Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese dukeneye Mesiya?

Ese dukeneye Mesiya?

Ese dukeneye Mesiya?

USHOBORA kwibaza uti “ariko se dukeneye Mesiya?” Ntibyaba bitangaje rwose uramutse wibajije niba hari icyo Mesiya yakumarira.

Bamwe mu bantu wubaha bashobora kukubwira ko igisubizo cy’icyo kibazo cyigaragaza: ukeneye Mesiya, nk’uko n’undi wese amukeneye. Umuhanga mu by’amategeko y’Abayahudi wo mu kinyejana cya mbere yanditse ibya Mesiya agira ati “ibyo Imana yasezeranije byose, muri we ni mo ‘Yee’ iri.” Aho rero yagaragaje uruhare rw’ingenzi cyane rwa Mesiya mu mugambi Umuremyi afite wo guha imigisha amahanga yose (2 Abakorinto 1:20). Uruhare rwa Mesiya ni ingenzi cyane ku buryo ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwibanda ku kuza kwe no ku buzima bwe hano ku isi. Mu gitabo cyasomwe n’abantu bagera muri za miriyoni mu gihe cy’imyaka isaga 70 ishize, Henry H. Halley yemeje ko “icyatumye Isezerano rya Kera ryandikwa, ari ukugira ngo abantu batangire kwiyumvisha ko [Mesiya] agiye kuza kandi bamwitegure.” Ariko se kuza kwe ni ngombwa? Kuki byagombye kugushishikaza?

Ubusanzwe “Mesiya” bivuga “Uwasizwe,” kandi bisobanura kimwe n’izina rizwi cyane ari ryo “Kristo.” Hari igitabo cyanditswe mu mwaka wa 1970 cyamwise “umucunguzi ukomeye” (Encyclopædia Britannica). Yagombaga kuza kubera ko umugabo n’umugore ba mbere, ari bo Adamu na Eva, bigometse. Bari bararemwe batunganye, bafite ibyiringiro bihebuje byo kuzabaho iteka muri Paradizo, ariko baje kubitakaza. Umumarayika wigometse waje kwitwa Satani, yababwiye ko Umuremyi wabo yakagatizaga cyane kandi ko nibihitiramo icyiza n’ikibi bazarushaho kumererwa neza.—Itangiriro 3:1-5.

Eva yarashutswe kandi arabyemera. Uko bigaragara, Adamu yakunze umugore we amurutisha kuba indahemuka kuri Yehova, bityo ashyigikira umugambi wa Satani wo kwigomeka (Itangiriro 3:6; 1 Timoteyo 2:14). Ibikorwa byabo byagize ingaruka zirenze izo kwitesha ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka muri Paradizo. Baraze abari kuzabakomokaho icyaha n’ingaruka yacyo, ni ukuvuga urupfu.—Abaroma 5:12.

Umuremyi wacu Yehova yahise ateganya uburyo bwo gukuraho ingaruka mbi zagiye zibaho bitewe n’ubwigomeke. Yari kwiyunga n’abantu binyuze ku ihame ryaje gushyirwa mu Mategeko ya Mose, rivuga ko icyangijwe kirihwa igihwanye na cyo (Gutegeka 19:21; 1 Yohana 3:8). Iryo hame rihuje n’amategeko ryari kuba ryubahirijwe, ari uko abagize urubyaro rwa Adamu na Eva bagiye bahura n’ingorane nyinshi, babayeho iteka muri paradizo ku isi nk’uko Umuremyi yari yarabigambiriye. Ibyo ni byo byatumye hakenerwa Mesiya.

Igihe Yehova Imana yaciraga urubanza Satani, mu buhanuzi bwa mbere buvugwa muri Bibiliya yaravuze ati “nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino” (Itangiriro 3:15). Hari intiti mu bya Bibiliya yagize iti “inkuru ivuga iby’amasezerano ya Mesiya nk’uko Ibyanditswe biyagaragaza, itangirira kuri ayo magambo.” Hari undi wavuze ko Mesiya ari we Imana yari gukoresha “kugira ngo akureho akaga katewe n’icyaha cyakozwe n’abantu ba mbere” kandi ahe abantu imigisha.—Abaheburayo 2:14, 15.

Icyakora, ushobora kuba ubona ko muri iki gihe abantu badafite iyo migisha. Ahubwo, usanga abantu bihebye cyane. Ni yo mpamvu igitabo kimwe cyavuze ko hari “Abayahudi benshi bagitegereje Mesiya,” kugira ngo “avaneho ibintu bibi kandi atsinde abanzi b’ubwo bwoko” (The World Book Encyclopedia). Nyamara, Bibiliya ivuga ko Mesiya yamaze kuza. Ese hari impamvu ishobora gutuma twemera ibyo Bibiliya ivuga? Ingingo ikurikira irasubiza icyo kibazo.