Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova yamfashije kumubona

Yehova yamfashije kumubona

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Yehova yamfashije kumubona

BYAVUZWE NA FLORENCE CLARK

Nari mfashe ukuboko k’umugabo wanjye wari urembye cyane. Kubera ko nari Umwangilikani, nasenze Imana nyisaba gukiza umugabo wanjye, nyisezeranya ko nadapfa nzayishaka kugeza igihe nyiboneye, hanyuma nkaba uwayo.

NAVUKIYE i Florence Chulung ku itariki ya 18 Nzeri 1937, mvukira mu basangwabutaka bo muri Oombulgurri mu Bitwa byitaruye bya Kimberley mu Burengerazuba bwa Ositaraliya.

Ndibuka ukuntu nkiri umwana twabagaho nta bwoba kandi twishimye. Hari inyigisho nke z’ibanze ku bihereranye n’Imana na Bibiliya namenyeye mu idini ryacu, ariko mama ni we wanyigishije amahame ya gikristo. Yansomeraga Bibiliya buri gihe ku buryo natangiye gukunda ibintu by’umwuka nkiri muto. Nanone kandi, nakundaga cyane mama wacu wari umumisiyonari mu idini rye. Numvaga ko nzagera ikirenge mu cye.

Mu karere k’iwacu kitwaga Misiyoni ya Forrest River hari amashuri abanza, kuva mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatanu. Ubwo jye nigaga amasaha abiri gusa buri gitondo. Urumva ko ntigaga bihagije kandi ibyo byahangayikishaga papa. Bitewe n’uko yashakaga ko abana be biga neza, yafashe umwanzuro wo kuva muri Oombulgurri akimurira umuryango we mu mujyi wa Wyndham. Umunsi twimuka narababaye cyane, ariko kandi i Wyndham nashoboye kwiga indi myaka ine kandi noneho niga umunsi wose, kuva mu 1949 kugeza mu 1952. Nshimira papa cyane kuko yatumye nshobora kwiga ayo mashuri.

Mama yakoreraga umuganga wo muri ako karere. Igihe narangizaga ishuri mfite imyaka 15, uwo muganga yampaye akazi k’ubuforomo mu bitaro by’i Wyndham. Nakakiranye ibyishimo kuko icyo gihe kubona akazi byari bigoye.

Nyuma y’imyaka runaka naje kumenyana na Alec, umuzungu wari ushinzwe kwita ku matungo. Twashyingiranywe mu wa 1964 mu mujyi wa Derby, aho nasengeraga mu Bangilikani. Umunsi umwe Abahamya ba Yehova baje iwanjye, mbabwira ko ibyo bambwiraga bitanshishikaje na gato, kandi mbasaba ko batazangarukira mu rugo. Icyakora, hari ikintu bambwiye kintera amatsiko: ngo Imana ifite izina bwite ari ryo Yehova.

“Ntushobora kwisengera?”

Mu mwaka wa 1965, ubuzima bwatangiye kugorana. Umugabo wanjye yakoze impanuka eshatu zikomeye. Ebyiri zatewe n’ifarashi ye, indi ayikorera mu modoka ye. Ariko nagize imigisha akira ibyo bikomere asubira ku kazi. Icyakora, ntibyatinze arongera agira impanuka itewe n’ifarashi ye. Icyo gihe noneho yakomeretse umutwe ku buryo bukomeye. Ngeze ku bitaro dogiteri yambwiye ko umugabo wanjye yari agiye gupfa, numva birandangiranye. Umuforomokazi yabwiye umupadiri w’aho ngo aze kundeba, maze aramusubiza ati “sinshoboye kuboneka. Nzaza ejo!”

Nashakaga ko padiri aza tugasengera hamwe. Ibyo kandi nabibwiye umubikira. Uwo mubikira yanshubije ancyaha ati “ariko se umeze ute? Ntushobora kwisengera?” Ubwo natangiye gusenga amashusho ngo amfashe, ariko biba iby’ubusa. Umugabo wanjye yasaga n’aho agiye kunogoka; hagati aho nkibaza nti ‘ariko se ubu nzabigira nte umugabo wanjye napfa?’ Ubwo kandi ni na ko nari mpangayikishijwe n’abana banjye batatu, ari bo Christine, Nanette na Geoffrey. Bari kubaho bate badafite se? Igishimishije ni uko iminsi itatu nyuma yaho umugabo wanjye yagaruye ubwenge, maze akava mu bitaro ku itariki ya 6 Ukuboza 1966.

Nubwo muri rusange umugabo wanjye yari yarakize, ubwonko bwe bwari bugifite ikibazo. Yakundaga kwibagirwa kandi yari asigaye agira urugomo, rimwe na rimwe akagira n’umwaga. Ntiyari akihanganira abana kandi yabamereraga nabi iyo batifataga nk’abantu bakuru. Kumwitaho byari bikomeye. Urebye namukoreraga ibintu byose. Ndetse nongeye no kumwigisha gusoma no kwandika. Kumwitaho ari na ko nsohoza izindi nshingano nari mfite mu rugo, byatumye ngira ikibazo cyo kwiheba ku buryo byansabye kwivuza. Umugabo wanjye amaze imyaka irindwi agize impanuka, twumvikanye ko dutandukana mu gihe runaka kugira ngo ndebe ko nakoroherwa.

Ubwo jye n’abana twimukiye mu mujyi wo mu majyepfo ya Perth. Ariko mbere y’uko nimuka, murumuna wanjye yari yaratangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova b’i Kununurra, umujyi muto wo mu Burengerazuba bwa Ositaraliya. Yanyeretse ifoto yo mu gitabo Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka, * yagaragazaga amasezerano yo muri Bibiliya avuga ko isi izahinduka paradizo. Nanone, yifashishije icyo gitabo anyereka ko Imana ifite izina ari ryo Yehova, maze biranshimisha cyane. Kubera ko nta na rimwe mu idini ryacu bari barigeze babimbwira, niyemeje ko nkigera i Perth nzaterefona Abahamya ba Yehova.

Icyakora, sinahise mbashaka. Umunsi umwe ari nimugoroba, inzogera yo ku muryango yaravuze, agahungu kanjye kajya gufungura. Kahise kagaruka kiruka karambwira kati “mama, ba bantu washakaga guterefona bari hano.” Numvise bantunguye, niko kukabwira nti “babwire ko ntahari.” Uwo mwana aransubiza ati “mama, urabizi ko ntashobora kubeshya!” Numvise ngize ikimwaro kuko yari amaze kuncyaha, nuko njya gukingura. Icyakora, igihe nazaga kubaramutsa, nabonye ko baguye mu kantu. Bari baje gusura undi muntu wari warimutse. Nabasabye kwinjira mu nzu, maze mbahata ibibazo, na bo bampa ibisubizo bishimishije bakuye muri Bibiliya.

Icyumweru cyakurikiyeho natangiye kujya nigana n’Abahamya Bibiliya, twifashishije igitabo Ukuri Kuyobora ku Buzima bw’Iteka. Kwiga Bibiliya byatumye nongera gukunda ibintu by’umwuka. Ibyumweru bibiri nyuma yaho, nagiye mu Rwibutso rw’urupfu rwa Yesu Kristo. Natangiye kujya mu materaniro yo ku Cyumweru, kandi bidatinze ntangira no kujya mu materaniro y’igitabo. Nanone, natangiye kubwira abandi ibyo nigaga kandi naje kubona ko gufasha abandi kumenya ukuri kwa Bibiliya byatumaga ndushaho kumererwa neza mu bwenge no mu byiyumvo. Hashize amezi atandatu, nabatirijwe mu ikoraniro ry’Intara i Perth.

Maze kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka, nasobanukiwe uko Yehova abona ishyingiranwa kandi menya ihame riboneka mu 1 Abakorinto 7:13 rigira riti “umugore ufite umugabo utizera na we agakunda kugumana na we, ye kwahukana n’umugabo we.” Uwo murongo watumye nihutira gusubirana na Alec.

Nsubira i Derby

Nageze i Derby ku itariki ya 21 Kamena mu mwaka wa 1979, ubwo nari maze imyaka isaga itanu ntabana n’umugabo wanjye. Numvaga ntazi uko yari kubifata abonye ngarutse. Natangajwe n’uko yishimiye ko ngarutse kubana na we, nubwo yagaragaje ko atishimiye ko nari narabaye Umuhamya wa Yehova. Yahise angira inama yo kujya nsengera mu idini rye, iryo nasengeragamo mbere y’uko nimukira i Perth, ariko musobanurira ko ibyo bidashoboka. Nakoraga uko nshoboye nkamwubaha, kandi nkagira imico myiza iranga umugore w’Umukristo. Nageragezaga kumubwira ibya Yehova n’amasezerano ye ahebuje ahereranye n’igihe kizaza, ariko nta cyo byabaga bimubwiye.

Amaherezo ariko, Alec ntiyemeye uburyo nari nsigaye mbaho gusa, ahubwo yemeye no kujya ampa amafaranga y’urugendo rwo kujya mu makoraniro no mu materaniro ya buri cyumweru. Narushijeho kwishima ubwo yanguriraga imodoka najyanaga kubwiriza, icyo kikaba ari igikoresho cy’agaciro kenshi muri ako karere kitaruye ka Ositaraliya. Abavandimwe na bashiki bacu, barimo n’umugenzuzi w’akarere, bakundaga gucumbika iwacu. Ibyo byatumye Alec amenyana n’Abahamya batandukanye, kandi wabonaga abishimiye.

Numvise meze nka Ezekiyeli

Nakundaga ko abavandimwe na bashiki bacu badusura, ariko nari mpanganye n’ikibazo kitoroshye. Ni jye Muhamya jyenyine wari utuye mu mujyi wa Derby. Itorero ryari hafi ryari mu mujyi wa Broome mu birometero 220. Bityo rero, niyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo namamaze ubutumwa bwiza. Yehova yaramfashije nkora gahunda neza, ntangira kubwiriza ku nzu n’inzu. Ntibyari byoroshye, ariko nazirikanaga amagambo y’intumwa Pawulo agira ati ‘nshobozwa byose n’umpa imbaraga.’—Abafilipi 4:13.

Abayobozi b’idini bo muri ako gace bangaga umurimo nakoraga wo kubwiriza, cyane cyane iyo nabaga mbwiriza abasangwabutaka. Bagerageje kunkanga no kumbuza kubwiriza. Icyakora, kuntoteza byatumye niyemeza gukomeza kandi nahoraga nsenga Yehova musaba kumfasha. Najyaga nibuka amagambo ateye inkunga Imana yabwiye Ezekiyeli iti “dore ngiye gutuma mu maso hawe hakomera hagahangara mu maso habo, n’uruhanga rwawe nduhe gukomera ngo ruhangare impanga zabo. Uruhanga rwawe naruhaye gukomera nk’intosho rurusha isarabwayi, we kubatinya ngo ushishwe n’igitsure cyabo nubwo ari inzu y’abagome.”—Ezekiyeli 3:8, 9.

Hari igihe abagabo babiri b’abanyedini bansagaga aho nahahiraga bakankoba basakuza bagira ngo bansebereze imbere y’abaje guhaha, nkabihorera. Igihe kimwe ubwo nari nsubiye gusura umugore ushimishijwe, umwarimu wigishaga mu rusengero rwo muri ako gace yaraje anshinja ko ntemera Yesu. Yagize atya anshikuza Bibiliya, ashaka kuyinkubita mu maso, arongera ayintsindagira mu ntoki. Naratuje ndamwitegereza maze musubiriramo nshikamye amagambo ari muri Yohana 3:16, bityo mwemeza ko nizera Yesu. Uwo mwarimu yatangajwe n’uko musubizanyije icyizere, aherako agenda nta cyo yongeyeho.

Nakundaga kubwiriza abasangwabutaka bo mu karere ka Derby. Hari ahantu umupadiri wo muri ako gace yambuzaga kubwiriza, ariko aza kwimurwa. Ubwo ni bwo nabonye uburyo bwo kubagezaho ubutumwa bwo muri Bibiliya. Mbere nifuzaga kuzaba umumisiyonari nka mama wacu, none ubu nkora nk’umumisiyonari mfasha abandi kumenya Ijambo ry’Imana. Abasangwabutaka benshi babyitabiriye neza maze ntangiza ibyigisho bya Bibiliya.

Nari nzi ko nkeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka

Namaze imyaka itanu ari jye Muhamya jyenyine utuye i Derby. Sinashoboraga gukomera mu buryo bw’umwuka ntabona inkunga za bagenzi banjye duhuje ukwizera binyuze mu materaniro ya buri gihe. Hari igihe numvise nacitse intege maze mfata imodoka njya gutembera. Aho ngarukiye mu rugo nyuma ya saa sita, nasanze mushiki wacu n’abana be barindwi bantegereje. Bari banzaniye ibitabo babivanye mu itorero ry’i Broome, riri ku birometero runaka. Kuva icyo gihe, uwo mushiki wacu witwa Betty Butterfield yakoze gahunda yo kujya aza i Derby rimwe mu kwezi tukamarana impera z’icyumweru. Twajyanaga kubwiriza kandi tukigira hamwe Umunara w’Umurinzi mu rugo iwacu. Nanjye naje kujya njya i Broome rimwe mu kwezi.

Abavandimwe b’i Broome baramfashaga cyane. Rimwe na rimwe bakoraga urugendo rurerure bakaza i Derby kumfasha kubwiriza. Bateraga inkunga abavandimwe na bashiki bacu bo mu yindi mijyi, bagaca n’i Derby kunsura tukajyana kubwiriza. Abo bavandimwe bananzaniraga kaseti bafatiyeho disikuru. Hari n’abazaga tukifatanya mu cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Nubwo twamaranaga igihe gito, byarankomezaga cyane.

Nari hafi kubona ubundi bufasha

Mu gihe cy’imyaka runaka, Arthur na Mary Willis, umugabo n’umugore we bari mu kiruhuko cy’izabukuru batumye ndushaho gushishikara. Bajyaga baza kuntera inkunga baturutse mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Ositaraliya, tukamarana amezi atatu ubwo habaga hariho igihe cy’ubushyuhe n’ubukonje biringaniye. Akenshi umuvandimwe Willis yayoboraga amateraniro kandi agafata iya mbere mu murimo wo kubwiriza. Twajyanaga mu turere twa kure cyane tw’Ibitwa bya Kimberley, tugasurayo inzuri. Buri gihe iyo umuvandimwe na mushiki wacu Willis batahaga, nasigaranaga irungu ryinshi.

Hanyuma, ahagana mu mpera z’umwaka wa 1983, namenye inkuru nziza y’uko umuryango wa Danny na Denise Sturgeon n’abahungu babo bane bari bagiye kwimukira i Derby. Bamaze kuhagera, twatangiye kugira amateraniro buri cyumweru kandi tukifatanya mu murimo wo kubwiriza. Mu mwaka wa 2001 havutse itorero. Ubu i Derby hari itorero rikomeye rifite ababwiriza 24. Dufite abasaza babiri n’umukozi w’imirimo umwe batwitaho cyane mu buryo bw’umwuka. Hari n’ubwo duterana turi 30.

Iyo nshubije amaso inyuma mu myaka runaka ishize nkareba ukuntu Yehova yagiye amfasha mu murimo we, numva nsusurutse umutima. Nubwo kugeza n’ubu umugabo wanjye atarizera, akomeza kunshyigikira mu bundi buryo. Abantu batanu mu muryango wanjye, ni ukuvuga abakobwa banjye babiri, abuzukuruza babiri na mwishywa wanjye, babaye Abahamya babatijwe. Nanone, hari abandi bene wacu bigana Bibiliya n’Abahamya.

Nshimira Yehova mbikuye ku mutima ko yamfashije kumubona. Niyemeje kuba uwe iteka ryose.—Zaburi 65:3.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 14 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, ariko ubu ntikigicapwa.

[Ikarita/Amafoto yo ku ipaji ya 15]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

OSITARALIYA

Wyndham

Ibitwa bya Kimberley

Derby

Broome

Perth

[Aho amafoto yavuye]

Kangaroo and lyrebird: Lydekker; koala: Meyers

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Ndi umuforomo mu bitaro by’i Wyndham, mu wa1953

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Itorero ry’i Derby, mu wa 2005