Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gukorana n’itorero rikoresha ururimi rw’amahanga

Gukorana n’itorero rikoresha ururimi rw’amahanga

Gukorana n’itorero rikoresha ururimi rw’amahanga

INTUMWA Yohana yaranditse ati ‘mbona marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose ngo abubwire abari mu isi, bo mu mahanga yose n’imiryango yose, n’indimi zose n’amoko yose’ (Ibyahishuwe 14:6). Mu isohozwa ry’iryo yerekwa ry’ubuhanuzi, ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana burabwirizwa ku isi hose mu ndimi zitandukanye. Inyinshi muri izo ndimi zivugwa n’abimukira baba kure y’ibihugu byabo. Abo na bo barumva ubutumwa bwiza babugejejweho n’Abahamya ba Yehova bakorana umwete, bize izindi ndimi.

Mbese uri muri abo Bahamya bakorera mu itorero rikoresha ururimi rw’amahanga? Ese waba uteganya kubikora? Kugira ngo ugire icyo ugeraho, ugomba kugira intego izira ubwikunde kandi ukarangwa n’icyizere. Kubera ko icyo ugamije ari ugufasha abandi kumenya ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, ufite impamvu nziza cyane, ari yo rukundo ukunda Imana na bagenzi bawe (Matayo 22:37-39; 1 Abakorinto 13:1). Icyifuzo ufite cyo gufasha abandi kumenya Imana, ni cyo kiguha impamvu yumvikana yo kujya gukorera mu itorero rikoresha urundi rurimi, ntabwo ari uko gusa wishimira abantu bo mu kindi gihugu cyangwa abantu bagize itsinda runaka, ibyokurya byabo n’umuco wabo. Mbese wumva utashobora kwiga urundi rurimi? Niba ari ko biri, kugira icyizere bizagufasha. James wize Ikiyapani yaravuze ati “ururimi ntirukagutere ubwoba.” Kumenya ko hari abandi benshi babishoboye mbere yawe, bishobora kugufasha kwihangana, kandi bigatuma ukomeza kugira icyizere. None se wakwiga ute urundi rurimi? Ni iki kizagufasha kumenyera iryo torero rikoresha urundi rurimi? Kandi se, ni iki wakora kugira ngo ukomeze gukomera mu buryo bw’umwuka?

Kwiyemeza kwiga urundi rurimi

Hari uburyo bwinshi bwo kwiga ururimi. Abanyeshuri n’abarimu bahitamo ububanogeye. Icyakora, ku banyeshuri benshi, kwiga igihe gito ariko bigishwa n’umwarimu ubishoboye, bituma bamenya ururimi vuba kandi mu buryo bworoshye cyane. Gusoma Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho muri urwo rurimi rushya no kumva kaseti ushobora kubona, bizagufasha kunguka amagambo mashya no kumenya amagambo akoreshwa mu muteguro. Porogaramu nziza zihitishwa kuri radiyo, televiziyo na videwo, na zo zishobora gutuma umenya urwo rurimi kandi ukamenyera umuco waho. Ku birebana n’igihe umuntu amara yiga, kwiga duke duke buri munsi, akenshi bigira ingaruka nziza kuruta uko wajya wiga rimwe na rimwe ariko ukiga byinshi bikunaniza.

Kwiga ururimi ni nko kwiga koga. Gusoma igitabo gusa ntibishobora kukwigisha koga. Ugomba kujya mu mazi ukagerageza koga. No kwiga ururimi ni ko bigenda. Ubumenyi tuvana mu bitabo gusa ntibuba buhagije. Ni ngombwa ko ushyikirana n’abantu uko bigushobokeye kose; ujye utega amatwi ibyo bavuga, ubavugishe, mbese ukore uko ushoboye uvuge. Umurimo Abakristo bakora ushobora kubigufashamo cyane. Byaba byiza uhise ukoresha ibyo wize mu murimo wo kubwiriza. Midori wiga Igishinwa yaravuze ati “ushobora kumva biguteye ubwoba, ariko abo tubwiriza bashobora kubona ko Abahamya nta ko tutagira. Ibyo bishobora gutuma bamwe badutega amatwi. Upfa gusa kuvuga mu rurimi rw’iwabo uti ‘muraho?,’ maze ukabona barishimye!”

Amateraniro ya gikristo na yo arafasha cyane. Buri gihe mu materaniro, ujye ugerageza gusubiza nibura rimwe. Nubwo mu mizo ya mbere bishobora kugutera ubwoba, ntugacike intege. Abagize itorero baba bifuza ko wamenya urwo rurimi. Monifa wiga Igikoreya yaravuze ati “sinabona uko nshimira mushiki wacu unyicara iruhande mu materaniro, akanyandikira ibisobanuro by’amagambo ntasobanukiwe. Kuba abikora ashishikaye kandi yihanganye, biramfasha rwose.” Uko ugenda umenya amagambo menshi, ni na ko ushobora gutangira gutekereza muri urwo rurimi, ugahita wubaka interuro ukoresheje ayo magambo, aho kubanza guhindura buri jambo mu mutwe.

Intego yawe y’ibanze yo kwiga ururimi ni iyo ‘kuvuga ibimenyekana’ (1 Abakorinto 14:8-11). Nubwo abantu bajya bihanganira amakosa ukora n’ukuntu uvuga amagambo nabi, bishobora gutuma batumva ubutumwa ubagezaho. Kwita cyane ku buryo amagambo y’urwo rurimi avugwa n’ikibonezamvugo cyarwo ugitangira, bishobora kukurinda gukora amakosa yazakugora gukosora. Mark wize Igiswayire yaravuze ati “jya usaba abantu bavuga neza urwo rurimi bakosore amakosa akomeye ukora, kandi ubibashimire.” Birumvikana ko udakwiriye kwirengagiza ko abagufasha bibatwara igihe cyabo n’imbaraga zabo. Nubwo ushobora gusaba umuntu gukosora ibyo wakoze, jya ugerageza kwitegurira ibiganiro ukoresheje amagambo wamaze kumenya, cyangwa ayo washakiye ibisobanuro mu nkoranyamagambo. Ibyo bituma umenya ibintu byinshi mu gihe gito, kandi bigatuma uvuga ushize amanga.

Komeza kujya mbere

Monifa yaravuze ati “kwiga urundi rurimi ni cyo kintu gikomera kuruta ibindi byose. Hari ubwo numvaga nshaka kubireka. Ariko nterwa inkunga no kwibuka ukuntu iyo nigana n’umuntu yishimira cyane kumva inyigisho z’ukuri kandi zimbitse zo muri Bibiliya mu Gikoreya gikeya nzi, ndetse n’ukuntu abavandimwe bishima cyane iyo ngize intambwe ntera.” Icy’ingenzi ni iki: ntugacike intege. Intego yawe ni ukugira ngo uzashobore kwigisha abandi inyigisho ntangabuzima zo mu Byanditswe (1 Abakorinto 2:10). Ku bw’ibyo, kwitoza kwigisha Bibiliya mu rundi rurimi bisaba gushyiraho imihati y’igihe kirekire. Uko ugenda utera imbere, ujye wirinda kwica intege wigereranya n’abandi. Abiga indimi ntibazimenyera rimwe. Icyakora, ni iby’ingenzi ko umenya aho ugeze (Abagalatiya 6:4). Uwitwa Joon watangiye kwiga Igishinwa yaravuze ati “kwiga ururimi ni nko kuzamuka amadarajya. Mu gihe uba utekereza ko nta cyo uramenya, ujya kubona ukabona wamenye byinshi .”

Kwiga urundi rurimi ni ikintu umuntu akora ubuzima bwe bwose. Bityo rero, jya ubyishimira kandi ntiwitege ibitangaza (Zaburi 100:2). Amakosa ntabura. Iyo umuntu yiga ni ko bimera. Igihe Umukristo umwe yatangiraga kubwiriza mu Gitaliyani, yabajije nyir’urugo ati “ese waba uzi umweyo w’ubuzima?” Yashakaga kuvuga “intego y’ubuzima.” Umuhamya wari utaramenya Igipolonye neza yasabye itorero kuririmba imbwa aho kuririmba indirimbo. Undi muntu wigaga Igishinwa yibeshye gato gusa ku isaku asaba abari bamuteze amatwi kwizera akabati k’ibitabo bya Yesu aho kwizera incungu ya Yesu. Icyiza cyo gukora amakosa ni uko ibyo bagukosoye udapfa kubyibagirwa.

Mu itorero

Abantu ntibatandukanira ku ndimi gusa. Umuco, amoko n’ibihugu, akenshi bituma abantu bicamo ibice, ndetse mu buryo bukomeye cyane. Icyakora, umuntu ashobora kurenga izo nzitizi. Intiti yakoze ubushakashatsi ku madini yo mu Burayi akoresha ururimi rw’Igishinwa, yavuze ko Abahamya ba Yehova ari “umuryango mpuzamahanga.” Yavuze ko mu Bahamya “ubwoko nta cyo buvuze, kandi ko ururimi ari igikoresho gusa kibafasha gusobanukirwa neza Ijambo ry’Imana.” Koko rero, gushyira amahame ya Bibiliya mu bikorwa ni byo bifasha Abakristo b’ukuri gukuraho itandukaniro rishingiye ku bihugu. Ku bantu bamaze kwambara umuntu ‘mushya, nta Mugiriki cyangwa Umuyuda, cyangwa umunyeshyanga.’—Abakolosayi 3:10, 11.

Ku bw’ibyo rero, abagize itorero bose bagombye gukora ibituma bunga ubumwe. Ibyo bisaba ko buri wese aba yiteguye kwemera uburyo bushya bwo gutekereza, kwiyumvisha ibintu no kubikora. Ushobora kwirinda ko ibintu utandukaniyeho n’abandi bivamo amacakubiri, wirinda kwibanda cyane ku bikunogeye (1 Abakorinto 1:10; 9:19-23). Itoze kwishimira ibyiza usanga mu mico itandukanye. Ujye wibuka ko urukundo ruzira ubwikunde ari ryo banga ryo kugirana imishyikirano myiza n’abandi no kunga ubumwe.

Amatorero menshi akoresha ururimi rw’amahanga atangira ari amatsinda mato, ahanini agizwe n’abantu biga ururimi rushya, n’abandi bake bagitangira kwiga amahame ya Bibiliya. Ku bw’ibyo, muri bene ayo matsinda abantu bakunze kugira utuntu batumvikanaho, ugereranyije n’uko biba bimeze mu matorero amaze igihe. Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bagombye gutuma mu itorero haba umutuzo. Kugaragaza urukundo n’ineza mu magambo no mu bikorwa bituma haba imimerere myiza abashya bashobora gukuriramo mu buryo bw’umwuka.

Abantu bitangira gufasha itorero rikoresha ururimi rw’amahanga bagomba gushyira mu gaciro ku birebana n’ibyo baba biteze ku bandi. Rick, umusaza mu itorero nk’iryo, yaravuze ati “bamwe mu Bahamya bashya bashobora kuba batari inararibonye mu mikorere y’umuteguro, nk’uko biba bimeze mu matorero akoresha indimi kavukire. Icyakora, ibyo baba babuze akenshi bisimburwa n’urukundo n’ibyishimo bagira. Kandi abantu benshi bashimishijwe baza mu kuri.” Kuboneka buri gihe no kwitanga uko ushoboye kose bizafasha itorero mu buryo bugaragara, nubwo waba ucyiga ururimi. Iyo abagize itorero bashyize hamwe, bituma mu itorero haba amajyambere mu buryo bw’umwuka.

Mukomere mu buryo bw’umwuka

Umuvandimwe wari mushya mu itorero rikoresha ururimi rw’amahanga, sinzi uko yumvise umubyeyi afasha umwana we gutegura ibisubizo ari butange mu materaniro. Uwo mwana yaramwinginze ati “ariko mama, ubu ntitwabigira bigufi?” Maze nyina aramusubiza ati “oya mwana wa. Ibisubizo bigufi n’iby’abacyiga ururimi.”

Ku muntu ukuze, kumara amezi cyangwa imyaka adashobora gushyikirana n’abandi bishobora kumunaniza mu bwenge, akiheba ndetse akaba yanacika intege mu buryo bw’umwuka. Janet ubu uvuga neza Igihisipaniya yaravuze ati “iyo ikintu cyananiraga nahitaga numva nihebye.” Hiroko wize Icyongereza yibuka igihe yajyaga atekereza ati ‘ubonye ngo imbwa n’injangwe z’inaha na zo zikindushe.’ Kathie na we yaravuze ati “nari mfite ibyigisho byinshi n’abantu benshi nasuraga, ariko ubwo nimukiraga mu itorero rikoresha Igihisipaniya nasigaye nta na kimwe. Numvaga nta cyo maze.”

Aho rero ni ho umuntu aba akeneye kugira icyizere. Iyo Hiroko yacikaga intege, yaratekerezaga ati “ubwo abandi babishobora nanjye nabishobora.” Kathie yaravuze ati “najyaga ntekereza ukuntu umugabo wanjye yagiraga amajyambere kandi agakora ibintu byinshi mu itorero. Ibyo byamfashije gutsinda inzitizi nari mfite, ngira amajyambere. Ndacyafite byinshi byo kwiga, ariko buhoro buhoro ngenda nshobora kubwiriza no kwigisha kandi ibyo biranshimisha cyane.” Umugabo we Jeff yongeyeho ati “kutumva ibintu byose bivugwa mu matangazo no mu nama z’abasaza birababaza. Mba ngomba kwicisha bugufi nkabaza utuntu twose, ariko abavandimwe bashimishwa no kumfasha.”

Kugira ngo umuntu adacika intege mu gihe akorera mu itorero rikoresha ururimi rw’amahanga, agomba mbere na mbere kwiyitaho mu buryo bw’umwuka (Matayo 5:3). Kazuyuki umaze imyaka myinshi akorera mu ifasi ikoresha Igiporutugari, yaravuze ati “ni ngombwa cyane ko twigaburira bihagije mu buryo bw’umwuka. Ni yo mpamvu mu muryango twigira hamwe, tukanategura amateraniro mu rurimi rwacu no mu Giporutugali.” Hari bamwe banyuzamo bakajya mu materaniro yo mu rurimi rwabo. Ikindi nanone, ni ngombwa kuruhuka bihagije.—Mariko 6:31.

Jya utekereza ku cyo bisaba

Niba utekereza kwimukira mu itorero rikoresha urundi rurimi, ugomba kubanza gutekereza ku cyo bisaba mbere yo kubikora (Luka 14:28). Mu birebana n’ibyo, ikintu umuntu aba agomba gutekerezaho cyane ni ubuzima bwe bwo mu buryo bw’umwuka n’imishyikirano afitanye na Yehova. Jya usuzuma imimerere urimo kandi usenge. Zirikana uwo mwashakanye n’abana bawe. Ibaze uti ‘mbese naba ndi mu mimerere ikwiriye kandi mfite imbaraga zo mu buryo bw’umwuka no mu byiyumvo zatuma ntangira uwo mushinga uzamara igihe?’ Ibyiza ni uko wakora ibizakubera byiza mu buryo bw’umwuka wowe n’umuryango wawe. Hari byinshi bigomba gukorwa, kandi aho umubwiriza w’Ubwami yakorera hose ahabonera ibyishimo byinshi.

Abantu bashobora gukorera mu itorero rikoresha ururimi rw’amahanga, babona imigisha myinshi. Barbara wimukiye mu itorero rikoresha ururimi rw’Igihisipaniya ari kumwe n’umugabo we, yaravuze ati “ni kimwe mu bintu byanshimishije cyane mu buzima. Ni nko kongera kumenya ukuri. Nishimira cyane ubwo buryo twabonye, cyane cyane ko tudashobora kuba abamisiyonari mu kindi gihugu.”

Hirya no hino ku isi, hari abantu babarirwa mu bihumbi bafite imyaka itandukanye, bashyiraho imihati myinshi bakiga urundi rurimi kugira ngo bateze imbere ubutumwa bwiza. Niba uri umwe muri bo, komeza kugira intego nziza no kurangwa n’icyizere. Ariko ikiruta byose, ujye wiringira Yehova kugira ngo aguhe imigisha mu byo ukora.—2 Abakorinto 4:7.

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Kwigishwa n’umwarimu ushoboye bituma abanyeshuri biga ururimi vuba kandi mu buryo bworoshye

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Ntiwagombye gushyira mu kaga ubuzima bwawe bwo mu buryo bw’umwuka mu gihe wiga ururimi rw’amahanga