Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Guteraniriza muri Kristo ibiri mu ijuru n’ibiri mu isi

Guteraniriza muri Kristo ibiri mu ijuru n’ibiri mu isi

Guteraniriza muri Kristo ibiri mu ijuru n’ibiri mu isi

‘Iryo banga rihuje n’ibyo Imana yishimira cyane [ari byo] kongera guteranyiriza muri Kristo ibintu byose, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi.’—ABEFESO 1:9, 10, NW.

1. ‘Ibyo Yehova yishimira cyane’ ku birebana n’ijuru n’isi ni ibiki?

AMAHORO AGANJE HOSE! Uwo ni wo mugambi uhebuje Yehova “Imana nyir’amahoro” afite (Abaheburayo 13:20). Yahumekeye intumwa Pawulo kwandika ko ‘ibyo yishimira cyane’ ari ‘uguteraniriza ibintu byose muri Kristo, ari ibiri mu ijuru n’ibiri mu isi’ (Abefeso 1:9, 10). None se muri uyu murongo, inshinga yahinduwemo ‘guteraniriza [hamwe]’ yumvikanisha iki? Intiti mu gusobanura Bibiliya yitwa J. B. Lightfoot yaravuze iti “ayo magambo yumvikanisha isi n’ijuru bitarimo kirogoya n’amacakubiri, aho ibintu byose bizaba byunze ubumwe muri Kristo. Icyaha n’urupfu, agahinda n’imibabaro bikarangira.”

“Ibiri mu ijuru”

2. Ni bande bagize “ibiri mu ijuru” bagomba guteranyirizwa muri Kristo?

2 Intumwa Petero yavuze muri make ibirebana n’ibyiringiro bihebuje by’Abakristo b’ukuri igihe yandikaga ati “nk’uko yasezeranije dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:13). Iryo ‘juru rishya’ ryasezeranyijwe ryerekeza ku butegetsi bushya, ni ukuvuga Ubwami bwa Mesiya. “Ibiri mu ijuru” Pawulo yavuzeho mu ibaruwa yandikiye Abefeso, bigomba ‘guteranirizwa muri Kristo.’ Ni umubare ntarengwa w’abantu batoranyirijwe gutegekana na Kristo mu ijuru (1 Petero 1:3, 4). Abo Bakristo 144.000 basizwe ‘baracunguwe ngo bakurwe mu isi,’ ‘bacungurwa mu bantu’ kugira ngo bazaraganwe na Kristo mu Bwami bwe bwo mu ijuru.—Ibyahishuwe 5:9, 10; 14:3, 4; 2 Abakorinto 1:21; Abefeso 1:11; 3:6.

3. Wasobanura ute ukuntu abasizwe baba ‘bicaye mu ijuru’ n’iyo bakiri hano ku isi?

3 Abakristo basizwe babyarwa ubwa kabiri binyuze ku mwuka wera, kugira ngo bahinduke abana ba Yehova bo mu buryo bw’umwuka (Yohana 1:12, 13; 3:5-7). Kubera ko Yehova yabagize “abana” be, bahinduka bene se ba Yesu (Abaroma 8:15; Abefeso 1:5). Ibyo bituma n’iyo bakiri ku isi bavugwaho ko ‘bazuwe bakicara mu ijuru bari muri Kristo Yesu’ (Abefeso 1:3; 2:6). Bari muri uwo mwanya w’icyubahiro wo mu buryo bw’umwuka kubera ko ‘bashyizweho ikimenyetso, ari cyo mwuka wera basezeranyijwe, uwo bahawe ho ingwate yo kuzaragwa wa murage’ bazahabwa bageze mu ijuru (Abefeso 1:13, 14; Abakolosayi 1:5). Abo rero ni bo bagize “ibiri mu ijuru,” Yehova akaba yaragennye umubare wabo mbere y’igihe kandi bagombaga gukorakoranywa.

Kubateranyiriza hamwe bitangira

4. Ni ryari guteranyiriza hamwe “ibiri mu ijuru” byatangiye, kandi se byatangiye bite?

4 Mu buryo buhuje n’“ubuyobozi” bwa Yehova, guteranyiriza hamwe “ibiri mu ijuru” byagombaga gutangira ‘ibihe bisohoye’ (Abefeso 1:10). Icyo gihe Yehova yagennye cyasohoye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33. Kuri uwo munsi, umwuka wera wasutswe ku ntumwa, hamwe n’abigishwa barimo abagabo ari n’abagore (Ibyakozwe 1:13-15; 2:1-4). Ibyo byari igihamya kigaragaza ko hari hatangiye isezerano rishya, kikagaragaza ko havutse itorero rya Gikristo n’ishyanga rishya rya Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, ari ryo ‘Isirayeli y’Imana.’—Abagalatiya 6:16; Abaheburayo 9:15; 12:23, 24.

5. Kuki Yehova yashyizeho “ishyanga” rishya kugira ngo risimbure Abisirayeli kavukire?

5 Isezerano ry’Amategeko Yehova yagiranye n’Abisirayeli kavukire ntiryigeze rituma habaho “ubwami bw’abatambyi n’ubwoko bwera” bwari kuzakorera mu ijuru iteka (Kuva 19:5, 6). Yesu yabwiye abayobozi b’idini ry’Abayahudi ati ‘ubwami bw’Imana muzabunyagwa, buhabwe ishyanga ryera imbuto zabwo’ (Matayo 21:43). Iryo shyanga, ari ryo Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, rigizwe n’Abakristo basizwe bagiranye n’Imana isezerano rishya. Intumwa Petero yarabandikiye ati “mwebweho muri ubwoko bwatoranyijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza. Kera ntimwari ubwoko ariko none muri ubwoko bw’Imana” (1 Petero 2:9, 10). Abisirayeli kavukire ntibari bakiri ubwoko bwagiranye na Yehova isezerano (Abaheburayo 8:7-13). Nk’uko Yesu yari yarabivuze, igikundiro cyo kuba abagize Ubwami bwa Mesiya baracyambuwe, gihabwa abantu 144.000 bagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka.—Ibyahishuwe 7:4-8.

Bahawe isezerano ry’Ubwami

6, 7. Ni irihe sezerano ryihariye Yesu yagiranye na bene se babyawe binyuze ku mwuka, kandi se ibyo bisobanura iki kuri bo?

6 Mu ijoro Yesu yatangijemo Urwibutso rw’urupfu rwe, yabwiye intumwa ze z’indahemuka ati “ni mwe mwagumanye nanjye, twihanganana mu byo nageragejwe. Nanjye mbabikiye ubwami nk’uko Data yabumbikiye, kugira ngo muzarye munywe mwegereye ameza yanjye mu bwami bwanjye. Kandi muzicara ku ntebe z’icyubahiro, mucire imanza imiryango cumi n’ibiri y’Abisirayeli” (Luka 22:28-30). Hano, Yesu yavugaga isezerano ryihariye yagiranye na bene se 144.000 babyawe binyuze ku mwuka, bari kuzakomeza ‘gukiranuka kugeza ku gupfa’ maze bakagaragaza ko ‘banesheje.’—Ibyahishuwe 2:10; 3:21.

7 Abari muri iryo tsinda rigizwe n’umubare w’abantu ntarengwa, bahara ibyiringiro byose byo kubaho iteka ku isi ari abantu bafite umubiri n’amaraso. Bazategekana na Kristo mu ijuru, bicare ku ntebe z’Ubwami bacire abantu imanza (Ibyahishuwe 20:4, 6). Nimucyo noneho dusuzume indi mirongo y’Ibyanditswe ireba abasizwe bonyine kandi ikagaragaza impamvu abagize ‘izindi ntama’ batarya ku mugati, ntibanywe no kuri divayi bikoreshwa ku Rwibutso.—Yohana 10:16.

8. Iyo Abakristo basizwe bariye ku mugati baba bagaragaje iki? (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 23.)

8 Abasizwe bababarana na Kristo kandi baba biteguye gupfa urupfu nk’urwe. Pawulo wari umwe muri abo, yavuze ko yari yiteguye guhara ikintu icyo ari cyo cyose kugira ngo ‘aronke Kristo, amumenye, amenye n’imbaraga zo kuzuka kwe, anafatanye imibabaro’ na we. Koko rero, Pawulo yari yiteguye no gupfa ‘urupfu’ nk’urwe (Abafilipi 3:8, 10). Abakristo benshi basizwe ‘bagendana urupfu rwa Yesu mu mibiri yabo iteka.’—2 Abakorinto 4:10.

9. Umugati ukoreshwa ku Rwibutso ugereranya uwuhe mubiri?

9 Igihe Yesu yatangizaga Ifunguro ry’Umwami rya nimugoroba yaravuze ati “uyu ni umubiri wanjye” (Mariko 14:22). Yashakaga kuvuga umubiri we wari hafi gukubitwa ukavirirana. Umugati udasembuye wari ikigereranyo gikwiriye cy’uwo mubiri. Kubera iki? Kubera ko muri Bibiliya umusemburo usobanura icyaha n’ibibi (Matayo 16:4, 11, 12; 1 Abakorinto 5:6-8). Yesu yari atunganye kandi umubiri we ntiwagiraga icyaha. Yari gutanga uwo mubiri utunganye ukaba igitambo cy’impongano (Abaheburayo 7:26; 1 Yohana 2:2). Kubigenza atyo byari kugirira akamaro Abakristo bose b’indahemuka, baba abafite ibyiringiro byo kujya mu ijuru cyangwa abafite ibyiringiro byo kubaho iteka ku isi izahinduka paradizo.—Yohana 6:51.

10. Ni mu buhe buryo abanywa kuri divayi yo mu Rwibutso ‘basangira amaraso ya Kristo’?

10 Ku birebana na divayi Abakristo basizwe banywaho ku Rwibutso, Pawulo yaranditse ati “gusangira igikombe, icyo dusabira umugisha, mbese si ko gusangira amaraso ya Kristo?” (1 Abakorinto 10:16). Ni mu buhe buryo abanywa kuri divayi ‘basangira amaraso ya Kristo’? Kubera ko bizera ko amaraso ya Kristo afite ubushobozi bwo gucungura abantu, bababarirwa ibyaha byabo kandi bakabarwaho gukiranuka kugira ngo bazabe mu ijuru (Abaroma 5:8, 9; Tito 3:4-7). Agaciro k’amaraso ya Kristo yamenwe ni ko gatuma abantu 144.000 bazafatanya na Kristo gutegeka ‘bezwa,’ bagatoranywa, bakezwaho ibyaha byabo ngo babe “abera” (Abaheburayo 10:29; Daniyeli 7:18, 27; Abefeso 2:19). Koko rero, Kristo yamennye amaraso ye ‘acungurira Imana abo mu miryango yose no mu ndimi zose, no mu moko yose no mu mahanga yose, abacunguje amaraso ye, abahindurira Imana yacu kuba abami n’abatambyi, kandi bazima mu isi.’—Ibyahishuwe 5:9, 10.

11. Iyo abasizwe banyoye kuri divayi ikoreshwa ku Rwibutso baba bagaragaje iki?

11 Igihe Yesu yatangizaga Urwibutso rw’urupfu rwe, yahereje intumwa z’indahemuka igikombe cya divayi maze arazibwira ati “munywere kuri iki mwese, kuko aya ari amaraso yanjye y’isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha” (Matayo 26:27, 28). Kimwe n’uko amaraso y’ibimasa n’ay’ihene yahaga agaciro isezerano ry’Amategeko Imana yari yaragiranye n’ishyanga rya Isirayeli, ni na ko amaraso ya Yesu yahaye agaciro isezerano rishya Yehova yari kugirana n’Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka, uhereye kuri Pentekoti yo mu mwaka wa 33 (Kuva 24:5-8; Luka 22:20; Abaheburayo 9:14, 15). Iyo abasizwe banywa kuri divayi ishushanya “amaraso y’isezerano,” baba bagaragaza ko bagiranye n’Imana isezerano rishya kandi ko ribagirira akamaro.

12. Ni gute abasizwe babatirizwa mu rupfu rwa Kristo?

12 Nanone kandi, hari ikindi kintu abasizwe bibutswa. Yesu yabwiye abigishwa be b’indahemuka ati “igikombe nzanyweraho muzakinyweraho, kandi n’umubatizo nzabatizwa ni wo muzabatizwa namwe” (Mariko 10:38, 39). Nyuma yaho, Pawulo yavuze iby’Abakristo ‘babatirizwa mu rupfu rwa [Kristo]’ (Abaroma 6:3). Abasizwe barigomwa mu buzima bwabo bwose. Urupfu rwabo rurimo kwigomwa kubera ko bahara ibyiringiro ibyo ari byo byose byo kuzabaho iteka ku isi. Umubatizo wo mu rupfu rwa Kristo w’abo Bakristo basizwe, urangira iyo nyuma yo gupfa ari indahemuka, bazuwe ari ibiremwa by’umwuka kugira ngo ‘bimane’ na Kristo mu ijuru.—2 Timoteyo 2:10-12; Abaroma 6:5; 1 Abakorinto 15:42-44, 50.

Kurya ku mugati no kunywa kuri divayi

13. Kuki abantu bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi batarya ku mugati ntibanywe no kuri divayi, kandi bajya kwizihiza Urwibutso?

13 Kubera ko kurya ku mugati no kunywa kuri divayi byo mu Rwibutso bisaba ko umuntu aba yujuje ibyo byose, ntibikwiriye ko abantu bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi barya ku mugati cyangwa ngo banywe kuri divayi. Abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bazi ko batari mu basizwe bagize umubiri wa Kristo, kandi bazi ko batagiranye na Yehova isezerano rishya yagiranye n’abazategekana na Yesu Kristo. Kubera ko “igikombe” kigereranya isezerano rishya, abagiranye n’Imana isezerano rishya ni bo bonyine barya ku mugati bakanywa no kuri divayi. Abantu bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi batunganye kandi bayobowe n’Ubwami, ntibabatirizwa mu rupfu rwa Yesu kandi ntibahamagariwe gutegekana na we mu ijuru. Baramutse bariye ku mugati bakanywa no kuri divayi, baba bakoze ikintu kitabakwiriye. Ku bw’ibyo, ntibarya ku mugati cyangwa ngo banywe kuri divayi, ahubwo bajya mu Rwibutso ari indorerezi. Bashimira Yehova ibyo yabakoreye byose binyuze ku Mwana we, hakubiyemo no kubabarirwa ibyaha babikesheje amaraso ya Kristo yamenetse.

14. Ni mu buhe buryo kurya ku mugati no kunywa kuri divayi bikomeza abasizwe mu buryo bw’umwuka?

14 Gushyira ikimenyetso ku Bakristo ba nyuma, bake ugereranyije, bafite ibyiringiro byo kuzategekana na Kristo mu ijuru biri hafi kurangira. Mbere y’uko abasizwe barangiza ubuzima bwabo bwo kwigomwa hano ku isi, bakomezwa mu buryo bw’umwuka no kurya ku mugati hamwe no kunywa kuri divayi byo ku Rwibutso. Bumva bunze ubumwe n’abavandimwe na bashiki babo basizwe bagize umubiri wa Kristo. Kurya ku mugati no kunywa kuri divayi by’ikigereranyo bibibutsa inshingano bafite yo kuba indahemuka kugeza ku gupfa.—2 Petero 1:10, 11.

Guteranyiriza hamwe “ibiri mu isi”

15. Ni bande bagiye mu ruhande rw’Abakristo basizwe?

15 Kuva mu myaka ya za 30 rwagati, abagize “izindi ntama” badasiba kwiyongera, batari mu bagize ‘umukumbi muto’ ahubwo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi iteka ryose, bagiye mu ruhande rw’abasizwe (Yohana 10:16; Luka 12:32; Zekariya 8:23). Babaye bagenzi b’abavandimwe ba Kristo b’indahemuka, babafasha cyane mu murimo wo kubwiriza “ubu butumwa bwiza bw’ubwami,” kugira ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose (Matayo 24:14; 25:40). Ibyo bizatuma Kristo ababarira mu ‘ntama’ ze, abashyire “iburyo bwe” ubwo azaza gucira amahanga imanza (Matayo 25:33-36, 46). Kubera ko bizera amaraso ya Kristo, bazaba bagize imbaga y’“abantu benshi” bazarokoka ‘umubabaro mwinshi.’—Ibyahishuwe 7:9-14.

16. Mu ‘biri ku isi’ hakubiyemo bande, kandi se ni gute abo bose bazahinduka “abana b’Imana”?

16 Ubwo aba nyuma mu bagize 144.000 bazaba bamaze gushyirwaho ikimenyetso, “imiyaga” yo kurimbura izarekurirwa ku isi mbi ya Satani (Ibyahishuwe 7:1-4). Mu gihe cy’Ubutegetsi bw’imyaka igihumbi bwa Kristo hamwe n’abami n’abatambyi bazafatanya, ku mbaga y’abantu benshi haziyongeraho abandi benshi bazaba bazutse (Ibyahishuwe 20:12, 13). Abo bazahabwa uburyo bwo kuba ku isi iteka ryose ari abaturage b’Umwami Mesiya, ari we Kristo Yesu. Ku iherezo ry’Ubutegetsi bw’imyaka igihumbi, abo bantu bagereranya “ibiri mu isi” bazagerwaho n’ikigeragezo cya nyuma. Abazaba indahemuka bazagirwa “abana b’Imana” bo ku isi.—Abefeso 1:10; Abaroma 8:21; Ibyahishuwe 20:7, 8.

17. Umugambi wa Yehova uzasohozwa ute?

17 Bityo rero, Yehova azaba ashohoje umugambi we wo ‘guteraniriza ibintu byose muri Kristo, ibiri mu ijuru n’ibiri mu isi,’ binyuze ku “buyobozi” bwe bwiza cyane. Ibiremwa byose bifite ubwenge, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, bizaba byarateranyirijwe hamwe mu mahoro asesuye, bigandukira ubutegetsi bukiranuka bwa Nyir’ugusohoza imigambi Mukuru, ari we Yehova.

18. Ni mu buhe buryo abasizwe hamwe na bagenzi babo bazungukirwa no kwizihiza Urwibutso?

18 Mbega ukuntu amateraniro azaba ku itariki 12 Mata 2006 azakomeza ukwizera kw’abantu bake basizwe bakiri hano ku isi, ndetse na bagenzi babo babarirwa muri za miriyoni bagize izindi ntama! Bazizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo nk’uko yabitegetse ati “mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke” (Luka 22:19). Abantu bose bazaba bateranye bagombye kwibuka ibyo Yehova yabakoreye binyuze ku Mwana we akunda cyane Kristo Yesu.

Isubiramo

• Ni uwuhe mugambi Yehova afitiye ibiri mu ijuru n’ibiri mu isi?

• “Ibiri mu ijuru” ni bande, kandi se ni gute bateranyirijwe hamwe?

• “Ibiri mu isi” ni bande, kandi se ni ibihe byiringiro bafite?

[Ibibazo]

[Agasanduku ko ku ipaji ya 23]

“Umubiri wa Kristo”

Mu 1 Abakorinto 10:16, 17 ubwo Pawulo yavugaga agaciro umugati ufitiye abavandimwe ba Kristo basizwe, yakoresheje ijambo “umubiri” mu buryo bwihariye. Yaravuze ati ‘gusangira umutsima tumanyagura si ko gusangira umubiri wa Kristo? Nuko ubwo uwo mutsima ari umwe, twebwe nubwo turi benshi turi umubiri umwe, kuko twese dusangira umutsima umwe.’ Iyo Abakristo basizwe bariye ku mugati ukoreshwa ku Rwibutso, baba bagaragaje ko bunze ubumwe mu itorero ry’abasizwe, rikaba rimeze nk’umubiri wa Kristo, we Mutwe waryo.—Matayo 23:10; 1 Abakorinto 12:12, 13, 18.

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Kuki abasizwe ari bo bonyine barya ku mugati bakanywa no kuri divayi?

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Binyuze ku buyobozi bwa Yehova, ibyaremwe byose, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi, bizahurizwa hamwe muri Kristo