Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese Imana iracyategeka?

Mbese Imana iracyategeka?

Ubutumire . . 

Mbese Imana iracyategeka?

NTA MUNSI uhita tutumvise amakuru avuga ibirebana n’impanuka kamere, ibyorezo by’indwara zihitana abantu benshi, abategetsi bamunzwe na ruswa, ibitero by’ibyihebe, intambara n’urugomo. Waba waragezweho n’ibyo bintu cyangwa bitarakugezeho, ntiwabura no kwibaza aho isi igana cyangwa niba hari igihe imimerere turimo izaba myiza.

Kugira ngo abantu barusheho gusobanukirwa ibyo bibazo bihangayikishije, hateganyijwe disikuru y’abantu bose izatangwa n’Abahamya ba Yehova mu bihugu bisaga 200 ku isi hose. Iyo disikuru izaba ifite umutwe uvuga ngo “Mbese Imana iracyategeka?” Muri iyo disikuru hazasuzumwa amasezerano Imana itanga mu Ijambo ryayo ry’ukuri ari ryo Bibiliya ndetse n’ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi bikurikira:

Mbese Imana ishishikazwa n’ibibera ku isi?

Ni gute Imana ibona abantu?

Mbese Imana ishaka ko ubaho neza?

Mu duce hafi ya twose, iyo disikuru izatangwa ku Cyumweru tariki ya 30 Mata 2006, ku Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova. Abahamya bo mu karere k’iwanyu bazishimira kukumenyesha aho iyo disikuru izatangirwa ndetse n’isaha izatangirwaho.

Twishimiye kugutumira muri iyo disikuru itera inkunga ishingiye kuri Bibiliya kandi kwinjira ni ubuntu. Izatanga igisubizo gishimishije cy’ikibazo kigira kiti “Mbese Imana iracyategeka?”