Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni iki kizagufasha gusobanukirwa Bibliya?

Ni iki kizagufasha gusobanukirwa Bibliya?

Ni iki kizagufasha gusobanukirwa Bibliya?

YESU yabwiye Se wo mu ijuru ati “ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ubimenyesha abana bato” (Luka 10:21). Ayo magambo Yesu yavuze agaragaza ko kugira ngo dusobanukirwe Bibiliya tugomba kugira imitekerereze ikwiriye. Ikigaragaza ubwenge bwa Yehova ni uko yahaye abantu igitabo gishobora kumvwa gusa n’abantu bicisha bugufi kandi biteguye kwigishwa.

Abenshi muri twe kwicisha bugufi biratugora. Twese twarazwe kamere y’ubwibone. Ikindi kandi, turi mu “minsi y’imperuka”, tukaba dukikijwe n’abantu “bikunda . . , ibyigenge, bikakaza” (2 Timoteyo 3:1-4). Iyo myifatire ituma tudasobanukirwa Ijambo ry’Imana. Ikibabaje ni uko ubwibone bw’abantu badukikije bushobora kutugiraho ingaruka. None se ni gute ushobora kugira imitekerereze ikwiriye yatuma usobanukirwa Bibiliya?

Gutegura umutima n’ubwenge

Ezira wabaye umuyobozi w’ubwoko bw’Imana “yari yaramaramaje [yarateguriye umutima we, NW] gushaka amategeko y’Uwiteka” (Ezira 7:10). Mbese hari uburyo bushobora kudufasha gutegura umutima wacu? Burahari rwose. Ikintu cya mbere gishobora kudufasha ni ukubona Ibyanditswe mu buryo bukwiriye. Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo bagenzi be agira ati ‘igihe twabahaga ijambo ry’Imana ntimwaryemeye nk’aho ari ijambo ry’abantu, ahubwo mwaryemeye nk’ijambo ry’Imana’ (1 Abatesalonike 2:13). Nubwo abantu ari bo bakoreshejwe mu kwandika Bibiliya, ibyo bandikaga byaturukaga kuri Yehova. Kumenya ko ibyo bandikaga byaturukaga kuri Yehova ni iby’ingenzi kuko bituma turushaho gushishikarira ibyo dusoma.—2 Timoteyo 3:16.

Nanone dushobora gutegura umutima wacu binyuriye mu isengesho. Kubera ko umwuka wera ari wo wafashije abantu kwandika Bibiliya, natwe ushobora kudufasha kuyisobanukirwa. Tugomba gusaba ubwo bufasha mu isengesho. Zirikana ko ibyo ari byo byari bihangayikishije umwanditsi wa Zaburi bigatuma yandika ati “umpe ubwenge, kugira ngo nitondere amategeko yawe; nyitondereshe umutima wose” (Zaburi 119:34). Tugomba gusenga dusaba ubwenge bwo gusobanukirwa Bibiliya ariko ntitwibagirwe no gusaba kugira umutima witeguye kwemera ibyo ivuga. Kugira ngo dusobanukirwe Bibiliya, tugomba kuba turi abantu basanzwe bemera ukuri.

Mu gihe utekereza ku cyagufasha kugira imitekerereze ikwiriye, zirikana ukuntu kwiga Bibiliya bishobora kubigufashamo. Hari impamvu nyinshi z’ingenzi zituma dusoma Ijambo ry’Imana. Ariko iy’ingenzi kurusha izindi zose ni uko bidufasha kwegera Imana (Yakobo 4:8). Mu gihe dusoma ibirebana n’ibyo Yehova yakoze mu mimerere itandukanye, ukuntu yishimira abamukunda ndetse n’uko afata abamutaye, bituma turushaho kumumenya. Intego y’ibanze idushishikariza gusoma Bibiliya yagombye buri gihe kuba iyo kurushaho kumenya Imana no gushimangira imishyikirano dufitanye na yo.

Inzitizi zituma tutabona ibintu mu buryo bukwiriye

Ni izihe nzitizi zishobora gutuma tudasobanukirwa Ijambo ry’Imana? Iya mbere ni ukwihambira ku myizerere y’abantu twumva tudashaka guhemukira. Urugero, ushobora kwihambira ku myizerere no ku bitekerezo by’abantu bamwe na bamwe bubahwa cyane. Ariko se, byagenda bite niba abo bantu batemera ko Ijambo ry’Imana ari iry’ukuri cyangwa ko rifite agaciro? Muri iyo mimerere, gusobanukirwa icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha bishobora kutugora. Ariko kandi Bibiliya idutera inkunga yo gusuzumana ubwitonzi ibyo twigishijwe.—1 Abatesalonike 5:21.

Mariya nyina wa Yesu na we yahuye n’ikibazo nk’icyo. Yakuze yigishwa kumvira imigenzo ya kiyahudi. Yitonderaga cyane Amategeko ya Mose, kandi nta washidikanya ko yajyaga mu isinagogi. Nyuma y’igihe yaje kumenya ko uburyo bwo gusenga ababyeyi be bari baramwigishije butari bucyemerwa n’Imana. Ibyo byatumye Mariya yemera inyigisho za Yesu kandi yari mu bantu ba mbere bari bagize itorero rya gikristo (Ibyakozwe 1:13, 14). Ibyo ntibigaragaza ko yasuzuguraga ababyeyi be cyangwa imigenzo yabo, ahubwo bigaragaza ko yakundaga Imana. Kugira ngo twungukirwe n’ibyo Bibiliya ivuga, kimwe na Mariya, tugomba kuba indahemuka ku Mana kuruta uko twabera indahemuka umuntu uwo ari we wese.

Ikibabaje ni uko abantu benshi nta gaciro baha ukuri ko muri Bibiliya. Bamwe banezezwa no kugendera ku migenzo ikomoka mu madini y’ibinyoma. Abandi birengagiza ukuri mu byo bavuga no mu mibereho yabo. Kwemera ukuri ko muri Bibiliya rero bisaba kwigomwa kubera ko bishobora kuguteranya n’incuti zawe, abaturanyi, abo mukorana ndetse n’abagize umuryango wawe (Yohana 17:14). Nubwo bimeze bityo ariko, umunyabwenge Salomo yaranditse ati “gura ukuri ntuguranure” (Imigani 23:23). Nubona ko ukuri ari ukw’agaciro kenshi, Yehova azagufasha gusobanukirwa Bibiliya.

Indi nzitizi ituma umuntu adasobanukirwa ubutumwa bwo muri Bibiliya ni ukudashaka gushyira mu bikorwa ibyo ivuga. Yesu yabwiye abigishwa be ati “mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bw’ubwami bwo mu ijuru ariko bo ntibabihawe, kuko umutima w’ubu bwoko ufite ibinure, amatwi yabo akaba ari ibihurihuri” (Matayo 13:11, 15). Abenshi mu bo Yesu yabwirizaga ntibitabiraga ubutumwa bwe kandi ntibashakaga guhinduka. Mbega ukuntu bari batandukanye cyane n’umucuruzi uvugwa mu mugani wa Yesu! Uwo mucuruzi amaze kubona isaro ry’agaciro kenshi, yahise agurisha ibyo yari atunze byose kugira ngo agure iryo saro. Natwe twagombye kubona ko gusobanukirwa Bibiliya ari ubutunzi bw’agaciro kenshi.—Matayo 13:45, 46.

Impamvu kwemera kwigishwa bigora

Ingorane ikomeye ituma abantu badasobanukirwa Bibiliya ni ukuba batiteguye kwigishwa. Kwemera ibitekerezo bishya ugejejweho n’umuntu usa n’aho yoroheje bishobora kukugora. Nyamara, intumwa za Yesu Kristo zari “abaswa batigishijwe” (Ibyakozwe 4:13). Pawulo yabisobanuye agira ati “muzirikane guhamagarwa kwanyu bene Data, yuko ab’ubwenge bw’abantu bahamagawe atari benshi, n’abakomeye bahamagawe atari benshi, n’impfura zahamagawe atari nyinshi. Ahubwo Imana yatoranije abaswa bo mu isi ngo ikoze isoni abanyabwenge” (1 Abakorinto 1:26, 27). Niba ubona ko kwicisha bugufi bikugora mu gihe wigishwa n’umuntu woroheje, ibuka ko uwo muntu ari we Imana iba yakoresheje kugira ngo ikwigishe. Ubwo se hari ishema ryaruta iryo kwigishwa na Yehova, Umwigisha wacu Mukuru?—Yesaya 30:20; 54:13.

Kubera ko Namani wari umugaba w’ingabo za Siriya yari arwaye indwara y’ibibembe, yagiye gushakira umuti ku muhanuzi wa Yehova witwaga Elisa. Igihe yahabwaga amabwiriza n’umuntu wari woroheje, kuyumvira byaramugoye. Amabwiriza y’ibyo Namani yagombaga gukora kugira ngo akire, Imana yayamuhaye binyuze ku mugaragu. Ubutumwa Namani yabwiwe n’uburyo yabubwiwemo byamubereye ikigeragezo, ku buryo kwicisha bugufi ngo yumvire ibyo umuhanuzi w’Imana yari yamubwiye byabanje kumugora. Nyuma Namani yaje guhindura uko yabonaga ibintu maze arakira (2 Abami 5:9-14). Natwe mu gihe dusoma Bibiliya kwicisha bugufi bishobora kutugora. Dushobora kumenya ko umuti w’uburwayi bwacu bwo mu buryo bw’umwuka ndetse no mu byiyumvo ari uguhinduka tugatangira ubuzima bushya. Ese tuzicisha bugufi twemere ko umuntu woroheje atwigisha icyo tugomba gukora? Abiteguye kwigishwa bonyine ni bo bashobora gusobanukirwa Bibiliya.

Umutegetsi wo ku ngoma ya Kandake wari umwamikazi w’Abanyetiyopiya, we yagaragaje imyifatire myiza cyane. Igihe yari asubiye muri Afurika ari mu igare rye, umwigishwa Filipo yarirukanse aramwegera. Filipo yabajije uwo mugabo niba ibyo yasomaga yarabyumvaga. Uwo mutegetsi yicishije bugufi rwose maze aramusubiza ati “nabibasha nte ntabonye ubinsobanurira?” Uwo mugabo akimara gusobanukirwa Ijambo ry’Imana yahise abatizwa. Amaze kubatizwa ‘yakomeje kugenda anezerewe.’—Ibyakozwe 8:27-39.

Muri rusange Abahamya ba Yehova ni abantu basanzwe. Buri cyumweru bigana Bibiliya n’abantu barenga miriyoni esheshatu babasanze mu ngo zabo. Bibiliya yigisha uburyo bwo kugira imibereho myiza kurusha iyindi, igasobanura ibyiringiro rukumbi abantu bari bakwiriye kugira kandi ikadufasha kumenya Imana. Ni yo mpamvu abantu babarirwa muri za miriyoni babonye ko kuyiga no gusobanukirwa ibyo ivuga bihesha ibyishimo bitagereranywa. Ibyo ni ibyishimo nawe ushobora kugira.

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Namani ntibyamworoheye kumvira amabwiriza y’umugaragu woroheje

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Gusobanukirwa Bibiliya bisusurutsa umutima wacu