Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ahazabera Amakoraniro y’Intara yo mu mwaka wa 2006 azaba afite umutwe uvuga ngo “Gucungurwa kwacu kuregereje”

Ahazabera Amakoraniro y’Intara yo mu mwaka wa 2006 azaba afite umutwe uvuga ngo “Gucungurwa kwacu kuregereje”

Ahazabera Amakoraniro y’Intara yo mu mwaka wa 2006 azaba afite umutwe uvuga ngo “Gucungurwa kwacu kuregereje”

14-16 Nyakanga 2006

BUTARE: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

KABAYA: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

KIGALI (A): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

21-23 Nyakanga 2006

CYANGUGU, Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

GISENYI: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

KIGALI (B): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

4-6 Kanama 2006

BYUMBA: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

GIKONGORO: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

KIGALI (C): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

MAHOKO A: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

11-13 Kanama 2006

MAHOKO B: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

KIGALI (Igifaransa): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

KIGALI (Igiswayire): Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova, Kicukiro

RUHENGERI: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

RWAMAGANA (A): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

18-20 Kanama 2006

MUVUMBA: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

NYANGE: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

RWAMAGANA (B): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

ESE UMUNTU ASHOBORA GUCIKA KU NGESO MBI?

UMWANDITSI witwa Mark Twain yavuze amagambo ashekeje agira ati “kureka kunywa itabi ni byo bintu byoroshye cyane bibaho. Ndabizi kuko nariretse incuro zitabarika.” Nta gushidikanya ko hari abantu benshi bashobora kwemeranya n’ayo magambo yavuzwe na Twain atuma umuntu yibaza byinshi. Nubwo abantu bazi neza ko ingeso zimwe na zimwe zidahuje n’umuco ndetse zikaba zangiza, banazi ko zidapfa kuranduka kandi ko kuzicikaho byo ari ibindi bindi. Ingeso mbi zishobora gushinga imizi mu gihe cy’imyaka myinshi kandi kuzicikaho bishobora kugorana cyane. Kugerageza kurandura izo ngeso zabaye akarande bisaba imbaraga ndetse biranababaza.

Dogiteri Anthony Daniels, umuganga uvura abagororwa muri gereza, yavuze ko akenshi abagororwa bavuga ko ibyo bararikira n’ibyo bifuza byababase, ku buryo nta cyizere baba bafite cy’uko bashobora kubicikaho. Babona ko iyo umuntu afite ingeso yamubase, “aba asa n’ufite ikintu kibi kimuhata adashobora gutsinda.” Niba ibyo bitekerezo ari ukuri, ntitwazaryozwa ibikorwa bibi byatubase. Ni ukuri se koko, nta cyo twakora ngo turwanye ibitekerezo n’ibyifuzo bibi byo mu mutima wacu? Ese koko umuntu ashobora gucika ku ngeso mbi? Kugira ngo tubone ibisubizo bihuje n’ukuri, reka turebe icyo Bibiliya ibivugaho.

Ibyo umuntu yifuza bitandukanye n’ibyo akora

Bibiliya igaragaza neza ko Imana izatubaza ibyo twakoze (Abaroma 14:12). Nanone kandi, iba yiteze ko mu buzima bwacu twagendera ku mahame yayo akiranuka (1 Petero 1:15). Kubera ko ari yo Muremyi wacu, izi ibyatugirira akamaro kandi amahame yayo aciraho iteka inyinshi mu ngeso zimenyerewe muri iyi si (1 Abakorinto 6:9, 10; Abagalatiya 5:19-21). Ariko kandi, iyo Imana isaba abantu badatunganye kuyikorera, ntibitegaho ibitangaza kandi irangwa n’imbabazi.—Zaburi 78:38; 103:13, 14.

Umwanditsi wa zaburi yaranditse ati “Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa? Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe?” (Zaburi 130:3). Yehova azi neza ko “gutekereza kw’imitima y’abantu ari kubi, uhereye mu bwana bwabo” (Itangiriro 8:21). Ibintu twahuye na byo mu buzima ndetse no kudatungana twarazwe n’ababyeyi bacu, bituma tutivanamo ibitekerezo n’ibyifuzo bibi byose. Ni yo mpamvu, kubera ko Yehova arangwa n’urukundo, atatwitegaho ubutungane.—Gutegeka 10:12; 1 Yohana 5:3.

Ariko kandi, kuba Imana ibona ibintu ityo ntibidukuriraho inshingano dufite yo kugerageza kurwanya ibyifuzo bibi. Nubwo intumwa Pawulo yiyemereraga ko arwana intambara n’ibyifuzo bibi, ntiyigeze acika intege (Abaroma 7:21-24). Yagize ati “mbabaza umubiri wanjye nywukoza uburetwa.” Ibyo yabikoraga agamije iki? Yasobanuye impamvu agira ati “[kugira ngo] nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe” (1 Abakorinto 9:27). Koko rero, kugira ngo umuntu arwanye ingeso mbi n’akamenyero kabi kandi abicikeho, bisaba kwihingamo umuco wo kwirinda.

Gucika ku ngeso mbi birashoboka

Abahanga mu by’imyifatire y’abantu bavuga ko kugira ingeso mbi kimwe no kugira ingeso nziza biza gahoro gahoro. Niba ibyo ari ukuri, gucika ku ngeso mbi na byo birashoboka. Ni gute twabigeraho? Abanditsi b’igitabo kivuga ibihereranye n’uko umuntu yarwanya imihangayiko, bagize bati “tekereza ibintu byiza wabona umaze gucika ku ngeso yari yarakubayeho akarande.” Nurangiza “wandike urutonde rw’ibintu bishobora guhinduka mu buzima bwawe umaze gucika kuri iyo ngeso.” Koko rero, kwibanda ku nyungu twabonye tumaze kureka ingeso mbi, bishobora gutuma tugira ibyo duhindura.

Zirikana inama intumwa Pawulo yaduhaye avuga ko tugomba ‘guhinduka bashya mu mwuka w’ubwenge [“mu mbaraga zikoresha ubwenge,” NW] bwacu’ (Abefeso 4:22, 23). Izo mbaraga ni zo zigenga ibitekerezo byacu. Ushobora guhindura izo mbaraga cyangwa iyo mitekerereze binyuze mu kwegera Imana kandi ukarushaho gukunda amahame yayo. Kumenya ko ushimisha Yehova, bizatuma ugira ihinduka rya ngombwa.—Zaburi 69:30-33; Imigani 27:11; Abakolosayi 1:9, 10.

Birumvikana ko kureka ingeso mbi zari zaratubayeho akarande mu gihe cy’imyaka myinshi bitazatworohera. Ntitwagombye gupfobya iyo ntambara dushobora kurwana. Hari igihe ibyo tuzaba tumaze kugeraho bizasa n’ibisubiye irudubi. Ariko kandi, izere ko uko igihe kizagenda gihita ibintu bizagenda neza. Uko uzarushaho gushyiraho imihati ucika ku ngeso mbi, ni ko uzarushaho kugira imico myiza.

Umuntu ukunda Imana ashobora kwiringira ko izamufasha kandi ikamuha umugisha. Nk’uko Pawulo abitwizeza, ‘Imana ni iyo kwizerwa kuko itazadukundira kugeragezwa ibiruta ibyo dushobora, ahubwo izaducira akanzu, kugira ngo tubone uko tubasha kubyihanganira’ (1 Abakorinto 10:13). Gusa nta mpamvu dufite yo kwiheba. Vuba aha, Yehova Imana azarimbura iyi si mbi n’ibishuko, kwifuza ndetse n’ingeso mbi zayo (1 Yohana 2:16, 17; 2 Petero 3:9-13). Abantu badatunganye bazarokoka iryo rimbuka, bazakizwa burundu imibabaro yo mu buryo bw’umubiri, mu bwenge no mu byiyumvo. Imana isezeranya ko ‘ibya kera bitazibukwa kandi [ko] bitazatekerezwa’ (Yesaya 65:17). Nta gushidikanya, muri ibyo “bya kera” harimo ibyiyumvo n’ibyifuzo bidakwiriye bitubuza amahwemo. Ese iyo si impamvu yumvikana yagombye gutuma dukora ibishoboka byose, tukirinda kwiga ingeso mbi ari na ko turwanya izo dufite muri iki gihe?

Uko umuntu yacika ku ngeso mbi

1. Menya kandi wemere ko ufite ingeso mbi. Ibaze uti “ese mu by’ukuri iyi ngeso hari icyo inyungura? Yaba se ibangamira cyangwa igakomeretsa abandi? Yaba se igira ingaruka ku buzima, ku mutungo, ku mibereho myiza, ku muryango cyangwa ku bwenge bwanjye? Ni izihe nyungu nabona ndamutse nyicitseho?

2. Ingeso mbi zisimbuze ibikorwa by’ingirakamaro. Urugero, waba umara igihe kinini kuri interineti, wenda ureba ibintu bidakwiriye? Niba ari ko biri, icyo gihe gikoreshe mu gusoma, kwiyigisha no gukora imyitozo ngororangingo.

3. Genzura intambwe umaze gutera. Buri munsi, jya uteganya iminota mike urebe ibyo umaze kugeraho. Niba wongeye kugwa muri ya ngeso, tahura icyaba cyabiteye.

4. Saba abandi ubufasha. Bwira incuti zawe n’abagize umuryango wawe ko urimo ushaka gucika ku ngeso runaka, kandi ubasabe kujya bakwibutsa mu gihe usa naho ugiye kuyisubiraho. Ganira n’abandi bantu bashoboye kuyirandura burundu.—Imigani 11:14.

5. Jya ushyira mu gaciro kandi ntukitege ibitangaza. Ntuzitege ko uzagira icyo ugeraho ako kanya. Ingeso umaranye igihe kirekire, kuyicikaho burundu na byo bizagusaba igihe kitari gito.

6. Senga Imana. Binyuriye ku bufasha bw’Imana ushobora gucika ku ngeso mbi iyo ari yo yose.—Zaburi 55:22; Luka 18:27.