Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Wiringira Imana mu rugero rungana iki?

Wiringira Imana mu rugero rungana iki?

Wiringira Imana mu rugero rungana iki?

“Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana.”​—MATAYO 6:33.

1, 2. Ni iyihe myanzuro irebana n’akazi umusore umwe yafashe, kandi se yabitewe n’iki?

HARI umusore washakaga gukora byinshi kurushaho mu itorero ryabo. Ikibazo yari afite ni uko akazi yakoraga katumaga ataboneka mu materaniro buri gihe. Icyo kibazo yagikemuye ate? Yoroheje ubuzima, asezera kuri ako kazi kandi nyuma y’igihe yaje kubona akazi katabangamiraga gahunda ze za gikristo. Ubu ahembwa amafaranga make ugereranyije n’ayo yahembwaga mbere, ariko aracyabasha kubonera umuryango we ibiwutunga kandi afite umwanya uhagije wo gufasha itorero ryabo.

2 Ese waba usobanukiwe impamvu uwo musore yafashe uriya mwanzuro? Ese iyo uza kuba uri muri iyo mimerere wari gufata umwanzuro nk’uriya? Abakristo benshi bafashe umwanzuro nk’uriya barabishimirwa, kandi ibyo bakoze bigaragaza ko biringira isezerano Yesu yatanze rigira riti “ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa” (Matayo 6:33). Aho kwishingikiriza ku butunzi bw’isi, biringiraga ko Yehova ari we uzabitaho.​—Imigani 3:23, 26.

3. Kuki hari bamwe bashobora kwibaza niba muri iki gihe bigishoboka gushyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere?

3 Duhereye ku mimerere igoranye turimo, hari abashobora kwibaza niba umwanzuro uriya musore yafashe wari uhuje n’ubwenge. Muri iki gihe, hari igice kimwe cy’abantu bibera mu butindi nyakujya, mu gihe hari ikindi gice cy’abandi bari mu rwego rw’abakize cyane kurusha abandi bantu bose babayeho mu mateka. Abenshi mu bantu baba mu bihugu bikennye baba biteguye gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma barushaho kugira imibereho myiza. Ku rundi ruhande, ubukungu bwifashe nabi, akazi gasigaye karabaye ingume ndetse n’abakoresha basigaye botsa igitutu abo bakoresha, bituma abantu benshi baba mu bihugu bikize cyane bahora bahangayikishijwe n’uko basubira inyuma ntibakomeze kubaho neza nk’uko bari babayeho. Bitewe n’ukuntu ubuzima bugoye, hari abashobora kwibaza bati ‘ese kubanza gushaka Ubwami biracyashoboka muri iki gihe?’ Gutekereza ku bantu Yesu yabwiye ayo magambo biradufasha kubona igisubizo cy’icyo kibazo.

Mureke ‘kwiganyira’

4, 5. Ni uruhe rugero Yesu yatanze rugaragaza ko abagize ubwoko bw’Imana batari bakwiriye guhangayikira cyane ubuzima bwa buri munsi?

4 Yesu yari i Galilaya, aganira n’imbaga y’abantu benshi bari baturutse imihanda yose (Matayo 4:25). Birashoboka ko abenshi muri abo bantu bari abakene kandi niba hari n’abakire bari babarimo, bari bake. Nyamara Yesu yabateye inkunga yo kudashyira imbere ibyo kwishakira ubutunzi, ko ahubwo bakibikira ikintu cy’agaciro kurushaho, ari bwo butunzi bwo mu buryo bw’umwuka (Matayo 6:19-21, 24). Yarababwiye ati mureke ‘kwiganyira ngo mutekereze ubugingo muti “tuzarya iki?” Cyangwa muti “tuzanywa iki?” Ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo “tuzambara iki?” Mbese ubugingo ntiburuta ibyokurya, umubiri nturuta imyambaro?’​—Matayo 6:25.

5 Abenshi mu bantu bari bateze Yesu amatwi, bashobora kuba barumvise ayo magambo atari ashyize mu gaciro. Bari bazi ko baramutse badakoze ngo biyuhe akuya imiryango yabo yahazaharira. Ariko kandi, Yesu yabibukije uko inyoni zibaho. Nubwo inyoni zishakisha ibyo zirya n’aho zirara uwo munsi gusa, ntibibuza ko Yehova azitaho. Nanone Yesu yabibukije ukuntu Yehova yita ku ndabyo zo mu gasozi, n’ukuntu ubwiza bwazo buruta ubwa Salomo igihe yari umwami ukomeye. Niba Yehova yita ku nyoni no ku ndabyo, ubwo twe ntazatwitaho cyane kurushaho (Matayo 6:26-30)? Nk’uko Yesu yabivuze, ubuzima bwacu n’imibiri yacu bifite agaciro kenshi cyane kurusha ibyokurya tugura bitunga ubuzima bwacu ndetse n’imyenda twambara. Niba imbaraga zacu zose tuzimarira mu gushaka ibyokurya n’imyambaro ntitugire umwanya ugaragara duharira umurimo wa Yehova, ubwo tuba tugaragaje ko tutazi intego nyayo y’ubuzima.​—Umubwiriza 12:13.

Gushyira mu gaciro mu birebana n’ubutunzi

6. (a) Abakristo bafite iyihe nshingano? (b) Ni nde Abakristo biringira mu buryo bwuzuye?

6 Birumvikana ko Yesu atarimo atera abari bamuteze amatwi inkunga yo kureka gukora, ngo bategereze ko mu buryo runaka Imana izita ku miryango yabo. N’inyoni ubwazo ziba zigomba gushaka ibizitunga zo n’ibyana byazo. Ubwo rero, Abakristo ba mbere bagombaga gukora kugira babone ikibatunga. Bagombaga kwita ku nshingano z’umuryango. Abakristo babaga bafite akazi ndetse n’abari abagaragu bagombaga gukorana umwete bakorera ba shebuja (2 Abatesalonike 3:10-12; 1 Timoteyo 5:8; 1 Petero 2:18). Incuro nyinshi, intumwa Pawulo yakoraga akazi ko kuboha amahema kugira ngo abone ikimutunga (Ibyakozwe 18:1-4; 1 Abatesalonike 2:9). Ariko kandi, abo Bakristo ntibishingikirizaga kuri ako kazi kabo. Biringiraga Yehova. Ibyo byatumaga bagira amahoro yo mu mutima atari afitwe n’abandi. Umwanditsi wa Zaburi yaravuze ati “abiringiye Uwiteka bameze nk’umusozi wa Siyoni, utabasha kunyeganyezwa, ahubwo uhora uhamye iteka ryose.”​—Zaburi 125:1.

7. Umuntu utiringira Yehova byimazeyo ashobora kubona ate ibihereranye n’ubutunzi?

7 Umuntu utiringira Yehova byimazeyo ashobora kubitekereza ukundi. Abantu benshi babona ko ubutunzi ari cyo kintu cy’ingenzi kizatuma bagira ubuzima bwiza. Bityo, usanga ababyeyi batera abana babo inkunga yo kumara igihe cy’ubusore bwabo hafi ya cyose muri za kaminuza, biringiye ko ibyo byazatuma babona akazi gahemba neza. Ikibabaje ni uko hari Abakristo bamwe bafite imiryango biboneye ingaruka mbi zo kuba barashishakirije abana babo kumara icyo gihe cyose bashyiraho imihati myinshi biga za kaminuza. Bagize agahinda kenshi cyane ubwo babonaga abana babo bareka gukurikirana intego z’umwuka maze bagatangira kwiruka inyuma y’ubutunzi.

8. Ni gute Abakristo bakomeza gushyira mu gaciro?

8 Ni yo mpamvu Abakristo barangwa n’ubwenge babona neza ko inama Yesu yatanze ifite agaciro muri iki gihe nk’ako yari ifite mu kinyejana cya mbere, maze bakagerageza gushyira mu gaciro. Nubwo byaba bibasaba kumara amasaha atari make mu kazi kugira basohoze inshingano bahawe n’Ibyanditswe, ntibigera na rimwe bemera ko gushaka amafaranga bibibagiza ibintu by’umwuka bifite agaciro kenshi kurushaho.​—Umubwiriza 7:⁠12.

“Ntimukiganyire”

9. Ni mu buhe buryo Yesu yahumurije abantu biringira Yehova byimazeyo?

9 Mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, Yesu yabwiye abari bamuteze amatwi ati “ntimukiganyire mugira ngo ‘tuzarya iki?’ Cyangwa ngo ‘tuzanywa iki?’ Cyangwa ngo ‘tuzambara iki?’ Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose” (Matayo 6:31, 32). Mbega amagambo atera inkunga! Nitwiringira Yehova byimazeyo azakomeza kutwitaho igihe cyose. Ariko nanone, ayo magambo ya Yesu atuma umuntu yibaza ibibazo byinshi. Atwibutsa ko nidushishikarira kwiruka inyuma y’ubutunzi, ibitekerezo byacu bizamera nk’iby’ “abapagani,” abantu batari Abakristo b’ukuri.

10. Igihe umusore w’umutunzi yegeraga Yesu akamugisha inama, Yesu yagaragaje ate icyo uwo musore yakundaga kurusha ibindi?

10 Igihe kimwe, umusore wari ukize cyane yabajije Yesu icyo yakora kugira ngo azabone ubuzima bw’iteka. Yesu yamwibukije ibintu byasabwaga mu Mategeko, yari agikurikizwa muri icyo gihe. Uwo musore yashubije Yesu ati “ayo yose narayitondeye. None icyo nshigaje ni iki?” Abantu benshi bumvise igisubizo Yesu yamuhaye, bashobora kuba baribwiye ko kidashyize mu gaciro. Yaramubwiye ati “nushaka kuba utunganye rwose, genda ugurishe ibyo utunze maze uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire” (Matayo 19:16-21). Uwo musore yagiye ababaye kubera ko atashoboraga kwemera gutakaza ubutunzi bwe. Uko urukundo yaba yarakundaga Yehova rwanganaga kose, yakundaga ubutunzi cyane kurushaho.

11, 12. (a) Ni ayahe magambo arebana n’ubutunzi Yesu yavuze, atuma umuntu yibaza byinshi? (b) Ni gute ubutunzi bushobora kubera umuntu inzitizi mu murimo akorera Yehova?

11 Ibyo byatumye Yesu avuga ikintu cyatunguye benshi, ati ‘biraruhije ko umutunzi yinjira mu bwami bwo mu ijuru. . . . Icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu zuru ry’urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bwo mu ijuru’ (Matayo 19:23, 24). Ese Yesu yashakaga kuvuga ko nta mukire n’umwe uzaragwa Ubwami? Oya, kuko yakomeje agira ati “ku Mana byose birashoboka” (Matayo 19:25, 26). Kandi koko, bamwe mu bantu bari bakize muri icyo gihe Yehova yarabafashije bahinduka Abakristo basizwe (1 Timoteyo 6:17). Ariko nanone, Yesu yari afite icyo agamije igihe yavugaga ayo magambo atangaje. Yarimo atanga umuburo.

12 Iyo umuntu atangiye gukunda ibyo atunze nk’uko wa musore yari ameze, ubwo butunzi bushobora kumubera inzitizi ntashobore gukorera Yehova n’umutima we wose. Ibyo bishobora kuba ku muntu usanzwe ari umukire ndetse no kuri wa wundi ‘wifuza kuba umutunzi’ (1 Timoteyo 6:9, 10). Kwiringira cyane ubutunzi bishobora gutuma umuntu agera ubwo atakimenya ko ‘akeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka’ (Matayo 5:3, NW ). Ibyo bishobora gutuma yumva atagikeneye ko Yehova amwitaho nka mbere (Gutegeka 6:10-12). Ashobora kugera ubwo yumva akwiriye kujya ahabwa ibyubahiro bidasanzwe mu itorero (Yakobo 2:1-4). Nanone, igihe cye hafi ya cyose ashobora kukimara yinezeza mu butunzi bwe aho gukorera Yehova.

Tugire imitekerereze ikwiriye ku birebana n’ubutunzi

13. Ni iyihe mitekerereze idakwiriye abo mu itorero ry’i Lawodikiya bari bafite?

13 Bamwe mu bantu batari bafite imitekerereze ikwiriye ku birebana n’ubutunzi, ni abari bagize itorero ry’i Lawodikiya mu kinyejana cya mbere. Yesu yarababwiye ati “uvuga uti ‘ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye,’ utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n’impumyi ndetse wambaye ubusa.” Ubutunzi bari bafite si bwo bwatumye bagera mu mimerere yo mu buryo bw’umwuka ibabaje nk’iyo barimo. Ahubwo byatewe n’uko biringiraga ubutunzi cyane kurusha uko biringiraga Yehova. Ibyo byatumye mu buryo bw’umwuka bahinduka akazuyazi, bityo Yesu akaba yari ‘agiye kubaruka.’​—Ibyahishuwe 3:14-17.

14. Kuki byari bikwiriye ko Pawulo ashimira Abakristo b’Abaheburayo?

14 Ku rundi ruhande, Pawulo yashimiye Abakristo b’Abaheburayo kubera ukuntu bari baritwaye igihe batotezwaga. Yaravuze ati “mwababaranaga n’imbohe, mukemera munezerewe kunyagwa ibintu byanyu, mumenye yuko mufite ibindi mwabikiwe birusha ibyo kuba byiza bizahoraho” (Abaheburayo 10:34). Abo Bakristo ntibari baraciwe intege n’uko batakaje ibyo bari batunze. Bakomeje kwishima nk’uko bari basanzwe kubera ko bari berekeje ibitekerezo ku kintu cy’agaciro kenshi bari bafite, ari cyo ‘kirusha ibyo kuba byiza [kandi] kizahoraho.’ Kimwe na wa mucuruzi uvugwa mu mugani wa Yesu watanze ibye byose ngo agure isaro ry’agaciro kenshi, bari bariyemeje kutanamuka ku byiringiro by’Ubwami, icyo byari kubasaba kwigomwa cyose (Matayo 13:45, 46). Mbega ukuntu babonaga ibintu mu buryo bukwiriye!

15. Ni gute Umukristokazi wo muri Liberiya yashyize inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere?

15 Abantu benshi muri iki gihe bitoje kugira imitekerereze ikwiriye nk’iyo. Urugero, muri Liberiya hari Umukristokazi ukiri muto wari watsindiye kujya kwiga muri kaminuza. Muri icyo gihugu, abantu babona ko kwiga kaminuza ari uburyo bwo kwiteganyiriza kuzabaho neza mu gihe kizaza. Ariko kandi, uwo Mukristokazi yari umupayiniya, umubwiriza w’igihe cyose, kandi yari yarahamagariwe kuba umupayiniya wa bwite w’igihe gito. Yahisemo gushaka mbere na mbere Ubwami maze aguma mu murimo w’igihe cyose. Yagiye aho yari yoherejwe gukorera ubupayiniya kandi mu mezi 3 yari amaze gutangiza ibyigisho 21 bya Bibiliya. Uwo mushiki wacu ukiri muto hamwe n’abandi bameze nka we babarirwa mu bihumbi bashatse mbere na mbere Ubwami, nubwo bishobora kuba byarabasabye kugira inyungu z’ubutunzi bigomwa. Ni iki cyabafashije kubanza mbere na mbere iby’Ubwami muri iyi si yiganjemo ibyo gukunda ubutunzi? Hari imico myiza itandukanye bitoje kugaragaza. Reka dusuzume imwe muri yo.

16, 17. (a) Kuki tugomba kwicisha bugufi niba dushaka kwiringira Imana? (b) Kuki twagombye kwitoza kwiringira amasezerano y’Imana?

16Kwicisha bugufi: Bibiliya igira iti “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo. Ntiwishime ubwenge bwawe” (Imigani 3:5-7). Hari igihe umuntu ashobora kubona imyitwarire runaka isa n’aho ikwiriye akurikije uko isi ibona ibintu (Yeremiya 17:9). Ariko kandi, Umukristo ufite umutima utaryarya ashakira ubuyobozi kuri Yehova (Zaburi 48:14). ‘Mu migendere ye yose,’ ni ukuvuga mu bibazo birebana n’itorero, amashuri cyangwa akazi, kwidagadura cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose, ashakisha inama ziva kuri Yehova yicishije bugufi.​—Zaburi 73:24.

17Kwiringira amasezerano ya Yehova: Pawulo yaravuze ati “uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka” (Abaheburayo 11:6). Niba dushidikanya ko Yehova azasohoza ibyo yasezeranyije, dushobora kumva ko ‘gukoresha iby’isi tukarenza urugero’ bisa n’aho bihuje n’ubwenge (1 Abakorinto 7:31). Ku rundi ruhande, niba dufite ukwizera gukomeye, tuziyemeza gushaka mbere na mbere Ubwami. Ni gute umuntu ashobora kugira ukwizera gukomeye? Ibyo bizashoboka ari uko tugiye twegera Yehova mu isengesho rivuye ku mutima tumutura buri gihe kandi tukagira gahunda ihoraho yo kwiyigisha (Zaburi 1:⁠1-3; Abafilipi 4:6, 7; Yakobo 4:8). Kimwe n’Umwami Dawidi, dushobora gusenga tuti “ni wowe niringiye Uwiteka, naravuze nti ‘uri Imana yanjye.’ Erega kugira neza kwawe ni kwinshi.”​—Zaburi 31:15, 20.

18, 19. (a) Ni mu buhe buryo kugira ishyaka mu murimo bituma turushaho kwiringira Yehova? (b) Kuki Umukristo akwiriye kwemera kwigomwa?

18Kugira ishyaka mu murimo wa Yehova: Pawulo yagaragaje isano kugira ishyaka bifitanye n’amasezerano ya Yehova, igihe yandikaga ati “turifuza cyane ko umuntu wese wo muri mwe yerekana uwo mwete, wo kurinda ibyiringiro byuzuye kugeza ku mperuka” (Abaheburayo 6:11). Niduhugira mu murimo wa Yehova, azatwitaho. Buri gihe iyo tubonye ko atwitaho, turushaho kumwiringira, ‘tugakomera tutanyeganyega’ (1 Abakorinto 15:58). Ukwizera kwacu kurushaho gukomera kandi ibyiringiro byacu bikarushaho kuba impamo.​—Abefeso 3:16-19.

19Kwemera kwigomwa: Kugira ngo Pawulo akurikire Yesu, yigomwe akazi kari kuzamugeza kuri byinshi. Biragaragara ko yahisemo neza, nubwo rimwe na rimwe hari igihe yabaga akennye (1 Abakorinto 4:11-13). Yehova ntadusezeranya ko tuziberaho mu iraha kandi rimwe na rimwe abagaragu be bajya bahura n’ingorane. Kuba twemeye koroshya ubuzima no kwigomwa bigaragaza ko twiyemeje gukorera Yehova.​—1 Timoteyo 6:6-8.

20. Kuki kumenya gutegereza ari ngombwa cyane ku muntu ushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere?

20Kwihangana: Umwigishwa Yakobo yateye Abakristo bagenzi be inkunga agira ati “mwihangane mugeze aho Umwami Yesu azazira” (Yakobo 5:⁠7). Muri iyi si aho usanga abantu bakora ibintu byose basiganwa n’igihe, ntibyoroshye kwihangana. Tuba dushaka ko ibintu byose biba vuba na bwangu. Ariko Pawulo adutera inkunga yo kugera ikirenge mu cy’ ‘abaragwa amasezerano babiheshejwe no kwizera no kwihangana’ (Abaheburayo 6:12). Jya wemera gutegereza Yehova. Nta gushidikanya, gutegereza kuzahabwa ubuzima bw’iteka ku isi, si ugutegerereza ubusa!

21. (a) Iyo dushyize inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere, tuba tugaragaje iki? (b) Tuzasuzuma iki mu ngingo ikurikira?

21 Koko rero, inama Yesu yatanze yo gushaka mbere na mbere Ubwami ishobora gushyirwa mu bikorwa. Iyo tuyubahirije, tuba tugaragaje ko mu by’ukuri twiringira Yehova, kandi ko twahisemo inzira imwe rukumbi ishobora gutuma Umukristo agira imibereho myiza. Nanone ariko, Yesu yatanze inama yo ‘kubanza gushaka . . . gukiranuka [kw’Imana].’ Mu ngingo ikurikira, tuzabona impamvu iyo nkunga ikenewe mu buryo bwihariye muri iki gihe.

Mbese ushobora gusobanura?

• Ku birebana n’ubutunzi, ni gute Yesu yaduteye inkunga yo gushyira mu gaciro?

• Ni irihe somo dukura ku rugero Yesu yatanze rw’ingamiya n’izuru ry’urushinge?

• Ni iyihe mico ya gikristo ishobora kudufasha gushaka mbere na mbere Ubwami?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Abenshi mu bantu bumvise amagambo ya Yesu bari abakene

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Wa musore w’umukire yakundaga ubutunzi bwe kurusha uko yakundaga Imana

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Umucuruzi uvugwa mu mugani wa Yesu yigomwe ibye byose kugira ngo abone isaro ry’agaciro kenshi

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Niduhugira mu murimo wa Yehova, azatwitaho