Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Twabonye Mesiya”

“Twabonye Mesiya”

“Twabonye Mesiya”

“TWABONYE Mesiya.” “Uwo Mose yanditse mu mategeko, n’abahanuzi bakamwandika twamubonye.” Ayo magambo atangaje yavuzwe n’Abayahudi babiri bo mu kinyejana cya mbere bakundaga Imana cyane. Noneho Mesiya bari bamaze igihe bategereje yari yabonetse. Ntibabishidikanyagaho.—Yohana 1:35-45.

Icyakora, iyo ushubije amaso inyuma ukareba amateka y’icyo gihe n’uko ibintu byari byifashe mu rwego rw’idini, usanga abo Bayahudi bari bafite ukwizera rwose. Hari abantu biyitaga abacunguzi, bagahuruza abantu kandi bakabasezeranya ibitangaza, ariko bananirwa kubohora Abayahudi ku ngoma y’igitugu y’Abaroma, icyizere abantu bari babafitiye kikayoyoka.—Ibyakozwe 5:34-37.

Icyakora, nta na rimwe abo Bayahudi babiri, ari bo Andereya na Filipo, bigeze bashidikanya ko bari babonye Mesiya nyawe. Ahubwo mu myaka yakurikiyeho, icyizere bari bafite cyariyongereye ubwo biboneraga ibitangaza uwo mugabo yakoraga asohoza bimwe mu byari byarahanuwe kuri Mesiya.

None se kuki abo bantu babiri ndetse n’abandi benshi bamwizeye, batatekereje ko ari umutekamutwe wiyita Mesiya? Ni ibihe bintu byagaragazaga ko yari Mesiya nyawe?

Dukurikije amateka, Andereya na Filipo bavuze ko Yesu w’i Nazareti, wahoze ari umubaji, ari we Mesiya wasezeranyijwe wari umaze igihe kirekire ategerejwe (Yohana 1:45). Umuhanga mu gusesengura amateka wo muri icyo gihe witwa Luka, yavuze ko Mesiya yaje “mu mwaka wa cumi n’itanu wo ku ngoma ya Kayisari Tiberiyo” (Luka 3:1-3). Uwo mwaka wa cumi n’itanu w’ingoma ya Tiberiyo watangiye muri Nzeri yo mu mwaka wa 28 urangira muri Nzeri yo mu wa 29. Luka yongeyeho ko icyo gihe Abayahudi bari bafite “amatsiko,” bategereje ko Mesiya aza (Luka 3:15). Kuki ari muri icyo gihe bari bamutegereje? Turaza kubibona.

Ibyari kuranga Mesiya

Urebye uruhare Mesiya yari kugira, ushobora rwose kwitega ko Umuremyi wacu Yehova yari gutanga ibihamya bisobanutse neza, byari gufasha abantu bari kuba bari maso kandi bafite ukwizera kumenya Mesiya wasezeranyijwe uwo ari we. Kubera iki? Kubera ko ibyo byari gutuma abo bantu bari kuba bari maso batibeshya ku biyitaga Mesiya, nk’uko byagendekeye abandi.

Iyo ambasaderi ageze mu gihugu agiyemo, atanga impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye muri icyo gihugu. Mu buryo nk’ubwo, Yehova yari yarandikishije mbere y’igihe ibyari kuranga Mesiya. Bityo, igihe uwo ‘Wibanze’ yari kuzira, byari kumera nk’aho azanye icyemezo kigaragaza ko ari we Mesiya.—Abaheburayo 12:2.

Ibyo Mesiya yari kuba yujuje byari bimaze ibinyejana byinshi byanditswe mu buhanuzi bwinshi bwa Bibiliya. Ubwo buhanuzi bwasobanuraga neza uburyo Mesiya yari kuza, umurimo yari gukora, uko yari kubabazwa, n’uko yari gupfa. Ushobora gushimishwa no kumenya ko ubwo buhanuzi bwiringirwa bwari bwaranavuze ko yari kuzuka, agahabwa ikuzo iburyo bw’Imana, ndetse bukanagaragaza imigisha Ubwami bwe buzazana. Muri ubwo buryo, ubuhanuzi bwa Bibiliya bwatanze ibimenyetso byari kuranga umuntu umwe gusa.

Birumvikana ko igihe Yesu yabaga Mesiya mu mwaka wa 29 ubuhanuzi bwose buvuga ibya Mesiya butahise busohora. Urugero, yari ataricwa ngo azuke. Icyakora, Andereya, Filipo n’abandi, bizeye Yesu kubera ibyo yigishaga n’ibyo yakoraga. Mu by’ukuri, babonye ibihamya byinshi byagaragazaga ko yari Mesiya. Iyo uza kuba uriho icyo gihe ukibonera ibyo bihamya kandi ukabigenzura witonze, wenda nawe wari kwemera ko Yesu yari Mesiya.

Igihamya gikubiyemo byinshi

Ni iki cyari gutuma ugera kuri uwo mwanzuro? Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, abahanuzi ba Bibiliya bagiye bavuga ibintu Mesiya yari kuba yujuje ku buryo umuntu atari kumwibeshyaho. Uko ibinyejana byahitaga, ni ko abahanuzi batangaga ibyo bisobanuro mu buryo burambuye, maze abantu bakagenda barushaho gusobanukirwa ibyari kuranga Mesiya. Henry H. Halley yaravuze ati “reka tuvuge ko abantu bo mu bihugu bitandukanye, batigeze bahura cyangwa ngo bavugane, binjiye mu cyumba, maze buri wese akerekana agace k’ibuye ry’urugarika. Hanyuma, utwo duce tugashyirwa hamwe tugakora ishusho nziza cyane. Ni gute umuntu yasobanura ibyo, adatekereje ko hari umuntu wakoze igishushanyo mbonera kigaragaza ibice bizaba bigize iyo shusho, akagenda yoherereza buri wese muri abo bantu agace azakora?” Hanyuma yarabajije ati “ni gute ibintu bigize ubuzima bwa Yesu n’umurimo we, byakusanyijwe n’abanditsi banyuranye bo mu binyejana bitandukanye, ndetse rwose imyaka myinshi mbere y’uko Yesu aza, bishobora gusobanurwa umuntu ahereye ku kindi kintu kitari uko hari Ufite ubwenge buruta ubw’abantu wayoboye imirimo yo kubyandika?” Halley yashoje avuga ko ibyo ari “igitangaza gikomeye.”

Icyo “gitangaza” cyatangiriye mu gitabo cya mbere cya Bibiliya. Uretse kuba umwanditsi w’igitabo cy’Itangiriro yaranditse ubuhanuzi bwa mbere bwo muri Bibiliya buvuga uruhare Mesiya yari kugira, yananditse ko Mesiya yari gukomoka mu gisekuru cya Aburahamu (Itangiriro 3:15; 22:15-18). Ikindi kimenyetso cyagaragaje ko Mesiya yari kuva mu muryango wa Yuda (Itangiriro 49:10). Imana yakoresheje Mose kugira ngo abwire Abisirayeli ko Mesiya yari kuba umuvugizi n’umucunguzi, ndetse uruta Mose.—Gutegeka 18:18.

Igihe Dawidi yari ku ngoma, ubuhanuzi bwagaragaje ko Mesiya yari kuba umuragwa w’intebe y’ubwami ya Dawidi, kandi ko Ubwami Bwe bwari ‘kuzakomera iteka ryose’ (2 Samweli 7:13-16). Igitabo cya Mika cyavuze ko Mesiya yari kuvukira mu murwa wa Dawidi, ari wo Betelehemu (Mika 5:1). Yesaya yahanuye ko yari kubyarwa n’umwari w’isugi (Yesaya 7:14). Umuhanuzi Malaki yahanuye ko kuza kwa Mesiya kwari kwamamazwa n’umuntu umeze nka Eliya.—Malaki 3:23, 24.

Ikindi kimenyetso gisobanutse neza cyari kuranga Mesiya kigaragara mu gitabo cya Daniyeli. Ubwo buhanuzi bwagaragaje umwaka nyir’izina Mesiya yari kuzamo bugira buti ‘ubimenye, ubyitegereze yuko uhereye igihe bazategekera kubaka i Yerusalemu bayisana kugeza kuri Mesiya Umutware hazabaho ibyumweru birindwi, maze habeho ibindi byumweru mirongo itandatu na bibiri bahubake basubizeho imiharuro n’impavu, ndetse bizakorwa mu bihe biruhije.’—Daniyeli 9:25.

Aritazeruzi Umwami w’Abaperesi ‘yategetse’ ko Yerusalemu isanwa kandi ikongera kubakwa mu mwaka wa 20 w’ingoma ye. Yatangiye gutegeka mu mwaka wa 474 Mbere ya Yesu, ibyo bikaba bisobanura ko umwaka wa 20 ari ku ngoma wari umwaka wa 455 Mbere ya Yesu (Nehemiya 2:1-8). Ku bw’ibyo rero, kuva igihe itegeko ryo gusana no kubaka Yerusalemu ryari gutangirwa kugeza kuri Mesiya, hari gucamo ibyumweru by’ubuhanuzi 69 (7 wongeyeho 62). Birumvikana ko ibyumweru bisanzwe mirongo itandatu n’icyenda bihwanye n’iminsi 483, cyangwa se igihe kitageze no ku myaka ibiri. Ariko, iyo hakoreshejwe ihame ryo mu buhanuzi rivuga ngo ‘umunsi uhwane n’umwaka,’ bihita bigaragara ko Mesiya yari kuza nyuma y’imyaka 483 nyuma yaho, ni ukuvuga mu mwaka wa 29.—Kubara 14:34. *

Nubwo hari abantu biyise Mesiya bagiye babaho mu myaka inyuranye, Yesu w’i Nazareti we yamenyekanye ko ari Mesiya mu mwaka wa 29 (Luka 3:1, 2). Muri uwo mwaka nyine, Yesu yasanze Yohana Umubatiza, amubatiriza mu mazi. Icyo gihe Yesu yasizwe binyuze ku mwuka wera, aba Mesiya. Nyuma y’igihe, Yohana ari we Eliya wari warahanuwe ko azabanziriza Yesu, yeretse Andereya n’undi mwigishwa Yesu, ababwira ko ari “umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi.”—Yohana 1:29; Luka 1:13-17; 3:21-23.

Igisekuru cya Mesiya n’uko yari kumenyekana

Hari imiryango y’Abayahudi ubuhanuzi bwahumetswe bwagaragaje ko yari gukomokamo Mesiya. Birumvikana rero ko Umuremyi uzi byose yari gukora ibishoboka byose kugira ngo Mesiya aze mu gihe hari kuba hariho inyandiko zigaragaza ibisekuru, ku buryo abantu bashoboraga kumenya igisekuru cye.

Igitabo cyanditswe na McClintock afatanyije na Strong cyaravuze kiti “nta washidikanya ko inyandiko zagaragazaga ibisekuru by’imiryango y’Abayahudi zononekaye igihe Yerusalemu yarimbukaga [mu mwaka wa 70], aho kuba mbere yaho.” Hari ibihamya bigaragaza neza ko Matayo na Luka banditse Amavanjiri yabo mbere y’umwaka wa 70. Bityo rero, igihe bandikaga inkuru ivuga igisekuru cya Yesu, bagomba kuba barifashishije izo nyandiko (Matayo 1:1-16; Luka 3:23-38). Nta gushidikanya kandi ko, kubera ko iyo ari ingingo ishishikaje, abantu benshi bo mu gihe cya Matayo na Luka bifuzaga kwigenzurira igisekuru cya Yesu ngo bamenye niba ibyavuzwe ari ukuri.

Ese ubuhanuzi bwapfuye gusohorera kuri Yesu gutya gusa?

Ariko se kuba ubuhanuzi bwose buvuga ibya Mesiya bwarasohoreye kuri Yesu, byaba byarabayeho nk’impanuka? Hari intiti babajije icyo kibazo, maze irabasubiza iti “ntibishoboka. Amahirwe yo kugira ngo ibyo bishoboke ni make cyane. Hari umuntu wakoze imibare abona ko amahirwe yo kugira ngo nibura ubuhanuzi umunani bupfe gusohorera ku muntu umwe angana na kimwe cya miriyari miriyoni ijana (ni ukuvuga 1 ugabanyije 10 rikurikiwe n’amazeru 16). Kugira ngo agaragaze ko ayo mahirwe ari make cyane, yatanze urugero ati “ufashe ibiceri miriyari miriyoni ijana bifite mm 38 z’umurambararo ukabishyira mu ntara ya Texas ifite ubuso bwa km2 690.000, byayikwira kandi bikagira ubutumburuke bwa cm 60. Tuvuge ko noneho ufashe kimwe muri ibyo biceri ukagishyiraho ikimenyetso, hanyuma ugapfuka umuntu igitambaro mu maso ukamusaba gutoragura igiceri kimwe gusa muri ibyo biri muri iyo ntara yose. Ese uwo muntu yaba afite amahirwe angana iki yo kugwa kuri cya kindi kiriho ikimenyetso?” Hanyuma yaravuze ati “ayo ni yo mahirwe umuntu uwo ari we wese yari kuba afite yo gusohorerwaho nibura n’ubuhanuzi umunani [buvuga ibya Mesiya].”

Nyamara, mu gihe cy’imyaka itatu n’igice Yesu yamaze akora umurimo we, ntiyashohoje ubuhanuzi umunani gusa, ahubwo yashohoje ubuhanuzi bwinshi bwo muri Bibiliya. Iyo ntiti imaze gutanga ibyo bihamya bihambaye yatanze umwanzuro iti “Yesu wenyine ni we byose byasohoreyeho.”

Kuza kwa Mesiya

Mesiya rero yaje mu mwaka wa 29, aza ari Yesu w’i Nazareti. Icyo gihe yaje ari Umucunguzi wicisha bugufi kandi arababazwa. Ntiyaje ari Umwami urwana uje kuvaniraho abaturage ubutegetsi bw’igitugu bw’Abaroma nk’uko benshi mu Bayahudi ndetse n’abigishwa be babitekerezaga (Igice cya 53 cya Yesaya; Zekariya 9:9; Ibyakozwe 1:6-8). Icyakora, ubuhanuzi bwavuze ko niyongera kuza, azaza afite imbaraga n’ubutware bukomeye.—Daniyeli 2:44; 7:13, 14.

Gusuzumana ubwitonzi ubuhanuzi bwa Bibiliya, byemeje abantu bashyira mu gaciro bo hirya no hino ku isi ko Mesiya yaje mu kinyejana cya mbere kandi ko yagombaga kugaruka. Ibihamya bigaragaza ko, nk’uko byari byarahanuwe, Mesiya yagarutse mu mwaka wa 1914 *, icyo gihe kikaba cyarabaye intangiriro yo “kuhaba” kwe (Matayo 24:3-14, gereranya na NW). Muri uwo mwaka, Yesu yarimitswe mu buryo butagaragara ngo abe Umwami w’Ubwami bw’Imana mu ijuru. Vuba aha rero azavana ku isi ingaruka zose zatejwe n’ubwigomeke bwo muri Edeni. Mu gihe cy’Ubutegetsi bwe bw’Imyaka Igihumbi buzakurikiraho, azaha imigisha abantu bose bizera ko ari we Mesiya, Urubyaro rwasezeranyijwe ko ‘ruzakuraho ibyaha by’abari mu isi.’—Yohana 1:29; Ibyahishuwe 21:3, 4.

Abahamya ba Yehova bakwishimira kuganira nawe kuri ibyo bihamya, kandi bakakwereka muri Bibiliya icyo ubutegetsi bwa Mesiya buzakumarira wowe n’abo ukunda.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 17 Niba ushaka ibindi bisobanuro ku isomo ryo muri Daniyeli 9:25, reba igitabo Étude perspicace des Écritures, Umubumbe wa 2, ipaji ya 995-999, n’igitabo Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!, ipaji ya 186-191, byombi byanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 27 Niba wifuza ibisobanuro birenzeho, reba igice cya 10 n’icya 11 by’igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Imbonerahamwe/Amafoto yo ku ipaji ya 6 n’iya 7]

Mu wa 455 Mbere ya Yesu, ‘bategetse kubaka Yerusalemu bayisana’

Mu wa 29 Mesiya yaraje

Imyaka 483 (ibyumweru 69 by’ubuhanuzi)​—Daniyeli 9:25

Mu wa 1914, Mesiya yimikiwe mu ijuru

Vuba aha Mesiya azakuraho ububi maze ahindure isi paradizo