Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Komeza kugira ubushishozi muri byose

Komeza kugira ubushishozi muri byose

Komeza kugira ubushishozi muri byose

“Umuswa yemera ikivuzwe cyose, ariko umunyamakenga yitegereza aho anyura.”—IMIGANI 14:15.

1, 2. (a) Ibyabaye kuri Loti igihe yari i Sodomu bitwigisha iki? (b) Amagambo ngo “mwirinde ibisindisha” asobanura iki?

IGIHE Aburahamu yabwiraga Loti ngo abanze ahitemo aho azajya gutura, Loti yerekeje amaso mu karere kari kanese hose hose, kameze “nka ya ngobyi y’Uwiteka.” Loti ashobora kuba yarabonye ari ho hantu heza cyane ho gutuza umuryango we, kuko ‘yihitiyemo ikibaya cyose cyo kuri Yorodani,’ maze agashinga ihema hafi y’i Sodomu. Nubwo urebesheje amaso ako karere kasaga n’aho ari keza, mu by’ukuri kwari ukwibeshya kubera ko hafi aho hari hatuye “Abasodomu bari babi, bari abanyabyaha bacumura ku Uwiteka cyane” (Itangiriro 13:7-13). Nyuma y’igihe, Loti n’umuryango we baje kugerwaho n’ingaruka mbi cyane. Amaherezo, Loti n’abakobwa be baje kugera ubwo baba mu buvumo (Itangiriro 19:17, 23-26, 30). Ibyo mbere yari yabonye ari byiza cyane byaje kumuhindukira bibi cyane.

2 Abagaragu b’Imana muri iki gihe bashobora kuvana isomo ku nkuru ivuga ibyabaye kuri Loti. Mu gihe tugiye gufata imyanzuro, tugomba gutekereza ku kaga gashobora kuzatugeraho kandi tukirinda gushukwa n’uko tubonye ibintu ku ncuro ya mbere. Birakwiriye rero ko Ijambo ry’Imana ridutera inkunga igira iti “mwirinde ibisindisha” (1 Petero 1:13). Dukurikije ibyavuzwe n’intiti mu bya Bibiliya yitwa R.C.H. Lenski, kwirinda ibisindisha ni ukuba “umuntu atuje mu bwenge ku buryo ashobora gutekereza neza, agashishoza agatahura inyungu cyangwa ingaruka runaka z’ikintu iki n’iki, bityo akabasha gufata imyanzuro ikwiriye.” Nimucyo dusuzume imimerere imwe n’imwe idusaba kubanza gushishoza.

Gushishoza mbere yo kujya mu mishinga y’ubucuruzi

3. Kuki tugomba kugira amakenga mu gihe hari umuntu uje adusaba kwifatanya na we mu mushinga w’ubucuruzi?

3 Reka tuvuge ko haje umuntu wiyubashye, wenda ari nk’Umukristo mugenzi wawe, akagusaba ko mwafatanya mu mushinga w’ubucuruzi. Aje akwizeza rwose ko muzunguka cyane kandi ko ugomba kugira vuba niba udashaka gucikanwa n’ayo mahirwe. Ushobora gutangira gutekereza ukuntu uwo mushinga uzatuma wowe n’umuryango wawe murushaho kugira ubuzima bwiza, ukanatekereza wenda ko byazanatuma ubona umwanya uhagije wo kwita ku by’umwuka. Ariko kandi, mu Migani 14:15 hatanga umuburo hagira hati “umuswa yemera ikivuzwe cyose, ariko umunyamakenga yitegereza aho anyura.” Kubera ko icyo gihe umuntu aba afite amashyushyu yo gutangira uwo mushinga mushya, ashobora kudatekereza ibyo guhomba, akirengagiza ko hari ibishobora kutagenda uko yabiteganyije, ntatekereze cyane uko ibihe biri mbere bizaba bimeze (Yakobo 4:13, 14). Mbega ukuntu mu mimerere nk’iyo biba ari ngombwa gukomeza kugira ubushishozi muri byose!

4. Ni gute dushobora ‘kwitegereza aho tunyura’ mu gihe dutekereje ibyo kujya mu mishinga y’ubucuruzi?

4 Mbere yo gufata umwanzuro wo kwemera kujya mu mishinga y’ubucuruzi, umunyamakenga abanza kubisuzumana ubwitonzi (Imigani 21:5). Incuro nyinshi iryo suzuma rigaragaza ibintu bishobora guteza akaga umuntu aba atabonye mbere. Reka dutekereze ku mimerere ikurikira: umuntu ushaka kujya mu mushinga w’ubucuruzi aje kukuguza amafaranga kandi akwijeje ko numuguriza azakungukira menshi. Uwo mushinga ushobora gusa n’aho uzunguka cyane; ariko se nta ngaruka zirimo? Ese uwo uje kukuguza amafaranga yiteguye kuzayakwishyura uko uwo mushinga we wagenda kose, cyangwa azakwishyura ari uko gusa yungutse? Mu yandi magambo, witeguye guhomba amafaranga yawe niba uwo mushinga uhombye? Ushobora nanone kwibaza uti “kuki aba yaje kuguza amafaranga abantu ku giti cyabo? Ese ni uko banki zibona ko uwo mushinga ushobora guhomba?” Gufata igihe cyo gutekereza ku ngaruka zishobora kubaho, bizagufasha gusuzuma iby’uwo mushinga mu buryo bushyize mu gaciro.—Imigani 13:16; 22:3.

5. (a) Igihe Yeremiya yaguraga umurima, ni iyihe ntambwe igaragaza ubwenge yateye? (b) Kuki ari byiza ko imishinga yose y’ubucuruzi iba ishingiye ku masezerano yanditse?

5 Igihe umuhanuzi Yeremiya yaguraga isambu na mubyara we na we wasengaga Yehova, banditse urwandiko rw’ubuguzi imbere y’abagabo (Yeremiya 32:9-12). Muri iki gihe, umunyabwenge azakora ku buryo imishinga yose y’ubucuruzi agiye kujyamo, hakubiyemo n’iyo akorana na bene wabo cyangwa bagenzi be bahuje ukwizera, izajya iba ifite amasezerano yanditse ishingiyeho. * Iyo abantu bagiranye amasezerano yanditse ateguye neza kandi yumvikana, bibarinda kugira icyo bapfa kandi bagakorana neza. Ku rundi ruhande, kutagira amasezerano yanditse bikunze kuba imwe mu mpamvu ituma havuka amakimbirane ashingiye ku bucuruzi hagati y’abagaragu ba Yehova. Ikibabaje, ni uko ibibazo nk’ibyo bishobora guteza umuntu agahinda kenshi, bikamutera kurwara inzika, bikaba byanatuma ahazaharira mu buryo bw’umwuka.

6. Kuki tugomba kwirinda kugira umururumba?

6 Nanone tugomba kwirinda kugira umururumba (Luka 12:15). Iyo umuntu atekereje ko ashobora kuzunguka cyane, bishobora kumuhuma amaso ku buryo yakwirengagiza akaga katerwa no kwishora mu bucuruzi butari ubwo kwiringirwa. Hari ndetse n’abantu bari bafite inshingano mu murimo wa Yehova baguye muri uwo mutego. Ijambo ry’Imana rituburira rigira riti “ntimukagire ingeso zo gukunda impiya ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite” (Abaheburayo 13:5). Mu gihe Umukristo atekereza ku mushinga w’ubucuruzi, yagombye kwibaza ati ‘ariko se buriya ni ngombwa koko ko mbijyamo?’ Kugira ubuzima bworoheje bushingiye kuri gahunda yacu yo gusenga Yehova bizaturinda “ibibi byose.”—1 Timoteyo 6:6-10.

Ingorane Abakristo batarashaka bahanganye na zo

7. (a) Ni ibihe bibazo Abakristo benshi batarashaka bahanganye na byo? (b) Guhitamo uwo muzabana bifitanye irihe sano n’ubudahemuka ku Mana?

7 Abagaragu ba Yehova benshi baba bifuza gushaka ariko bakabura uwo bashakana ubakwiriye. Mu bihugu bimwe na bimwe usanga bahatirwa cyane gushaka. Ariko kubona uwo bashakana muri bagenzi babo bahuje ukwizera bishobora kutoroha (Imigani 13:12). Ariko kandi, Abakristo basobanukiwe ko kumvira itegeko ryo muri Bibiliya ryo gushakana gusa n’“uri mu Mwami,” ari ikibazo kirebana n’ubudahemuka kuri Yehova (1 Abakorinto 7:39). Kugira ngo bakomeze kunanira ababahatira gushaka ndetse n’ibishuko bahura na byo, Abakristo batarashaka bagomba kugira ubushishozi muri byose.

8. Ni ikihe kibazo umukobwa w’Umushulami yari ahanganye na cyo, kandi se ni gute Umukristokazi ashobora guhura n’ikibazo nk’icyo muri iki gihe?

8 Mu Ndirimbo ya Salomo, umukobwa w’Umushulami wo muri rubanda rugufi yabengutswe n’umwami. Salomo yagerageje kumurambagiza amwereka ubutunzi bwe bwinshi, icyubahiro cye, amureshya kandi uwo Mushulami yari asanzwe afite umusore akunda (Indirimbo 1:9-11; 3:7-10; 6:8-10, 13). Niba uri Umukristokazi, hashobora kuba hari umuntu udashaka wakubonye akakubenguka. Umuntu mukorana ku kazi, wenda nk’umwe mu bakoresha, ashobora gutangira kujya akubwira utugambo twiza, akagukorera utuntu twiza kandi akajya ashaka akanya ko kuba ari kumwe nawe. Mu gihe umuntu akwitayeho muri ubwo buryo, ni ukuba maso. Nubwo ibikorwa nk’ibyo atari ko buri gihe biba biganisha ku kugirana agakungu cyangwa ku bwiyandarike, incuro nyinshi ni cyo biba bigamije. Kimwe na wa mukobwa w’Umushulami, ba “inkike z’amabuye” (Indirimbo 8:4, 10). Jya wamaganira kure abashaka ko mugirana agakungu. Ugitangira akazi, jya uhita wimenyekanisha ku bo mukorana ko uri Umuhamya wa Yehova kandi ujye ukoresha uburyo ubonye bwose ubabwirize. Nubigenza utyo bizakurinda.

9. Ni akahe kaga gashobora guterwa no kugirana imishyikirano kuri interineti n’umuntu utazi? (Reba nanone agasanduku kari ku ipaji ya 25.)

9 Imiyoboro ya interineti igamije gufasha abantu batarashaka kubona abo bazashakana, iragenda iba myinshi cyane. Bamwe babonye ko ubwo ari uburyo bwo kumenyana n’abantu ubusanzwe batari kuzigera bahura. Ariko rero, gupfa kugirana ubucuti n’umuntu utazi byagushyira mu kaga. Kumenya uvugisha ukuri n’ubeshya kuri interineti bishobora kugorana (Zaburi 26:4). Umuntu wese uvuga ko ari umugaragu wa Yehova si ko byanze bikunze aba ari we koko. Byongeye kandi, kurambagiriza kuri interineti bishobora gutuma mu gihe gito abantu bagirana imishyikirano ya bugufi cyane, bikaba byatuma umuntu adashishoza neza (Imigani 28:26). Byaba bikorewe kuri interineti cyangwa mu bundi buryo, si byiza kugirana imishyikirano ya bugufi n’umuntu utaramenya neza.—1 Abakorinto 15:33.

10. Ni gute Abakristo bashobora gutera inkunga bagenzi babo bahuje ukwizera batarashaka?

10 Yehova agirira “imbabazi nyinshi n’impuhwe” abagaragu be (Yakobo 5:11). Azi ko ibigeragezo Abakristo batarabona abo bashakana bahanganye na byo bijya rimwe na rimwe bibaca intege, kandi aha agaciro ubwo budahemuka bwabo. Ni gute abandi bashobora kubatera inkunga? Twagombye kujya tubashimira buri gihe kuba bakomeza kumvira kandi bakagira umwuka wo kwitanga (Abacamanza 11:39, 40). Nanone dushobora kubatumira muri gahunda zacu zo kwidagadura. Ese haba hari abo uherutse gutumira? Ikindi kandi, dushobora kujya tubazirikana mu isengesho, tugasaba Yehova kubafasha gukomeza gushikama mu buryo bw’umwuka kandi bakishimira kumukorera. Nitwita kuri izo ndahemuka tubivanye ku mutima, tuzaba tugaragaje ko tubishimira nk’uko Yehova abishimira.—Zaburi 37:28.

Uko twahangana n’ibibazo by’uburwayi

11. Kurwara indwara ikomeye bishobora guteza izihe ngorane?

11 Iyo twe cyangwa uwacu dukunda arwaye indwara ikomeye biraduhangayikisha cyane (Yesaya 38:1-3). Mu gihe dushakisha umuti uvura iyo ndwara, ni iby’ingenzi ko tugendera ku mahame yo mu Byanditswe. Urugero, Abakristo bumvira babyitondeye itegeko rya Bibiliya ryo kwirinda amaraso, kandi birinda uburyo ubwo ari bwo bwose bwo gusuzuma cyangwa kuvura indwara hakoreshejwe ubupfumu (Ibyakozwe 15:28, 29; Abagalatiya 5:19-21). Ku bantu basanzwe batazi iby’ubuvuzi ariko, guhitamo uburyo bakoresha bivuza bishobora kubabera ikibazo cy’ingorabahizi kandi bikabatera ubwoba. Ni iki gishobora kudufasha kugira ubushishozi muri byose?

12. Ni gute Umukristo ashobora gushyira mu gaciro mu gihe atekereza ukuntu azivuza?

12 “Umunyamakenga yitegereza aho anyura” akora ubushakashatsi muri Bibiliya no bitabo by’imfashanyigisho bya gikristo (Imigani 14:15). Mu turere two ku isi usanga abaganga ari bake n’ibitaro ari bike, ubuvuzi bwa gakondo bukoresha imiti ikomoka ku byatsi, bushobora kuba ari bwo buryo bwonyine abantu bashobora kwitabaza. Mu gihe dutekereza kuri iyo miti, bishobora kuba ngombwa ko twibaza ibi bibazo bikurikira: ese uyu muvuzi wa gihanga yaba azwiho kuba akoresha ubupfumu? Ese imiti akoresha yaba ishingiye ku myizerere y’uko indwara n’urupfu biterwa no kurakaza abazimu cyangwa bigaterwa n’abanzi bakoresha uburozi bw’ubutererano? Mbese mu gutegura iyo miti cyangwa kuyinywa, hazamo no gutamba ibitambo, imitongero n’indi migenzo ifitanye isano n’ubupfumu (Gutegeka 18:10-12)? Kwibaza ibyo bibazo bizadufasha kumvira inama yahumetswe igira iti “ahubwo mugerageze byose mugundire ibyiza” * (1 Abatesalonike 5:21). Ibyo bizadufasha gushyira mu gaciro.

13, 14. (a)Ni gute twashyira mu gaciro mu gihe twita ku magara yacu? (b) Kuki ari ngombwa gushyira mu gaciro mu gihe tuganira n’abandi ibijyanye n’indwara no kwivuza?

13 Ni ngombwa gushyira mu gaciro mu bintu byose, hakubiyemo no kwita ku magara yacu (Abafilipi 4:5). Kwita ku magara yacu mu buryo bushyize mu gaciro bigaragaza ko twishimira impano y’agaciro y’ubuzima twahawe. Igihe duhuye n’uburwayi, biba bikwiriye rwose ko twivuza. Ariko kandi, tuzagira ubuzima butunganye ari uko igihe Imana yagennye cyo “gukiza amahanga” kigeze (Ibyahishuwe 22:1, 2). Twagombye kwirinda guhangayikishwa cyane n’ubuzima bwacu ku buryo ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka twabishyira ku ruhande, kandi ari byo by’ingenzi cyane.—Matayo 5:3, NW; Abafilipi 1:10.

14 Tugomba nanone gushyira mu gaciro mu gihe tuganira n’abandi ibirebana n’indwara no kwivuza. Ibyo biganiro si byo twagombye kwibandaho mu gihe turi kumwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera mu materaniro ya gikristo cyangwa mu makoraniro. Ikindi kandi, imyanzuro ijyana no kwivuza, ahanini ifitanye isano n’amahame ya Bibiliya, umutimanama w’umuntu n’imishyikirano afitanye na Yehova. Ku bw’ibyo rero, turamutse duhatiye mugenzi wacu duhuje ukwizera gukora uko twe dushaka cyangwa kwirengagiza umutimanama we, ntitwaba tugaragaje ko tumukunda. Nubwo umuntu ashobora kugisha inama abantu bakuze mu buryo bw’umwuka mu itorero, buri Mukristo agomba ‘kwikorera uwe mutwaro’ mu gufata imyanzuro, kandi “umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y’Imana.”—Abagalatiya 6:5; Abaroma 14:12, 22, 23.

Mu gihe turi mu mimerere igoranye

15. Ni gute imimerere igoranye ishobora kutugiraho ingaruka?

15 Imimerere igoranye ishobora gutuma n’abagaragu ba Yehova b’indahemuka bavuga cyangwa bagakora iby’ubupfapfa (Umubwiriza 7:7). Igihe Yobu yari ahanganye n’ibigeragezo bikomeye, yabaye nk’utaye umurongo ku buryo byabaye ngombwa ko imitekerereze ye ikosorwa (Yobu 35:2, 3; 40:6-8). Nubwo “Mose yari umugwaneza urusha abantu bo mu isi bose,” hari igihe yarakaye maze avuga ibidakwiriye (Kubara 12:3; 20:7-12; Zaburi 106:32, 33). Dawidi yagaragaje ko yari afite umuco wo kwirinda igihe yangaga kwica Umwami Sawuli. Ariko igihe Nabali yamutukaga kandi agatombokera ingabo ze azituka cyane, Dawidi yararakaye cyane amera nk’utaye umutwe. Abigayili amaze kumuvugisha ni bwo yagaruye ibitekerezo ku murongo. Habuze gato ngo akore ikosa rikomeye cyane.—1 Samweli 24:2-7; 25:9-13, 32, 33.

16. Ni iki gishobora kuturinda kugira icyo dukora duhubutse?

16 Natwe dushobora guhura n’imimerere igoranye ku buryo tuba tutagishobora gutekereza neza. Gutekereza twitonze ku nama tugiriwe n’abandi nk’uko Dawidi yabigenje, bishobora kudufasha kwirinda kugira icyo dukora duhubutse no kwihutira gukora icyaha (Imigani 19:2). Nanone Ijambo ry’Imana ridutera inkunga igira iti “nimurakara ntimugakore icyaha, izuba ntirikarenge mukirakaye” (Abefeso 4:26). Uko bidushobokera kose, byaba byiza tubanje gutegereza dutuje mbere yo kugira icyo dukora cyangwa umwanzuro dufata (Imigani 14:17, 29). Nidutakambira Yehova mu isengesho rivuye ku mutima, ‘amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindira imitima yacu n’ibyo twibwira muri Kristo Yesu’ (Abafilipi 4:6, 7). Ayo mahoro aturuka ku Mana azatuma dutuza kandi adufashe gukomeza kugira ubushishozi muri byose.

17. Kuki tugomba kwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo dukomeze kugira ubushishozi muri byose?

17 Nubwo dukora uko dushoboye kose kugira ngo twirinde akaga kandi dukore ibintu twabanje gutekerezaho, twese dukora amakosa (Yakobo 3:2). Dushobora kuba twenda gukora ikosa rishobora kugira ingaruka mbi cyane, ariko twe tukaba tutabizi (Zaburi 19:13, 14). Ikindi kandi, twe abantu nta bushobozi ndetse nta n’uburenganzira dufite bwo kuyobora intambwe zacu tudafashijwe na Yehova (Yeremiya 10:23). Dushimira Yehova kuba aduhumuriza ati “nzakwigisha nkwereke inzira unyura, nzakugira inama, ijisho ryanjye rizakugumaho” (Zaburi 32:8). Ni koko, tubifashijwemo na Yehova dushobora gukomeza kugira ubushishozi muri byose.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Niba ushaka ibindi bisobanuro ku nyandiko z’amasezerano y’ubucuruzi, reba Umunara w’Umurinzi wo ku ya 1 Kanama 1997, ipaji ya 18; 15 Ugushyingo 1986, ipaji ya 16-17, mu Gifaransa; na Réveillez-vous! yo ku ya 8 Gicurasi 1983, ipaji ya 13-15, yanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 12 Ibi bishobora no gufasha abatekereza kwivuza bakoresheje uburyo bwo kuvura indwara zimwe na zimwe bugibwaho impaka cyane.

Ni gute wasubiza?

Ni gute dushobora gukomeza kugira ubushishozi muri byose

• mu bijyana n’imishinga y’ubucuruzi?

• mu gihe dushakisha uwo twashyingiranwa?

• mu gihe duhanganye n’ibibazo by’uburwayi?

• mu gihe tugeze mu mimerere igoranye?

[Ibibazo]

[Agasanduku ko ku ipaji ya 25]

Ese wakwizera iyo miyoboro ya interineti?

Aya magambo akurikira agaragara mu miyoboro ya interineti igenewe gufasha abantu kubona abo bazarushingana:

“Nubwo twakoze uko dushoboye kugira ngo ukoresha uyu muyoboro wese amenyekane, ntitwabizeza ko abazawukoresha bose muzajya mubamenya.”

“Ntimwizere ko ibyo muzabona kuri uyu muyoboro byose bizaba bihuje n’ukuri, byuzuye cyangwa bifite akamaro.”

“Ibitekerezo, inama, amagambo, amatangazo cyangwa andi makuru yose ari kuri uyu muyoboro, ni abantu ku giti cyabo babyiyandikiye . . . kandi si ngombwa ko umuntu yabyiringira.”

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

“Umunyamakenga yitegereza aho anyura”

[Amafoto yo ku ipaji ya 24 n’iya 25]

Ni gute Umukristokazi yakwigana umukobwa w’Umushulami?

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

“Mugerageze byose mugundire ibyiza”