Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Babyeyi, muhe abana banyu urugero rwiza

Babyeyi, muhe abana banyu urugero rwiza

Babyeyi, muhe abana banyu urugero rwiza

IKINYAMAKURU cyitwa Time cyasubiyemo amagambo yanditse mu gitabo kivuga ibirebana no kurera abana, kigira kiti “abahanga mu by’imitekerereze n’imyifatire y’abantu bashatse bahagarika ubushakashatsi bakora ku birebana n’uburyo bwiza bwo kurera abana. Si uko ubwo buryo bwabonetse, ahubwo ni uko butabaho.” Icyo gitabo kivuga ko ahanini abana batora imico y’urungano rwabo aho kugendera ku burere bahabwa n’ababyeyi babo.

Nta wuyobewe ko amoshya y’urungano agira uruhare rukomeye ku myifatire y’abantu (Imigani 13:20; 1 Abakorinto 15:33). Umwanditsi w’ikinyamakuru witwa William Brown yaravuze ati “niba hari ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi abakiri bato bashyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo, ni ugushaka kwemerwa n’urungano . . . Kuri bo, kutamera nka bagenzi babo ni cyo kintu kibi cyane kurusha ibindi gishobora kubabaho.” Iyo ababyeyi badashoboye gutuma mu muryango harangwa ibyishimo cyangwa se ntibamarane igihe kirekire n’abana babo, ibyo byombi bikaba ari ibintu bikunze kubaho muri iyi si ubona abantu bahora bahuze, baba basa nk’aho bemeye ko amoshya y’urungano agira ingaruka mbi ku bana babo.

Uretse n’ibyo kandi, muri iyi “minsi y’imperuka” imiryango irugarijwe, kuko nk’uko Bibiliya yabihanuye, abantu bari kuzaba bahugiye mu gushaka amafaranga, ibinezeza, n’inyungu zabo bwite. Ubwo se twatangazwa no kubona abana ‘batumvira ababyeyi babo, ari indashima, batari abera, badakunda n’ababo’?—2 Timoteyo 3:1-3.

Amagambo ngo ‘gukunda ababo’ yakoreshejwe muri Bibiliya, yerekeza ku rukundo ruba hagati y’abagize umuryango. Urwo rukundo rugaragaza imishyikirano ya bugufi ituma ababyeyi bita ku bana babo n’abana bagakunda ababyeyi babo cyane. Iyo ababyeyi badafite urukundo nk’urwo, abana bajya kurushakira ahandi cyane cyane mu rungano rwabo, maze ugasanga batoye imico y’urwo rungano. Ariko kandi, iyo ababyeyi batoje abagize umuryango kugendera ku mahame ya Bibiliya mu mibereho yabo, akenshi bibafasha kwirinda ko ibyo bibaho.—Imigani 3:5, 6.

Umuryango ni gahunda yatangijwe n’Imana

Imana imaze gushyingiranya Adamu na Eva, yabahaye itegeko rigira riti “mwororoke mugwire, mwuzure isi.” Nyuma yaho ni bwo haje kubaho umuryango ugizwe n’umugabo, umugore n’abana (Itangiriro 1:28; 5:3, 4; Abefeso 3:14, 15). Kugira ngo Yehova afashe ababyeyi kurera abana babo, yabashyizemo ubushobozi kamere bwo kwita ku bintu by’ingenzi abana babo bakenera. Ariko abantu batandukanye n’inyamaswa kuko bo hari ubundi bufasha bakenera, akaba ari yo mpamvu Yehova yabahaye andi mabwiriza yanditse. Ayo mabwiriza akubiyemo ubuyobozi burebana n’amahame mbwirizamuco, gahunda yo gusenga Imana no guhana abana mu buryo bukwiriye.—Imigani 4:1-4.

Igihe Imana yabwiraga ababyeyi b’abagabo by’umwihariko, yagize iti “aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe. Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira n’uko uryamye n’uko ubyutse” (Gutegeka 6:6, 7; Imigani 1:8, 9). Tuzirikane ko ababyeyi bagombaga gushyira mbere na mbere amategeko y’Imana mu mitima yabo. Kuki ibyo byari ngombwa? Byari ngombwa kubera ko inyigisho zituma abazihawe bagira icyo bakora atari izo mu magambo ahubwo ari izivuye ku mutima. Igihe ababyeyi bigisha abana babo ibibavuye ku mutima, ni bwo gusa babagera ku mitima. Nanone ababyeyi nk’abo baha abana babo urugero rwiza, kuko abana badatinda gutahura umuntu ubigisha ibinyuranye n’ibyo akora.—Abaroma 2:21.

Ababyeyi b’Abakristo basabwa kwigisha abana babo kuva bakiri bato, ‘babarera babahana, babigisha iby’Umwami wacu’ (Abefeso 6:4; 2 Timoteyo 3:15). Koko rero, bagomba kubikora kuva abana bakiri bato. Hari umubyeyi wanditse ati “rimwe na rimwe, twe ababyeyi dupfobya ubushobozi bw’abana bacu. Abana bafite ubushobozi bwo kwiga bagafata. Twe ababyeyi tugomba gukoresha ubwo bushobozi bafite.” Ni koko, abana bakunda kwiga kandi iyo bigishijwe n’ababyeyi batinya Imana, na bo biga gukunda. Amategeko ababyeyi bazabashyiriraho azatuma abana nk’abo bumva batekanye. Bityo, ababyeyi barera abana babo neza bakihatira kubagaragariza urukundo, bakaganira na bo kandi bakabigisha babihanganira ariko batajenjetse, batuma abana bakurira mu muryango urangwa n’umwuka mwiza cyane. *

Murinde abana banyu

Mu ibaruwa umuyobozi umwe w’ikigo cy’amashuri mu Budage yandikiye ababyeyi b’abana ababwira impungenge afite, yagize ati “babyeyi dukunda, turabatera inkunga yo gushishikarira kugira uruhare rukomeye mu burere bw’abana banyu. Inshingano mufite yo kurera abana banyu ntimukayiharire televiziyo cyangwa incuti mbi.”

Mu by’ukuri, gutegeza abana bawe televiziyo cyangwa incuti mbi ni nko kureka umwuka w’isi ukagira ingaruka mbi ku mikurire yabo (Abefeso 2:1, 2). Umwuka w’isi urwanya umwuka w’Imana. Uwo mwuka w’isi umeze nk’umuyaga wa serwakira wuzuyemo imitekerereze ‘y‘isi, iy’inyamaswabantu ndetse n’iy’abadayimoni,’ uhuha uyiganisha mu bwenge n’imitima by’abaswa cyangwa abapfapfa (Yakobo 3:15). Imitekerereze mibi nk’iyo amaherezo igera aho ikangiza umutima. Yesu yagaragaje ingaruka mbi zigera ku mitima yacu iyo yangijwe n’imitekerereze mibi. Yagize ati “umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwiza bwo mu mutima we, n’umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi, kuko ibyuzuye mu mutima ari byo akanwa kavuga” (Luka 6:45). Ni yo mpamvu Bibiliya itugira inama igira iti “rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho.”—Imigani 4:23.

Burya koko abana ni abana, hari ndetse n’igihe bamwe bananirana hakaba n’abigira ibyigenge (Itangiriro 8:21). None se mu gihe bigenze bityo ababyeyi bakora iki? Bibiliya igira iti “ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w’umwana, ariko inkoni ihana izabumucaho” (Imigani 22:15). Gusa hari bamwe batekereza ko icyo ari igihano kibabaza kandi kitagihuje n’igihe. Mu by’ukuri, Bibiliya ntishyigikira urugomo kandi gukomeretsanya haba mu magambo cyangwa mu bikorwa, ibiciraho iteka. Iyo “nkoni,” nubwo rimwe na rimwe aba ari inkoni iyi isanzwe, igereranya igitsure ababyeyi bagaragariza abana babo batajenjetse ariko mu buryo bwuje urukundo, kandi bagamije icyatuma abo bana barushaho kumererwa neza.—Abaheburayo 12:7-11.

Mujye mwidagadurira hamwe n’abana banyu

Bisanzwe bizwi ko kugira ngo abana bakure neza, bagomba gukina no kwidagadura. Ababyeyi b’abanyabwenge bakoresha ubwo buryo bakomeza imishyikirano bagirana n’abana babo, bagakora uko bashoboye kose kugira ngo babone igihe gihagije cyo kwidagadurira hamwe na bo. Bityo rero, ntibafasha abana babo guhitamo imyidagaduro ikwiriye gusa, ahubwo bashobora no kubabwira ko bashimishwa no kuba bari kumwe na bo muri iyo myidagaduro.

Hari umubyeyi w’Umuhamya wavuze ko incuro nyinshi iyo yageraga mu rugo avuye ku kazi yakinaga n’umuhungu we umupira. Hari undi wavuze ko we n’abana be bakundaga gukina imikino imeze nka dame. Undi mukobwa yibuka ko akiri muto abagize umuryango we bajyaga bashimishwa no kugenda ku magare. Abo bose ubu babaye bakuru, ariko baracyakunda Yehova n’ababyeyi babo kandi urwo rukundo ruracyakomeza kwiyongera.

Mu by’ukuri, ababyeyi bagaragariza abana babo mu magambo ndetse no mu bikorwa ko babakunda kandi ko bashimishwa no kuba hamwe na bo, baba babahaye umurage mwiza uzabagirira akamaro mu buzima bwabo bwose. Urugero, abenshi mu bize mu Ishuri rya 79 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi, bavuze ko icyifuzo cyo gukora umurimo w’igihe cyose bagikomoye ku ngero n’inkunga bahawe n’ababyeyi babo. Mbega ukuntu uwo ari umurage mwiza kuri abo bana n’umugisha ku babyeyi babo! Birumvikana ko abana bose iyo bamaze gukura atari ko baba bari mu mimerere yatuma bakora umurimo w’igihe cyose. Icyakora, abana bose bibagirira akamaro kandi bituma bubaha ababyeyi babo batinya Imana, bakababera inkoramutima kandi bakabasigira urugero rwiza.—Imigani 22:6; Abefeso 6:2, 3.

Ababyeyi barera abana ari bonyine bashobora kubaha uburere bwiza

Muri iki gihe, abana benshi bakurira mu miryango irimo umubyeyi umwe. Nubwo kurera abana uri wenyine ari ikibazo kitoroshye, kubaha uburere bwiza birashoboka. Ababyeyi barera abana ari bonyine bashobora guterwa inkunga n’urugero ruboneka muri Bibiliya rw’Umukristokazi w’Umuyahudi witwaga Unike wabayeho mu kinyejana cya mbere. Kubera ko umugabo wa Unike atizeraga, ntiyigeze amutera inkunga zo mu buryo bw’umwuka. Nyamara ariko Unike yabaye intangarugero yigisha Timoteyo. Uruhare Unike na Loyisi nyirakuru wa Timoteyo bagize mu burere bwa Timoteyo kuva akiri muto, rwagize imbaraga kurusha ingeso mbi yashoboraga kwigishwa na zimwe mu ncuti ze.—Ibyakozwe 16:1, 2; 2 Timoteyo 1:5; 3:15.

Muri iki gihe abakiri bato benshi barerewe mu miryango irimo umubyeyi umwe wizera cyangwa abarerwa n’umubyeyi umwe, bagaragaza imico myiza nk’iyo Timoteyo yari afite. Urugero, uwitwa Ryan ubu ufite imyaka 22 kandi akaba ari mu murimo w’igihe cyose, we na mukuru we na bashiki be barerewe mu muryango urimo umubyeyi umwe. Se yari umusinzi kandi igihe Ryan yari afite imyaka ine, se yarabataye. Ryan yagize ati “mama yari yariyemeje kuzatuma umuryango wacu ukomeza gukorera Yehova, kandi yashohoje ibyo yiyemeje n’umutima we wose.”

Ryan yagize ati “mama yatwemereraga kwifatanya gusa incuti nziza. Nta na rimwe yigeze atwemerera kwifatanya n’abo Bibiliya yita ababi, baba abari mu itorero cyangwa hanze yaryo. Nanone mama yatwigishije kubona mu buryo bushyize mu gaciro ibirebana n’amashuri y’isi.” Nubwo akenshi nyina wa Ryan yabaga afite akazi kenshi kandi akaba yaravaga ku kazi ananiniwe, ntibyigeze bimubuza kugaragariza abana be urukundo. Ryan yagize ati “buri gihe mama yabaga yifuza kuba ari kumwe natwe no kutuganiriza. Iyo yatwigishaga yarihanganaga ariko kandi ntajenjeke, agakora uko ashoboye kose kugira ngo tugire icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango. Ntiyigeraga na rimwe atekereza ibyo gutandukira amahame ya Bibiliya.”

Iyo Ryan atekereje ku mibereho ye akiri umwana, yibonera ko umuntu wagize uruhare rugaragara mu buzima bwe n’ubwa mukuru we ari nyina wakundaga Imana by’ukuri kandi agakunda n’abana be. Ku bw’ibyo rero babyeyi, mwaba muri kumwe n’uwo mwashakanye cyangwa muri abapfakazi, uwo mwashakanye yaba yizera cyangwa atizera, ntimuzemere ko hagira ikibaca intege ngo gitume imihati mushyiraho mwigisha abana banyu icogora. Hari igihe bamwe muri abo bana bashobora kuzava mu kuri kimwe n’umwana w’ikirara. Ariko nibabona ukuntu isi nta mpuhwe igira n’ukuntu ibyo itanga ari iby’akanya gato, bashobora kugaruka. Koko rero, “umukiranutsi agendera mu murava we, hahirwa abana be bazamukurikira.”—Imigani 20:7; 23:24, 25; Luka 15:11-24.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 9 Niba ushaka ibindi bisobanuro kuri izi ngingo, reba igitabo Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango, ipaji ya 55-59, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 11]

Ababyeyi ba yesu batoranyijwe n’Imana

Igihe Yehova yoherezaga Umwana we ngo avuke ari umuntu, yatoranyije ababyeyi ba Yesu abyitondeye. Igishishikaje ni uko yatoranyije umugabo n’umugore boroheje kandi batinyaga Imana. Abo babyeyi be ntibamureze bajeyi, ahubwo bamwigishije Ijambo ry’Imana, gukunda umurimo no kwitabira inshingano (Imigani 29:21; Amaganya 3:27). Yozefu yigishije Yesu umwuga w’ububaji, kandi nta gushidikanya, Yozefu na Mariya basabaga Yesu wari umwana w’imfura kubafasha kwita kuri barumuna be bageraga kuri batandatu.—Mariko 6:3.

Tekereza ukuntu mu gihe cya Pasika, abagize umuryango wa Yozefu bakoraga uko ushoboye kugira ngo bitegure ibyo bari gukenera mu rugendo rw’amaguru bakoraga buri mwaka bajya i Yerusalemu. Kuva iwabo ujya i Yerusalemu no kugaruka hari urugendo rw’ibirometero 200. Birumvikana ko umuryango ugizwe n’abantu icyenda cyangwa barenga, wagombaga kwitegura bihagije kugira ngo ukore urugendo rurerure nk’urwo (Luka 2:39, 41). Nubwo bitari byoroshye, Yozefu na Mariya bahaga agaciro urwo rugendo rurerure bakaboneraho akanya ko kwigisha abana babo ibintu bya kera bivugwa muri Bibiliya.

Yesu akibana n’ababyeyi be ‘yahoraga abumvira’ kandi yakomeje “kugwiza ubwenge, abyiruka ashimwa n’Imana n’abantu” (Luka 2:51, 52). Koko rero, Yozefu na Mariya bagaragaje ko biringiraga Yehova. Mbega urugero rwiza ababyeyi bo muri iki gihe bakwigana!—Zaburi 127:3.