Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ni irihe somo dushobora kuvana ku itegeko riboneka mu Kuva 23:19, rigira riti “ntugatekeshe umwana w’ihene amahenehene ya nyina”?

Iryo tegeko riri mu Mategeko ya Mose riboneka muri Bibiliya incuro eshatu, rishobora kudufasha kwiyumvisha ukuntu Yehova abona ibikwiriye ibyo ari byo, ukuntu arangwa n’impuhwe n’ukuntu yita ku bandi. Iryo tegeko nanone rigaragaza ukuntu Yehova yanga urunuka ugusenga kw’ikinyoma.—Kuva 34:26; Gutegeka 14:21.

Gutekesha umwana w’ihene cyangwa irindi tungo iryo ari ryo ryose amata ya nyina, byaba binyuranyije na gahunda kamere Yehova yateganyije y’ukuntu ibintu bigomba kugenda. Imana yateganyije ko amahenehene azajya atunga umwana w’ihene kandi akaba ari yo amukuza. Nk’uko intiti imwe yabivuze, gutekesha umwana w’ihene amahenehene ya nyina, byaba ari “ugupfobya isano ryera Imana yashyize hagati y’umwana [w’ihene] na nyina.”

Nanone kandi, hari bamwe bagaragaje ko gutekesha umwana w’ihene amahenehene ya nyina wari umugenzo wa gipagani wakorwaga kugira ngo bagushe imvura. Niba gutekesha umwana w’ihene amahenehene ya nyina wari umugenzo wa gipagani, kubuza Abisirayeli kubikora byari kubafasha kwirinda ibikorwa by’ubugome kandi bitarangwa n’ubwenge by’amadini yo mu mahanga yari abakikije. Mu Mategeko ya Mose harimo amagambo yumvikana neza yabuzaga Abisirayeli gukurikiza imihango y’ayo mahanga.—Abalewi 20:23.

Nanone kandi, iryo tegeko ryihariye rigaragaza ukuntu Yehova afite impuhwe zirangwa n’ubwuzu. Mu by’ukuri, mu Mategeko harimo amategeko menshi ameze nka ririya yabuzaga Abisirayeli kubabaza inyamaswa urubozo, kandi akabarinda gukora ibintu binyuranye na gahunda kamere yashyizweho n’umuremyi. Urugero, muri ayo Mategeko harimo iribuzanya gutamba itungo ritaramarana na nyina nibura iminsi irindwi, hakabamo iribuzanya kwicira rimwe itungo n’abana baryo n’iribuzanya gutwarana inyoni iri mu cyari n’amagi yayo cyangwa n’ibyana byayo.—Abalewi 22:27, 28; Gutegeka 22:6, 7.

Uko bigaragara, Amategeko ya Mose ntiyari akubiyemo gusa urusobe rw’ibyo Abisirayeli bategekwaga gukora n’ibyo bategekwaga kwirinda. Ahubwo imwe mu nyungu duheshwa n’ayo Mategeko, ni uko amahame arimo adufasha kugira imico myiza ituma tuba abantu barangwa n’imico ya Yehova ihebuje.—Zaburi 19:8-12.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 31 yavuye]

© Timothy O’Keefe/Index Stock Imagery