Gusobanukirwa Bibiliya ni ibyishimo nawe ushobora kugira
Gusobanukirwa Bibiliya ni ibyishimo nawe ushobora kugira
BIBILIYA irimo ukuri kw’agaciro guturuka ku Mana. Itubwira intego y’ubuzima iyo ari yo, impamvu abantu bababara, ikanadusobanurira ibirebana n’imibereho y’abantu mu gihe kizaza. Itwigisha uko twagira ibyishimo, uko twabona incuti n’uko twakemura ibibazo. Icy’ingenzi cyane ariko, ni uko idusobanurira ibirebana n’Umuremyi wacu ari we Data wo mu ijuru, Yehova. Ubwo bumenyi butuma tugira ibyishimo byinshi kandi tukagira ubuzima bufite intego.
Bibiliya igereranya kumenya Imana no kurya. Yesu yaravuze ati “umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana” (Matayo 4:4; Abaheburayo 5:12-14). Nk’uko buri munsi dukenera ibyokurya bifite intungamubiri kugira ngo tubeho, gusoma Ijambo ry’Imana buri gihe na byo ni ngombwa kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka Imana yadusezeranyije.
Kurya biradushimisha kuko twaremanywe icyo cyifuzo kandi bikaba biri mu bintu by’ibanze dukenera mu buzima bwacu. Ariko kandi, niba twifuza kugira ibyishimo hari ikindi kintu cy’ingenzi dukeneye kwitaho. Yesu yaravuze ati “abagira ibyishimo ni abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Matayo 5:3, NW). Dushobora kubona ibyo byishimo kubera ko gusobanukirwa Ijambo ry’Imana bituma tubona ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka.
Ni iby’ukuri ko hari abumva ko gusobanukirwa Bibiliya bigoye. Urugero, ushobora kuba ukeneye gusobanukirwa imirongo ivuga ibirebana n’imigenzo utazi cyangwa imirongo irimo imvugo ijimije. Nanone hari ubuhanuzi bwanditse mu mvugo y’ikigereranyo Daniyeli 7:1-7; Ibyahishuwe 13:1, 2). Nubwo bimeze bityo ariko, ushobora rwose gusobanukirwa Bibiliya. Ni iki cyabikwizeza?
umuntu ashobora gusobanukirwa ari uko gusa yifashishije indi mirongo ivuga ibirebana n’ubwo buhanuzi (Ibyishimo buri wese ashobora kugira
Bibiliya ni Ijambo ry’Imana kandi itwereka icyo Imana idusaba. Ubwo se Imana yari kuduha igitabo tutari gusobanukirwa cyangwa cyari kumvwa gusa n’abantu bize cyane? Oya rwose! Yehova ntiyari kubikora kubera ko yita ku bantu. Yesu Kristo yaravuze ati ‘mbese ni nde muri mwe ufite umwana, yamusaba umutsima akamuha ibuye? Cyangwa ifi akamuha inzoka? Cyangwa yamusaba igi akamuha sikorupiyo? None se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So wo ijuru ntazarushaho rwose guha Umwuka Wera abawumusabye?’ (Luka 11:11-13). Bityo rero, ushobora kwiringira rwose ko nawe wasobanukirwa Bibiliya. Izere kandi ko nusenga Imana ubikuye ku mutima, uyisaba gusobanukirwa Ijambo ryayo, izabigufashamo. Mu by’ukuri, ushobora gusobanukirwa inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya n’ubwo waba uri umwana.—2 Timoteyo 3:15.
Nubwo gusobanukirwa Bibiliya bisaba gushyiraho imihati, bishobora kudukomeza kandi bikaduhesha ibyishimo. Yesu amaze kuzuka, yabonekeye babiri mu bigishwa be ababwira iby’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya. Inkuru yo mu Ivanjili ya Luka igira iti “atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe byose ibyanditswe kuri we.” Byaje kugenda bite? Muri uwo mugoroba, igihe ba bigishwa baganiraga ku byo bari bamaze gusobanukirwa, baravuganye bati “yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira adusobanurira ibyanditswe!” (Luka 24:13-32). Gusobanukirwa Ijambo ry’Imana byarabashimishije kuko byatumye barushaho kwizera ko ibyo Imana yasezeranyije bizasohora kandi bituma bagira ibyiringiro by’igihe kizaza.
Gusobanukirwa Ijambo ry’Imana ntibigoye; ahubwo bihesha ibyishimo kandi bikagira akamaro, nk’uko ibyokurya biryoshye bishimisha. Wakora iki kugira ngo usobanukirwe Bibiliya? Ingingo ikurikira iragusobanurira uko “kumenya Imana” bishobora gutuma ugira ibyishimo.—Imigani 2:1-5.
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
Kimwe n’umubyeyi wuje urukundo, Yehova aduha umwuka wera kugira ngo udufashe gusobanukirwa Bibiliya