incungu ya bose” (1 Timoteyo 2:6). Koko rero, urupfu rwa Kristo rwahaye abantu bose uburyo bwo kongera kugira ubutungane Adamu yatakaje.

Ariko kandi, ushobora kwibaza uti ‘niba urupfu rwa Yesu rwaratumye abantu bashobora kongera kugira ubutungane, ubu hakaba hashize imyaka igera ku 2.000 apfuye, kuki urupfu n’ikibi bikiriho?’ Igisubizo cy’icyo kibazo gishobora kudufasha kumenya impamvu ya kabiri ituma ikibi kibaho: kuba abantu batazi imigambi y’Imana.

Ubumenyi nyakuri butuma abantu barushaho gukora ibyiza

Kugira ubumenyi nyakuri ku birebana n’icyo Yehova na Yesu barimo bakora ubu kugira ngo bavaneho ikibi, bishobora gutuma umuntu ufite umutima utaryarya yirinda gushyigikira ibikorwa bibi yibwira ko atari bibi cyangwa bikamurinda ‘kurwanya Imana,’ (Ibyakozwe 5:38, 39). Abantu bakoze ibikorwa bibi mu gihe cyahise bitewe n’ubujiji, Yehova Imana yiteguye kubababarira. Intumwa Pawulo yabwiye Abanyatenayi ati “nuko iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije, ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana, kuko yashyizeho umunsi wo gucira ho urubanza rw’ukuri rw’abari mu isi bose, izarucisha umuntu yatoranije kandi ibyo yabihamirije abantu bose ubwo yamuzuye.”​—Ibyakozwe 17:30, 31.

Ibyabaye kuri Pawulo, byatumye amenya ko Yesu yazutse, kuko Yesu wari wazutse yivuganiye na Pawulo amubuza gutoteza Abakristo ba mbere (Ibyakozwe 9:3-7). Pawulo amaze gusobanukirwa neza imigambi y’Imana, yarahindutse aba umuntu mwiza rwose ugera ikirenge mu cya Kristo (1 Abakorinto 11:1; Abakolosayi 3:9, 10). Nanone kandi, Pawulo yagize ishyaka mu kubwiriza “ubu butumwa bwiza bw’ubwami” (Matayo 24:14). Hashize imyaka igera ku 2.000 Yesu apfuye kandi akazuka. Kuva icyo gihe yagiye atoranya abantu, barimo na Pawulo, bazategekana na we mu Bwami bwe.​—Ibyahishuwe 5:9, 10.

Kuva mu kinyejana gishize kugeza ubu, Abahamya ba Yehova barimo barasohoza inshingano Yesu yabahaye agira ati “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose” (Matayo 28:19, 20). Abakira neza ubwo butumwa bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka mu isi izaba iyobowe n’ubutegetsi bwa Kristo bwo mu ijuru. Yesu yaravuze ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Gufasha umuntu kugira ubwo bumenyi ni byo bintu byiza kuruta ibindi umuntu ashobora gukorera mugenzi we.

Abemera ubwo butumwa bwiza bw’Ubwami, bagaragaza imico myiza nk’ “urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda” (Abagalatiya 5:22, 23). Bigana Yesu ‘ntibiture umuntu inabi yabagiriye’ (Abaroma 12:17). Buri wese ku giti cye yihatira ‘kuneshesha ikibi icyiza.’​—Abaroma 12:21; Matayo 5:44.

Uko ikibi kizavanwaho burundu

Abantu ubwabo ntibashobora kuzigera bavanaho burundu nyirabayazana w’ikibi ari we Satani Umwanzi. Icyakora, vuba aha Yehova azakoresha Yesu amenagure Satani umutwe (Itangiriro 3:15; Abaroma 16:20). Nanone kandi, Yehova azakoresha Yesu Kristo ‘amenagure [kandi] atsembeho’ ubutegetsi bwa gipolitiki bwose, ubwinshi muri bwo bukaba bwararanzwe no gukora ibibi byinshi (Daniyeli 2:44; Umubwiriza 8:9). Ku munsi w’urubanza wegereje, “abatumvira ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu bazahanwa igihano, . . . ari cyo kurimbuka kw’iteka ryose.”​—2 Abatesalonike 1:⁠8, 9; Zefaniya 1:⁠14-18.

Satani n’abamushyigikiye nibamara kuvanwaho, Yesu uzaba ari mu ijuru azafasha abazaba barokotse kongera guhindura isi, imere nk’uko yari imeze igihe yaremwaga. Nanone kandi, Kristo azazura abakwiriye guhabwa uburyo bwo kugaragaza ko bazaba muri iyo si izaba yahinduwe nshya (Luka 23:32, 39-43; Yohana 5:26-29). Ibyo nabikora, azaba avanyeho zimwe mu ngaruka zagiye zigera ku bantu bitewe n’ikibi.

Yehova ntazategeka abantu kumvira ubutumwa bwiza buvuga ibya Yesu. Icyakora, arimo araha abantu uburyo bwo kugira ubumenyi buyobora ku bugingo. Uhereye ubu rero ni iby’ingenzi ko ubwo butumwa bukugeraho (Zefaniya 2:2, 3)! Niwemera ubwo butumwa, uzasobanukirwa ukuntu wanesha ikibi icyo ari cyo cyose uhanganye na cyo mu mibereho yawe. Uzibonera kandi ukuntu Kristo azayobora urugamba agatsinda burundu ikibi.​—Ibyahishuwe 19:11-16; 20:1-3, 10; 21:⁠3, 4.

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Sawuli yashyigikiye ibikorwa bibi kuko atari afite ubumenyi nyakuri

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Gufasha umuntu kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana ni byo bintu byiza kuruta ibindi umuntu ashobora gukorera undi