Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igihe mukoresha ubutware bwanyu, mwigane Kristo

Igihe mukoresha ubutware bwanyu, mwigane Kristo

Igihe mukoresha ubutware bwanyu, mwigane Kristo

MU MYAKA ya za 70, hari ubushakashatsi bwakozwe ku birebana n’imyifatire y’abantu bwageze ku bintu bishishikaje cyane. Abakozweho ubushakashatsi bagabanyijwemo amatsinda abiri. Itsinda rimwe ryagizwe abarinzi, bahabwa inshingano yo kurinda abo mu rindi tsinda bari bagizwe imfungwa. Byagenze bite?

Raporo yagaragaje ko “mu minsi mike, abenshi muri abo [barinzi] batangiye gukankamira no guhutaza izo mfungwa kandi bagahora bazihana mu gihe abari imfungwa bo batangiye kujya bubaha babitewe n’ubwoba kandi bagahora bumva ko bategekwa.” Umwanzuro abo bashakashatsi bagezeho ni uyu: abantu hafi ya bose bafite ubutware bashobora kugwa mu mutego wo kubukoresha nabi.

Gukoresha neza no gukoresha nabi ubutware

Nk’uko byumvikana, gukoresha neza ubutware bituma umuntu agera ku bintu byiza. Bituma hatangwa ubuyobozi bwiza kandi bigatuma abantu bungukirwa mu buryo bw’umubiri, mu buryo bw’umwuka n’ubw’ibyiyumvo (Imigani 1:5; Yesaya 48:17, 18). Nk’uko ubushakashatsi twabonye haruguru bwabigaragaje ariko, igihe icyo ari cyo cyose biba bishoboka ko umuntu ufite ubutware yarengera akabukoresha nabi. Bibiliya ivuga ibirebana n’ako kaga igira iti “iyo hategeka umunyabyaha abantu bacura imiborogo.”—Imigani 29:2; Umubwiriza 8:9.

Gukoresha nabi ubutware birababaza nubwo ubikora yaba yari agamije intego nziza. Urugero, vuba aha hari umuryango ushingiye ku idini wo muri Irilande ufite ibigo by’amashuri, uherutse gusaba imbabazi mu ruhame kubera ukuntu bamwe mu barimu bawo bakoresheje nabi ubutware bwabo bahutaza abana bigishaga. Birumvikana ko abenshi muri abo barimu bari bagamije intego nziza; ariko uburyo bamwe muri bo bakoresheje bwari bubi cyane. Hari ikinyamakuru cyavuze ko “urugomo rukabije n’ubugome abenshi mu barimu b’abafurere bakoreshaga byagize ingaruka mbi ku bana benshi” (The Irish Times). None se, ni gute wakoresha ubutware mu buryo bwatuma abandi bamererwa neza aho kubarakaza cyangwa kubakomeretsa, haba mu magambo cyangwa mu bikorwa?—Imigani 12:18.

Yesu Kristo yahawe “ubutware bwose”

Tekereza ku rugero rwa Yesu Kristo. Mbere gato y’uko azamuka mu ijuru, yabwiye abigishwa be ati ‘nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi’ (Matayo 28:18). Ese kuba yarahawe ubutware bwose byaba byarateye ubwoba abigishwa be? Ese baba baratekereje ko Yesu yari kuzakoresha ubutware bwe nabi nk’uko ba Kayisari b’Abaroma bari bazwiho kubukoresha nabi iyo babaga barwanya ababigometseho?

Bibiliya igaragaza rwose ko atari ko batekereje. Yesu Kristo akoresha ubutware bwe nk’uko Se abukoresha. Nubwo Yehova ari we ushobora byose akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, yifuza ko abagaragu be bamukorera babikuye ku mutima, babanje kubitekerezaho, batabitewe n’ubwoba cyangwa ngo bapfe kumwumvira buhumyi (Matayo 22:37). Nta na rimwe Yehova akoresha nabi ubutware bwe. Mu iyerekwa rishishikaje umuhanuzi Ezekiyeli yabonye ibi bikurikira.

Muri iryo yerekwa, Ezekiyeli yabonye ibizima bine, bikaba byari abamarayika bashyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana. Buri kizima cyari gifite mu maso hane. Ezekiyeli yaranditse ati “mu maso habyo uko hasaga byari bifite nko mu maso h’umuntu, kandi byose uko ari bine byari bifite nko mu maso h’intare mu ruhande rw’iburyo, kandi uko ari bine byari bifite nko mu maso h’inka mu ruhande rw’ibumoso, kandi uko ari bine byari bifite nko mu maso h’igisiga” (Ezekiyeli 1:10). Ayo masura yose uko ari ane ashushanya imico ine y’ingenzi y’Imana yuzuzanya mu buryo butunganye. Ijambo ry’Imana rigaragaza ko iyo mico ari urukundo, rugereranywa no mu maso h’umuntu, gukiranuka, kugereranywa no mu maso h’intare, n’ubwenge bugereranywa no mu maso h’igisiga. Iyo mico uko ari itatu igaragarizwa icyarimwe n’uwa kane w’imbaraga, ugereranywa no mu maso h’ikimasa. Ibyo byose bishatse kuvuga iki? Iryo yerekwa rigaragaza ko buri gihe Yehova akoresha imbaraga ze ndengakamere n’ubutware bwe mu buryo buhuje n’indi mico ye y’ingenzi.

Kubera ko Yesu Kristo yigana Se, buri gihe iyo akoresha ubutware bwe abukoresha mu buryo burangwa n’urukundo, ubwenge no gukiranuka. Kuba Yesu yari umutware w’abigishwa be, byatumaga babonera ihumure mu kumukorera (Matayo 11:28-30). Umuco w’ingenzi cyane uranga Yehova Imana na Yesu Kristo ni urukundo; si imbaraga cyangwa ubutware!—1 Abakorinto 13:13; 1 Yohana 4:8.

Ukoresha ute ubutware ufite?

Ukoresha ute ubutware ufite? Urugero; mbese mu muryango wawe, waba ukora ibintu ushaka kugaragaza ko ufite ubutware ndetse no mu gihe ibyo usaba utitiriza byaba ari ibyifuzo byawe ku giti cyawe kandi wenda bitari na ngombwa? Mbese abagize umuryango wawe bemera imyanzuro yawe babitewe n’urukundo bagukunda cyangwa ni ukugutinya? Ese abagize umuryango wawe baba bakugandukira kubera gusa ubutware ufite? Ibyo ni ibibazo abatware b’imiryango bagomba gusuzuma kugira ngo bashobore gukurikiza gahunda y’umuryango yashyizweho n’Imana.—1 Abakorinto 11:3.

Byagenda bite se mu gihe ufite ubutware mu itorero rya gikristo? Kugira ngo umenye neza ko ubukoresha mu buryo bukwiriye, igenzure ureba niba ushyira mu bikorwa amahame akurikira yahumetswe na Yehova Imana kandi ugakurikiza urugero Yesu Kristo yadusigiye.

“Umugaragu w’Umwami wacu . . . akwiriye kugira ineza kuri bose . . . akihangana, agahanisha ubugwaneza abamugisha impaka.”—2 Timoteyo 2:24, 25.

Mu itorero rya gikristo hari abari bafite inshingano ziremereye. Urugero, nka Timoteyo yashoboraga no ‘kwihanangiriza bamwe bigishaga ukundi’ (1 Timoteyo 1:3). Dushobora kwizera tudashidikanya ko Timoteyo yagaragazaga imico y’Imana mu byo yakoraga byose, kubera ko yakoraga ibihuje neza n’inama ya Pawulo yo guhanisha “ubugwaneza” no “kugira ineza kuri bose” mu gihe yabaga asohoza inshingano y’ubugenzuzi mu itorero rya gikristo. Kubera ko Timoteyo yari akiri muto, yagombaga kujya yubaha abakuru nk’aho ari ababyeyi be, akita ku bakiri bato abafata nka barumuna be (1 Timoteyo 5:1, 2). Iyo abagize itorero rya gikristo bitanaho batyo mu buryo bwuje urukundo, mu itorero harangwa umwuka w’urukundo rwa kivandimwe, utandukanye n’umwuka w’ubwikunde no kutita ku bandi urangwa mu masosiyete y’ubucuruzi.—1 Abakorinto 4:14; 1 Abatesalonike 2:7, 8.

“Abami b’abanyamahanga babatwaza igitugu, n’abakomeye babo bahawe kubategeka. Ariko muri mwe si ko biri, ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu.”—Matayo 20:25, 26.

Abategetsi babi b’isi ‘batwaza igitugu’ abaturage babahatira gukora ibyo bo bifuza kandi bakabategeka gukora ibintu mu buryo runaka, bakabakangisha ko nibatumvira babahana. Nyamara ariko Yesu Kristo we yatsindagirije ibyo gukorera abandi aho kubakandamiza (Matayo 20:27, 28). Buri gihe yitaga ku bigishwa be mu buryo bwuje urukundo. Iyo ukurikiza urugero rwa Yesu, abandi na bo gukorana nawe biraborohera (Abaheburayo 13:7, 17). Nanone kandi, kugandukira ubuyobozi birushaho kuborohera, ndetse bagakora ibirenze ibyo basabwa gukora, bakabikora babyishimiye kandi nta wubahase.—Matayo 5:41.

“Muragire umukumbi w’Imana wo muri mwe . . . mudasa n’abatwaza igitugu abo mwagabanijwe, ahubwo mube ibyitegererezo by’umukumbi.”—1 Petero 5:2, 3.

Muri iki gihe abagenzuzi bazi ko bazabazwa n’Imana imimerere yo mu buryo bw’umwuka ya buri wese mu bagize itorero rya gikristo. Bafatana iyo nshingano uburemere. Bita ku mukumbi w’Imana babikunze, babyishimiye kandi bakabikora mu buryo bwuje urukundo. Kimwe n’intumwa Pawulo, bakorana umwete bubaka kandi bagakomeza ukwizera kw’abo bahawe kuyobora, aho kubatwaza igitugu.—2 Abakorinto 1:24.

Igihe bibaye ngombwa ko abasaza batanga inama bayiha uwaguye mu ikosa cyangwa bafasha mugenzi wabo w’Umukristo kugira ngo akomeze gutera imbere mu buryo bw’umwuka, bayitanga mu bugwaneza. Bazirikana amagambo y’intumwa Pawulo agira ati “bene Data, umuntu niyadukwaho n’icyaha, mwebwe ab’umwuka mugaruze uwo muntu umwuka w’ubugwaneza, ariko umuntu wese yirinde kugira ngo na we adashukwa.”—Abagalatiya 6:1; Abaheburayo 6:1, 9-12.

“Mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi . . . mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose.”—Abakolosayi 3:13, 14.

Ufasha ute umuntu wananiwe gushyira mu bikorwa amahame ya gikristo mu buryo bwuzuye? Mbese wigana Yehova na Yesu Kristo, ukihanganira ibyo akora kubera ko adatunganye? (Yesaya 42:2-4) Cyangwa ukabya kwibanda kuri buri gakosa kose akoze (Zaburi 130:3). Ujye wibuka ko ari byiza kugaragariza abandi ineza mu gihe bishoboka ariko nanone mu gihe bibaye ngombwa ntukajenjeke. Gukoresha ubutware bwawe mu buryo burangwa n’urukundo bizatuma wowe n’abo uyobora murushaho kugirana imishyikirano myiza ishingiye ku kwizerana.

Ubutware ubwo ari bwo bwose waba warahawe, kora uko ushoboye kose wigane Yehova Imana na Yesu Kristo mu buryo ukoresha ubwo butware. Zirikana ukuntu umwanditsi wa zaburi yagaragaje uko Yehova akoresha ubutware bwe ayobora ubwoko bwe. Dawidi yararirimbye ati “Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena, andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, anjyana iruhande rw’amazi adasuma. Asubiza intege mu bugingo bwanjye, anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye.” Yesu na we yaravuze ati “ni jyewe mwungeri mwiza kandi menya izanjye, izanjye zikamenya nk’uko Data amenya nanjye nkamumenya, kandi mpfira intama zanjye.” Yehova na Yesu ni bo batanze urugero ruhebuje mu gukoresha ubutware mu buryo bwuje urukundo, kandi dukwiriye kubigana!—Zaburi 23:1-3; Yohana 10:14, 15.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 18]

Yehova akoresha imbaraga ze buri gihe mu buryo bwuje urukundo, ubwenge n’ubutabera

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Hari igihe abasaza baba bagomba guha inama mu buryo bwuje urukundo umuntu waguye mu ikosa

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Pawulo yagiriye Timoteyo inama yo kujya yitwara nk’umwana wubaha n’umuvandimwe wita ku bandi

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Yesu Kristo akoresha ubutware bwe mu buryo bwuje urukundo, ubwenge no gukiranuka