Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Esiteri

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Esiteri

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Esiteri

UWO mugambi wari wacuzwe wasaga n’aho udashobora gupfuba. Abayahudi bose bagombaga gutsembwa bagashira. Ku munsi umwe wari warateganyijwe, Abayahudi bose babaga hirya no hino mu bwami bwavaga mu Buhindi bukagera muri Etiyopiya, bagombaga kumarirwa ku icumu. Nguko uko uwacuze uwo mugambi yibwiraga. Gusa ariko, hari ikintu kimwe cy’ingenzi cyamwisobye. Imana yo mu ijuru ishobora kurokora abagize ubwoko bwayo yatoranyije, ikabakura mu mimerere iyo ari yose ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Inkuru ivuga ukuntu Imana yabarokoye yanditse muri Bibiliya mu gitabo cya Esiteri.

Igitabo cya Esiteri cyanditswe n’umugabo wari ugeze mu za bukuru witwaga Moridekayi. Kivuga ibintu byabayeho mu gihe cy’imyaka 18 y’ingoma y’umwami w’u Buperesi witwaga Ahasuwerusi cyangwa Xerxes I. Iyo nkuru ishishikaje igaragaza ukuntu Yehova yaburijemo umugambi mubisha wari wacuzwe n’abanzi b’ubwoko bwe, agakiza abagaragu be nubwo bari batataniye hirya no hino muri ubwo bwami bugari. Ibyo bitera inkunga abagize ubwoko bwa Yehova muri iki gihe, bamukorera umurimo wera mu bihugu 235. Nanone kandi, bamwe mu bavugwa mu gitabo cya Esiteri badusigiye ingero nziza tugomba kwigana, mu gihe abandi bo tugomba kwirinda kubigana. Koko rero, ‘ijambo ry’Imana ni rizima [kandi] rifite imbaraga.’—Abaheburayo 4:12.

BYABAYE NGOMBWA KO UMWAMIKAZI AHAGOBOKA

(Esiteri 1:1–5:14)

Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma y’Umwami Ahasuwerusi (493 M.Y.), uwo mwami yateguye ibirori. Umwamikazi Vashiti, wari umugore w’igikundiro, yanzwe n’umwami ndetse amukura ku bwamikazi. Umuyahudikazi witwaga Hadasa yatoranyijwe mu bakobwa beza bose bo mu gihugu maze asimbura Vashiti. Hadasa yumviye mubyara we Moridekayi, ahisha ko yari Umuyahudikazi maze yitwa Esiteri, izina rye ry’Igiperesi.

Icyo gihe, umugabo w’umwibone witwaga Hamani yazamuwe mu ntera agirwa Minisitiri w’Intebe. Hamani yarakajwe cyane n’uko Moridekayi yanze ‘kumupfukamira ngo amuramye,’ bituma acura umugambi wo gutsemba Abayahudi bose bari mu bwami bw’u Buperesi (Esiteri 3:2). Uwo mugambi Hamani yawemeje Ahasuwerusi, umwami amuha uruhushya rwo gushyira mu bikorwa ubwo bwicanyi. Moridekayi yahise ‘yambara ibigunira yitera ivu’ (Esiteri 4:1). Ubwo byabaye ngombwa ko Esiteri ahagoboka. Yatumiye umwami na Minisitiri w’Intebe we bonyine mu birori byihariye. Esiteri abonye ko babyishimiye, yabinginze abasaba kuzagaruka no ku munsi ukurikiyeho. Hamani byaramushimishije. Ariko kandi, yari akirakajwe cyane n’ukuntu Moridekayi yangaga kumuramya. Hamani yacuze umugambi wo kwica Moridekayi mbere y’ibirori by’umunsi wari gukurikiraho.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

1:3-5—Ese ibirori byamaze iminsi 180? Iyi mirongo ntigaragaza ko ibirori byamaze iyo minsi yose, ahubwo ivuga ko umwami yeretse abakomeye ubutunzi n’ubwiza bw’ubwami bwe bw’icyubahiro mu minsi 180. Umwami ashobora kuba yarakoresheje icyo gihe cyose yerekana icyubahiro cy’ubwami bwe, kugira ngo yemeze abatware be ko u Buperesi bufite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa imigambi ye. Biramutse ari uko bimeze rero, mu murongo wa 3 n’uwa 5 haba havuga ibyabaye mu minsi 7 ya nyuma y’ibyo birori byamaze iminsi 180.

1:8—Ni mu buhe buryo ‘kunywa byabaye nk’uko byategetswe nta wubahata’? Icyo gihe Umwami Ahasuwerusi yakoze ibintu binyuranye n’ibyari bisanzwe ari umugenzo mu Baperesi, kuko mu minsi mikuru nk’iyo wasangaga buri muntu ashishikariza undi kunywa urugero runaka rw’inzoga. Hari igitabo kivuga ko icyo gihe “bashoboraga kunywa inzoga zose bashaka, zaba nyinshi cyangwa nke.”

1:10-12—Kuki umwamikazi Vashiti yanze kumvira umwami? Hari intiti zimwe zavuze ko ashobora kuba yaranze kumvira umwami kuko yabonaga ari ukwisuzuguza imbere y’abatumirwa b’umwami bari basinze. Birashoboka nanone ko uwo mwamikazi wari mwiza cyane yasuzuguraga koko. Mu gihe Bibiliya nta cyo yavuze ku mpamvu yaba yarabimuteye, abanyabwenge b’icyo gihe babonye ko kutagandukira umugabo we cyari ikibazo gikomeye kandi ko urugero rubi rwa Vashiti rwari gutuma n’abandi bagore bose bo mu ntara z’u Buperesi basuzugura abagabo babo.

2:14-17—Ese Esiteri yaba yarasambanye n’umwami? Oya. Inkuru ivuga ko abandi bagore bashyirwaga umwami, mu gitondo bajyanwaga mu nzu ya kabiri bakaharindirwa n’inkone y’umwami “yarindaga inshoreke.” Abagore bararanaga n’umwami bahindukaga inshoreke ze cyangwa abagore ba kabiri. Ariko Esiteri we ntiyajyanywe mu nzu y’inshoreke amaze kubonana n’umwami. Bityo, igihe Esiteri yajyanwaga imbere ya Ahasuwerusi, ‘umwami yabonye Esiteri aramushima amurutisha abagore bose, aramukundwakaza amurutisha abakobwa bose’ (Esiteri 2:17). Ni iki cyatumye Ahasuwerusi ‘ashima, agakundwakaza’ Esiteri? Icyatumaga ashimwa n’abandi ni na cyo cyatumye umwami amushima. Iyo nkuru igira iti “uwo mukobwa ashimwa na Hegayi, amugiriraho ubuhake” (Esiteri 2:8, 9). Hegayi yashimye Esiteri akurikije uko yamubonaga, ni ukuvuga uburanga bwe ndetse n’imico myiza yari afite. Koko rero, ‘Esiteri yashimwaga n’abamurebaga bose’ (Esiteri 2:15). Kandi kimwe n’abandi bose, umwami yashimishijwe n’ibyiza bya Esiteri kandi byatumye amukunda.

3:2; 5:9—Kuki Moridekayi yanze kunamira Hamani? Ku Bisirayeli ntibyari icyaha kugaragariza umuntu ufite umwanya wo hejuru icyubahiro umwunamira. Ariko kuri Hamani ho ntibyari iby’icyubahiro gusa. Hamani yari Umwagagi, bikaba bishoboka ko yari Umumaleki, kandi Yehova yari yaravuze ko yari kuzamaraho rwose Abamaleki (Gutegeka 25:19). Kuri Moridekayi, kunamira Hamani byari kugararaza ko asuzuguye Yehova. Yamukuriye inzira ku murima, avuga ko ari Umuyuda.—Esiteri 3:3, 4.

Icyo ibyo bitwigisha:

2:10, 20; 4:12-16. Esiteri yemeye ubuyobozi n’inama yahabwaga n’umuntu wasengaga Yehova wari ukuze mu buryo bw’umwuka. Ni iby’ubwenge ko natwe ‘twumvira abatuyobora tukabagandukira.’—Abaheburayo 13:17.

2:11; 4:5. ‘Umuntu wese muri twe [yagombye] kureka kwizirikana ubwe gusa, ahubwo akazirikana n’abandi.’—Abafilipi 2:4.

2:15. Esiteri yagaragaje imico yo kwiyoroshya no kwirinda, anyurwa n’imirimbo n’imyenda y’akataraboneka Hegayi yamuhaye, ntiyasaba iyindi. Umurimbo ‘w’imbere uhishwe mu mutima, umurimbo utangirika w’umwuka ufite ubugwaneza n’amahoro’ ni wo watumye umwami akunda Esiteri.—1 Petero 3:4.

2:21-23. Esiteri na Moridekayi badusigiye urugero rwiza rwo ‘kugandukira abatware badutwara.’—Abaroma 13:1.

3:4. Nk’uko Esiteri yabigenje, mu mimerere imwe n’imwe ni iby’ubwenge kutimenyekanisha. Ariko kandi, mu gihe hari ikibazo gikomeye kandi ari ngombwa ko tugaragaza aho duhagaze muri icyo kibazo, urugero nko mu gihe tugomba gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova cyangwa kugaragaza ubudahemuka, ntitugomba gutinya kumenyekanisha ko turi Abahamya ba Yehova.

4:3. Mu gihe duhanganye n’ibigeragezo, twagombye gusenga Yehova dushyizeho umwete tukamusaba imbaraga n’ubwenge.

4:6-8. Kugira ngo Moridekayi aburizemo akaga kashoboraga guterwa n’ubugambanyi bwa Hamani, yitabaje ubutegetsi.—Abafilipi 1:7.

4:14. Moridekayi yaduhaye urugero rwiza rwo kwiringira Yehova.

4:16. Kubera ko Esiteri yishingikirizaga kuri Yehova mu buryo bwuzuye, yabaye indahemuka kandi agaragaza ubutwari, igihe yari mu mimerere yashoboraga no gutuma apfa. Ni iby’ingenzi ko twitoza kwishingikiriza kuri Yehova aho kumva ko twihagije.

5:6-8. Kugira ngo Esiteri yizere neza ko Ahasuwerusi azamwumva, yamutumiye no mu munsi wa kabiri w’ibirori. Natwe twagombye kugira amakenga nk’uko yabigenje.—Imigani 14:15.

UKO IBINTU BYAGIYE BIHINDAGURIKA

(Esiteri 6:1–10:3)

Uko ibintu byagendaga bisobanuka, habayeho ihinduka mu buryo bugaragara. Hamani yamanitswe ku giti yari yateganyirije Moridekayi, kandi uwagombaga kumanikwa yagizwe Minisitiri w’Intebe! Naho se ibirebana n’umugambi wo kurimbura Abayahudi wari wacuzwe? Ibyo na byo byari bigiye guhinduka mu buryo butangaje.

Esiteri wari wagaragaje ko ari uwizerwa yongeye gufata ijambo. Yahaze amagara ye ajya imbere y’umwami, maze amusaba kugira icyo akora akaburizamo umugambi wa Hamani. Ahasuwerusi yari azi icyo yagombaga gukora. Bityo, kuri wa munsi wo kwica Abayahudi, si Abayahudi bishwe ahubwo hishwe abashakaga kubica. Kugira ngo Abayahudi bibuke ukuntu barokowe, Moridekayi yashyizeho itegeko ryo kuzajya bizihiza buri mwaka Umunsi mukuru wa Purimu. Kubera ko Moridekayi yari uwa kabiri ku mwami Ahasuwerusi, ‘yashakiraga ubwoko bwe ibyiza kandi akajya abwira urubyaro rwe amahoro.’—Esiteri 10:3.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

7:4—Iyo Abayahudi baza kurimburwa, ni mu buhe buryo byari guhombya umwami? Igihe Esiteri yavuganaga ubwenge akabwira umwami ko yashoboraga no kugurisha Abayahudi bakagirwa abacakara, yashakaga kumvisha umwami ko kubica bakabatsemba byo byari kumuhombya. Italanto z’ifeza 10.000 Hamani yari yatanze, zari kungura umwami ibintu bike cyane ugereranyije n’inyungu yari kubona iyo Hamani asaba ko Abayahudi bagurishwa bakagirwa abacakara. Nanone gushyira mu bikorwa uwo mugambi byari gutuma n’umwamikazi yicwa.

7:8—Kuki abagaragu b’umwami bapfutse Hamani mu maso? Ibyo bishobora kuba byumvikanisha ko byari ukumukoza isoni cyangwa kugaragaza akaga kari kagiye kumugeraho. Hari igitabo kimwe kivuga ko “mu bihe bya kera, abantu babaga bagiye kwicwa babapfukaga mu maso.”

8:17—Ni mu buhe buryo ‘abantu benshi bo mu mahanga yo mu gihugu biyise Abayuda’? Birashoboka ko Abaperesi benshi bahindukiriye idini ry’Abayahudi, batekereza ko itegeko ryavuguruzaga irya Hamani ryari ikimenyetso cy’uko Imana ishyigikiye Abayahudi. Iryo hame kandi ni ryo rishyirwa mu bikorwa mu isohozwa ry’amagambo ari mu gitabo cya Zekariya. Ayo magambo agira ati “abantu cumi bazava mu mahanga y’indimi zose bafate ikinyita cy’umwambaro w’Umuyuda bamubwire bati ‘turajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe.’”—Zekariya 8:23.

9:10, 15, 16—Nubwo itegeko ryemereraga Abayahudi kunyaga ibintu by’abo babaga barimbuye, kuki birinze kubikora? Kuba batarabikoze byagaragaje ko intego yabo yari iyo gukiza amagara yabo itari ugushaka ubutunzi.

Icyo ibyo bitwigisha:

6:6-10. “Kwibona kubanziriza kurimbuka, kandi umutima wirarira ubanziriza kugwa.”—Imigani 16:18.

7:3, 4. Ese twaba tugira ubutwari bwo kumenyekanisha ko turi Abahamya ba Yehova, ndetse no mu gihe kubikora byaba bishobora gutuma dutotezwa?

8:3-6. Mu gihe abanzi bacu bashaka kutugirira nabi, dushobora kwitabaza inzego z’ubutegetsi n’inkiko.

8:5. Esiteri yagaragaje ubwenge yirinda kugaragaza uruhare umwami yagize muri rya tegeko ryo gutsemba Abayahudi bose. Natwe tugomba kugira amakenga mu gihe tubwiriza abategetsi bakuru.

9:22. Ntitugomba kwibagirwa abakene baturimo.—Abagalatiya 2:10.

Yehova azadutabara adukize

Moridekayi yavuze ko kuba Esiteri yarabaye umwamikazi byari mu mugambi w’Imana. Igihe Abayahudi bari mu kaga, bihutiye gusenga Imana bayisaba ubufasha. Incuro zose umwamikazi yagiye kureba umwami atahamagawe, umwami yaramwakiriye. Umwami yananiwe gutora agatotsi mu ijoro ryari rigiye kubamo ibintu bikomeye cyane. Koko rero, igitabo cya Esiteri kigaragaza ko Yehova afite uko ayobora ibintu ku bw’inyungu z’ubwoko bwe.

Inkuru ishimishije ya Esiteri idutera inkunga by’umwihariko twe turiho muri iki ‘gihe cy’imperuka’ (Daniyeli 12:4). Mu marembera y’“iminsi y’imperuka,” Gogi wo mu gihugu cya Magogi, ari we Satani Umwanzi, azagaba igitero simusiga ku bwoko bwa Yehova. Intego ye izaba ari iyo gutsemba burundu abasenga Imana by’ukuri. Ariko nk’uko byagenze mu gihe cya Esiteri, Yehova azatabara kandi akize abamusenga.—Ezekiyeli 38:16-23; Esiteri 4:14.

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Esiteri na Moridekayi imbere ya Ahasuwerusi