Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tugendere mu nzira y’umucyo ugenda urushaho kwiyongera

Tugendere mu nzira y’umucyo ugenda urushaho kwiyongera

Tugendere mu nzira y’umucyo ugenda urushaho kwiyongera

“Inzira y’umukiranutsi ni nk’umuseke utambitse, ugakomeza gukura ukageza ku manywa y’ihangu.”—IMIGANI 4:18.

1, 2. Ukwiyongera k’umucyo wo mu buryo bw’umwuka uturuka kuri Yehova kwagize izihe ngaruka ku bwoko bw’Imana?

NI NDE wundi wasobanura neza ukuntu bigendekera umwijima iyo izuba rirashe, uretse Yehova Imana we Soko y’umucyo (Zaburi 36:10)? Imana ivuga ko iyo umucyo wa mu gitondo ‘ufashe ku mpera z’isi, ihinduka nk’ibumba rikozweho ikimenyetso, ndetse ibintu byose bikagaragara nk’ibyambaye’ (Yobu 38:12-14). Uko umucyo w’izuba ugenda wiyongera, ni ko ibintu biri ku isi bigenda bigaragara neza, kimwe n’uko ibumba ryoroshye rifata amashusho y’ibyo umubumbyi agenda arishyiraho.

2 Nanone, Yehova ni we Soko y’umucyo wo mu buryo bw’umwuka (Zaburi 43:3). Mu gihe isi iri mu mwijima w’icuraburindi, Imana y’ukuri ikomeje kumurikira ubwoko bwayo. Ibyo bigira izihe ngaruka? Bibiliya isubiza igira iti “inzira y’umukiranutsi ni nk’umuseke utambitse, ugakomeza gukura ukageza ku manywa y’ihangu” (Imigani 4:18). Umucyo ugenda urushaho kumurika uturuka kuri Yehova, ukomeje kumurikira inzira y’ubwoko bwe. Utuma hagira ibintu binonosorwa haba mu mikorere y’umuteguro, mu nyigisho no mu by’umuco.

Umucyo utuma imikorere y’umuteguro inonosorwa

3. Ni irihe sezerano dusanga muri Yesaya 60:17?

3 Yehova yari yarahanuye binyuze ku muhanuzi Yesaya ati “mu cyimbo cy’imiringa nzazana izahabu, no mu cyimbo cy’icyuma nzazana ifeza. Mu cyimbo cy’igiti nzazana imiringa no mu cyimbo cy’amabuye nzazana ibyuma” (Yesaya 60:17). Kimwe n’uko iyo ufashe igikoresho kidakomeye ukagisimbuza ikindi gikomeye uba ugize icyo uvugurura, Abahamya ba Yehova na bo biboneye ibintu byagiye binonosorwa mu mikorere y’umuteguro muri iyi “minsi y’imperuka.”—Matayo 24:3; 2 Timoteyo 3:1.

4. Mu mwaka wa 1919 hakozwe iki, kandi se ni gute ibyo byabaye ingirakamaro?

4 Mu ntangiriro y’iminsi y’imperuka, mu matorero y’Abigishwa ba Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe, batoraga abasaza n’abadiyakoni mu buryo bwa demokarasi. Icyakora, hari abasaza bamwe batakundaga umurimo wo kubwiriza. Bamwe ntibarekaga kwitabira umurimo wo kubwiriza gusa, ahubwo banacaga intege abashaka kuwukora. Ku bw’ibyo, mu mwaka wa 1919, muri buri torero hashyizweho umuyobozi w’umurimo. Uwo muyobozi w’umurimo ntiyatorwaga n’itorero, ahubwo yashyirwagaho n’ibiro by’ishami by’ubwoko bw’Imana mu buryo bwa gitewokarasi. Mu nshingano uwo muyobozi yari afite harimo: gushyira kuri gahunda umurimo wo kubwiriza, gutanga amafasi yo kubwirizamo no gutera ababwiriza inkunga yo kubwiriza. Mu myaka yakurikiyeho, hari ibintu byatumye abantu barushaho gushishikarira umurimo wo kubwiriza Ubwami.

5. Ni iki cyanonosowe mu myaka ya za 20?

5 Abagize itorero bose barushijeho gukomezwa n’amagambo ashishikaje agira ati “nimutangaze, mutangaze, mutangaze Umwami n’Ubwami bwe,” yavugiwe mu ikoraniro ry’Abigishwa ba Bibiliya ryabereye i Cedar Point, Ohio muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu mwaka wa 1922. Mu mwaka wa 1927, umurimo wo kubwiriza wari usigaye ukorwa neza kuri gahunda, ku buryo ku Cyumweru wari umunsi wahariwe umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu. Kuki uwo munsi ari wo bahisemo? Ni ukubera ko ku Cyumweru ari bwo abantu benshi babaga batagiye ku kazi. Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova na bo babigenza batyo kuko bihatira gushaka abantu igihe bashobora kubabona mu ngo zabo, wenda nko mu mpera z’icyumweru no ku migoroba.

6. Ni ikihe cyemezo cyafashwe mu mwaka wa 1931, kandi se ni izihe ngaruka cyagize ku murimo wo kubwiriza Ubwami?

6 Icyashishikarije abantu kurushaho kubwiriza iby’Ubwami, cyabaye ku Cyumweru tariki ya 26 Nyakanga 1931 nyuma ya saa sita, ubwo hafatwaga icyemezo mbere na mbere mu ikoraniro ryabereye i Columbus, Ohio muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nyuma yaho kikaza gufatwa no mu tundi duce tw’isi. Hari aho icyo cyemezo cyagiraga kiti “turi abagaragu ba Yehova Imana bafite umurimo bashinzwe gukora mu izina rye, kandi twumvira itegeko yaduhaye dutangaza ubutumwa Yesu Kristo yabwirije, tukanamenyesha abantu ko Yehova ari Imana y’ukuri kandi Ishoborabyose; ni yo mpamvu twishimiye kwitwa izina twahawe n’Umwami Imana, tukaba twifuza ko abantu bamenya ko twitwa Abahamya ba Yehova” (Yesaya 43:10). Mbega ukuntu iryo zina rishya ryagaragazaga neza umurimo w’ingenzi ukorwa n’abitwa iryo zina! Mu by’ukuri, hari umurimo Yehova yashakaga ko abagaragu be bose bakora. Muri rusange, abantu bose barabyishimiye.

7. Ni iki cyahindutse mu mwaka wa 1932, kandi kuki?

7 Abasaza benshi bitangiye gukora umurimo wo kubwiriza bicishije bugufi. Icyakora, mu turere tumwe na tumwe, abasaza bari baratowe barwanyije igitekerezo cy’uko buri wese mu bagize itorero agomba kubwiriza. Ariko hari ibindi bintu byari hafi kunonosorwa. Mu mwaka wa 1932, mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi hasohotse amabwiriza yamenyeshaga abagize amatorero yose ko batagombaga gukomeza gutora abasaza n’abadiyakoni. Ahubwo, bagombaga gutora komite y’umurimo igizwe n’abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka bakoraga umurimo wo kubwiriza. Bityo, ubugenzuzi bwahawe abantu bakoranaga umwete umurimo wo kubwiriza kandi byatumye umurimo utera imbere.

Uko umucyo wiyongera ni ko ibintu birushaho kunonosorwa

8. Ni iki cyanonosowe mu mwaka wa 1938?

8 Umucyo ‘wakomezaga’ kwiyongera. Mu mwaka wa 1938, amatora yavuyeho burundu. Abantu bose bari kujya bahabwa inshingano mu itorero mu buryo bwa gitewokarasi, hakurikijwe amabwiriza aturutse ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” (Matayo 24:45-47). Muri rusange, mu matorero yose Abahamya ba Yehova bahise bakira neza iryo hinduka kandi umurimo ukomeza kwera imbuto.

9. Ni iki cyakozwe mu mwaka wa 1972, kandi se kuki cyatumye hagira ibintu binonosorwa?

9 Guhera ku itariki ya 1 Ukwakira 1972, hari ikindi kintu cyanonosowe mu birebana no kugenzura itorero. Muri buri torero ry’Abahamya ba Yehova hashyizweho inteko y’abasaza ishinzwe kugenzura itorero, aho kugira ngo rigenzurwe n’umukozi w’itorero cyangwa umugenzuzi umwe. Ubwo buryo bushya bwatumye abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka bashishikarira kuzuza ibisabwa kugira ngo bahabwe inshingano mu itorero (1 Timoteyo 3:1-7). Ibyo byatumye abavandimwe benshi baba inararibonye mu birebana no kwita ku nshingano z’itorero. Mbega ukuntu babaye ingirakamaro mu gufasha abantu bemeye ukuri kwa Bibiliya!

10. Ni iki cyakozwe mu mwaka wa 1976?

10 Abagize Inteko Nyobozi bashyizwe muri komite esheshatu, kandi guhera ku itariki ya 1 Mutarama 1976 ibintu byose bikorerwa mu muteguro no mu matorero yose yo ku isi biyoborwa n’izo komite. Mbega ukuntu kuba ibintu byose biteza imbere umurimo w’Ubwami biyoborwa n’“abajyanama benshi” ari imigisha!—Imigani 15:22; 24:6.

11. Ni irihe nonosorwa ryabaye mu mwaka wa 1992, kandi kuki?

11 Mu mwaka wa 1992, habayeho irindi hinduka rishobora kugereranywa n’iryabaye nyuma y’uko Abisirayeli hamwe n’abandi bantu bava i Babuloni mu bunyage. Icyo gihe, nta Balewi bahagije bari bahari bo kwita ku mirimo yo mu rusengero. Ibyo byatumye Abanetinimu, batari Abisirayeli, bahabwa indi mirimo kugira ngo bafashe Abalewi. Mu buryo nk’ubwo, mu mwaka wa 1992, abantu bamwe na bamwe bo mu bagize “izindi ntama” bahawe izindi nshingano mu murimo kugira ngo bafashe umugaragu ukiranuka w’ubwenge kwita ku nshingano zirebana n’umurimo ukorerwa hano ku isi zagendaga ziyongera. Bahawe inshingano yo gufasha za komite abagize Inteko Nyobozi barimo.—Yohana 10:16.

12. Ni mu buhe buryo Yehova yatumye amahoro adutwarira?

12 Ibyo byose byagize izihe ngaruka? Yehova yaravuze ati “amahoro ni yo azagutwarira kandi gukiranuka ni ko kuzagukoreshereza ikoro” (Yesaya 60:17). Ubu abagaragu ba Yehova barangwa n’“amahoro,” kandi gukunda “gukiranuka” ni ko ‘kubakoreshereza ikoro;’ mu yandi magambo, ni ko kubashishikariza gukorera Imana. Bafite gahunda nziza ituma babasha gusohoza umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa.—Matayo 24:14; 28:19, 20.

Yehova anonosora inyigisho

13. Ni gute Yehova yafashije ubwoko bwe kurushaho gusobanukirwa inyigisho zimwe na zimwe mu myaka ya za 20?

13 Nanone, Yehova agenda anonosora inyigisho z’ubwoko bwe. Hari urugero dusanga mu Byahishuwe 12:1-9. Iyo nkuru ivuga ibintu bitatu byo mu buryo bw’ikigereranyo, ari byo “umugore” utwite waje kubyara, “ikiyoka” n’“umwana w’umuhungu.” Ese waba uzi icyo ibyo bisobanura? Ibisobanuro byatanzwe mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Werurwe 1925, yari ifite umutwe uvuga ngo “La naissance de la nation” (Ishyanga rivuka). Iyo ngingo yatumye ubwoko bw’Imana burushaho gusobanukirwa ubwo buhanuzi buvuga iby’ivuka ry’Ubwami; ubwo bumenyi bwatumye bigaragara neza ko hariho imiteguro ibiri: uwa Yehova n’uwa Satani. Hanyuma, mu mwaka wa 1927 ushyira uwa 1928, abagize ubwoko bw’Imana bamenye neza ko kwizihiza Noheli n’iminsi y’amavuko bidahuje n’Ibyanditswe, maze bareka kuyizihiza.

14. Ni izihe nyigisho zarushijeho gusobanuka mu myaka ya za 30?

14 Mu myaka ya za 30, Yehova yafashije abagaragu be gusobanukirwa ibindi bintu bitatu. Abigishwa ba Bibiliya bari bamaze imyaka myinshi bazi ko imbaga y’“abantu benshi” ivugwa mu Byahishuwe 7:9-17 yari itandukanye n’abantu 144.000 bazategekana na Kristo ari abami n’abatambyi (Ibyahishuwe 5:9, 10; 14:1-5). Ariko kandi, bari batarasobanukirwa abagize iyo mbaga y’abantu benshi. Kimwe n’uko uko umucyo wa mu gitondo ugenda wiyongera ari na ko ibintu byari mu mwijima bigenda bigaragaza ishusho n’ibara byabyo, mu mwaka wa 1935 Abigishwa ba Bibiliya basobanukiwe ko imbaga y’abantu benshi igizwe n’abantu bazarokoka ‘umubabaro mwinshi,’ biringiye kuzabaho iteka ku isi. Nyuma yaho muri uwo mwaka, hari ikintu cyarushijeho gusobanuka cyagize ingaruka ku bana b’abanyeshuri b’Abahamya ba Yehova bo mu bihugu byinshi. Mu gihe gukunda igihugu by’agakabyo byarushagaho kwiyongera, Abahamya basobanukiwe ko kuramutsa ibendera atari igikorwa cy’umuhango gusa. Mu myaka yakurikiyeho, hari indi nyigisho yasobanutse. Abahamya basobanukiwe ko Kristo atapfiriye ku musaraba, ahubwo ko yapfiriye ku giti.—Abagalatiya 3:13.

15. Kuba amaraso ari ayera byatsindagirijwe ryari kandi se byatsindagirijwe bite?

15 Intambara ya Kabiri y’Isi Yose ikimara kurangira, ubwo hari hagezweho kuvura abasirikare bakomeretse hakoreshejwe amaraso, habonetse urumuri ku birebana n’uko amaraso ari ayera. Igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Nyakanga 1945, yateye “abasenga Yehova bose bifuza kuzabaho iteka mu isi nshya irangwa no gukiranuka [inkunga yo] kubahiriza ukwera kw’amaraso, no gukurikiza ubuyobozi bukiranuka Imana itanga kuri icyo kibazo.”

16. Ni ryari Bibiliya yitwa New World Translation (Ubuhinduzi bw’isi nshya) yasohotse, kandi se ni ibihe bintu bibiri byihariye biyiranga?

16 Mu mwaka wa 1946, hari hakenewe ubuhinduzi bushya bwa Bibiliya buhuje n’igihe kandi butarimo inyigisho z’amadini yiyita aya gikristo. Umurimo w’ubuhinduzi watangiye mu Kuboza 1947. Mu mwaka wa 1950, ubuhinduzi bw’Ibyanditswe bya Gikristo bya Kigiriki bwitwa New World Translation (Ubuhinduzi bw’isi nshya) bwasohotse mu Cyongereza. Ibyanditswe bya Giheburayo mu Cyongereza byasohotse mu mibumbe itanu yagiye isohoka ikurikiranye guhera mu mwaka wa 1953. Umubumbe wa nyuma wasohotse mu wa 1960, hashize imyaka isaga 12 umurimo w’ubuhinduzi utangiye. Iyo Bibiliya yasohotse yuzuye, ari umubumbe umwe mu mwaka wa 1961. Muri iki gihe, ubwo buhinduzi buboneka mu ndimi nyinshi kandi burimo ibintu byihariye. Izina ry’Imana ari ryo Yehova ryagaruwe muri iyo Bibiliya. Ikindi kandi, kuba bwarahinduye inyandiko z’umwimerere ijambo ku ijambo byafashije abantu gukomeza kurushaho gusobanukirwa ukuri kw’Imana.

17. Ni iki cyarushijeho gusobanuka mu mwaka wa 1962?

17 Mu mwaka 1962, hasobanutse imvugo ngo ‘abatware babatwara’ iboneka mu Baroma 13:1, kandi hasobanuka urugero Abakristo bakwiriye kubagandukiramo. Igihe bigaga mu buryo bwimbitse igice cya 13 cy’igitabo cy’Abaroma n’imirongo y’Ibyanditswe nka Tito 3:1, 2 na 1 Petero 2:13, 17, byatumye bamenya ko imvugo ngo ‘abatware babatwara’ iterekeza kuri Yehova Imana na Yesu Kristo, ahubwo ko yerekeza ku bayobozi ba leta.

18. Ni ukuhe kuri kwasobanutse mu myaka ya za 80?

18 Mu myaka yakurikiyeho, inzira y’abakiranutsi yakomeje kumurikirwa. Mu mwaka wa 1985, hamenyekanye icyo gukiranuka ‘ugahabwa ubugingo’ no gukiranuka ukitwa incuti y’Imana bisobanura (Abaroma 5:18; Yakobo 2:23). Yubile y’Abakristo yasobanuwe neza mu mwaka wa 1987.

19. Ni gute mu myaka ishize Yehova yahaye ubwoko bwe umucyo mwinshi wo mu buryo bw’umwuka?

19 Mu mwaka wa 1995, inyigisho irebana no kurobanura “intama mu ihene” yarushijeho gusobanuka. Mu mwaka wa 1998, ubuhanuzi bugenda busohora buvuga iby’urusengero Ezekiyeli yeretswe bwarasobanuwe mu buryo burambuye. Mu mwaka wa 1999, hasobanutse igihe “ikizira kirimbura” cyari ‘guhagararira Ahera’ n’uko cyari kuhahagarara (Matayo 24:15, 16; 25:32). Hanyuma, mu mwaka wa 2002, abantu barushijeho kumenya icyo gusenga Imana ‘mu mwuka no mu kuri’ bisobanura.—Yohana 4:24.

20. Ni iki kindi cyanonosowe mu bwoko bw’Imana?

20 Uretse ibintu byagiye binonosorwa mu rwego rw’umuteguro no mu birebana n’inyigisho, hari n’ibyagiye binonosorwa ku birebana n’imyifatire y’Abakristo. Urugero, mu mwaka wa 1973, basobanukiwe ko kunywa itabi ari ukwanduza “umubiri” kandi ko ari icyaha gikomeye (2 Abakorinto 7:1). Imyaka icumi nyuma yaho, ku itariki ya 15 Nyakanga 1983, igazeti y’Umunara w’Umurinzi yasobanuye neza uko tubona ikibazo cyo gukoresha intwaro. Izo ni zimwe mu ngero zigaragaza ukuntu umucyo wagiye wiyongera muri iki gihe.

Komeza kugendera mu nzira y’umucyo ugenda urushaho kwiyongera

21. Ni iyihe myifatire izadufasha gukomeza kugendera mu nzira y’umucyo ugenda urushaho kwiyongera?

21 Hari umusaza umaze igihe wavuze ati “umva, kwemera ibihindutse no kubikurikiza birarushya.” Ni iki cyamufashije kwemera ibintu bitandukanye byagiye binonosorwa mu gihe cy’imyaka 48 amaze ari umubwiriza w’Ubwami? Yarashubije ati “ikintu cy’ingenzi ni ukugira imitekerereze ikwiriye. Iyo wanze kwemera ibintu bigenda binonosorwa, umuteguro uragusiga. Iyo hagize ibintu bihinduka nkumva bingoye kubyemera, ntekereza ku magambo Petero yabwiye Yesu agira ati ‘Databuja, twajya kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo buhoraho?’ Hanyuma nkibaza nti ‘ubu se najya he handi muri iyi si icuze umwijima?’ Ibyo bituma nkomera ku muteguro w’Imana.”—Yohana 6:68.

22. Ni gute kugendera mu mucyo bitwungura?

22 Iyi si iri mu mwijima mwinshi rwose. Uko Yehova akomeza kumurikira abagize ubwoko bwe, ni ko itandukaniro riri hagati yabo n’abantu bo muri iyi si rigenda rirushaho kugaragara. None se twebwe uwo mucyo utumarira iki? Kimwe n’uko kumurika ikinogo kiri mu muhanda ucuze umwijima bitagikuraho, ni na ko umucyo uturuka mu Ijambo ry’Imana udakuraho imitego dushobora kugwamo. Icyakora, umucyo w’Imana udufasha rwose kwirinda iyo mitego, bityo tugashobora gukomeza kugendera mu nzira y’umucyo ugenda wiyongera. Nimucyo rero twiyemeze gukomeza kwitondera amagambo ya Yehova y’ubuhanuzi ameze “nk’itabaza rimurikira ahacuze umwijima.”—2 Petero 1:19.

Mbese uribuka?

• Ni ibihe bintu Yehova yafashije abagaragu be kunonosora mu rwego rw’umuteguro?

• Ni izihe nyigisho zanonosowe uko umucyo wagendaga urushaho kwiyongera?

• Ni ibihe bintu byanonosowe wowe ubwawe wiboneye, kandi se ni iki cyagufashije kubyemera?

• Kuki wifuza gukomeza kugendera mu nzira y’umucyo ugenda urushaho kwiyongera?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 27]

Ikoraniro ryabereye i Cedar Point muri Ohio mu mwaka wa 1922, ryongereye Abigishwa ba Bibiliya ingufu zo gukora umurimo w’Imana

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Ubuhinduzi bw’Ibyanditswe bya Kigiriki bwitwa “New World Translation” bwasohotse mu mwaka wa 1950 butangazwa na N. H. Knorr

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 26 yavuye]

© 2003 BiblePlaces.com