Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni bande bagendera ku nyigisho za Kristo muri iki gihe?

Ni bande bagendera ku nyigisho za Kristo muri iki gihe?

Ni bande bagendera ku nyigisho za Kristo muri iki gihe?

ABANTU benshi bemera ko Yesu Kristo ari umwe mu bantu bakomeye cyane babayeho. Ndetse hari n’ababona ko ari we muntu ukomeye kuruta abandi bose babayeho. Mu gihe cy’imyaka igera hafi ku bihumbi bibiri ishize, inyigisho ze zahinduye mu buryo bugaragara imibereho y’abantu benshi. Hari umwanditsi w’Umwongereza witwa Melvyn Bragg wavuze ko izo nyigisho zahinduye ubuzima bw’“abantu boroheje kandi bitonda ndetse n’ubw’abantu bazwi cyane bakoze ibikorwa byagiriye abandi akamaro.”

Abantu babona bate Ubukristo?

Abantu babona bate Ubukristo? Hari igitabo gisobanura ko Ubukristo “ari imwe mu ntambwe z’ingenzi cyane abantu bateye bagana Imana.” Umwe mu bantu bavuze uko babona Ubukristo ni David Kelso, wo muri Kaminuza y’i Glasgow muri Écosse. Yaranditse ati “mu myaka ibihumbi bibiri Ubukristo bumaze, bwageze ku bintu byinshi bihambaye cyane kurusha ibindi byose mu rwego rw’ubugeni, ubukorikori, filozofiya, umuzika ndetse n’ibikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage.”

Icyakora, abandi benshi babona ibintu mu buryo butandukanye n’ubwo. Ntibarwanya igitekerezo kivuga ko Ubukristo ari idini rishingiye ku nyigisho za Yesu Kristo kandi ryizera ko ari umwana w’Imana. Ahubwo bazinuwe n’imyifatire y’abantu bo mu madini yiyita aya gikristo.

Urugero, Friedrich Nietzsche, umuhanga mu bya filozofiya w’Umudage wabayeho mu kinyejana cya cumi n’icyenda, yasobanuye Ubukristo mu magambo asa n’ayo yo hejuru, avuga ko “ari cyo kintu kibi cyane kitazibagirana mu mateka y’abantu.” Yaranditse ati “[Ubukristo] bwateje akaga gakomeye, butuma abantu bangirika cyane mu by’umuco. . . . Bwakoresheje uburiganya, ubuhemu, ubucakura n’ubugome bwose bushoboka kugira ngo bugere ku ntego yabwo.” Ni byo koko Nietzsche yakabije kuvuga nabi Ubukristo; ariko hari n’abandi bantu bashyira mu gaciro babona Ubukristo nk’uko abubona. Kuki babona Ubukristo batyo? Ni uko amateka yagaragaje ko abiyita Abakristo bataranzwe n’imico ya Yesu Kristo, ahubwo baranzwe no “guta umuco no gukora ibikorwa by’agahomamunwa ndetse n’ibyo gutuka Imana” byogeye hose.

Mbese Kristo ashyigikiye abiyita Abakristo muri iki gihe?

Ese umuntu yakwirirwa abaza niba Kristo ashyigikiye abiyita Abakristo muri iki gihe? Bamwe bashobora guhita basubiza bati “umva da! Arabashyigikiye nyine! Ntiyasezeranyije abigishwa be se ko azabana na bo ‘kugeza ku mperuka y’isi’” (Matayo 28:20)? Ni byo koko Kristo yarabivuze. Ariko se, yashakaga kuvuga ko azashyigikira buri muntu wese wiyita Umukristo uko yaba yitwara kose?

Wibuke ko bamwe mu bayobozi b’amadini bo mu gihe cya Yesu bumvaga ko ibyo bakora byose, bitazabuza Imana gukomeza kubashyigikira. Kubera ko Imana yari yaratoranyije Abisirayeli ikabaha inshingano yihariye, hari bamwe mu bayobozi b’amadini batekerezaga ko uko ibikorwa byabo byari kuba bimeze kose, Imana itari kuzigera ibatererana (Mika 3:11). Nyuma yaho ariko, bakabije kwica amategeko n’amahame y’Imana. Ibyo byatumye Yesu Kristo ababwiza ukuri ati “dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka” (Matayo 23:38). Ishyanga ryose ndetse na gahunda yaryo yo gusenga ntibyakomeje kwemerwa n’Imana. Imana yanze Isirayeli, ireka ingabo z’Abaroma zisenya Yerusalemu umurwa mukuru wayo, zisenya n’urusengero rwayo mu mwaka wa 70 Nyuma ya Yesu.

Mbese ibintu nk’ibyo bishobora kugera no ku biyita Abakristo? Nimucyo dusuzume ibindi bintu Yesu yavuze bifitanye isano n’isezerano yahaye abigishwa be ry’uko azagumana na bo kugeza ku “mperuka y’isi.”

[Amafoto yo ku ipaji ya 2 n’iya 3]

Inyigisho za Yesu Kristo zahinduye mu buryo bugaragara imibereho y’abantu benshi ku isi hose