Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Irinde ugusenga kw’ikinyoma

Irinde ugusenga kw’ikinyoma

Irinde ugusenga kw’ikinyoma

‘Muve hagati ya ba bandi, mwitandukanye, ni ko Uwiteka avuga, kandi ntimugakore ku kintu gihumanye.’—2 ABAKORINTO 6:17.

1. Abantu benshi bafite imitima itaryarya bari mu yihe mimerere yo mu buryo bw’umwuka?

ABANTU benshi bafite imitima itaryarya ntibazi ukuri ku bihereranye n’Imana ndetse ntibanazi uko bizagendekera abantu mu gihe kizaza. Kubera ko batazi ukuri ku birebana n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka bibahangayikishije cyane, usanga bari mu rujijo. Abantu babarirwa muri za miriyoni babaswe n’imiziririzo, imigenzo n’iminsi mikuru bibabaza Umuremyi wacu. Nawe ushobora kuba ufite abaturanyi na bene wanyu bemera umuriro w’iteka, Ubutatu, kudapfa k’ubugingo cyangwa se izindi nyigisho z’ibinyoma.

2. Ni iki abayobozi b’amadini bakoze, kandi se cyagize izihe ngaruka?

2 None se uwo mwijima wo mu buryo bw’umwuka ukwirakwizwa na nde? Igitangaje ni uko ukwirakwizwa n’idini, cyane cyane amadini n’abayobozi bayo bakomeza kwigisha ibitekerezo binyuranye n’iby’Imana (Mariko 7:7, 8). Ibyo byatumye abantu benshi bayoba bibwira ko basenga Imana y’ukuri, kandi mu by’ukuri bayibabaza. Idini ry’ikinyoma ni ryo rwose rituma iyo mimerere ibabaje ibaho.

3. Ni nde nyirabayazana w’idini ry’ikinyoma, kandi se Bibiliya imuvuga ite?

3 Hari ikiremwa kitagaragara gishyigikira idini ry’ikinyoma. Intumwa Pawulo yacyerekejeho agira ati ‘imana y’iki gihe yahumye imitima abatizera, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y’Imana utabatambikira’ (2 Abakorinto 4:4). Iyo ‘mana y’iki gihe’ nta yindi itari Satani. Ni yo nyirabayazana w’ugusenga kw’ikinyoma. Pawulo yaranditse ati “Satani ubwe yihindura nka marayika w’umucyo. Nuko rero ubwo bimeze bityo, ntibyaba igitangaza kugira ngo abakozi be na bo bigire nk’abakozi bagabura ibyo gukiranuka” (2 Abakorinto 11:14, 15). Satani atuma ibintu bibi bigaragara nk’aho ari byiza, kandi agatuma abantu bemera ibinyoma.

4. Ni iki Amategeko y’Imana yategekaga Isirayeli ya kera ku birebana n’abahanuzi b’ibinyoma?

4 Ntibitangaje rero kuba Bibiliya iciraho iteka idini ry’ikinyoma. Urugero, Amategeko ya Mose yasabaga adaciye ku ruhande ubwoko bw’Imana bwatoranyijwe kwirinda abahanuzi b’ibinyoma. Umuntu wese wigishaga inyigisho z’ikinyoma cyangwa agashishikariza abantu gusenga ibigirwamana ‘baramwicaga, kuko yabaga avuze ibyo kugomera Uwiteka.’ Abisirayeli bari barahawe itegeko ryo ‘gukura ikibi hagati muri bo’ (Gutegeka 13:2-6). Koko rero, Yehova abona ko idini ry’ikinyoma ari ikizira.—Ezekiyeli 13:3.

5. Ni iyihe miburo twagombye kumvira muri iki gihe?

5 Yesu Kristo n’intumwa ze bagaragarije mu myitwarire yabo ukuntu Yehova ababazwa cyane n’idini ry’ikinyoma. Yesu yaburiye abigishwa be ati “mwirinde abahanuzi b’ibinyoma baza aho muri basa n’intama, ariko imbere ari amasega aryana” (Matayo 7:15; Mariko 13:22, 23). Pawulo yaranditse ati ‘umujinya w’Imana uhishurwa uva mu ijuru, ubyukirijwe ubugome no gukiranirwa by’abantu byose, bashikamira ukuri’ (Abaroma 1:18). Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko Abakristo b’ukuri bumvira iyo miburo, maze bakirinda umuntu wese washikamira ukuri kw’Ijambo ry’Imana cyangwa akagupfukirana, cyangwa se agakwirakwiza inyigisho z’ibinyoma!—1 Yohana 4:1.

Musohoke muri “Babuloni Ikomeye”

6. Bibiliya igaragaza ite “Babuloni Ikomeye”?

6 Reka turebe ukuntu igitabo cyo muri Bibiliya cy’Ibyahishuwe kivuga iby’idini ry’ikinyoma. Kivuga ko ari maraya wasinze ufite ububasha bukomeye ku bwami bwinshi no ku baturage babwo. Uwo mugore w’ikigereranyo asambana n’abami benshi kandi yasinze amaraso y’abasenga Imana by’ukuri (Ibyahishuwe 17:1, 2, 6, 18). Afite izina ryanditswe mu ruhanga rwe rihuje n’imyifatire ye y’urukozasoni, kandi iteye ishozi. Iryo zina ni ‘Babuloni Ikomeye nyina w’abamaraya, kandi nyina w’ibizira byo mu isi.’—Ibyahishuwe 17:5.

7, 8. Ni gute idini ry’ikinyoma risambana, kandi se ibyo bigira izihe ngaruka?

7 Ibyo Ibyanditswe bivuga ku birebana na Babuloni Ikomeye bihuza neza neza n’ibyo tubona mu rugaga rw’amadini y’ikinyoma ari hano ku isi. Nubwo amadini abarirwa mu bihumbi ari ku isi adahuriye mu muryango umwe mpuzamahanga uzwi, ahuriye ku mugambi no ku bikorwa byayo. Kuba Ibyahishuwe bigereranya idini ry’ikinyoma na maraya birakwiriye, kubera ko rigira ingaruka zikomeye ku butegetsi. Kimwe n’umugore udakomera ku muhigo w’ishyingiranwa rye, idini ry’ikinyoma ryagiye risambana na za leta zitandukanye, binyuze mu kugirana na zo amasezerano. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “yemwe basambanyi, namwe basambanyikazi, ntimuzi yuko ubucuti bw’iby’isi butera kwangwa n’Imana? Nuko rero umuntu wese ushaka kuba incuti y’iby’isi, aba yihinduye umwanzi w’Imana.”—Yakobo 4:4.

8 Kubera ko idini ry’ikinyoma ryivanze n’ubutegetsi bwa politiki, byatumye abantu bahura n’imibabaro myinshi. Umuhanga mu gusesengura ibya politiki yo muri Afurika witwa Dr. Xolela Mangcu yagize ati “amateka y’isi arimo ingero nyinshi z’abantu bagiye bicwa ari benshi bitewe n’uko idini ryivanze muri politiki.” Hari ikinyamakuru giherutse kuvuga kiti “ubushyamirane bukomeye bwamennye amaraso menshi kurusha ubundi bwose muri iki gihe . . . bwari bushingiye ku idini.” Abantu babarirwa muri za miriyoni baguye mu mirwano yari ishyigikiwe n’amadini. Ndetse Babuloni Ikomeye yarwanyije abagaragu nyakuri b’Imana kandi irabica, maze mu buryo bw’ikigereranyo isinda amaraso yabo.—Ibyahishuwe 18:24.

9. Ni gute igitabo cy’Ibyahishuwe kigaragaza ukuntu Yehova yanga idini ry’ikinyoma?

9 Kuba Yehova yanga ugusenga kw’ikinyoma bigaragazwa neza n’ibizaba kuri Babuloni Ikomeye. Mu Byahishuwe 17:16 hagira hati “ya mahembe cumi wabonye na ya nyamaswa bizanga maraya uwo, bimunyage bimucuze birye inyama ze, bimutwike akongoke.” Mbere na mbere, inyamaswa nini izabanza imusiribange apfe, nirangiza irye inyama ze. Hanyuma, ibisigazwa bye bizatwikwa bikongoke. Mu buryo nk’ubwo, vuba aha ubutegetsi bwo muri iyi si buzakorera igikorwa nk’icyo idini ry’ikinyoma. Imana ni yo izatuma bubikora (Ibyahishuwe 17:17). Babuloni Ikomeye, ari bwo butegetsi bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma izarimbuka. ‘Ntizongera kuboneka ukundi.’—Ibyahishuwe 18:21.

10. Ni gute twagombye kubona idini ry’ikinyoma?

10 Abasenga by’ukuri bagombye kubona bate Babuloni Ikomeye? Bibiliya itanga itegeko risobanutse neza rigira riti “bwoko bwanjye, nimuwusohokemo kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo” (Ibyahishuwe 18:4). Abantu bose bashaka kuzarokoka bagomba kuva mu idini ry’ikinyoma amazi atararenga inkombe. Igihe Yesu Kristo yari ku isi, yahanuye ko mu minsi y’imperuka hari abantu benshi bari kujya bavuga ko bamwumvira rwose (Matayo 24:3-5). Abo ngabo azababwira ati “sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe” (Matayo 7:23). Umwami Yesu Kristo wamaze kwimikwa ntiyemera idini ry’ikinyoma.

Ni gute twakwirinda ugusenga kw’ikinyoma?

11. Ni iki twagombye gukora kugira ngo twirinde ugusenga kw’ikinyoma?

11 Abakristo b’ukuri birinda ugusenga kw’ikinyoma banga inyigisho z’ayo madini. Ibyo bisobanura ko twirinda kwitegeza ibiganiro by’amadini y’ikinyoma bica kuri radiyo, kuri televiziyo ndetse n’ibitabo byayo bivuga ibinyoma ku Mana no ku Ijambo ryayo (Zaburi 119:37). Nanone, tuba maso tukirinda iminsi mikuru n’izindi gahunda zo kwirangaza bitegurwa n’umuryango uwo ari wo wose ufitanye isano n’idini ry’ikinyoma. Ikindi kandi, ntidushyigikira idini ry’ikinyoma mu buryo ubwo ari bwo bwose (1 Abakorinto 10:21). Gufata izo ngamba biturinda ko hagira umuntu ‘utunyagisha ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa bikurikiza imihango y’abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y’iby’isi bidakurikiza Kristo.’—Abakolosayi 2:8.

12. Ni gute umuntu yakwitandukanya burundu n’idini ry’ikinyoma?

12 Byagenda bite se umuntu aramutse yifuza kuba Umuhamya wa Yehova, ariko akaba acyitwa umuyoboke w’idini ry’ikinyoma? Akenshi, kwandika ibaruwa yo gusezera bigaragaza ko uwo muntu atacyifuza kwitwa umuyoboke w’idini ry’ikinyoma. Icya ngombwa cyane ariko, ni uko uwo muntu yiyemeza kwirinda rwose kwanduzwa mu buryo bw’umwuka n’idini ry’ikinyoma. Ibikorwa by’umuntu wifuza kuba Umuhamya byagombye kugaragariza iryo dini yahozemo n’abamubona bose muri rusange ko atakiri umuyoboke waryo.

13. Ni iyihe nama Bibiliya itanga ku birebana n’ukuntu ari ngombwa kwirinda idini ry’ikinyoma?

13 Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite? Kandi Kristo ahuriye he na Beliyali, cyangwa uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki? Mbese urusengero rw’Imana rwahuza rute n’ibishushanyo bisengwa? “Nuko muve hagati ya ba bandi, mwitandukanye” ni ko Uwiteka avuga, “kandi ntimugakore ku kintu gihumanye”’ (2 Abakorinto 6:14-17). Twumvira iyo nama dukomeza kwirinda idini ry’ikinyoma. Mbese iyo nama ya Pawulo yaba idusaba ko tunirinda abayoboke b’idini ry’ikinyoma?

“Mugendere mu bwenge”

14. Mbese tugomba kwirinda rwose abantu bari mu idini ry’ikinyoma? Sobanura.

14 Mbese abasenga by’ukuri bagombye kwirinda gushyikirana mu buryo ubwo ari bwo bwose n’abantu bari mu idini ry’ikinyoma? Mbese twagombye kudashyikirana rwose n’abantu tudahuje ukwizera? Oya rwose. Itegeko rya kabiri mu mategeko abiri akomeye kurusha ayandi rigira riti “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Matayo 22:39). Nta gushidikanya ko tugaragariza bagenzi bacu ko tubakunda tubagezaho ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Tubagaragariza nanone ko tubakunda iyo twigana na bo Bibiliya tukanabamenyesha impamvu ari ngombwa kwirinda idini ry’ikinyoma.

15. ‘Kutaba uw’isi’ bisobanura iki?

15 Nubwo tugeza ubutumwa bwiza kuri bagenzi bacu, twebwe abigishwa ba Yesu ‘ntituri ab’isi’ (Yohana 15:19). Ijambo “isi” ryakoreshejwe aha ryerekeza ku bantu bitandukanyije n’Imana (Abefeso 4:17-19; 1 Yohana 5:19). Twitandukanya n’isi tuzibukira imyifatire, imvugo n’imyitwarire bibabaza Yehova (1 Yohana 2:15-17). Byongeye kandi, mu buryo buhuje n’ihame rigira riti ‘ababi bonona ingeso nziza,’ twirinda kugirana ubucuti n’abantu batagengwa n’amahame ya gikristo (1 Abakorinto 15:33). Kutaba uw’isi ni ugukomeza “kutanduzwa n’iby’isi” (Yakobo 1:27). Ku bw’ibyo, kwitandukanya n’isi ntibisobanura kwirinda kugirana imishyikirano iyo ari yo yose n’abandi bantu.—Yohana 17:15, 16; 1 Abakorinto 5:9, 10.

16, 17. Ni gute Abakristo bagombye gufata abantu batazi ukuri kwa Bibiliya?

16 None se ubwo ni gute dukwiriye gufata abantu batazi ukuri kwa Bibiliya? Pawulo yandikiye Abakristo bo mu itorero ry’i Kolosayi ati “mugendere mu bwenge ku byo mugirira abo hanze, mucunguze uburyo umwete. Ijambo ryanyu rifatanye iteka n’ubuntu bw’Imana risīze umunyu, kugira ngo mumenye uko mukwiriye gusubiza umuntu wese” (Abakolosayi 4:5, 6). Intumwa Petero yaranditse ati “mwubahe Kristo mu mitima yanyu ko ari we Mwami, kandi mube mwiteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite, ariko mufite ubugwaneza, mwubaha” (1 Petero 3:15). Pawulo yagiriye Abakristo inama ati ‘ntimugire uwo musebya, ntimurwane, ahubwo mugire ineza, mwerekane ubugwaneza bwose ku bantu bose.’—Tito 3:2.

17 Kubera ko turi Abahamya ba Yehova, twirinda kubwira abandi nabi cyangwa kubirataho. Nta gushidikanya, ntidukoresha amagambo y’ibitutsi dushaka kuvuga abantu bo mu yandi madini. Ahubwo, tugira amakenga ndetse niyo abantu baba batubwiye nabi, baba abo tubwiriza, baba abaturanyi, cyangwa abo dukorana.—Abakolosayi 4:6; 2 Timoteyo 2:24.

‘Komeza icyitegererezo cy’amagambo mazima’

18. Ni iyihe mimerere yo mu buryo bw’umwuka iteye agahinda igera ku basubira mu idini ry’ikinyoma?

18 Mbega ukuntu byaba ari akaga umuntu amaze kumenya ukuri ko muri Bibiliya maze agasubira mu idini ry’ikinyoma! Bibiliya igaragaza ingaruka mbi ibyo byateza igira iti “niba kumenya neza Yesu Kristo Umwami wacu n’Umukiza kwarabateye guhunga, bakava mu by’isi byonona maze bakongera kubyizingitiranirizamo bikabanesha, ibya nyuma byabo biba birushije ibya mbere kuba bibi. . . . Ibyabasohoyeho ni iby’uyu mugani w’ukuri ngo ‘imbwa isubiye ku birutsi byayo,’ kandi ngo ‘ingurube yuhagiwe isubiye kwigaragura mu byondo.’”—2 Petero 2:20-22.

19. Kuki ari ngombwa gukomeza kuba maso tukirinda ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kutwangiza mu buryo bw’umwuka?

19 Tugomba kuba maso tukirinda ikintu cyose gishobora kuduteza akaga ko mu buryo bw’umwuka. Akaga ko karahari! Intumwa Pawulo yatanze umuburo ati ‘umwuka uvuga weruye uti “mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bite ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni”’ (1 Timoteyo 4:1). Ubu turi muri ibyo “bihe.” Abantu batirinda idini ry’ikinyoma bashobora ‘guteraganwa n’umuraba, bakajyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize, n’uburiganya bw’abantu n’ubwenge bubi, n’uburyo bwinshi bwo kutuyobya.’—Abefeso 4:13, 14.

20. Ni gute twakwirinda ingaruka zangiza z’idini ry’ikinyoma?

20 Ni gute twakwirinda ingaruka zangiza z’idini ry’ikinyoma? Jya utekereza ku bintu byose Yehova yaduteganyirije. Dufite Ijambo ry’Imana, Bibiliya (2 Timoteyo 3:16, 17). Yehova anaduha ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” (Matayo 24:45). Ese uko tugenda turushaho kumenya ukuri, ntitwagombye kwitoza kugira ipfa ry’‘ibyokurya bikomeye by’abakuru bafite ubwenge,’ no kwifuza kujya mu materaniro ya gikristo aho tubonera inyigisho zo mu buryo bw’umwuka (Abaheburayo 5:13, 14; Zaburi 26:8)? Nimucyo rero twiyemeze kungukirwa n’ibintu byose Yehova yaduteganyirije kugira ngo dushobore ‘gukomeza icyitegererezo cy’amagambo mazima’ twumvise (2 Timoteyo 1:13). Bityo tuzashobora kwirinda idini ry’ikinyoma.

Wungutse iki?

• “Babuloni Ikomeye” ni iki?

• Ni iki tugomba gukora kugira ngo twirinde idini ry’ikinyoma?

• Ni ibihe bintu bishobora kuduteza akaga mu buryo bw’umwuka twagombye kwirinda?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Ese waba uzi impamvu “Babuloni Ikomeye” igereranywa n’umugore wa maraya?

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

“Babuloni Ikomeye” igomba kurimbuka

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Tugaragariza ‘ubugwaneza n’icyubahiro’ abantu tudahuje ukwizera