Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Igihe intumwa Pawulo yavugaga ko abagore bakwiriye ‘gucecekera mu materaniro’ yashakaga kuvuga iki?

Pawulo yandikiye Abakristo bo mu itorero ry’i Korinto agira ati “nk’uko bimeze mu matorero yose y’abera, abagore nibacecekere mu materaniro, kuko batemererwa kuvuga” (1 Abakorinto 14:33, 34). Kugira ngo dusobanukirwe neza icyo Pawulo yashakaga kuvuga igihe yatangaga iyo nama, nimucyo dusuzume imimerere yari muri iryo torero.

Mu 1 Abakorinto igice cya 14, Pawulo yavugaga ibirebana n’amateraniro y’itorero rya gikristo. Yerekanye ibikwiriye kuvugirwa muri ayo materaniro anagaragaza uko yagombye kuyoborwa (1 Abakorinto 14:1-6, 26-34). Nanone kandi, yagaragaje neza intego y’amateraniro ya gikristo ko ari “[u]kugira ngo itorero ryunguke.”—1 Abakorinto 14:4, 5, 12, 26.

Inama Pawulo yatanze yo “guceceka” igaragara incuro eshatu mu 1 Abakorinto igice cya 14. Muri izo ncuro uko ari eshatu, Pawulo yatanze inama ayerekeza ku matsinda atandukanye y’abantu bo mu itorero. Ariko buri gihe yayitangaga kubera impamvu imwe: yashakaga ko ‘byose bikorwa neza uko bikwiriye, no muri gahunda.’—1 Abakorinto 14:40.

Ubwa mbere Pawulo yaravuze ati ‘niba hariho abavuga ururimi rutamenyekana, havuge babiri cyangwa batatu badasaga kandi bavuge bakurikirana umwe asobanure. Ariko nihaba hatariho usobanura, uvuga ururimi acecekere mu iteraniro, yibwire kandi abwirire Imana mu mutima we’ (1 Abakorinto 14:27, 28). Ibyo ntibishatse kuvuga ko uwo muntu atagombaga kuzongera kuvugira mu materaniro, ahubwo yashakaga kuvuga ko hari igihe azaba agomba guceceka. Icyo twazirikana ni uko intego y’amateraniro yari ukubakana kandi ntiyari kugerwaho uwo muntu avuga ururimi rutumvikana.

Ubwa kabiri Pawulo yaravuze ati ‘abahanuzi na bo bavuge ari babiri cyangwa batatu, abandi babigenzure. Ariko undi wicaye, nashoka ahishurirwa, uwabanje ahore.’ Aho ntiyashakaga kuvuga ko uwabaga ahanura yabuzwaga kuzongera kuvugira mu materaniro. Ahubwo hari igihe yagombaga guceceka hanyuma uwabaga yahishuriwe akageza ku itorero ibyo yabaga yahishuriwe. Ibyo byatumaga amateraniro agera ku ntego yayo y’uko ‘bose babona guhugurwa.’—1 Abakorinto 14:26, 29-31.

Ubwa gatatu, Pawulo yabwiraga abagore b’Abakristo gusa; yagize ati ‘abagore nibacecekere mu materaniro, kuko batemererwa kuvuga, ahubwo baganduke’ (1 Abakorinto 14:34). Kuki Pawulo yahaye bashiki bacu iryo tegeko? Yashakaga ko mu itorero habamo gahunda. Yaravuze ati “kandi nibagira icyo bashaka kumenya babibarize abagabo babo imuhira, kuko biteye isoni ko umugore avugira mu iteraniro.”—1 Abakorinto 14:35.

Birashoboka ko hari bashiki bacu bamwe na bamwe barwanyaga ibyabaga byavuzwe mu itorero. Inama ya Pawulo yafashije bashiki bacu kurwanya uwo mwuka w’akaduruvayo no kwemera bicishije bugufi umwanya bafite muri gahunda y’ubutware yashyizweho na Yehova, ariko cyane cyane bakagandukira abagabo babo (1 Abakorinto 11:3). Nanone kandi, iyo bashiki bacu bacecetse mu materaniro, baba bagaragaje ko batifuza kuba abigisha mu itorero. Igihe Pawulo yandikiraga Timoteyo, yagaragaje ko bidakwiriye ko umugore yigisha mu itorero, agira ati “kuko nanga ko umugore yigisha cyangwa ngo ategeke umugabo, ahubwo agire ituza.”—1 Timoteyo 2:12.

Ubwo se ibyo bishatse kuvuga ko Umukristokazi atagomba na rimwe kuvuga mu gihe ari mu materaniro y’itorero? Oya. Mu gihe cya Pawulo, hari igihe Abakristokazi bashoboraga gusenga cyangwa guhanura mu materaniro y’itorero wenda babwirijwe n’umwuka wera. Mu bihe nk’ibyo, bazirikanaga umwanya wabo maze bagatwikira umutwe * (1 Abakorinto 11:5). Uretse n’ibyo kandi, mu gihe cya Pawulo ndetse no muri iki gihe, bashiki bacu kimwe n’abavandimwe basabwa kwatura ibyiringiro byabo (Abaheburayo 10:23-25). Uretse kuba Abakristokazi batura ibyiringiro byabo babwiriza, banabikora batera abandi inkunga binyuriye mu bisubizo batekerejeho neza batanga mu materaniro y’itorero, no mu gihe batanga ibyerekanwa cyangwa ibiganiro mu Ishuri ry’umurimo wa gitewokarasi.

Ku bw’ibyo rero, Abakristokazi ‘baceceka’ binyuriye mu kwirinda kurarikira inshingano zagenewe abagabo no kwigisha mu itorero. Ntibabaza ibibazo bishobora kugaragaza ko bagisha impaka abahawe ubutware bwo kwigisha mu itorero. Iyo Abakristokazi bashohoje neza inshingano yabo mu itorero, bigira uruhare rukomeye mu kwimakaza umwuka w’amahoro, bigatuma ibintu ‘byose [mu materaniro y’itorero] bikorerwa kugira ngo abantu bunguke.’—1 Abakorinto 14:26, 33.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 10 Muri iki gihe, Abakristokazi bakuze mu buryo bw’umwuka bashobora kubigenza batyo, mu gihe imimerere barimo ibasaba gusohoza inshingano ubusanzwe zari iz’abagabo b’Abakristo mu itorero.—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2002, ipaji ya 26.