Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Mpandeshatu y’isine isobanura iki?”

“Mpandeshatu y’isine isobanura iki?”

“Mpandeshatu y’isine isobanura iki?”

HARI umukozi wo muri minisiteri y’ubutabera y’i Séoul muri Repubulika ya Koreya wanditse ati “mu minsi ishize Umuhamya wa Yehova yampaye igazeti y’Umunara w’Umurinzi. Ubwo nayisomaga namenye ukuntu Abahamya ba Yehova batotejwe n’Abanazi ndetse n’Abakomunisiti. Ariko nagize ikibazo. Ifoto yari ku gifubiko yagaragazaga Abahamya ba Yehova bambaye amashati, mu ruhande rwayo rw’ibumoso hadodeyeho mpandeshatu y’isine icuritse. Iyo mpandeshatu y’isine isobanura iki?”

Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi mu Budage, Abahamya ba Yehova banze gukoresha indamukanyo yo gusingiza Hitler, bakomeza kutagira aho babogamira muri politiki no mu bikorwa bya gisirikare. Ibyo byatumye Abanazi babatoteza cyane, bakatira Abahamya bagera ku 12.000 gufungwa imyaka itandukanye muri za gereza no mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Abagera ku 2.000 barahaguye, ababarirwa mu magana muri bo bakaba barishwe.

None se iyo mpandeshatu y’isine yari ku myenda yabo yasobanuraga iki? Hari igitabo cyavuze kiti “abantu bose bari barafungiwe mu bigo by’[Abanazi] bagiraga ibimenyetso bibaranga. Uko gushyira ibimenyetso bibaranga ku myenda byadutse mbere y’intambara. Bafataga agatambaro ka mpandeshatu bakakadodera ku mwenda w’imfungwa. Batoranyaga ibara bakurikije imfungwa iyo ari yo: imfungwa za politiki zambaraga mpandeshatu y’umutuku, iz’Abahamya ba Yehova zikambara iy’isine, indakoreka zikambara iy’umukara, abakoze ibyaha bikomeye bakambara iy’icyatsi, abagabo bendana bakambara isa n’iroza naho abanyamahanga bakambara iy’ubururu. Uretse kuba imfungwa z’Abayahudi zarambaraga mpandeshatu y’ibara rimwe muri ayo, banayidoderagaho indi mpandeshatu y’umuhondo ku buryo yagiraga ishusho ya mpandesheshatu” (Anatomy of the SS State).

Mu gitabo Porofeseri John K. Roth yanditse yagize ati “abantu bose baramutse bazirikanye isomo ryo gukomeza gukora ibikwiriye duhabwa na mpandeshatu y’isine, byazaturinda akaga, kandi bigatuma twiyemeza kugira ingeso nziza abantu bose bashima” (Holocaust Politics). Abahamya ba Yehova basohoye kaseti videwo ivuga ibyabaye mu mateka yitwa La fermeté des Témoins de Jéhovah face à la persécution nazie yahawe ibihembo kubera ubwiza bwayo. Kuki utasaba Umuhamya wa Yehova akakwereka iyo kaseti?