Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese umeze nk’igiti cyitwa Lagani Auna?

Mbese umeze nk’igiti cyitwa Lagani Auna?

Mbese umeze nk’igiti cyitwa Lagani Auna?

MU MUDUGUDU uri mu nkengero za Port Moresby ho muri Papouasie-Nouvelle-Guinée, hari ababwiriza babiri bari basubiye imuhira bavuye kubwiriza. Mu nzira, babonye igiti cyiza cyane. Uwari mukuru muri bo yaravuze ati “ee, dore lagani auna!” Uwo mugabo yarebye umusore bari kumwe akomeza agira ati “iryo zina risobanura ‘igiti kirabya rimwe mu mwaka.’ Iki giti gitandukanye n’ibindi biti byo mu turere dushyuha. Buri mwaka ibibabi byacyo birahunguka kikamera nk’icyumye. Ariko rero, iyo kibonye akavura kirongera kigatoha, kikarabya, kigasubirana ubwiza bwacyo.”

Dushobora gukura isomo kuri icyo giti cyitwa lagani auna. Hari abahanga bavuga ko kiri mu biti bitanu bigira indabo nziza kuruta ibindi ku isi. Nubwo mu mpeshyi indabo n’amababi byacyo bihunguka, icyo giti kibikira amazi ahagije yo kugitunga. Imizi yacyo iba ikomeye kandi ishobora gufata ku bitare binini biri mu butaka. Ibyo bituma gishobora guhangana n’inkubi z’imiyaga. Muri make, cyihanganira ibihe bibi n’ahantu habi.

Natwe dushobora guhura n’ibibazo bigerageza ukwizera kwacu. Ni iki kizadufasha gukomeza kwihangana? Kimwe na cya giti cyitwa lagani auna, natwe dushobora kunywa amazi atanga ubuzima yo mu Ijambo ry’Imana kandi tukayizigamira. Twagombye kandi gufata “igitare” cyacu ari cyo Yehova, kandi tugakomera ku muteguro we (2 Samweli 22:3). Koko rero, igiti cyitwa lagani auna kitwibutsa ko no mu bihe bibi dushobora gukomeza kugira imbaraga n’ubwiza byo mu buryo bw’umwuka, niba dukoresha neza ibintu by’umwuka Yehova aduteganyiriza. Nitubigenza dutyo, ‘tuzaragwa amasezerano’ yaduhaye, harimo n’iry’ubuzima bw’iteka.—Abaheburayo 6:12; Ibyahishuwe 21:4.