Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Komeza utubwire!”

“Komeza utubwire!”

“Komeza utubwire!”

ABANYESHURI bo mu ishuri ryisumbuye ry’indimi ryo mu mujyi wa Nezlobnaya ho mu Burusiya, barimo biga ibitabo byanditswe na Mikhail Bulgakov. Muri ibyo bitabo harimo kimwe gisebya Yesu Kristo, kikarata Satani kivuga ko ari intwari. Nyuma y’isomo, mwarimu yahaye abanyeshuri isuzumabumenyi rishingiye kuri icyo gitabo. Icyakora, muri abo banyeshuri harimo Umuhamya wa Yehova witwa Andrey ufite imyaka 16 wasabye mu kinyabupfura kudakora iryo suzumabumenyi, avuga ko umutimanama we utamwemerera kwiga igitabo kivuga ibintu nk’ibyo. Yasabye mwarimu ko yamwemerera akandika asobanura uko abona Yesu Kristo. Mwarimu yaramwemereye.

Mu mwandiko we, Andrey yasobanuye ko nubwo yubaha ibitekerezo by’abandi, we yabonye ko uburyo bwiza kuruta ubundi bwose bwo kwiga ibirebana na Yesu, ari ugusoma imwe mu Mavanjiri ane. Yavuze ko iyo umuntu asomye izo nkuru “asobanukirwa ibirebana n’imibereho ya Yesu ndetse n’inyigisho ze zavuzwe n’abantu babyiboneye.” Yongeyeho ati “ikindi kibazo nagize ni ukuntu Satani avugwa muri icyo gitabo. Hari abashobora gushimishwa no gusoma igitabo kigira Satani intwari, ariko njye ntibishobora kunshimisha.” Andrey yasobanuye ko mu by’ukuri Satani ari ikiremwa cy’umwuka kibi kandi gifite imbaraga, cyigometse ku Mana, gituma habaho ibintu bibi, kandi giteza ibyago n’imibabaro mu bantu. Andrey yashoje umwandiko we agira ati “ndumva gusoma icyo gitabo nta cyo byari kumarira. Mu by’ukuri sindwanya Bulgakov. Ariko kandi, ku giti cyanjye nahitamo gusoma Bibiliya kugira ngo menye amateka nyakuri ku birebana na Yesu Kristo.”

Uwo mwandiko wa Andrey washimishije mwarimu cyane ku buryo yamusabye gutegura ikiganiro kivuga ibya Yesu Kristo. Andrey yabyemeye atazuyaje. Mu isomo ry’ubuvanganzo ryakurikiyeho, Andrey yasomeye umwandiko we imbere y’ishuri ryose. Yabasobanuriye impamvu abona ko Yesu ari we muntu ukomeye kuruta abandi bose babayeho. Hanyuma, yasomye muri Bibiliya mu Ivanjiri ya Matayo, igice kivuga iby’urupfu rwa Yesu. Kubera ko igihe bari bamugeneye cyari hafi kurangira, Andrey yashatse gusoza ikiganiro cye, ariko abanyeshuri bagenzi be baramubwira bati “komeza utubwire, nyuma byaje kugenda bite?” Ubwo yakomeje abasomera ibirebana n’izuka rya Yesu nk’uko bivugwa mu Ivanjiri yanditswe na Matayo.

Andrey arangije ikiganiro cye, abanyeshuri bigana bamubajije ibibazo byinshi ku birebana na Yesu ndetse na Yehova. Andrey agira ati “nasenze Yehova musaba ubwenge kandi yaranshubije. Nashoboye gusubiza ibibazo byose bambajije.” Nyuma y’isomo, Andrey yahaye mwarimu igitabo cyitwa Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose mu Bihe Byose; * kandi mwarimu yaracyishimiye. Andrey agira ati “kubera icyo kiganiro, mwarimu yampaye amanota aruta ay’abandi, anshimira kuba nkomeye ku myizerere yanjye kandi nkaba nterwa ishema na yo. Mwarimu yanavuze ko hari imyizerere imwe n’imwe duhuje.”

Andrey yashimishijwe n’uko yiyemeje kumvira umutimanama we watojwe na Bibiliya, akanga gusoma igitabo gisebya Yehova n’Umwana we Yesu Kristo. Icyo cyemezo yafashe nticyamurinze gusa kuyobywa n’ibitekerezo bidahuje n’Ibyanditswe, ahubwo cyanamuhaye uburyo bwiza cyane bwo kugeza ku bandi ukuri kw’ingenzi ko muri Bibiliya.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.