Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uburyo Imana iyobora kugira ngo isohoze umugambi wayo

Uburyo Imana iyobora kugira ngo isohoze umugambi wayo

Uburyo Imana iyobora kugira ngo isohoze umugambi wayo

“[Imana] ikora byose nk’uko ibishaka mu mutima wayo.”—ABEFESO 1:11.

1. Kuki ku itariki ya 12 Mata 2006 amatorero yose y’Abahamya ba Yehova azagira amateraniro?

KU WA gatatu tariki ya 12 Mata 2006 nimugoroba, abantu bagera kuri miriyoni 16 bazaba bateraniye hamwe bizihiza Ifunguro ry’Umwami rya nimugoroba. Aho bazaba bateraniye hose hazaba hari ameza ateretseho umugati udasembuye ugereranya umubiri wa Kristo, na divayi itukura igereranya amaraso ye yamenwe. Mu gihe disikuru isobanura icyo Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu ari cyo izaba igiye kurangira, ibyo bigereranyo bizatambagizwa mu bazaba bateranye bose, habanze umugati, hakurikireho divayi. Mu matorero y’Abahamya ba Yehova make ugereranyije, umuntu umwe cyangwa abantu barenze umwe mu bazaba bateranye bazarya ku mugati banywe no kuri divayi. Icyakora, ahenshi nta n’umwe uzarya cyangwa ngo anywe. None se kuki Abakristo bake bafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru ari bo bonyine barya ku mugati bakanywa no kuri divayi, mu gihe bitagenda bityo ku bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, ari na bo benshi?

2, 3. (a) Ni gute Yehova yaremye ibintu byose akurikije umugambi we? (b) Imana yaremye isi n’abantu ifite uwuhe mugambi?

2 Yehova ni Imana ifite umugambi. Iyo ashaka gusohoza umugambi we ‘akora byose nk’uko abishaka mu mutima we’ (Abefeso 1:11). Yabanje kurema Umwana we w’ikinege (Yohana 1:1, 14; Ibyahishuwe 3:14). Hanyuma, Yehova yakoresheje uwo Mwana mu kurema umuryango ugizwe n’abana bo mu buryo bw’umwuka, nyuma aza no kurema isanzure, harimo isi n’abayituye.—Yobu 38:4, 7; Zaburi 103:19-21; Yohana 1:2, 3; Abakolosayi 1:15, 16.

3 Yehova ntiyaremye isi kugira ngo ayigeragerezeho abantu, maze arebe niba bakwiriye kongerwa mu bana be bo mu buryo bw’umwuka baba mu ijuru nk’uko amadini menshi yiyita aya gikristo abyigisha. Yayiremye ayifitiye umugambi usobanutse neza, ni ukuvuga ‘kuyituramo’ (Yesaya 45:18). Imana yaremeye abantu gutura mu isi, n’isi iyiremera abantu (Zaburi 115:16). Isi yose yagombaga guhinduka paradizo, ikuzura abantu bakiranuka, bakayihinga kandi bakayitaho. Nta na rimwe umugabo n’umugore we ba mbere bigeze bagira ibyiringiro byo kujya mu ijuru.—Itangiriro 1:26-28; 2:7, 8, 15.

Umugambi wa Yehova ukomwa imbere

4. Ni gute uburyo bwa Yehova bwo gutegeka bwashidikanyijweho abantu bakimara kuremwa?

4 Umwana w’Imana wo mu buryo bw’umwuka yarigometse maze yiyemeza kuburizamo umugambi wa Yehova, nuko akoresha nabi umudendezo yahawe n’Imana. Yagiye abuza amahoro abantu bose bagandukira Yehova umutegetsi w’ikirenga babikunze. Satani yatumye umugabo n’umugore ba mbere batangira kubaho bigenga aho kugengwa n’Imana (Itangiriro 3:1-6). Ntiyigeze ahakana ko Yehova afite ububasha, ahubwo yashidikanyije ku buryo akoresha ubutegetsi Bwe bw’ikirenga, bityo aba ashidikanyije no ku burenganzira Yehova afite bwo kuyobora. Nguko uko ikibazo cy’ibanze kirebana n’ubutegetsi bwa Yehova bw’ikirenga cyavutse ku isi abantu bakimara kuremwa.

5. Ni ikihe kibazo kindi cyazamuwe, kandi se ni bande cyarebaga?

5 Ikindi kibazo gifitanye isano n’icyo cy’uburenganzira Yehova afite bwo gutegeka isi n’ijuru, cyazamuwe na Satani mu gihe cya Yobu. Satani yashidikanyije ku mpamvu zituma ibiremwa bya Yehova bimugandukira kandi bikamukorera. Satani yumvikanishije ko ibyo biremwa biganduka bibitewe n’ubwikunde kandi ko biramutse bigeragejwe byatera Imana umugongo (Yobu 1:7-11; 2:4, 5). Nubwo ibyo byashinjwe umuntu wari umugaragu wa Yehova, byanarebaga abana b’Imana bo mu buryo bw’umwuka ndetse n’Umwana w’ikinege wa Yehova.

6. Ni gute Yehova yabaye indahemuka ku mugambi we no ku cyo izina rye risobanura?

6 Kugira ngo Yehova abe indahemuka ku mugambi we no ku cyo izina rye risobanura, yihinduye Umuhanuzi n’Umucunguzi. * Yabwiye Satani ati “nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino” (Itangiriro 3:15). Yehova yari gusubiza ikibazo Satani yazamuye kandi agatuma abakomoka kuri Adamu bagira ibyiringiro byo kurokoka no kubona ubuzima bw’iteka binyuze ku Rubyaro rw’“umugore” We, ari wo muteguro we wo mu ijuru.—Abaroma 5:21; Abagalatiya 4:26, 31.

“Ibanga ryera ry’ibyo ishaka”

7. Ni uwuhe mugambi Yehova yahishuye binyuze ku ntumwa Pawulo?

7 Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abakristo bo muri Efeso, yasobanuye neza uko Yehova ayobora ibintu kugira ngo asohoze umugambi we. Yaranditse ati “kandi yatumenyesheje ibanga ryera ry’ibyo ishaka. Iryo banga rihuje n’ibyo Imana yishimira cyane yagambiriye muri yo, igamije gushyiraho ubuyobozi, kugira ngo ibihe byagenwe nibigera ku ndunduro, ibintu byose bizongere guteranyirizwa hamwe muri Kristo, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi.” (Abefeso 1:9, 10, NW). Umugambi uhebuje wa Yehova ni uwo gutuma habaho ijuru n’isi birimo ibiremwa byunze ubumwe bigandukira ubutegetsi bwe bibikunze (Ibyahishuwe 4:11). Bityo rero, izina rye rizezwa, maze bigaragare ko Satani ari umubeshyi, kandi ibyo Imana ishaka bibe “mu isi, nk’uko biba mu ijuru.”—Matayo 6:10.

8. Ijambo ryahinduwemo “ubuyobozi” risobanura iki?

8 Ibyo Yehova “yishimira cyane” cyangwa umugambi we, wari gusohozwa binyuze ku ‘buyobozi.’ Ijambo Pawulo yakoresheje rifashwe uko ryakabaye risobanurwa ngo “kwita ku byo mu rugo.” Ntiryerekeza ku butegetsi nk’uko twavuga Ubwami bwa Mesiya, ahubwo ryerekeza ku buryo bwo gutunganya ibintu. * Uburyo bwiza cyane Yehova yari gukoresha ayobora ibintu kugira ngo asohoze umugambi we bwarimo “ibanga ryera,” rikaba ryari kugenda risobanuka uko ibinyejana byari kugenda bihita.—Abefeso 1:10; 3:9, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.

9. Ni gute Yehova yagiye ahishura ibanga ryera ry’ibyo ashaka?

9 Binyuze ku masezerano Yehova yagiye agirana n’abantu batandukanye, yagiye ahishura buhoro buhoro ukuntu umugambi we uhereranye n’Urubyaro rwasezeranyijwe muri Edeni wari gusohora. Isezerano Yehova yagiranye na Aburahamu ryahishuraga ko Urubyaro rwasezeranyijwe rwari kuza ku isi ruturutse mu gisekuru cya Aburahamu kandi ko muri rwo “amahanga yose yo mu isi” yari guhabwa umugisha. Iryo sezerano kandi ryanagaragazaga ko hari abandi bari kuzafatanya n’igice cy’ibanze cy’urwo rubyaro (Itangiriro 22:17, 18). Isezerano ry’Amategeko ryahawe Abisirayeli kavukire ryahishuye umugambi wa Yehova wo gushyiraho “ubwami bw’abatambyi” (Kuva 19:5, 6). Isezerano Yehova yagiranye na Dawidi ryagaragaje ko urwo Rubyaro rwari kuba Umwami w’Ubwami bw’iteka ryose (2 Samweli 7:12, 13; Zaburi 89:4, 5). Isezerano ry’Amategeko rimaze kugeza Abayahudi kuri Mesiya, Yehova yahishuye ibindi bintu bigize isohozwa ry’umugambi we (Abagalatiya 3:19, 24). Abantu bari gufatanya n’igice cy’ingenzi cy’urwo rubyaro ni bo bari kuba bagize “ubwami bw’abatambyi” bwahanuwe, kandi bari kugirana n’Imana “isezerano rishya,” bakaba “Isirayeli” nshya yo mu buryo bw’umwuka.—Yeremiya 31:31-34; Abaheburayo 8:7-9. *

10, 11. (a) Ni gute Yehova yagaragaje Urubyaro rwahanuwe? (b) Kuki Umwana w’ikinege w’Imana yaje ku isi?

10 Mu buryo buhuje n’uko Imana iyobora ibintu kugira ngo isohoze umugambi wayo, igihe cyarageze Urubyaro rwasezeranyijwe ruza ku isi. Yehova yohereje marayika Gaburiyeli ngo abwire Mariya ko yari kubyara umuhungu wari kwitwa Yesu. Marayika yaramubwiye ati “azaba mukuru, azitwa Umwana w’Isumbabyose kandi Umwami Imana izamuha intebe y’ubwami ya sekuruza Dawidi, azima mu nzu ya Yakobo iteka ryose, ubwami bwe ntibuzashira” (Luka 1:32, 33). Icyo gihe rero Urubyaro rwasezeranyijwe rwaramenyekanye.—Abagalatiya 3:16; 4:4.

11 Umwana w’ikinege wa Yehova yagombaga kuza ku isi akageragezwa kugeza apfuye. Yesu ni we wenyine wari gusubiza ikibazo cya Satani mu buryo budasubirwaho. Ese mama yari gukomeza kubera Se indahemuka? Aho na ho hari ibanga ryera. Nyuma yaho, intumwa Pawulo yaje gusobanura uruhare rwa Yesu agira ati “ibanga ryera ryo kubaha Imana rirakomeye cyane: ‘uwo rivuga yagaragaye ari umuntu, avugwa ko ari umukiranutsi mu mwuka, abonwa n’abamarayika, yamamazwa mu mahanga, yemerwa n’abo ku isi, azamurwa mu ikuzo.’” (1 Timoteyo 3:16, NW). Koko rero, kuba Yesu yarabaye indahemuka kugeza ku rupfu byatumye atanga igisubizo kidakuka ku bibazo Satani yazamuye. Ariko kandi hari ibindi bintu bigize ibanga ryera byari bitaramenyekana.

Ibanga ryera ry’Ubwami bw’Imana

12, 13. (a) Kimwe mu bikubiye mu ibanga ryera ry’Ubwami bw’Imana ni ikihe? (b) Ni iki cyakozwe ubwo Yehova yatoranyaga umubare ntarengwa w’abantu bazajya mu ijuru?

12 Igihe kimwe, ubwo Yesu yabwirizaga i Galilaya, yavuze ko ibanga ryera ryari rifitanye isano rya bugufi n’ubutegetsi bw’Ubwami bwa Mesiya. Yabwiye abigishwa be ati “mwebweho mwahawe kumenya ubwiru [“ibanga ryera,” NW] bw’ubwami bwo mu ijuru [“ubwami bw’Imana,” Mariko 4:11]” (Matayo 13:11). Kimwe mu bikubiye muri iryo banga ni uko Yehova yatoranyije ‘umukumbi muto’ w’abantu 144.000 bazafatanya n’Umwana we, bagize igice cy’urubyaro kandi bazategekana na we mu ijuru.—Luka 12:32; Ibyahishuwe 14:1, 4.

13 Kubera ko ubundi abantu baremewe kuba ku isi, hari bamwe Yehova yagize “icyaremwe gishya” kugira ngo bazashobore kujya mu ijuru (2 Abakorinto 5:17). Kubera ko intumwa Petero yari umwe muri abo bantu batoranyirijwe kugira ibyo byiringiro bidasanzwe byo kuba mu ijuru, yaranditse ati ‘Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se, ishimwe kuko yatubyaye ubwa kabiri nk’uko imbabazi zayo nyinshi ziri, kugira ngo tugire ibyiringiro bizima tubiheshejwe no kuza kwa Yesu Kristo. Tuzabone umurage utabasha kubora cyangwa kwandura cyangwa kugajuka, ari wo namwe mwabikiwe mu ijuru.’—1 Petero 1:3, 4.

14. (a) Ni gute abantu batari Abayahudi baje kugera mu “ibanga ryera ry’Ubwami bw’Imana”? (b) Kuki tubasha gusobanukirwa ayo ‘mayoberane y’Imana’?

14 Ikindi kintu kiri mu ibanga ryera ry’Ubwami buzaza, cyari umugambi w’Imana wo gushyira abantu batari Abayahudi mu mubare w’abantu bake bari guhamagarirwa gutegekana na Kristo mu ijuru. Pawulo yasobanuye icyo gice kiri mu bigize uburyo Yehova ‘ayobora’ cyangwa uburyo akoresha kugira ngo asohoze umugambi we agira ati ‘ntibwamenyeshejwe abana b’abantu mu bindi bihe, nk’uko muri iki gihe intumwa ze zera n’abahanuzi babuhishuriwe n’umwuka, yuko abanyamahanga ari abaraganwa natwe kandi bakaba ingingo z’umubiri umwe natwe, abaheshejwe n’ubutumwa bwiza kuzagabana natwe muri Kristo Yesu ibyasezeranijwe’ (Abefeso 3:5, 6). ‘Intumwa zera’ zahawe gusobanukirwa icyo gice kiri mu bigize ibanga ryera. Muri iki gihe nabwo, iyo tutagira umwuka wera ntitwari kuzigera dusobanukirwa ayo ‘mayoberane y’Imana.’—1 Abakorinto 2:10; 4:1; Abakolosayi 1:26, 27.

15, 16. Kuki Yehova yatoranyije mu bantu abazafatanya na Kristo gutegeka?

15 Abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine babonywe mu iyerekwa bahagararanye n’“Umwana w’Intama” ku Musozi wa Siyoni mu ijuru, bavugwaho ko “bacunguwe ngo bakurwe mu isi,” “bacunguriwe mu bantu kugira ngo babe umuganura ku Mana no ku Mwana w’Intama,” ari we Yesu Kristo (Ibyahishuwe 14:1-4). Yehova yatoranyije umwe mu bana be bo mu ijuru kugira ngo abe igice cy’ibanze cy’urubyaro rwasezeranyijwe muri Edeni. Ariko se kuki abazafatanya na Kristo yabatoranyije mu bantu? Intumwa Pawulo yasobanuye ko uwo mubare ntarengwa w’abantu “bahamagawe nk’uko [Yehova] yabigambiriye” mu buryo buhuje n’‘ubushake’ bwe.—Abaroma 8:17, 28-30; Abefeso 1:5, 11; 2 Timoteyo 1:9.

16 Umugambi wa Yehova ni uwo kweza izina rye rikomeye kandi ryera no kwerekana ko ari we ufite uburenganzira bwo gutegeka isi n’ijuru. Yehova yakoresheje uburyo bwe bwiza cyane bwo ‘kuyobora,’ cyangwa bwo gutunganya ibintu, maze yohereza Umwana we w’imfura ku isi aho yababarijwe kugeza apfuye. Ikindi kandi, yafashe umwanzuro w’uko Ubwami bwa Kimesiya buyobowe n’Umwana we bwari kuba bugizwe n’abantu bagaragaje ko ari indahemuka ku butegetsi Bwe bw’ikirenga kugeza bapfuye.—Abefeso 1:8-12; Ibyahishuwe 2:10, 11.

17. Kuki twakwishimira ko Kristo n’abo bazafatanya gutegeka babanje kuba abantu?

17 Yehova yagaragarije urukundo rwe rukomeye abakomoka kuri Adamu yohereza Umwana we ku isi, kandi agatoranya mu bantu abazaraganwa n’Umwana we Ubwami. Ni gute se ibyo byari kugirira akamaro abandi bantu babereye Yehova indahemuka, uhereye kuri Abeli? Kubera ko abantu badatunganye bavuka ari imbata z’icyaha n’urupfu, bari gukenera gukizwa mu mubiri no mu buryo bw’umwuka, bakagezwa ku butungane nk’uko Yehova yari yarabigambiriye mu mizo ya mbere (Abaroma 5:12). Mbega ukuntu abantu bose bategerezanyije amatsiko kuzabaho iteka ku isi, baterwa inkunga no kumenya ko Umwami wabo azabakunda nk’uko yakundaga abigishwa be igihe yakoraga umurimo we hano ku isi, kandi akabumva (Matayo 11:28, 29; Abaheburayo 2:17, 18; 4:15; 7:25, 26)! Mbega ukuntu baterwa inkunga no kumenya ko abazafatanya na Kristo ari abami n’abatambyi mu ijuru bazaba ari abagabo n’abagore baranzwe no kwizera, bahanganye n’intege nke ndetse n’ibibazo duhura na byo mu buzima!—Abaroma 7:21-25.

Umugambi udakuka wa Yehova

18, 19. Kuki noneho dushobora gusobanukirwa neza cyane amagambo ya Pawulo ari mu Befeso 1:8-11, kandi se tuzasuzuma iki mu ngingo ikurikira?

18 Ubu noneho dushobora gusobanukirwa neza icyo amagambo Pawulo yandikiye Abakristo basizwe aboneka mu Befeso 1:8-11 asobanura. Yavuze ko Yehova yabamenyesheje ‘ubwiru [“ibanga ryera,” NW] bw’ibyo ashaka,’ ko ‘barazwe’ kuzategekana na Kristo, kandi ko ‘batoranijwe kera nk’uko Imana yabigambiriye, igakora byose nk’uko ibishaka mu mutima wayo.’ Tubona ko ibyo bihuje neza n’uburyo buhebuje bwa Yehova bwo kuyobora ibintu kugira ngo asohoze umugambi we. Nanone kandi, ibyo bituma dusobanukirwa impamvu Abakristo bake mu baba baje kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya nimugoroba ari bo bonyine barya ku mugati bakanywa no kuri divayi.

19 Mu ngingo ikurikira, tuzasuzuma icyo Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo rusobanura ku Bakristo bafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru, turebe n’impamvu abantu babarirwa muri za miriyoni bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi bagombye gushishikazwa cyane n’icyo Urwibutso rugereranya.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Izina ry’Imana rifashwe uko ryakabaye risobanurwa ngo “Ituma Biba.” Yehova ashobora kuba igikenewe cyose kugira ngo asohoze umugambi we.—Kuva 3:14, NW; reba igitabo Egera Yehova, igice cya 1 ku ipaji ya 9, paragarafu ya 8, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 8 Amagambo Pawulo yavuze agaragaza ko ubwo ‘buyobozi’ bwariho no mu gihe cye, mu gihe Ibyanditswe bivuga ko Ubwami bwa Mesiya bwo bwatangiye gutegeka mu mwaka wa 1914.

^ par. 9 Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku by’ayo masezerano arebana n’isohozwa ry’umugambi w’Imana, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gashyantare 1989, ku ipaji ya 10-15, mu gifaransa.

Isubiramo

• Kuki Yehova yaremye isi kandi akayishyiraho abantu?

• Kuki byari ngombwa ko Umwana w’ikinege wa Yehova aza ku isi akageragezwa?

• Kuki Yehova yatoranyije mu bantu abazafatanya na Kristo gutegeka?

[Ibibazo]