Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Uretse ibisate bibiri by’amabuye, haba hari ibindi bintu byabaga mu Isanduku y’Isezerano?

Igihe urusengero rwubatswe na Salomo rwegurirwaga Yehova mu mwaka wa 1026 M.Y., “mu Isanduku nta kintu cyabagamo keretse ibisate bibiri Mose yashyiriyemo i Horebu, ubwo Uwiteka yasezeranaga n’Abisirayeli isezerano, bava muri Egiputa” (2 Ngoma 5:10). Icyakora, ibyo si byo byonyine byari byarashyizwe mu Isanduku y’Isezerano.

“Mu kwezi kwa gatatu Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa,” maze bagera mu butayu bwa Sinayi (Kuva 19:1, 2). Hanyuma, Mose yazamutse umusozi Sinayi ahabwa ibisate bibiri by’amabuye byariho Amategeko. Mose abisobanura muri aya magambo ati “ndahindukira manuka uwo musozi, nshyira ibyo bisate mu isanduku nabaje, na none biracyarimo uko Uwiteka yantegetse” (Gutegeka 10:5). Iyo yari isanduku y’agateganyo Yehova yari yabwiye Mose kubaza, agashyiramo ibyo bisate bibiri by’amabuye byariho Amategeko (Gutegeka 10:1). Barangije kubaza Isanduku y’Isezerano mu mpera z’umwaka wa 1513 M.Y.

Nyuma y’igihe gito Abisirayeli bavuye mu buretwa muri Egiputa, batangiye kwitotomba kubera ko bari babuze ibyokurya. Ku bw’ibyo Yehova yabahaye manu (Kuva 12:17, 18; 16:1-5). Icyo gihe Mose yabwiye Aroni ati “jyana urwabya urushyiremo omeru ya manu, uyibike imbere y’Uwiteka, ibikirwe ab’ibihe byanyu bizaza.” Inkuru ikomeza igira iti “uko Uwiteka yategetse Mose, Aroni ayibika imbere y’Ibihamya [zari inyandiko z’ingenzi cyane zagombaga kubikwa neza] ngo igumeho” (Kuva 16:33, 34). Icyo gihe Aroni yaragiye atoragura manu ayishyira mu rwabya. Ariko kugira ngo abone uko ashyira urwo rwabya imbere y’Ibihamya, yabanje gutegereza ko Mose arangiza kubaza Isanduku no kuyishyiramo bya bisate by’amabuye.

Nk’uko byavuzwe haruguru, isanduku y’isezerano yabajwe mu mpera z’umwaka wa 1513 M.Y. Inkoni ya Aroni yaje gushyirwamo nyuma y’igihe kirekire, Kora na bagenzi be bamaze kwigomeka. Intumwa Pawulo yavuze iby’isanduku y’isezerano yari irimo ‘urwabya rw’izahabu rurimo manu, ikabamo na ya nkoni ya Aroni yapfunditse uburabyo na bya bisate by’amabuye byanditsweho isezerano.’—Abaheburayo 9:4.

Manu byari ibyokurya Imana yahaga Abisirayeli mu gihe cy’imyaka 40 bamaze bazerera mu butayu. Umunsi ‘baririyeho ibigugu by’ingano zo mu gihugu’ cy’isezerano, ntibongeye kuyihabwa (Yosuwa 5:11, 12). Inkoni ya Aroni yashyizwe mu Isanduku y’Isezerano kugira ngo izabere ikimenyetso cyangwa igihamya urubyaro rw’abigometse. Ibyo byumvikanisha ko igihe cyose bamaze bagenda mu butayu, iyo nkoni yagumye muri iyo sanduku. Ubwo rero, byaba bihuje n’ubwenge kwemeza ko inkoni ya Aroni hamwe na rwa rwabya rw’izahabu rwarimo manu, byakuwe mu Isanduku y’Isezerano nyuma gato y’aho Abisirayeli bagereye mu Gihugu cy’Isezerano, mbere y’uko urusengero Salomo yubatse rutahwa.