Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imyidagaduro myiza igarurira abantu ubuyanja

Imyidagaduro myiza igarurira abantu ubuyanja

Imyidagaduro myiza igarurira abantu ubuyanja

“Namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana.”—1 ABAKORINTO 10:31.

1, 2. Kuki dushobora kuvuga ko ibikorwa bitera ibyishimo ari impano y’Imana; ariko se, ni uwuhe muburo weruye Bibiliya itanga?

NI IBISANZWE ko umuntu yumva ashaka gukora ibintu bimushimisha. Yehova, Imana yacu igira ibyishimo, yifuza ko twakwishimira ubuzima kandi iduha uburyo bwinshi bwo kubigeraho (1 Timoteyo 1:11, NW; 6:17). Umwami Salomo wari umunyabwenge yaranditse ati ‘nzi yuko ari nta cyiza kiriho kiruta kunezerwa, kandi ko umuntu wese akwiriye kurya no kunywa, no kunezezwa n’ibyiza by’imirimo ye yose, kuko na byo ari ubuntu bw’Imana.’—Umubwiriza 3:12, 13.

2 Gufata akanya ko gutekereza ku bintu byiza umuntu aba yakoze birashimisha, cyane cyane iyo ari kumwe n’abagize umuryango cyangwa n’incuti bishimye. Dushobora kuvuga ko ibyishimo nk’ibyo aba “ari ubuntu bw’Imana” cyangwa impano y’Imana. Ariko rero, kuba dufite izo mpano nyinshi zituruka ku Muremyi wacu, ntibiduha uburenganzira bwo kwidagadura mu buryo budashyize mu gaciro. Bibiliya iciraho iteka ubusinzi, kugira inda nini n’ubusambanyi, ikaburira ababikora ko ‘batazaragwa ubwami bw’Imana.’—1 Abakorinto 6:9, 10; Imigani 23:20, 21; 1 Petero 4:1-4.

3. Ni iki kizadufasha gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka no gukomeza kuzirikana umunsi ukomeye wa Yehova?

3 Muri ibi bihe birushya by’iminsi y’imperuka, ni bwo Abakristo bahanganye cyane n’ikibazo kitoroshye cyo kuba mu isi yononekaye batifatanya mu bikorwa byayo (Yohana 17:15, 16). Nk’uko byari byarahanuwe, abantu bo muri iki gihe basigaye “bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana,” ku buryo ‘batamenya’ cyangwa batita ku bihamya bigaragaza ko “umubabaro mwinshi” wegereje (2 Timoteyo 3:4, 5; Matayo 24:21, 37-39). Yesu yaburiye abigishwa be ati “mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura . . . umeze nk’umutego” (Luka 21:34, 35). Twe abagaragu b’Imana, twiyemeje kumvira uwo muburo wa Yesu. Dutandukanye n’abantu badukikije bo muri iyi si y’abatubaha Imana, kuko twe twihatira gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka no kuzirikana umunsi ukomeye wa Yehova.—Zefaniya 3:8; Luka 21:36.

4. (a) Kuki kubona imyidagaduro ikwiriye biruhije? (b) Ni iyihe nama iboneka mu Befeso 5:15, 16 tugomba gushyira mu bikorwa?

4 Gukomeza kwirinda ibikorwa byononekaye byo muri iyi si ntibyoroshye, kuko Satani yakoze ku buryo ibyo bintu bidukurura cyane kandi akaba atuma kubibona byoroha cyane. Birushaho kugorana cyane iyo dushakisha uburyo bwo kwidagadura. Ibyinshi mu bintu biboneka mu isi biba bigamije kubyutsa “irari ry’umubiri” (1 Petero 2:11). Imyidagaduro mibi iboneka ahantu hahurirwa n’abantu benshi; ariko ishobora no kugera mu ngo iwacu wenda ije mu binyamakuru, kuri za televiziyo, interineti na za videwo. Ni yo mpamvu Ijambo ry’Imana rigira Abakristo inama ihuje n’ubwenge igira iti “mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi” (Abefeso 5:15, 16). Nidukurikiza iyi nama ni bwo dushobora kwizera tudashidikanya ko imyidagaduro mibi itazadutwara igihe cyacu. Ishobora no kwangiza imishyikirano dufitanye na Yehova, ikaba ndetse yatuma turimbuka!—Yakobo 1:14, 15.

5. Ni ikihe kintu gituma tugarura ubuyanja kurusha ibindi byose?

5 Kubera ko Abakristo bagira gahunda zicucitse mu mibereho yabo, birumvikana ko bumva bakeneye kugira akanya ko kwidagadura. Kandi koko, mu Mubwiriza 3:4 havuga ko hari “igihe cyo guseka” hakaba n’“igihe cyo kubyina.” Bityo rero, Bibiliya ntivuga ko kwidagadura ari uguta igihe. Ariko kandi, imyidagaduro yagombye kutugarurira ubuyanja, aho kuduteza akaga mu buryo bw’umwuka cyangwa ngo ibangamire gahunda zacu zo mu buryo bw’umwuka. Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bahereye ku byababayeho, bazi ko gutanga bihesha ibyishimo byinshi cyane. Gukora ibyo Yehova ashaka biza mu mwanya wa mbere mu buzima bwabo kandi babona ‘uburuhukiro mu mitima yabo’ iyo bemeye umugogo wa Yesu utaremereye.—Matayo 11:29, 30; Ibyakozwe 20:35.

Uko twahitamo imyidagaduro ikwiriye

6, 7. Ni iki gishobora kugufasha kumenya niba imyidagaduro runaka ikwiriye cyangwa idakwiriye?

6 Ni iki gishobora kutwizeza ko imyidagaduro iyi n’iyi ikwiriye ku Mukristo? Ababyeyi bafasha abana babo guhitamo kandi abasaza bashobora kubafasha bibaye ngombwa. Mu by’ukuri ariko, ntibyagombye kuba ngombwa ko abandi baba ari bo batubwira ko igitabo, filimi, umukino, uburyo bwo kubyina cyangwa indirimbo runaka, bidakwiriye. Pawulo yavuze ko “abakuru bafite ubwenge, . . . bamenyereye gutandukanya ikibi n’icyiza” (Abaheburayo 5:14; 1 Abakorinto 14:20). Bibiliya yadushyiriyeho amahame atuyobora. Umutimanama wawe watojwe n’Ijambo ry’Imana uzagufasha nuwumvira.—1 Timoteyo 1:19.

7 Yesu yavuze ko “igiti kimenyekanishwa n’imbuto zacyo” (Matayo 12:33). Niba imyidagaduro runaka ituma umuntu asarura imbuto mbi zituma yishora mu rugomo, ubwiyandarike cyangwa ubupfumu, iyo myidagaduro ni ukuyireka. Nanone niba imyidagaduro runaka ishyira ubuzima mu kaga, niba igukenesha cyangwa ikagusiga wihebye, cyangwa niba yagusha abandi, ubwo iyo ntikwiriye. Intumwa Pawulo yatuburiye ko iyo dukomerekeje umutimanama w’umuvandimwe, tuba dukoze icyaha. Yaranditse ati “ubwo mucumura kuri bene Data mugakomeretsa imitima yabo idakomeye, muba mucumuye no kuri Kristo. Nuko rero niba ibyokurya bigusha mwene Data, sinzarya inyama iteka ryose kugira ngo ntagusha mwene Data.”—1 Abakorinto 8:12, 13.

8. Ni akahe kaga gashobora guterwa no gukina imikino yo kuri orudinateri n’iyo kuri videwo?

8 Imikino yo kuri orudinateri n’iyo kuri videwo iruzuye ku masoko. Nubwo imwe muri iyo mikino ishobora kuba ari imyidagaduro myiza kandi itagize icyo itwaye, igenda irushaho kugaragaramo ibintu Bibiliya iciraho iteka. Mu by’ukuri ntidushobora kuvuga ko umukino runaka nta cyo utwaye mu gihe abawukina baba bagomba kumugaza no kwica cyangwa gukora ibikorwa bibi cyane! Yehova yanga ‘abakunda urugomo’ (Zaburi 11:5; Imigani 3:31; Abakolosayi 3:5, 6). Niba gukina umukino runaka wo kuri orudinateri bigutera umururumba cyangwa kugira urugomo, bikakwangiza mu byiyumvo cyangwa bikagutesha igihe wagakoresheje mu bindi, menya ko bishobora kukwangiza mu buryo bw’umwuka maze ugire icyo ukora amazi atararenga inkombe.—Matayo 18:8, 9.

Uko twakwidagadura mu buryo bukwiriye

9, 10. Ni iki abantu bashishoza bashobora gukora kugira ngo bidagadure?

9 Rimwe na rimwe, Abakristo bashobora kwibaza bati “imyidagaduro ikwiriye ni iyihe, ko imyinshi mu myidagaduro yo mu isi inyuranye n’amahame ya Bibiliya?” Imyidagaduro ishimishije ishobora kuboneka, ariko bisaba gushyiraho imihati. Bisaba igihe cyo kuyitekerezaho no kuyitegura, cyane cyane ku babyeyi. Benshi babonye uburyo bushimishije bwo kwidagadura mu rwego rw’umuryango ndetse no mu rwego rw’itorero. Gusangira n’abandi ibyokurya muganira ku byabaye uwo munsi cyangwa se ku ngingo yo muri Bibiliya, birashimisha kandi bigatera inkunga. Mushobora kujya gutemberera ahantu nyaburanga cyangwa mu misozi, mugakina udukino runaka cyangwa mugasura abavandimwe. Imyidagaduro myiza nk’iyo ishobora gushimisha kandi igatuma mwumva munyuzwe.

10 Umusaza mu itorero n’umugore we bafite abana batatu bagize bati “kuva abana bacu bakiri bato, bagiraga uruhare mu guhitamo aho twagombaga kujya gutemberera. Hari igihe twemereraga buri mwana gutumira incuti ye, kandi ibyo byatumaga barushaho kwishima. Twibukiranyaga ibintu by’ingenzi byabaye mu buzima bw’abana bacu. Twagiraga ibihe byo gutumira imiryango n’incuti zo mu itorero mu rugo iwacu. Twajyaga dutekera hanze tukanaharira kandi tugakina imikino runaka. Twajyaga gutembera mu misozi, tukaboneraho akanya ko kwiga ibyo Yehova yaremye.”

11, 12. (a) Wakora iki kugira ngo utumire n’abandi muri gahunda zawe zo kwidagadura? (b) Ni iyihe myidagaduro abantu benshi bishimira cyane?

11 Ese ku giti cyawe cyangwa mu rwego rw’umuryango mushobora kwaguka, mugatumira abandi mu gihe muteganya kujya kwidagadura? Hari bamwe bashobora kuba bakeneye inkunga, urugero nk’umupfakazi, umuseribateri cyangwa umubyeyi urera abana wenyine (Luka 14:12-14). Wagombye nanone gutumira abantu bake mu bashya baba batangiye kwifatanya n’umuteguro, gusa ukagira amakenga kugira ngo udatumira umuntu wazazana ingeso mbi mu bandi (2 Timoteyo 2:20, 21). Niba hari umuntu wamugaye udashoboye kuva mu rugo, mushobora kujyana ifunguro mukarisangirira iwe mu rugo.—Abaheburayo 13:1, 2.

12 Imyidagaduro usanga abantu basangira amafunguro, bagatega amatwi ukuntu abandi bahindutse Abakristo kandi bakamenya icyabafashije gukomeza kuba indahemuka ku Mana, ni yo abantu benshi bishimira cyane. Ababa bahari bose bashobora kuganira ku bintu bishingiye kuri Bibiliya, n’abana bakabigiramo uruhare. Ibiganiro nk’ibyo bishobora kuba uburyo bwiza bwo guterana inkunga ku buryo nta muntu n’umwe wakumva agize ipfunwe.

13. Ni mu buhe buryo Yesu na Pawulo badusigiye urugero mu gusura abandi no kwakira abashyitsi?

13 Yesu yadusigiye urugero rukwiriye mu birebana no gusura abandi no kwakira abashyitsi. Yakoreshaga icyo gihe agatera abandi inkunga mu buryo bw’umwuka (Luka 5:27-39; 10:42; 19:1-10; 24:28-32). Abigishwa be ba mbere na bo biganye urugero rwe (Ibyakozwe 2:46, 47). Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘nifuza kubonana namwe kugira ngo mbahe impano y’umwuka ngo ibakomeze, tubone uko duhumurizanya mwebwe nanjye, mpumurizwe no kwizera kwanyu namwe mube muhumurijwe n’ukwanjye’ (Abaroma 1:11, 12). Mu buryo nk’ubwo, icyo gihe cyo kwidagadura cyagombye gutuma abantu baterana inkunga.—Abaroma 12:13; 15:1, 2.

Ibyo tugomba kuzirikana no kwitondera

14. Kuki atari byiza gutumira abantu benshi mu myidagaduro?

14 Gutumira abantu benshi mu myidagaduro si byiza, kubera ko akenshi kubagenzura biba bitoroshye. Mu gihe bitabangamiye gahunda zo mu buryo bw’umwuka, imiryango mike ishobora gufata gahunda yo kujya gutemberera ahantu nyaburanga cyangwa bagakina umukino utarimo kurushanwa. Iyo muri iyo myidagaduro harimo abasaza, abakozi b’imirimo, cyangwa abandi bantu bakuze mu buryo bw’umwuka, bitera abayirimo inkunga zo gukora ibyiza kandi bikanatuma bumva bagaruye ubuyanja.

15. Kuki gutumira abantu mu myidagaduro bigomba kujyana no kubakurikiranira hafi?

15 Abategura iyo myidagaduro ntibagombye kwirengagiza ko haba hakenewe umuntu wo kubikurikiranira hafi. Nubwo wishimira kwakira abantu, mbese ntiwababara uramutse umenye ko kubera uburangare bwawe, hari umushyitsi wasitajwe n’ibyabereye iwawe? Tekereza ihame rivugwa mu Gutegeka kwa Kabiri 22:8. Iyo Umwisirayeli yubakaga inzu nshya, yagombaga kubaka urukuta rwo gukingira igisenge cyayo cyabaga gishashe, kuko bakundaga kuhakirira abashyitsi. Kubera iki? Uwo murongo ugira uti “kugira ngo umuntu atagwa avuye ku nzu yawe, bikayizanira urubanza rw’amaraso.” Mu buryo nk’ubwo, ibyo ukora kugira ngo urinde abantu watumiye mu myidagaduro, ariko ukabikora utarengereye, byagombye kugaragaza ko wita ku mimerere yabo yo mu buryo bw’umwuka.

16. Ni ayahe makenga umuntu agomba kugira niba agiye guha inzoga abo yatumiye mu myidagaduro?

16 Niba mu myidagaduro runaka hatanzwemo inzoga, byagombye gukoranwa amakenga cyane. Ku Bakristo benshi, iyo batumiye abantu biyemeza kubaha inzoga ari uko gusa bizeye ko bo ubwabo bashobora kwigenzurira izo abatumirwa banywa. Ntibari bakwiriye kwemera ko hagira igisitaza abavandimwe cyangwa ngo gitume banywa inzoga nyinshi (Abefeso 5:18, 19). Kubera impamvu zinyuranye, bamwe mu batumiwe bashobora guhitamo kutanywa inzoga. Mu bihugu byinshi, bafite amategeko atemerera umuntu kunywa inzoga igihe atari yageza ku myaka runaka. Abakristo bagomba kubahiriza amategeko ya Kayisari nubwo baba babona akagatiza.—Abaroma 13:5.

17. (a) Niba mu myidagaduro harimo n’umuziki, kuki uwatumiye abantu agomba guhitamo abyitondeye indirimbo zizacurangwa? (b) Niba muri iyo myidagaduro muzabyina, ni gute byakorwa mu buryo bwiyubashye?

17 Uwatumiye abantu agomba gukora ku buryo indirimbo, uburyo bwo kubyina, n’indi myidagaduro biba bihuje n’amahame Abakristo bagenderaho. Abantu bakunda indirimbo zitandukanye kandi hashobora kuboneka indirimbo z’ubwoko butandukanye. Ariko kandi, indirimbo nyinshi zo muri iki gihe ziba zuzuyemo umwuka w’ubwigomeke, ubwiyandarike n’urugomo. Bityo rero ni ngombwa gutoranya. Indirimbo zikwiriye si ngombwa ko ziba zifite injyana ituje. Ariko nanone ntizagombye kuba ari izibyutsa irari ry’ibitsina cyangwa ngo zibe zirimo imvugo nyandagazi, zisakuza cyane cyangwa zidunda. Uramenye ntuzemere ko utoranya indirimbo aba ari umuntu utarasobanukirwa neza impamvu atagomba gusakurisha radiyo. Uburyo bwo kubyina buteye isoni, burangwa no kwinyonga no kubyinisha igituza mu buryo bubyutsa irari ry’ibitsina, ntibukwiriye ku Mukristo.—1 Timoteyo 2:8-10.

18. Ni gute ababyeyi barinda abana babo binyuriye mu kugenzura imyidagaduro bifatanyamo?

18 Abakristo bafite abana bagombye kumenya ibibera mu myidagaduro abana babo baba batumiwemo, kandi byaba ari iby’ubwenge incuro nyinshi bagiye babaherekeza. Ikibabaje ariko, ababyeyi bamwe bagiye bemerera abana babo kujya mu myidagaduro idafite umuntu mukuru uyihagarariye, aho abenshi mu babaga bayijemo bishoraga mu busambanyi cyangwa indi myifatire nk’iyo idakwiriye (Abefeso 6:1-4). Nubwo abana baba bari hafi kugira imyaka 20 ndetse bakaba baragaragaje ko bashobora kwiringirwa, baba bagikenewe gufashwa kugira ngo ‘bahunge irari rya gisore.’—2 Timoteyo 2:22.

19. Ni ukuhe kuri kw’ibintu gushobora kudufasha kwerekeza ibitekerezo ku cyo twagombye ‘kubanza gushaka’?

19 Kugira ibihe byo kwidagadura no kwirangaza mu buryo bukwiriye kandi bugarura ubuyanja, bishobora gutuma umuntu arushaho kwishimira ubuzima. Yehova ntiyanga ko twishimisha. Ariko nk’uko tubizi, iyo myidagaduro ubwayo ntidufasha kwibikira ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka mu ijuru (Matayo 6:19-21). Yesu yafashije abigishwa be gusobanukirwa ko ‘gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo’ ari byo by’ingenzi mu buzima, kuruta gushaka ibyokurya cyangwa ibyokunywa n’ibyo kwambara, ibintu ‘abapagani bashaka.’—Matayo 6:31-34.

20. Ni ibihe bintu byiza abagaragu ba Yehova b’indahemuka biteze ko Nyir’ugutanga Mukuru azabaha?

20 Koko rero, twaba ‘turya cyangwa tunywa cyangwa dukora ikindi kintu cyose,’ dushobora ‘gukorera byose guhimbaza Imana,’ tugashimira Nyir’ugutanga Mukuru waduhaye ibintu byiza dushobora kwishimira mu buryo bushyize mu gaciro (1 Abakorinto 10:31). Mu isi izaba yahindutse Paradizo turi hafi kugeramo, hazaboneka uburyo butabarika bwo kungukirwa mu buryo bwuzuye n’ibyo Yehova aduha, turi kumwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera bagendera ku mahame ye akiranuka.—Zaburi 145:16; Yesaya 25:6; 2 Abakorinto 7:1.

Mbese uribuka?

• Kuki muri iki gihe bitorohera Abakristo kubona imyidagaduro ikwiriye?

• Vuga imwe mu myidagaduro yagiye ishimisha Abakristo bafite imiryango?

• Mu gihe umuntu yidagadura, ni ibihe bintu akwiriye kuzirikana?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Hitamo imyidagaduro igirira abantu akamaro

[Amafoto yo ku ipaji ya 19]

Ni iyihe myidagaduro idakwiriye ku Bakristo?