Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ni ibihe bintu bitatu byateza akaga bivugwa muri Matayo 5:22, Yesu yasabye abigishwa be kwirinda?

Mu Kibwiriza cya Yesu Kristo cyo ku Musozi, yaburiye abigishwa be ati “ndababwira yuko umuntu wese urakarira mwene se akwiriye guhanwa n’abacamanza, uzatuka mwene se ati ‘wa mupfu we’, akwiriye guhanirwa mu rukiko [“Urukiko Rukuru,” NW], uzabwira mwene se ati ‘wa gicucu we’, akwiriye gushyirwa mu muriro w’i Gehinomu.”—Matayo 5:22.

Yesu yavuze ibintu Abayahudi bari bamenyereye ari byo abacamanza, Urukiko Rukuru na Gehinomu, kugira ngo abereke ukuntu ibihano bigenda bikomera hakurikijwe uburemere bw’icyaha.

Mbere na mbere, Yesu yavuze ko umuntu wese ukomeza kurakarira umuvandimwe we azashyirwa “abacamanza,” ni ukuvuga abo mu gace atuyemo. Mu muco w’Abayahudi, izo nkiko zashyirwaga mu mijyi yabaga ituwe nibura n’abagabo 120 (Matayo 10:17; Mariko 13:9). Abacamanza bo muri izo nkiko babaga bafite ububasha bwo guca imanza, ndetse n’iz’abicanyi (Gutegeka 16:18; 19:12; 21:1, 2). Bityo rero, Yesu yashakaga kwerekana ko umuntu ubikira inzika umuvandimwe we aba akoze icyaha gikomeye.

Yesu yakomeje avuga ko umuntu “uzatuka mwene se ati ‘wa mupfu we,’ akwiriye guhanirwa mu rukiko [“Urukiko Rukuru,” NW].” Ijambo ry’Ikigiriki rha·kaʹ ryahinduwemo imvugo igaragaza agasuzuguro ngo “wa mupfu we,” risobonura “ikigoryi.” Hari igitabo cyanditswe na Thayer cyavuze ko iryo jambo “ryari igitutsi Abayahudi batukanaga mu gihe cya Kristo” (The New Thayer’s Greek-English Lexicon of the New Testament). Yesu rero yagaragazaga uburemerere bwo gutuka umuntu cyangwa kumubwira amagambo agaragaza urwango n’agasuzuguro. Yashakaga kuvuga ko umuntu ukoresha amagambo nk’ayo atari gucibwa urubanza mu rukiko rw’iwabo, ahubwo ko yagombaga kujyanwa mu Rukiko Rukuru. Urukiko rukuru rwa Kiyahudi rw’i Yerusalemu ni rwo rwari kumucira urubanza, inteko yarwo ikaba yari igizwe n’umutambyi mukuru hamwe n’abakuru n’abanditsi 70.—Mariko 15:1.

Mu kurangiza, Yesu yasobanuye ko umuntu nabwira undi ati “wa gicucu we,” azaba akwiriye gushyirwa muri Gehinomu. Ijambo “Gehinomu” rikomoka ku magambo y’Igiheburayo geh hin·nomʹ asobanura “igikombe cya Hinomu” cyari mu burengerazuba no mu majyepfo ya Yerusalemu ya kera. Mu gihe cya Yesu, icyo gikombe cyari cyarahindutse ahantu hatwikirwaga imyanda ndetse n’intumbi z’ababaga barakoze ibyaha bikomeye, batari bakwiriye guhambwa mu cyubahiro. Bityo rero, “Gehinomu” ni ijambo rikwiriye rigereranya kurimbuka.

None se imvugo ngo “wa gicucu we” isobanura iki? Ijambo ryakoreshejwe aha ngaha risa n’iry’Igiheburayo risobanura “icyigomeke.” Ryerekeza ku muntu wataye umuco, umuhakanyi n’uwigometse ku Mana. Ku bw’ibyo, iyo umuntu atutse mugenzi we ati “wa gicucu we,” ni nk’aho aba amubwiye ko yagombye guhabwa igihano gikwiriye uwigometse ku Mana, ari cyo kurimbuka. Dukurikije uko Imana ibibona, umuntu ucira undi urubanza nk’urwo ni we uba ukwiriye icyo gihano gikomeye; ni we uba ukwiriye kurimbuka.—Gutegeka 19:17-19.

Bityo rero, Yesu yashyiriyeho abigishwa be ihame rikomeye cyane kuruta amahame ari mu Mategeko ya Mose. Nubwo abantu bemeraga ko umwicanyi yagombaga gushyirwa “abacamanza,” Yesu we yavuze ibirenze ibyo. Yigishishije abigishwa be ko bagombaga kwirinda kwanga abavandimwe babo.—Matayo 5:21, 22.