Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Urupfu nta wurusimbuka

Urupfu nta wurusimbuka

Urupfu nta wurusimbuka

“UMUHANGA mu by’amateka w’Umwongereza witwa Arnold Toynbee yaranditse ati “kuva umuntu akivuka, aba ashobora gupfa igihe icyo ari cyo cyose.” Yongeyeho ati “kandi amaherezo buri wese arapfa.” Mbega agahinda duterwa n’urupfu iyo rutwaye uwo mu muryango wacu cyangwa incuti yacu magara!

Urupfu rumaze imyaka ibarirwa mu bihumbi ruhitana abantu. Iyo umuntu dukunda apfuye, twumva tubuze uko tugira. Urupfu ntirurobanura. Nta we rurebera izuba. Umwanditsi wo mu kinyejana cya 19 yaranditse ati “agahinda gatuma twese twongera kuba abana, abantu bose, uko amashuri baba barize yaba angana kose, ntibajya basobanukirwa ibyarwo. N’abanyabwenge kurusha abandi nta cyo baruziho.” Duhinduka nk’abana bato, tukabura uko tugira, tukabura icyo twabihinduraho. Ari abakire, ari n’abakomeye, nta wushobora kugarura uwapfuye. Abahanga n’abanyabwenge barashobewe. Abanyambaraga n’abanyantege nke bose bararira.

Umwami Dawidi wo muri Isirayeli ya kera na we yashenguwe n’agahinda, ubwo yapfushaga umwana we Abusalomu. Bamaze kumubikira urupfu rw’umuhungu we, yahise arira araboroga ati “ye baba we, mwana wanjye Abusalomu! Mwana wanjye, mwana wanjye Abusalomu we! Iyaba ari jye wapfuye mu cyimbo cyawe, Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye” (2 Samweli 19:1). Umwami w’igihangange wari waranesheje ababisha bakomeye, nta kindi yari gukora uretse gushoberwa, akifuza kuba ari we utwarwa n’“umwanzi uzaheruka” ari we rupfu, aho kugira ngo umwana we abe ari we rutwara.—1 Abakorinto 15:26.

Mbese hari ubwo urupfu ruzavaho? Niba se ruzavaho, twiringiye ko bizagendekera bite abapfuye? Ese tuzongera kubona abo twakundaga bapfuye? Ingingo ikurikira itanga ibisubizo bishingiye ku Byanditswe by’ibyo bibazo.