Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twiyemeje gukorera Yehova

Twiyemeje gukorera Yehova

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Twiyemeje gukorera Yehova

BYAVUZWE NA RAIMO KUOKKANEN

Mu mwaka wa 1939, Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yaratangiye mu Burayi maze Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zitera igihugu mvukamo cya Finilande. Data yagiye kurwana mu ngabo za Finilande. Nyuma y’igihe gito indege z’Abarusiya zatangiye kumisha ibisasu mu mujyi twabagamo, maze mama anyohereza kwa nyogokuru kuko ho hari umutekano.

MU MWAKA wa 1971, nakoreraga umurimo w’ubumisiyonari mu Bugande, igihugu cyo mu Burasirazuba bwa Afurika. Umunsi umwe ubwo nabwirizaga ku nzu n’inzu, abantu bari bahiye ubwoba cyane banciyeho biruka. Numvise urusaku rw’amasasu nanjye ntangira kwiruka ngana iwacu. Urusaku rw’amasasu rwarushijeho kumvikanira hafi y’aho nari ndi bituma nsimbukira mu muferege wari munsi y’umuhanda. Nagiye nkuruza inda njya mu rugo, amasasu avuza ubuhuha hejuru yanjye.

Ni koko nta ho nashoboraga guhungira Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Ariko se, kuki jye n’umugore wanjye twari twarashyize mu kaga ubuzima bwacu tuza muri ako karere ko mu Burasirazuba bwa Afurika katarimo umutekano? Igisubizo cy’icyo kibazo gifitanye isano rya bugufi n’icyemezo twari twarafashe cyo gukorera Yehova.

Uko igitekerezo cyo gukorera Yehova cyanjemo

Navutse mu mwaka wa 1934, mvukira mu mujyi wa Helsinki muri Finilande. Data yakoraga akazi ko gusiga irangi kandi umunsi umwe yigeze kujya gusiga irangi mu nzu ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Finilande byakoreragamo. Abahamya bamubwiye ibihereranye n’amateraniro bagira mu matorero yabo. Ageze mu rugo, yabwiye mama iby’ayo materaniro. Icyo gihe mama ntiyahise atangira kujya mu materaniro, ariko nyuma yaho yatangiye kujya aganira n’umukozi bakoranaga wari Umuhamya, bakaganira ibintu byo muri Bibiliya. Nyuma y’igihe gito mama yatangiye gushyira mu bikorwa ibyo yigaga, maze mu mwaka wa 1940 arabatizwa aba Umuhamya wa Yehova.

Mbere yaho gato ariko, nari naragiye kuba kwa nyogokuru kugeza aho Intambara ya Kabiri y’Isi Yose irangiriye. Mama wari warasigaye i Helsinki yatangiye kujya yandikira nyogokuru na mama wacu ababwira iby’imyizerere y’Abahamya ba Yehova. Nyogokuru na mama wacu barashimishijwe kandi bakajya bambwira ibyo bamenye. Abagenzuzi basura amatorero y’Abahamya ba Yehova bazaga gusura kwa nyogokuru bakadutera inkunga, ariko nari ntariyemeza gukorera Imana.

Inyigisho zamfashije gukorera Imana

Intambara ya Kabiri y’Isi Yose irangiye mu mwaka wa 1945, nasubiye i Helsinki kandi mama yatangiye kujya anjyana mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Hari igihe najyaga kwirebera sinema aho kujya mu materaniro. Ariko mama yambwiraga disikuru yabaga yumvise mu materaniro, akajya ansubiriramo kenshi ikintu kimwe, ko Harimagedoni yegereje cyane. Nemeye koko ko Harimagedoni yegereje ndeka kongera gusiba amateraniro. Uko nagendaga ndushaho kwishimira ukuri ko muri Bibiliya, ni na ko narushagaho kwifuza kwifatanya mu mirimo yose yo mu itorero.

Nashimishijwe by’umwihariko no kujya mu makoraniro. Mu wa 1948, nagiye mu ikoraniro ry’intara ryabereye hafi yo kwa nyogokuru, aho nari nagiye mu biruhuko byo mu cyi. Hari incuti yanjye yogombaga kubatizwa muri iryo koraniro kandi yansabye ko nanjye nabatizwa. Namubwiye ko nta myenda yo kogana nari nazanye, maze ambwira ko namara kubatizwa aza kuntiza iye. Narabyemeye maze mbatizwa ku itariki ya 27 Kamena 1948, mfite imyaka 13.

Nyuma y’ikoraniro, zimwe mu ncuti za mama zamubwiye ko nabatijwe. Aho tubonaniye, yambajije impamvu nafashe umwanzuro nk’uwo ukomeye ntabanje kumubaza. Namusobanuriye ko nari nsobanukiwe neza inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya kandi ko nabikoze nzi ko Yehova azambaza uko nitwaye.

Narushijeho gukomera ku cyemezo nafashe

Abavandimwe bo mu itorero bamfashije gukomera ku cyemezo nafashe cyo gukorera Yehova. Twajyanaga kubwiriza ku nzu n’inzu kandi hafi ya buri cyumweru bampaga ibiganiro mu materaniro (Ibyakozwe 20:20). Natanze disikuru bwa mbere mfite imyaka 16! Nyuma y’igihe gito, nagizwe umukozi w’icyigisho cya Bibiliya mu itorero ryacu cyangwa umusaza. Izo nshingano zose nari mfite mu murimo wa Yehova zamfashije gukura mu buryo bw’umwuka. Gusa ikibazo nari ngihanganye na cyo cyari icyo gutinya abantu.

Muri iyo myaka, twatangazaga disikuru y’abantu bose yagombaga gutangwa mu ikoraniro ry’intara dukoresheje ibyapa binini. Buri cyapa cyabaga kigizwe n’ibice bibiri bifatanishije imigozi ku buryo byabaga bitendera ku ntugu, kimwe imbere ikindi mu mugongo.

Igihe kimwe, nari nihagarariye mu isangano ry’imihanda ahantu hatari abantu benshi, nambaye cya cyapa. Singiye kubona, mbona itsinda ry’abanyeshuri twiganaga baje bansanga! Uko bagendaga banyegera, nabonye ukuntu bandebaga numva ngize ubwoba. Nasenze Yehova musaba kugira ubutwari nkomeza guhagarara mfite na cya cyapa. Kuba icyo gihe narahanganye n’ikibazo cyo gutinya abantu, byanteguriye kuzahangana n’ikigeragezo gikomeye kurushaho cyo gukomeza igihagararo cyanjye cyo kutabogama kwa gikristo.

Nyuma y’igihe runaka, jye n’abandi basore b’Abahamya twategetswe kujya mu gisirikare. Twagiye ku kigo cya gisirikare aho twari twategetswe kujya, ariko mu kinyabupfura, twanga kwambara imyambaro ya gisirikare. Abategetsi badushyize muri kasho, kandi nyuma yaho urukiko rwadukatiye amezi atandatu y’igifungo. Nanone twafunzwe andi mezi umunani, angana n’igihe cyose twagombaga kumara mu gisirikare. Ubwo mbese twamaze amezi 14 muri gereza tuzira igihagararo cyacu cyo kutagira aho tubogamira.

Aho muri kasho zo muri gereza, buri munsi twarahuraga tukiga Bibiliya. Muri ayo mezi yose, abenshi muri twe basomye Bibiliya yose incuro ebyiri. Turangije igifungo twari twarakatiwe, abenshi muri twe twasohotse muri gereza twiyemeje kurushaho gukorera Yehova. Kugeza n’ubu, abenshi muri iryo tsinda ry’Abahamya bari bakiri bato baracyakorera Yehova mu budahemuka.

Maze gufungurwa, nasubiye kubana n’ababyeyi banjye. Nyuma yaho gato, namenyanye na Veera wari Umuhamya urangwa n’ishyaka wari uherutse kubatizwa. Twashyingiranywe mu wa 1957.

Umugoroba wahinduye ubuzima bwacu

Rimwe ari ku mugoroba, twari twasuye abavandimwe bamwe bari mu bayoboraga ibiro by’ishami. Umwe muri bo yatubajije niba twifuza kujya mu murimo wo gusura amatorero. Twamaze ijoro ryose dusenga, nyuma nterefona ku biro by’ishami mbabwira ko twabyemeye. Kujya mu murimo w’igihe cyose byumvikanishaga kuva ku kazi kampeshaga umushahara mwiza, ariko twari twariyemeje gushyira Ubwami mu mwanya wa mbere mu buzima bwacu. Twatangiye umurimo wo gusura amatorero mu Kuboza 1957. Icyo gihe nari mfite imyaka 23, Veera afite 19. Twamaze imyaka itatu dukora uwo murimo wo gusura no gukomeza amatorero y’ubwoko bwa Yehova muri Finilande.

Mu mpera z’umwaka wa 1960, natumiriwe kujya kwiga mu Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi riri i Brooklyn mu mujyi wa New York. Jye n’abandi babiri twavanye muri Finilande twagombaga guhabwa amasomo yihariye yagombaga kumara amezi icumi, duhugurwa mu bijyanye n’imikorere y’ibiro by’ishami. Ntitwajyanye n’abagore bacu kuko bo basigaye bakora ku biro by’ishami byo muri Finilande.

Mbere gato y’uko ayo masomo arangira, nahamagajwe mu biro bya Nathan H. Knorr, wari uhagarariye umurimo w’Abahamya ba Yehova ku isi hose icyo gihe. Umuvandimwe Knorr yambwiye ko yifuzaga kutwohereza jye n’umugore wanjye, kujya gukorera umurimo w’ubumisiyonari muri République Malgache, ubu yitwa Madagasikari. Nandikiye Veera mubaza icyo abitekerezaho ahita ansubiza ko abyemeye. Nasubiye muri Finilande, duhita dutangira kwitegura vuba na vuba ubuzima bwo muri Madagasikari.

Ibyishimo n’agahinda

Muri Mutarama 1962, twafashe indege twerekeza Antananarivo, umurwa mukuru w’icyo gihugu, twambaye ingofero n’amakoti y’imbeho bishyuha cyane kuko twari twavuye muri Finilande mu gihe cy’ubukonje. Tugezeyo, twihutiye guhindura imyenda kubera ko muri Madagasikari hashyuha. Inzu y’abamisiyonari twabayemo bwa mbere, yari inzu nto ifite icyumba kimwe cyo kuryamamo. Kubera ko hari umugabo n’umugore we b’abamisiyonari bari basanzwe babamo, jye na Veera twaryamye ku ibaraza.

Twatangiye kwiga Igifaransa, ururimi rukoreshwa mu butegetsi muri Madagasikari. Ntibyari byoroshye kubera ko twembi nta rurimi twari tuzi twahuriragaho na mushiki wacu witwaga Carbonneau, watwigishaga Igifaransa. Yakoreshaga Icyongereza atwigisha Igifaransa, ariko Veera ntiyari azi Icyongereza. Ubwo nasemuriraga Veera mu Gifinwa icyo mushiki wacu Carbonneau yabaga avuze. Nyuma twaje gusanga Veera asobanukirwa kurushaho amagambo mu Gisuwede, bityo nkajya musobanurira ikibonezamvugo cy’Igifaransa mu Gisuwede. Mu gihe gito twatangiye kumenya Igifaransa maze dutangira kwiga Ikimaligashi, ururimi ruvugwa muri icyo gihugu.

Umuntu wa mbere wo muri Madagasikari niganye na we Bibiliya yavugaga Ikimaligashi gusa. Nashakishaga imirongo muri Bibiliya yanjye y’Igifinwa hanyuma tugafatanya gushakisha iyo mirongo muri Bibiliya ye y’Ikimaligashi. Nashoboraga kumuha ibisobanuro bike cyane kuri iyo mirongo, ariko mu gihe gito uwo mugabo yatangiye gufatana uburemere ukuri ko muri Bibiliya, agira amajyambere maze arabatizwa.

Mu mwaka wa 1963, Milton Henschel wari uvuye i Brooklyn ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova, yasuye Madagasikari. Nyuma yaho gato, muri Madagasikari hafunguwe ibiro by’ishami. Ku nshingano nari mfite yo kuba umugenzuzi usura amatorero n’uw’intara, hiyongereyeho iyo kuba umugenzuzi uhagarariye ibiro by’ishami. Muri icyo gihe cyose Yehova yaduhaye imigisha myinshi. Kuva mu wa 1962 kugeza mu wa 1970, umubare w’ababwiriza b’Ubwami muri Madagasikari wavuye kuri 85 ugera kuri 469.

Umunsi umwe, twavuye kubwiriza dusanga ku rugi rwacu hometseho agapapuro kasabaga abamisiyonari bose b’Abahamya ba Yehova kwitaba ku biro bya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu. Umutegetsi twahasanze yatubwiye ko guverinoma yari yategetse ko duhita tuva muri icyo gihugu vuba na bwangu. Mubajije icyaha nari nakoze cyatuma banyirukana, uwo mutegetsi yarambwiye ati “Bwana Kuokkanen, nta cyaha wakoze.”

Naramushubije nti “ino tuhamaze imyaka umunani, ni ho iwacu. Ntidushobora gupfa kuhava gutya gusa.” Nubwo twakomeje kwinginga, mu cyumweru kimwe abamisiyonari bose barirukanywe. Ibiro by’ishami byarafunzwe, abavandimwe bakomoka muri icyo gihugu baba ari bo batangira kugenzura umurimo. Mbere yo gutandukana n’abavandimwe twakundaga bo muri Madagasikari, twamenyeshejwe ko twari twoherejwe mu Bugande.

Dutangira umurimo mu yindi fasi nshyashya

Tumaze iminsi mike tuvuye muri Madagasikari, twageze i Kampala, umurwa mukuru w’u Bugande. Twatangiye kwiga Ikigande, rukaba ari ururimi ruvugwa wumva basa n’abaririmba ariko rugoye cyane kurumenya. Abandi bamisiyonari bafashije Veera kubanza kwiga Icyongereza kandi urwo rurimi rwadufashije kubwiriza tugira icyo tugeraho.

Kubera ko i Kampala hashyuha kandi hakaba hakunda kugwa imvura, byatumye Veera arwara. Ni yo mpamvu batwohereje i Mbarara, mu mujyi wo mu Bugande ufite ikirere gihehereye. Ni twe Bahamya ba mbere bari bahageze kandi ku ncuro ya mbere twagiye kubwiriza, twagize imigisha yo kubona ibintu bishimishije cyane. Narimo nganira n’umugabo nari nsanze iwe maze umugore we aba araje avuye mu gikoni. Yitwaga Margaret kandi yari yumvise ukuntu natangije ibiganiro. Veera yatangiye kwigana Bibiliya na Margaret kandi yakomeje gutera imbere mu buryo bw’umwuka. Yarabatijwe aba umubwiriza w’Ubwami urangwa n’ishyaka.

Intambara zo mu mihanda

Mu mwaka wa 1971, mu Bugande harose intambara y’abenegihugu. Umunsi umwe, imirwano yabereye hafi y’inzu y’abamisiyonari twabagamo i Mbarara. Icyo gihe ni bwo bya bintu natangiye mvuga muri iyi nkuru byabaye.

Igihe nageraga ku nzu y’abamisiyonari maze kugenda urugendo rurerure nkurura inda mu muferege nihisha abasirikare, nasanze Veera we yahageze. Twafashe amagodora hamwe n’utubati n’ameza byo mu nzu dusa n’ababyubakisha “ubwihisho” mu nguni y’inzu. Twamaze icyumweru cyose twifungiranye mu nzu dukurikirira amakuru kuri radiyo. Rimwe na rimwe amasasu yajyaga yikubita ku nkuta z’inzu mu gihe twabaga dusutamye muri bwa bwihisho bwacu. Nijoro ntitwacanaga amatara kugira ngo batamenya ko turi mu nzu. Rimwe hari igihe abasirikare baje imbere y’urugi rwacu barahamagara cyane. Ntitwigeze dukoma, twarimo dusenga Yehova bucece. Imirwano imaze guhosha, abaturanyi bacu baje kudushimira ko bakiri bazima. Biringiraga ko Yehova ari we waturinze twese kandi natwe twemeranyaga na bo.

Ako gahenge karakomeje kugeza mu gitondo ubwo twumvaga kuri radiyo ko guverinoma y’u Bugande yahagaritse ibikorwa by’Abahamya ba Yehova. Uwatanze iryo tangazo yavugaga ko Abahamya ba Yehova bose bagombaga gusubira mu madini bahozemo. Nagerageje gusobanurira abategetsi ngo babihindure ariko biba iby’ubusa. Ubwo nagiye ku biro bya Perezida Idi Amin nsaba kubonana na we. Uwakiraga abantu yambwiye ko perezida yari ahuze. Nagarutse incuro nyinshi ariko sinigeze nshobora kubonana na perezida. Amaherezo, muri Nyakanga 1973 twavuye mu Bugande.

Aho twagombaga kumara umwaka umwe twahamaze icumi

Igihe twatandukanaga n’abavandimwe bacu b’Abagande, twongeye kugira agahinda nk’ako twagize igihe twirukanwaga muri Madagasikari. Mbere y’uko tujya aho bari batwohereje muri Senegali, twabanje kujya muri Finilande. Tuhageze, twamenyeshejwe ko tutakigiye muri Senegali ko ahubwo tugomba kuguma muri Finilande. Umurimo wacu w’ubumisiyonari wasaga n’aho urangiye. Muri Finilande, twabaye abapayiniya ba bwite nyuma tujya mu murimo wo gusura amatorero.

Mu mwaka wa 1990, umurimo wo kubwiriza wari utakirwanywa cyane muri Madagasikari. Twatunguwe no kubona ibiro bikuru by’i Brooklyn bitubaza niba twakwemera kujyayo tukahamara umwaka umwe. Twifuzaga kujyayo ariko twari duhanganye n’ibibazo bibiri by’ingorabahizi. Data wari ugeze mu za bukuru yari akeneye umwitaho kandi Veera yakomeje kurwaragurika. Nababajwe cyane n’urupfu rwa papa mu Gushyingo 1990, ariko kuba Veera yararushijeho kugenda yoroherwa, byatumye twiringira ko tuzasubira mu murimo w’ubumisiyonari. Twasubiye muri Madagasikari muri Nzeri 1991.

Muri Madagasikari twagombaga kuhamara umwaka umwe, ariko twahamaze imyaka icumi. Muri icyo gihe, umubare w’ababwiriza wariyongereye uva ku 4.000 ugera ku 11.600. Nishimiye cyane kuba narabaye umumisiyonari. Rimwe na rimwe ariko, najyaga numva ncitse intege, nkibaza niba ntarirengagije ibyo umugore wanjye nkunda cyane yari akeneye mu buryo bw’umubiri no mu byiyumvo. Twembi Yehova yaduhaye imbaraga zo gukomeza uwo murimo. Mu mwaka wa 2001, twaje gusubira muri Finilande aho twagiye gukora ku biro by’ishami. Turacyakomeza kugira ishyaka mu murimo ushyigikira Ubwami kandi turacyibuka ibintu byiza cyane twabonye muri Afurika. Twiyemeje gukomeza gukora ibyo Yehova ashaka, aho azatwohereza hose.—Yesaya 6:8.

[Ikarita yo ku ipaji 12]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

FINILANDE

U BURAYI

[Ikarita yo ku ipaji 14]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

AFURIKA

MADAGASIKARI

[Ikarita yo ku ipaji 15]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

AFURIKA

U BUGANDE

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Ku munsi w’ishyingiranwa ryacu

[Amafoto yo ku ipaji ya 14 n’iya 15]

Igihe twasuraga amatorero muri Finilande mu wa 1960 . . .

. . . mu murimo w’ubumisiyonari muri Madagasikari mu wa 1962

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Ndi kumwe na Veera muri iki gihe