Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Inkuru ifite icyo ishushanya” idufitiye akamaro

“Inkuru ifite icyo ishushanya” idufitiye akamaro

“Inkuru ifite icyo ishushanya” idufitiye akamaro

MBEGA ukuntu byagorana kumenya ibisobanuro byose by’imirongo imwe n’imwe yo mu Byanditswe, haramutse hatariho indi mirongo ya Bibiliya idufasha kuyisobanukirwa! Hari inkuru zo mu Ijambo ry’Imana zihita zumvikana ukizisoma. Ariko hari izindi ziba zifite ibindi bisobanuro byihishe. Urugero ni inkuru ivuga iby’abagore babiri b’umukurambere Aburahamu. Intumwa Pawulo yavuze ko ari “inkuru ifite icyo ishushanya.”—Abagalatiya 4:24, NW.

Iyo nkuru ikwiriye kudushishikaza, kubera ko ibiyivugwamo bigereranya ibintu bifitiye akamaro kenshi abantu bose bifuza kuzabona imigisha ya Yehova Imana. Mbere y’uko dusuzuma impamvu ibyo ari ukuri, reka tubanze turebe icyatumye Pawulo ahishura icyo iyo nkuru isobanura.

Mu kinyejana cya mbere, Abakristo b’i Galatiya bari bafite ikibazo. Bamwe muri bo ‘baziririzaga iminsi n’amezi n’ibihe n’imyaka,’ byari byarategetswe mu Mategeko ya Mose. Abo bantu bavugaga ko kubahiriza Amategeko ya Mose ari ngombwa kugira ngo Abakristo bemerwe n’Imana (Abagalatiya 4:10; 5:2, 3). Icyakora, Pawulo yari azi neza ko kuziririza bene ibyo bintu bitasabwaga Abakristo. Kugira ngo abigaragaze, yavuze iby’inkuru buri wese mu bakomokaga mu Bayahudi yari azi.

Pawulo yibukije Abagalatiya ko Aburahamu, ari we wakomotsweho n’Abayahudi, yabyaye Ishimayeli na Isaka. Uwa mbere yavutse ku muja witwa Hagari, naho uwa kabiri abyarwa n’umugore w’isezerano, ari we Sara. Nta gushidikanya ko abantu b’i Galatiya bashyigikiraga ko Amategeko ya Mose yubahirizwa bari bazi inkuru y’ukuntu Sara yabanje kuba ingumba, n’ukuntu yahaye Aburahamu umuja we Hagari kugira ngo amubyarire umwana. Bari bazi ko Hagari amaze gusama inda ya Ishimayeli yatangiye gusuzugura nyirabuja, Sara. Icyakora, nk’uko Imana yari yarabisezeranyije, Sara ageze mu za bukuru yabyaye Isaka. Nyuma y’igihe, Aburahamu yaje kwirukana Hagari na Ishimayeli kubera ko Ishimayeli yafataga nabi Isaka.—Itangiriro 16:1-4; 17:15-17; 21:1-14; Abagalatiya 4:22, 23.

Abagore babiri, amasezerano abiri

Pawulo yatanze ibisobanuro ku bavugwa muri ya ‘nkuru ifite icyo ishushanya.’ Yaranditse ati ‘abo bagore bameze nk’amasezerano abiri. Rimwe ryavuye ku musozi wa Sinayi ribyarira ububata: iryo ni ryo rigereranywa na Hagari. . . . Asobanura Yerusalemu ya none, kuko iri mu bubata hamwe n’abana bayo’ (Abagalatiya 4:24, 25). Hagari agereranya igihugu cya Isirayeli cyari gifite Yerusalemu ho umurwa mukuru. Abari bagize ishyanga ry’Abayahudi bari bazi ko bagomba kugandukira Yehova kubera isezerano ry’Amategeko bari baragiranye na we ku Musozi Sinayi. Amategeko ya Mose yahoraga yibutsa Abisirayeli ko bari abanyabyaha kandi ko bari bakeneye gucungurwa.—Yeremiya 31:31, 32; Abaroma 7:14-24.

None se ni iki “umugeni” cyangwa umugore w’isezerano ari we Sara n’umuhungu we Isaka bashushanya? Pawulo yavuze ko Sara, wari umugore w’‘ingumba,’ agereranya umugore w’Imana, ni ukuvuga umuteguro wa Yehova wo mu ijuru. Uwo mugore wo mu ijuru yari ingumba mu buryo bw’uko mbere y’uko Yesu aza, uwo mugore atari afite “abana” basizwe ku isi (Abagalatiya 4:27; Yesaya 54:1-6). Ariko kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, umwuka wera wasutswe ku itsinda rigizwe n’abagabo n’abagore, maze baba bavutse ubwa kabiri, ari abana b’uwo mugore wo mu ijuru. Abana babyawe n’uwo mugore bahise bahinduka abana b’Imana, kandi baba abaraganwa na Yesu Kristo binyuze ku isezerano rishya (Abaroma 8:15-17). Umwe muri abo bana, ari we intumwa Pawulo, yaranditse ati “Yerusalemu yo mu ijuru ni yo mugeni, ni yo mama wa twese.”—Abagalatiya 4:26.

Abana b’uwo mugore

Dukurikije iyo nkuru ya Bibiliya, Ishimayeli yatotezaga Isaka. Mu buryo nk’ubwo, mu kinyejana cya mbere, abana ba Yerusalemu yari imbata bakobaga kandi bagatoteza abana ba Yerusalemu yo mu ijuru. Pawulo yabisobanuye agira ati ‘nk’uko icyo gihe uwabyawe n’umubiri [Ishimayeli] yarenganyaga uwabyawe n’umwuka [Isaka], na n’ubu ni ko bikimeze’ (Abagalatiya 4:29). Igihe Yesu yazaga ku isi agatangira gutangaza iby’Ubwami, abayobozi b’idini ry’Abayahudi bitwaye nk’uko Ishimayeli umuhungu wa Hagari yitwaye kuri Isaka, umuragwa nyakuri wa Aburahamu. Bakobye Yesu Kristo kandi baramutoteza, batekereza ko ari bo baragwa ba Aburahamu, naho Yesu we akaba yaraje kwivanga.

Mbere gato y’uko abayobozi ba Isirayeli bica Yesu, yarababwiye ati “Yerusalemu, Yerusalemu, wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nshaka kubundikira abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire? Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka.”—Matayo 23:37, 38.

Inkuru yahumetswe ivuga ibyabaye mu kinyejana cya mbere igaragaza ko ishyanga rya Isirayeli, rigereranywa na Hagari, ritigeze rigira abana bari kuzaraganwa na Yesu. Abayahudi birataga bavuga ko ari bo bari bakwiriye guhabwa uwo murage bitewe n’aho bavukiye, Yehova yarabanze arabareka. Ariko Birumvikana ko hari abantu bamwe na bamwe bo muri iryo shyanga rya Isirayeli babaye abaraganwa na Kristo. Icyakora, uwo murage bawubonye bishingiye ku kwizera Yesu, bidashingiye ku ishyanga bakomokagamo.

Bamwe muri abo bazaraganwa na Kristo bamenyekanye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33. Uko igihe cyagiye gihita, Yehova yagiye asiga abandi ngo na bo bazabe abana ba Yerusalemu yo mu ijuru.

Intego Pawulo yari afite asobanura iyo ‘nkuru ifite icyo ishushanya,’ yari ukugira ngo agaragaze ukuntu isezerano rishya ryasumbaga isezerano ry’Amategeko Mose yari abereye umuhuza. Nta muntu washoboraga kwemerwa n’Imana bishingiye ku kubahiriza Amategeko ya Mose, kubera ko abantu bose badatunganye kandi Amategeko akaba yaragaragazaga ko ari imbata z’icyaha. Ariko rero, nk’uko Pawulo yabisobanuye, icyazanye Yesu ni ukugira ngo “acungure abatwarwa [n’amategeko]” (Abagalatiya 4:4, 5). Ku bw’ibyo, kwizera agaciro k’igitambo cya Kristo byatumye abantu babohoka ku iteka bacirwagaho n’Amategeko.—Abagalatiya 5:1-6.

Idufitiye akamaro

Kuki twagombye gushishikazwa n’ibisobanuro byahumetswe Pawulo yatanze kuri iyo nkuru? Impamvu ya mbere ni uko bituma dusobanukirwa Ibyanditswe tutari kuzigera dusobanukirwa. Ibyo bisobanuro bituma turushaho kwemera tudashidikanya ko Bibiliya yose itavuguruzanya kandi ko yuzuzanya.—1 Abatesalonike 2:13.

Ikindi nanone, ibyo ibivugwa muri iyo nkuru bishushanya ni iby’ingenzi kugira ngo tuzagire ibyishimo mu gihe kiri imbere. Iyo abo ‘bana’ bataza kubaho nk’uko Imana yari yarabisezeranyije, twari kuzaguma mu bubata bw’icyaha n’urupfu. Ariko rero, mu gihe cy’ubutegetsi bwiza bwa Kristo afatanyije n’abazaraganwa na we, nk’uko Imana yari yarabisezeranyije Aburahamu, ‘amahanga yose yo mu isi azahabwa umugisha’ (Itangiriro 22:18). Ibyo bizaba igihe abantu bazaba bakuriweho burundu ingaruka z’icyaha, kudatungana, agahinda n’urupfu (Yesaya 25:8, 9). Mbega ukuntu icyo kizaba ari igihe cy’ibyishimo!

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Isezerano ry’Amategeko ryatangiwe ku Musozi Sinayi

[Cridit Line]

Pictorial Archive (Near Eastern History) Est.

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

“Inkuru ifite icyo ishushanya” yavuzwe n’intumwa Pawulo isobanura iki?