Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubutumwa bwiza bwageze no mu biturage byo muri Boliviya

Ubutumwa bwiza bwageze no mu biturage byo muri Boliviya

Ubutumwa bwiza bwageze no mu biturage byo muri Boliviya

TWARI duhagaze ku nkombe turi abantu bagera kuri 20, twiteguye kugenda umunsi wose twerekeza aho uruzi ruturuka, tugiye gusura ibiturage byaho. Twari munsi y’imisozi ya Andes, aho uruzi rwa Beni rwogoga ikibaya cya Amazone. Ni ahantu nyaburanga rwose.

Icyakora, ntitwari ba mukerarugendo. Bamwe muri twe bari abaturage bo muri ako karere, abandi bari bavuye mu mijyi ya kure baje kuba muri Rurrenabaque, umujyi muto mwiza cyane urimo ibiti byiza by’indabo, amazu y’ibyatsi n’imihanda ituje inyurwamo gusa n’udupikipiki dutwara abagenzi, nabwo kandi rimwe na rimwe. None se kuki twakoze urwo rugendo?

Ibyo twakoze ni nk’ibibera mu duce twinshi twa Boliviya. Abahamya ba Yehova bo mu mijyi minini no mu bindi bihugu, bajya kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana mu mijyi mito.—Matayo 24:14.

Boliviya iri hagati muri Amerika y’Epfo. Icyo gihugu gifite ubuso bwa km2 1.098.581 n’abaturage 6.420.792. Abenshi mu baturage ba Boliviya baba mu mijyi minini cyangwa mu mijyi icukurwamo amabuye y’agaciro iri mu misozi, cyangwa mu bibaya bikorerwamo imirimo y’ubuhinzi. Ariko mu turere tw’imirambi dushyuha, usanga imijyi itandukanyijwe n’amashyamba manini.

Mu myaka ya za 50 na za 60, abamisiyonari barangwa n’ishyaka, ari bo Betty Jackson, Elsie Meynberg, Pamela Moseley na Charlotte Tomaschafsky, bafashe iya mbere bajya kubwiriza mu mijyi myinshi ya kure. Bigishije ukuri ko muri Bibiliya abantu bafite imitima itaryarya maze bagira uruhare mu gushinga amatorero mato. Mu myaka ya za 80 na za 90, umubare w’Abahamya ba Yehova wikubye gatandatu, cyane cyane mu mijyi. Ubu aho ugeze hose uhasanga itorero. Ushobora gusanga ayo matorero mu turere dukize, aho abantu bakorera mu biro biri mu magorofa, bakaba mu mazu meza manini kandi bagahahira mu maduka manini cyane. Icyakora, hari n’amatorero ari mu turere twitaruye, aho abantu baba mu tuzu twa rukarakara, bagahahira ku masoko kandi bakambara imyenda gakondo y’amabara menshi. Ariko se ni iki cyakorwa kugira ngo abantu benshi bo muri utwo duce bamenye Yehova?

Kwigomwa ubuzima bwiza bwo mu mujyi

Mu myaka makumyabiri ishize, abantu benshi bagiye bimukira mu mijyi minini bavuye mu mijyi yo muri Boliviya icukurwamo amabuye y’agaciro no mu biturage. Ntibisanzwe kubona abantu bava mu mijyi bakimukira mu biturage. Hari ibiturage byinshi biba birimo terefone imwe gusa, kandi ugasanga abantu babona umuriro w’amashanyarazi mu gihe cy’amasaha make cyane ku munsi. Abahamya baba muri iyo mijyi mito, baba bashobora kubona bagenzi babo bahuje ukwizera mu gihe cy’amakoraniro ya buri mwaka, kandi kuyajyamo na byo bishobora kuba bihenze, binaniza cyane kandi umuntu akaba yahura n’akaga mu nzira. Muri ibyo biturage haba amashuri abanza gusa. None se ni iki gituma Abahamya ba Yehova benshi bava mu mijyi bakimukira muri ibyo biturage?

Uwitwa Luis aherutse kuvuga ati “nari nabonye akazi mu mujyi wa La Paz. Ariko buri gihe ababyeyi banjye banyerekaga ko umurimo wo guhindura abantu abigishwa ari wo mwiza kuruta indi yose. Ku bw’ibyo, nafashe igihe gito niga iby’ubwubatsi. Igihe nari mu biruhuko i Rurrenabaque, nabonye ko abantu bashishikarira cyane kumva ubutumwa bwiza. Ubwo maze kubona ukuntu hari abavandimwe bake cyane, nahise numva ko ngomba kuza nkabafasha. Ubu nyobora ibyigisho bya Bibiliya 12. Urugero, nigana Bibiliya n’umugabo n’umugore we bakiri bato bafite abana bane. Uwo mugabo yakundaga gusinda no gukina urusimbi, ariko ibyo byose yarabiretse kandi yatangiye kubwira incuti ze ibyo yiga ku bihereranye na Yehova. Buri gihe usanga yateguye isomo turi bwige. Iyo ari bumare iminsi itatu cyangwa ine mu ishyamba atema ibiti, yumva ababaye cyane kuko aba adashaka kugira ibintu by’umwuka ahomba. Iyo mbabonye bose mu materaniro ya gikristo, numva ntarazanywe n’ubusa.”

Juana ni umubyeyi urera abana wenyine. Yaravuze ati “nakoraga akazi ko mu rugo mu mujyi wa La Paz. Igihe umwana wanjye yari akiri muto, nabaye umupayiniya w’igihe cyose muri uwo mujyi. Ubwo nazaga gutemberera i Rurrenabaque, nabonye ko kwimukira ino byari gutuma nkora byinshi mu murimo. Ubwo rero twaraje, maze mpabona akazi ko mu rugo. Mu mizo ya mbere, kwihanganira ubushyuhe n’udukoko ntibyari byoroshye. Icyakora, ubu tuhamaze imyaka irindwi. Buri cyumweru nyobora ibyigisho byinshi bya Bibiliya, kandi abigishwa benshi bagaragaza ko babyishimira baza mu materaniro.” Juana n’umuhungu we bari mu bafashe ubwato bagana muri ako karere. Reka mbabwire uko byagenze.

Uko twagiyeyo

Uko ubwo bwato bwa moteri bwanyuraga hagati y’imisozi, ni na ko bwagendaga busakuza. Ubwo kandi ni ko kasuku nyinshi zasakuzaga kuko zumvaga tuzibangamiye. Mu misozi haturukaga ibizi byuzuyemo ibyondo bigashaka kutwihuraho, ariko umusare agashyiraho ake ngo tubicike. Bigeze ku gasusuruko ni bwo twasohoye mu mudugudu muto waho. Aho rero twahahuriye n’umusaza wo mu itorero rya Rurrenabaque, maze atwereka aho tubwiriza.

Abaturage baho batwakiriye neza, haba munsi y’ibiti cyangwa mu mazu yubakishije imigano ashakaje ibibabi by’imikindo. Bidatinze, twasanze umugabo n’umugore we bakiri bato basekura ibisheke, umutobe ugatembera mu gasorori. Nyuma yaho bari kuwuteka kugeza igihe uhindukiye umushongi ujya kwirabura ushobora kugurishwa mu mujyi. Ubwo nyine baduhaye ikaze mu nzu, nuko batubaza ibibazo byinshi kuri Bibiliya.

Hanyuma twakomeje kuzamuka dukurikiye urwo ruzi, tugenda tubwiriza umudugudu ku wundi. Abenshi bishimiraga kumva ibyo Bibiliya ivuga ku birebana n’iherezo ry’indwara n’urupfu (Yesaya 25:8; 33:24). Kubera ko ino aha ubuvuzi butaratera imbere, imiryango myinshi yagiye ihura n’ingorane zo gupfusha abana. Kuba abantu babeshwaho n’ubuhinzi n’uburobyi birabagora kandi usanga bihebye. Ku bw’ibyo rero, abantu benshi bashimishwa n’isezerano ry’Imana riri muri Zaburi ya 72, rivuga ko hari ubutegetsi buzakuraho ubukene burundu. Ariko kandi, ushobora kwibaza niba abantu bashimishijwe baba muri ibyo biturage bashyiraho imihati kugira ngo bajye mu materaniro ya gikristo. Icyo kibazo cyari gihangayikishije Eric na Vicky, ababwiriza b’igihe cyose babwiriza i Santa Rosa, akarere kari kure mu kibaya cy’uruzi rwa Amazone, ahari urugendo rw’amasaha atatu mu modoka.

Ese abashimishijwe bazaza?

Hashize imyaka 12 Eric na Vicky baje muri Boliviya bavuye i Kaliforuniya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Umugenzuzi usura amatorero yabagiriye inama yo kwimukira i Santa Rosa. Vicky yaravuze ati “aho i Santa Rosa hari terefone ebyiri gusa kandi nta interineti ihari. Haba inyamaswa nyinshi cyane. Iyo turi ku dupikipiki twacu dusura abantu batuye muri ako gace, dukunda kuhabona ingona nini, imbuni (Autruche) n’ibiyoka binini. Ariko kandi, abantu baho ni bo baba badushishikaje cyane. Twigana Bibiliya n’umuryango wa Vaca, umugabo n’umugore we bakiri bato bafite abana bane. Batuye ku birometero 26 uvuye mu mujyi. Uwo mugabo yari umusinzi, ariko ubu yarahindutse. Buri cyumweru azana umuryango we wose hamwe na mushiki we muto mu Nzu y’Ubwami. Aheka umugore we n’umwana we muto ku igare; agahungu k’imyaka icyenda kagaheka gashiki kako gato ku rindi gare, naho ak’imyaka umunani kakitwara. Kugera ku Nzu y’Ubwami bibatwara amasaha atatu.” Mu by’ukuri, abagize uwo muryango bakunda Yehova kandi bashyiraho imihati kugira ngo bifatanye n’itorero.

Mu gihe cy’amezi 18 gusa, hari abantu 3 b’i Santa Rosa bujuje ibisabwa barabatizwa, kandi abagera kuri 25 baza mu materaniro ku Nzu y’Ubwami iherutse kubakwa. Nubwo abantu benshi bifuza kwiga Bibiliya, abenshi bafite ibibazo bikomeye bagomba kubanza gukemura kugira ngo bakorere Yehova.

Ikibazo cyo gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko

Marina na Osni, abamisiyonari bakorera mu karere kitaruye ka Boliviya kari hafi y’umupaka wa Brezili, bavuga ko abantu baho batabona ko abashyingiranywe bagombye kubana akaramata. Nta muntu ugira umugore cyangwa umugabo we bwite. Osni yaravuze ati “icyo ni ikibazo gituma abantu batagira amajyambere mu buryo bw’umwuka. Iyo abantu bashatse kuba Abakristo nyakuri, birabagora kandi bikabahenda. Hari ababa bagomba gutana n’abo babanaga na bo kugira ngo bashyingiranwe mu buryo bwemewe n’amategeko. Icyakora, bamwe bamaze kumenya ko Ibyanditswe bisaba ko abantu bandikisha ishyingiranwa ryabo mu butegetsi, bagiye bakora batizigamye ngo babone amafaranga asabwa kugira ngo ishyingiranwa ryabo ryandikwe.”—Abaroma 13:1, 2; Abaheburayo 13:4.

Marina yavuze ibyabaye kuri Norberto agira ati “mbere y’uko abana n’umugore wakoraga imigati, yari afite abagore benshi. Norberto yarushaga uwo mugore imyaka 35 kandi yemeye kurera umwana uwo mugore yari afite. Uko uwo mwana yagendaga akura, Norberto yifuzaga kumuha urugero rwiza. Nuko ubwo Umuhamya yageraga aho bakoreraga imigati, akabasaba ko bigana Bibiliya iwabo nta kiguzi, Norberto yarabyemeye nubwo atashoboraga gusoma kandi akaba yari afite imyaka isaga 70. Igihe Norberto n’umufasha we bamenyaga ibyo Yehova ashaka, bandikishije ishyingiranwa ryabo hanyuma barabatizwa. Ubu wa mwana ni umusore w’Umukristo ufatana ukuri uburemere nk’uko umugabo wa nyina yabyifuzaga. Norberto yize gusoma kandi ubu atanga ibiganiro mu materaniro. Nubwo afite intege nke bitewe n’izabukuru, ni umubwiriza w’ubutumwa bwiza ugira ishyaka.”

Bakomezwa n’umwuka wa Yehova

Yesu yabwiye abigishwa be ba mbere ati ‘muzahabwa imbaraga umwuka wera nubamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya kugeza ku mpera y’isi’ (Ibyakozwe 1:8). Mbega ukuntu biteye inkunga kubona ukuntu umwuka w’Imana utuma abagabo n’abagore b’Abakristo bimukira mu turere twa kure y’iwabo! Urugero, mu mwaka wa 2004, Abakristo barangwa n’ishyaka bagera kuri 30 bo muri Boliviya bemeye kujya kubwiriza mu turere twa kure y’iwabo ari abapayiniya ba bwite bamara igihe gito. Bishimira urugero rwiza bahawe n’abanyamahanga bagera ku 180 bagiye muri Boliviya kuba abapayiniya, abagenzuzi b’uturere, abitangiye gukora imirimo kuri Beteli cyangwa abamisiyonari. Ababwiriza b’Ubwami bagera ku 17.000 bo muri Boliviya bayoborera ibyigisho bya Bibiliya abantu bashimishijwe bagera ku 22.000.

Kuba abo bavandimwe bazi ko bayoborwa n’umwuka wa Yehova, bituma bagira ibyishimo byinshi. Urugero, Robert na Kathy bemeye kujya gukorera umurimo w’ubumisiyonari i Camiri. Camiri ni umujyi witaruye uri mu misozi y’uruhererekane iri iruhande rw’uruzi. Robert yaravuze ati “twahagereye igihe. Mu gihe cy’imyaka ibiri, abantu bagera kuri 40 babaye ababwiriza b’ubutumwa bwiza.”

Umusinzi wakinaga urusimbi yumva ubutumwa bwiza

Abantu benshi bo muri uwo mujyi batangazwa n’ihinduka abiga Bibiliya bagira. Urugero, umunsi umwe mu myaka ine ishize, hari umugabo witwa Ariel wari waheze mu buriri inzoga zamwishe. Nubwo gukina urusimbi byatumye amenyekana, yahangayikishwaga n’imyenda yari afite itarasibaga kwiyongera, ibibazo yari afitanye n’umugore no kuba ataritaga ku bakobwa be. Mu gihe yatekerezaga kuri ibyo bibazo bye, Umuhamya wa Yehova wabwirizaga ku nzu n’inzu yageze iwe. Mu gihe uwo muvandimwe yasobanuraga Ibyanditswe, Ariel yamuteze amatwi yitonze. Bidateye kabiri, Ariel yongeye kubuheramo maze asoma agatabo kavuga iby’imibereho y’ibyishimo mu muryango, Paradizo no gukorera Imana. Nyuma yaho yemeye kwiga Bibiliya.

Ubwo abamisiyonari bageraga i Camiri, basanze umugore wa Ariel witwa Arminda yiga Bibiliya, ariko atabishishikariye. Uwo mugore yaravuze ati “nzakora uko nshoboye kugira ngo muce ku nzoga. Ariko sinzi niba hari icyo bizatanga. Byararangiye.” Icyakora, icyigisho cya Bibiliya cyaramushishikaje kurusha uko yabitekerezaga. Mu gihe cy’umwaka umwe gusa, yarabatijwe kandi yari yaratangiye kubwiriza abagize umuryango we. Bidatinze, bamwe mu bagize umuryango we beguriye Yehova ubuzima bwabo.

Kugira ngo Ariel areke inzoga, kunywa itabi no gukina urusimbi, byabaye intambara. Ibintu byaje guhinduka ubwo yatumiraga incuti ze zose ku Rwibutso rw’urupfu rwa Yesu. Yari yavuze ati “utazaza tuzacana umubano. Abazaza tuzigana Bibiliya.” Uko ni ko yatangije ibyigisho bitatu bya Bibiliya. Ndetse na mbere y’uko Ariel aba umubwiriza, yiganaga Bibiliya na mwene wabo waje kugira amajyambere bakabatirizwa rimwe. Arminda yaravuze ati “ni nk’aho Ariel atakiri wa wundi.”

Robert yaravuze ati “aho mbiherukira, abantu 24 bo muri uwo muryango bajyaga mu materaniro buri gihe. Icumi barabatijwe, abandi umunani ni ababwiriza batarabatizwa. Hari abantu babonye uko bahinduye imyitwarire yabo, na bo batangira kwiga Bibiliya, ndetse baza no mu materaniro y’itorero. Umubare w’abaterana wavuye ku 100 ugera ku 190. Jye na Kathy tuyobora ibyigisho bigera kuri 30, kandi bose baza mu materaniro yose. Twishimira kuba turi hano.”

Ibibera mu mijyi yitaruye yo muri Boliviya ni agace gato kagaragaza ikorakoranywa ribera hirya no hino ku isi ryahanuwe mu Byahishuwe igice cya 7, ahavuga iby’ikorakoranywa ry’abantu bazarokoka umubabaro ukomeye ryagombaga gukorwa ku “munsi w’Umwami” (Ibyahishuwe 1:10; 7:9-14). Mu mateka y’abantu, nta kindi gihe higeze habaho abantu babarirwa muri za miriyoni bavuye mu mahanga yose ngo bifatanye mu gusenga Imana y’ukuri yonyine. Mbega igihamya gishishikaje cy’uko amasezerano y’Imana ari hafi gusohora!

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Betty Jackson

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Pamela Mosely

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Elsie Meynberg

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Charlotte Tomaschafsky ku ruhande rw’iburyo

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Eric na Vicky baje kubwiriza ahari hakenewe ababwiriza b’Ubwami

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Buri cyumweru umuryango wa Vaca ukora urugendo rw’amasaha atatu ku magare ujya ku Nzu y’Ubwami

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Abaturage baturiye uruzi rwa Beni bateze amatwi bitonze ubutumwa bwiza

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Robert na Kathy, abamisiyonari i Camiri